Digiqole ad

Episode ya 76: Fred na Afande Peter bafashwe baha amafaranga James. James arahakomerekera

 Episode ya 76: Fred na Afande Peter bafashwe baha amafaranga James. James arahakomerekera

Episode 76 …………….Naracecetse ndatuza hashize akanya gato.

Njyewe – “Bro, igihe ni iki urugamba ruratangiye kandi tugomba kurutsinda byanga byakunda, rero ubwo Fred na Afande Peter biyemeje kudushyira hasi. Umva uko tugiye kubigenza, fata za Adress za Papa Jane Grace yaduhaye, ahasigaye ujye ku  mureba. Umubwire ko ufite amakuru ko umukobwa we Jane ari guhigwa na Fred ndetse ko wahawe ikiraka cyo kumuhiga kandi ko namubona ashobora no kumugirira nabi, bitihise umubwire ko wabaye  inyangamugayo ukanga guhemukira umuntu uzira ubusa, ibyo ari byo byose niyemera kudufasha turaba tubonye andi maboko!”

James – “Eeeeeeh, Bro uzi ko ari byo! Ibyo ari byo byose agomba kumfasha arengera Jane ndetse yikiza na Fred! Ahubwo reka ngende!”

James yahise ahaguruka afata inzira aragenda nitsa umutima nkomanga mu gituza nsaba Imana ngo yongere yigaragaze, nkomeza gutekereza byinshi, hashize nk’isaha mbona James arampamagaye mpita nyifata nshyira ku gutwi numva James si nzi undi muntu bavugana nongeza volume ngo numve neza. Nahise numva ijwi rimeze nk’iry’umusaza ari kuvugana na James ngo:

Muzehe – “Uti hari amakuru ufite yangirira akamaro?”

James – “Yego muze ndayafite rwose!”

Muzehe – “Uuuuh, none se ayo makuru ni ayahe sha!?”

James – “Njyewe nitwa James nkora mu kabari k’umugabo bita Fred!”

Muzehe – “Eeh!  Fred, wamubonye he sha ngo mwereke!!”

James – “Nyine nari nkikubwira, uwo Fred rero unkoresha mu kabari ke, yambwiye ko hari  umukobwa ashaka cyane ngo kuko yatumye Papa we amwirukana ku kazi, rero yampaye ifoto ye, ambwira ko ngomba kumuhiga aho ari hose akamwitura inabi yawe, rero naje kumenya ko ari wowe Papa we, maze ndavuga ngo reka nkuburire niba koko uri umubyeyi we  mu masaha make asigaye urebe icyo wakora!”

Muzehe – “Uuuuh, Fred! Fred! Fred!!! Ariko buriya ashaka iki koko? Ashobora kuba atazi uwo bita Simon? Sha harya ngo bakwita nde!?”

James – “Banyita James!”

Muzehe – “Yego sha, ubu tuvugana hari umu SP (Superintendent of Police) nari nashyiriye ikirego ngo akurikirane Fred, none ndumva uduhaye andi makuru, ahubwo se sinabahuza mukaba mwabonana ukamufasha ndetse ukanishingana ko nazakugororera!?”

James – “Nta kibazo rwose Muze, niyo utangororera tugatabara inzirakarengane!”

Muzehe – “Urakoze sha, akira izi ni numéro za SP, wakire n’aya mafaranga uba wifashisha mu rwego rwo kwitwararika kuri Fred, hanyuma kandi ndagushimiye musore muto! Ahasigaye nzagushimira neza mu gihe gikwiye! Gusa icyampa umwana wanjye Jane akaba akiriho sinazongera kurota mpubuka ngo ndamutegeka icyo adashaka! Ndumva atazampa imbabazi ariko n’iyo yakwanga kuzimpa ntiyaba akosheje na njye ntazo nkwiye!”

James – “Mwihangane ntakundi byagenda Muze! Wenda na we tuzamubona! Reka ngende rero ubwo uwo mu SP arakubwira uko bimeze!”

Muzehe – “Yego sha! Nyabuneka tabara umukobwa wanjye nzakugororera!”

Hashize umwanya telephone ya James ihita yikupa!  Mpita mfukama hasi ndasenga, ibyo nasenze byo simbyibuka ariko nasabye Imana ngo ibane na James kandi idufashe gutsinda!

Muri ako kanya James yahise yongera arampamagara nyitaba vuba vuba.

Njyewe – “Yes Bro!”

James – “Ndakumva Bro, wumvaga neza se?”

Njyewe – “Humura byose nabyumvise kandi ukomeje kuba intwari y’ingenzi kuri njye!”

James – “My Brother tuza, komeza usenge kandi ukomere, nshaka kwitanga ku bwawe! Ahubwo  reka mbe nkuretse ngeze kwa SP!”

Njyewe – “Hehe se kandi Bro?”

James – “Kacyiru Bro, utakuraho telephone gusa!”

Njyewe – “Sawa Bro!”

Call end.

James agikupa nahise mpamagara Jane nkomeza kumubwira buri kimwe cyose na we akomeza kumbera inkingi ya mwamba, arampumuriza ndetse yongera kunsezeranya urukundo rudasaza!

Maze kuvugana na Jane wanjye numvise imbaraga nyinshi muri njye, nibuka ko icyo ndwanira ari ibyishimo byanjye bitazasaza, nkomeza kuzenguruka hanze nabuze aho mfatwa ntegereje call ya James, isaha irashira ntangira kwiheba, ako kanya mbona arampamagaye nkanda yes nshyira ku gutwi!

James – “My Brother!”

Njyewe – “Ndakumva muvandimwe wanjye, none se bimeze bite? Uwo SP se mwavuganye? Bro mbwira ndahangayitse cyane!”

James – “Bro, ubu urugamba rugeze mu mahina, ubu ndi kwerekeza i Remera!”

Njyewe – “Eeeeeeh, uri kujya i Remera? None se SP muvuganye iki? Mbabarira sinshaka ko ujya hariya hantu wenyine, nyura hano tujyane mbe ndi hafi yawe nihagira ikibazo kivuka nitange nkube hafi!”

James – “Ok. Ndaje mu kanya nkubwire uko bimeze, ube hafi!”

Nahise nkubitamo agapantaro n’agapira n’udukweto ndafunga, mu kanya gato numva James yinjiye ampamagara, ahita akomeza mu cyumba ajugunya ku gitanda costume y’umukara yari azanye atangira kwambara!

Njyewe – “Bro, tuza umutima ndahari!”

James – “Bro, fungura ino telephone ujye muri records, uhere hejuru wumva ijwi urumva iritari iryanjye ubwo ni irya SP!”

Njyewe – “Bro, ngo?”

James – “Wowe fungura wumve gusa urambwira nyuma!”

Nahise ngira vuba vuba mfungura za records ntangira kumva, ijwi rya mbere numvise ntarizi ariko irya kabiri ryo ryari irya James!

James – “Yego ni njyewe James, Afande!”

SP – “Ni wowe musore Muzehe Simon yambwiye ko wadufasha mu kibazo cy’umukobwa we?”

James – “Ni njyewe Afande!”

SP – “Harya ngo bimeze bite sha!?”

James – “Urebye njyewe ubu naje kwishinganisha no gushinganisha umuvandimwe wanjye witwa Eddy!”

SP – “Eeeh! Bimeze bite? Tuza umbwire humura!”

James – “Hari Umupolisi witwa Peter ukorera ku Muhima afatanyije n’uwitwa Fred banyitabaje ngo mbashakire umukobwa witwa Jane ngo watorotse uwo Fred ku buryo bashobora no kumugirira nabi, kandi ngo barashaka kwikiza Eddy umuvandimwe wanjye kugira ngo atazabangamira Fred kuko uwo Jane ngo yabwiye Fred ko akunda Eddy, uwo Fred rero ashaka kwihimura kuri Muzehe Simon wamwirukanye no mu kazi amuziza umukobwa we wabuze!”

SP – “Uuuuuh! Ntibishoboka. Ngo akakwifashisha gute se?”

James – “Bari bambwiye ko bazampa amafaranga hanyuma ngashaka Jane! Eddy we nkamutanga bakamufunga ku buryo azaheramo!”

SP –  “Ntibishoboka! Ibyo uvuga uri sure!?”

James – “Yego Afande ndi sure rwose ni ko bimeze!”

SP – “None gihamya ni ikihe?”

James – “Gihamya ni uko mu kanya tugiye guhurira i Remera bakampa amafaranga banyemereye, ikindi na none ni uko mfite records twavuganiyeho ibyo byose!”

SP – “Ubundi niba ari byo koko, Umupolisi nka Peter ntidushobora kumwihanganira! Yari asanzwe afite case hano yo kurya ruswa n’ubugambanyi bwa hato na hato none ndumva ake kashobotse! Icyo twaburaga ni ibimenyetso, ushobora kumpa izo records nkazumva!?”

James – “Yego Afande!”

Iyo record yahise ivaho mpita nkomereza kuya kabiri ndayifungura numva.

SP – “Uri intwari sha, humura kuva mwageze hano turabafasha!”

James – “Muraba mukoze cyane Afande!”

SP – “Noneho uko biri bugende, uko byagenda kose na njye ndiyizira! Nugera hariya urasangayo aba Polisi bambaye sivile, urababwirwa n’amasaha asa ameze nk’iyi irambitse hano ku meza! Ubwo bo nibamara kukubona barambwira ibindi turabyikorera! Ikindi rero ntukureho telephone yawe kuko iradufasha kumenya aho uri biramutse bibaye ibindi bibazo! Humura kandi Police iragufasha umutekano wawe urarinzwe!”

James – “Sawa Afande murakoze cyane!”

Nakomeje gutegereza ko hari ikindi numva ndakibura mbona record voice irarangiye!

Njyewe – “My Brother, ko bikomeye koko ubu nkoze iki Muvandimwe?”

James – “Humura Bro, iyakoze biriya n’ibi irabikora, none  se wari uzi ko igihe nk’iki kizagera nkiri kumwe na we? Mfungira ahubwo costume ngende ubundi ibindi Imana irabizi! Nakubwiye ko nzakwitangira kugeza ubaye uwo nifuza ko uba we!”

Nikije umutima, ndahaguruka mfungira Costume James ubundi mufata ku rutugu ndamubwira.

Njyewe – “Bro, ndabizi uri hagati y’amagorwa n’umukiro, humura uri kurwanirira ishema ry’uzirikana! Uko byagenda kose tugomba gutsinda, komera kandi ndi hafi yawe nyuma y’ibi  nzakurerera akanze gutaha!”

James – “Urakoze Eddy, reka ngende ubwo wowe uraza mu kanya!”

Naherekeje James ku muhanda, yurira moto aragenda nsigara nifashe mu mugongo, moto irinda irenga. Ako kanya mbona Jane arampamagaye mwitaba vuba vuba.

Njyewe – “Oui, Bb!”

Jane – “Ooooh, umeze ute se Chou?”

Njyewe – “Boo, wapi sha ubu James agiye i Remera ibintu bigeze aho bikomeye ahubwo gahunda yo kuza reka tuyimure uzaze ejo ngiye kuba hafi umuvandimwe mu rugamba rukomeye!”

Jane – “Oya Cheri, sha wijyayo ushobora kubyivangamo bikaba bibi kubera ko amakuru yose uyafite!”

Njyewe – “Boo, gute se nabyivangamo? James erega ari mu byago kandi sinakwicara mbizi!”

Jane  – “Humura ndahari kandi ndagukunda! Ntiwatuza ubona James ari kumwe n’abagambanyi bawe, ushobora kujyayo kubera ko Peter akuzi akakubona mbere kandi yaramubwiye kuza wenyine, bityo gahunda zose zigapfa. Please Chou wijyayo mbabarira utuze ndagukunda!”

Njyewe – “My Lovely Jane,  none se ubu nkore iki koko!?”

Jane – “Wowe tuza James ntacyo aba kandi wizere ko umubona ari muzima, ndagukunda cyane Eddy!”

Njyewe – “Ooooooh, urakoze ma Cherie na njye ndagukunda cyane, ibi byose bizarange amateka yanjye nawe, bye!”

Call end.

Nakomeje gutegereza ariko mpangayitse, kwicara byari byananiye nazengurukaga hose nabuze aho mfata, isaha imwe irashira, abiri arashira iya gatatu mpamagara numero ya James nsanga ntayiriho noneho ntangira kumera nk’umusazi.

Nka saa mbiri z’ijoro nagiye kubona mbona Private number irampamagaye mbanza gutitira nshaka bouton ya yes ndayikanda nshyira ku gutwi.

Njyewe – “Hello!!”

We – “Bite! Ni wowe witwa Eddy?”

Njyewe – “Yego ni njyewe!”

We – “Njyewe ndi SP nkorera hano mu Mujyi wa Kigali, twagira ngo ubanguke uze urebe James ubu tuvugana ari hano mu bitaro bya Police Kacyiru!”

Njyewe – “Oya oya weee! James yabaye iki? Ni muzima?”

SP – “Wowe hagere turagusobanurira neza uko bimeze!”

Ako kanya nahise nsohoka mu rugo niruka ngeze ku muhanda mbura moto n’imwe nkomeza kugenda niruka ngeze imbere gato mba ndayibonye nyikubitaho nka nyuma y’iminota icumi nari ngezeyo mbanza kuri reception mpigika abo nahasanze bose, Umuganga wari uhari ambonye ahita aza aho nari ndi.

Muganga – “Bite wowe ko mbona uteza umutekano muke hano?”

Njyewe – “Muga, mwambabariye ko nshaka kumenya aho umusore James uje nonaha ari?”

Muganga – “Uuuh, uwo si umwe Police izanye mu kanya?”

Njyewe – “Yego Muga, yitwa James ndabinginze mumfashe murebe byonyine!”

Muganga – “Ok, nkurikira tugende!”

Nahise mujya inyuma dukata ahantu henshi rimwe nkanamusiga tuba duhingutse ku cyumba N° 32 nsanga hahagaze aba Polisi batatu! Harimo umwe wari ufite amapeti ku rutugu, Muganga ahita ambwira.

Muganga – “Dore ni hano ari, urategereza Umuganga umuriho asohoke!”

Muganga akimara kugenda, wa mu Polisi wari ufite amapeti yahise ansuhuza arambaza.

We – “Ni wowe Eddy?”

Njyewe – “Yego ni njyewe!”

We – “Ni njye waguhamagaye mu kanya, rero umuvandimwe wawe yagize ikibazo ubwo twageragezaga gufatira mu cyuho uwitwa Afande Peter afatanyije n’uwitwa Fred mu cyaha cyo gutanga ruswa ishingiye ku bugambanyi. James umuvandimwe wawe, yakomeretse imodoka bari barimo yakoze impanuka bagerageza gucika Police yari ibafatiye mu cyuho, ni yo mpamvu  rero ari hano!”

Njyewe – “Oyaaaaaa weee!! Ntibishoboka!”

SP – “Ihangane Eddy, abaganga bari kumwitaho ku buryo buhagije, gusa uriya James umuvandimwe wawe ni intwari cyane, yagerageje kukurwanirira ishyaka ndetse arirwanirira natwe kuko iyo bitaba ibi, hari kuba byinshi kandi tutari kubasha guhagarika tutaboneye amakuru ku gihe, humura rero bidatinze araza kumererwa neza.”

Imbaraga nari mfite zaranshiranye nicara hasi, hashize akanya Muganga aba arasohotse twese duhita tumwegera, Muganga aratwitegereza hashize akanya aratubwira.

Muganga – “Félicitations, opération igenze neza. Umurwayi wanyu tumaze kumukuramo ibirahuri byose byari byamwinjiyemo, ubu mushatse mwamuvugisha nta kibazo!”

Nahise nyuraho bose feri ya mbere nayifatiye kuri James wari uryamye apfutse ukuboko, mubonye nibuka byose James yamfashije kuva mu buto bwacu kugeza ku gitanda kwa muganga, numva birandenze ikiniga kiramfata mbura icyo mvuga, James ambonye asa n’umwenyura ariko ashinyiriza! Mufata ukuboko arankomeza cyane! Uwo munsi nibwo nabonye neza ko inshuti nziza itaguranwa amagana!

Hashize akanya wa mu SP ahita atubwira.

SP – “Rero ni byiza ubwo James agifite ubuzima, mwihangane basore, nta byiza bitabamo kwitanga, turakomeza kubaba hafi, twizeye ko James ari buze kumererwa neza!”

Bahise bagenda na njye nicara ku gitanda nitegereza James ashinyiriza ariko afite imbaraga ndamubwira.

Njyewe – “Bro, Pole sana, intwari ntitana n’ibikomere, ariko humura nk’uko nabikubwiye muri byose ndazirikana  nzakurerera akanze gutaha kandi  nzakurwanirira ntasubira inyuma nkwiture ibyo ukoze kubera njyewe!”

James – “Urakoze Bro, ni ubuhamya bukomeye, gusa ubu ngubu byose byarangiye.”

 

Njyewe – “Muvandi, byagenze gute se nyuma yo kugerayo?”

James – “Bro burya navuye hariya mu rugo ngeze ha handi twari twavuganye na Afande Peter mba ntegereje ko baza. Bro ariko nari mfite ubwoba byo! Hashize akanya mbona ba Bapolisi SP yambwiye bari aho hafi biyambariye imyenda ya sport, mpita mbabwirwa na ya masaha bari bambaye.

Ako kanya imodoka ya Benz y’umukara yahise iza iparika hirya gato ndayegera nkingura umuryango ninjiramo nsanga koko ni Afande Peter na Fred n’igikapu cy’amafaranga, nabaye nkinjira Afande afungura igikapu anyereka inoti arangije arambwira ngo, ‘aha nta mikino ihari, uratujyana aho Jane ari na ka gasore tubanze tubafate mu maboko yacu. Aya urayabona byose birangiye.’

Bro, ubwoba bwatangiye kunyica noneho bikomeye ako kanya imodoka ebyiri za Police ziba ziparitse imbere n’inyuma, Fred abibonye yatsa imodoka, Afande Peter aba aransumiriye ngo ndi umugambanyi, ntangira kwirwanaho basi ngo nkingure umuryango nsimbuke.

Imodoka yahagurutse itangira kugonga izindi nko muri metero 100, buri wese atangira gusama aye, kubw’amahirwe mbona nsosotsemo!”

Guys, ubutwari bwa James bwarandenze mu by’ukuri nabuze icyo ndenzaho nongera kumwitegereza ndamubwira.

Njyewe – “Imana iguhe umugisha Muvandimwe wanjye,  mbega urugamba! Ni ukuri James uri intwari kandi uzahora uriyo, none se ubu nyuma y’ibi byose?”

James – “Bro, birarangiye nyine Afande Peter na Fred babatambikanye! Ni uko ubu banshyize mu bitaro twari kugura agacupa tukishima!”

Njyewe – “Humura Bro, ushonje uhishiwe! Wakoze kandi na none!”

Ako kanya nahise mpamagara Jane mubwira muri make uko bimeze amarira ni yo yamutanze imbere gusa ndamwihanganisha cyane muha James baravugana, Jane aduha na Mama Sarah na we turavugana atubwira ko bitaba byiza baje bose cyane cyane Jane kubera ko ibintu bitarajya mu buryo, atubwira ko mu gitondo baramuka baza!

Sarah we akibyumva kwihangana byaramunaniye avuga ko aje. Ngikura telephone ku gutwi,  hari umusaza winjiye usa n’ukuzemo bihagije aradusuhuza!

We – “Wihangane sha, SP amaze kumbwira uko byagenze, ambwira ko uri hano nanga kuhanyura ntarebye uko umerewe.”

James – “Ndi kumva ngenda mera neza Muze!”

Muzehe – “Ni uko ni uko uri umugabo sha! Na njye ubu ngiye kwicara numve ntekanye uriya mushenzi Fred ndamukize, gusa ikimbabaje ni umwana wanjye ntazi irengero rye!”

Akivuga gutyo nahise menya ko  ari Papa Jane nta wundi………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 77 na Eddy muri My Day of Suprise………………………

UM– USEKE.RW

52 Comments

  • Iyi ntambara izarangira ite koko?

  • Komerazaho

  • Ayiwe mbega .

  • Ahwiiiiiii nabera mbonye Epsode inyemeje James ntabaho

  • wow

  • Gusa Imana ishimwe nubwo James akomeretse ariko ni inshuti nyanshuti kdi ni intwali pe. Ukuri kuratsinze kdi ni amahirwe kuba ppa Jane atamenye Eddy.

  • Wao wao, urukundo buri gihe ruzatsinda ikibi, fred na afand peter baratsinzwe, james nawe ahuje eddy na papa jane, kdi amaherezo na sarah biraza kuba ibindi na james. kandi for other side mbaye uwa 1 kugasoma.

  • James uri uwambere!!! Mbega ubucuti birarenze!!!

  • Akivuga gutyo nahise menya ko ari Papa Jane nta wundi… Mma se ko mbona epsode izakurikiraho Jane na Eddy baziyereka Ppa wa Jane ,bizakirwa bite? Kandi papa wa Jane niba adafite uruhare mubupfubyi bwa Eddy,afite uruhare mu kwirukanwa kwa Eddy muri ya Famille yari yaramwakiriye igakora Accident.byongeye yirukanishije Eddy ku ishuli ndetse abeshya Jane ko Eddy yapfuye,Arangije ashyingira Jane kungufu ,akubita umueryango wose arawumunesha !!!!!!!!!!! Uyumusaza azasaba imbabazi bwire buke hhhhhhhhh

    • Wowe nkwise IRIKANA. Guheranone ku izina ryawe jya wongeraho:”@Zirikana”
      Ubu nibwo uburyohe bwajya bwaza. Follow-up!!!

  • Ahwiiii iyi nkuru ntibuze kimwe itwigishije kubana icyaricyo,burya inshuti nziza ikubera ibuharankakara .Big up James mwiza

  • murandyohereza kabisa. mbaye uwa mbere ugasomye. gooooooooo

  • Hhhh Mbega Byiza, nukuri mujye muduha kamwe,mugitondo akandi sasita Nakandiii ninjoro Kuko iyi story irimo kutwubaka

  • James akoze igikorwa cyubutwari peee!!!

  • Yoooooooooooo, James tuzakwitura iki twe inshuti za Eddy?urandenze, urandijije ngo uzamurwanirira kugeza ageze aho wifuza!!!!!!!, mbega byiza, mpise mbibuka kuva muri abana ntawe uhemukira undi, Imana izabafashe ibahe n’abafasha beza bakomeze urukundo rwanyu, ntawundi ni Jane na Sarah.

  • Hummm!!! Papa wa Jane ati icyampa umwana wanjye sinazongera guhubuka mutegeka icyo adashaka!! Ati naho atambabarira kandi byaba aribyo kuko nta mbabazi nkwiye!!! Iryo Jambo ni insinzi kuri Eddy na James!! Byarangiye James azakira bataha ubukwe bwa Eddy na Jane tu!!!

    • Gira uti:” Papa Jane agiye gusaba imbabazi zikwiye!!”
      Eddy+Jane=Famille……

  • James intwwali ikomeye. umuvandimwe Mwiza.

  • Yewe mana weeeeee James pole sana urintwari pe rwose urumuntu wumugabo pe amarira weeeee umutima warugiye guturika Imana ihimbazwe kuko birangiye amahoro komera turagusengera urakira gihungu cyacu

  • Marshall, Sha Eddy ibyawe byose Imana iba ibirimo kbs. Kdi kugira inshuti nziza nako bisa pe!

  • Mbega amarira ndize !!! Nimurwanirire ibyishimo bidasaza guys,u’re so serious.

  • sha sinjya nandika ariko this time sinabasha kwihangana James atanze umukoro kubudahemuka ntabwo ari benshi bashobora gushyira ubuzima bwabo mubyago kubucuti, ababeshyana dore ubudahemuka kdi azabona amahoro yumutima we nubudahemuka kuwo bareranywe. big up James uri munzira nziza niyo washiramo umwuka

  • Ahwiiiiii.Imana ishimwe ihora ihoze tu ukuri guca mu ziko nti gushye kabisa.intwari kagaragara aho rukomeye.ubu noneho ise wa Jeanne arabona icyo urukundo ruvuze.turacyakira abifuza kujya muri grp ya whatsap inshuti za Eddy ushaka kujyamo hamagara cg wohereze ubutumwa bugufi kuri 0782848247.tugushyire kuri grp

  • Mbega byiza we nubwo James yakomeretse yihangane nshimishijwe nuko gahunda ye yagezweho.James njye sinabona icyo nguhemba kuko uri inshuti nziza kandi uri intwari aho rukomeye.Imana yo mu Ijuru iguhe umugisha ikirutibyo izaguhe ijuru.Yewe ndumva byandenze

  • Pole James gusa inshuti nyayo uyibonera ahakomeye Courrage.

  • Iyo grp ya watsapp yinshuti za Eddy mwashyizeho nizereko muzayungukiramo inshuti nzima nka Eddy&James, kuko ubuzima bwabo ni ikitegererezo ku rubyiruko ndetse nabakuze.

  • iyi episode iraryoshye kbsa, umwanditsi nuwayihimbye ni abahanga kweliiiii, iyi nirangira muzadushakire akandi gaceka. ????????????????????????????????????????????

  • Gusa twese twigire kuli James na eddy urukundo bafite nirwiza PE dukurije nkibyaba twese twajya mwijuru murakoze cyane

  • Papa Jane ubanza amahane yaragabanutse noneho ngirango abonye umwanawe yamuha amahoro James anyibukije Soso ukuntu yitanze kugiranga ukire Eddy urumunyamugisha naba guhiga nibashake babireke . Umuseke ndabemera cyane murabantu babagabo ntituzareka kubakurikira . Kuri Noheli muzayiduha? Episodi 2 plźźz

  • Mbega byiza James imana imuhe umugisha

  • Mbega byiza weee, ubwo james arimuzima bariya bagabo bakaba bafashwe ndanezerewe.
    nizereko papa jane atazongera kubangamira jane murukundo rwe na eddy.

  • mbega ubucuti james uri intwari kabisa eddy imana yaguhaye umugisha uruwo umugisha mu buzima bwa jane james ngusabiye umugisha uturuka ku mana data wa twese

  • James nshuti nziza, ubaye intwari witangiye ukuri n`ubushuti buzira uburyarya. Ni isomo kuritwe abasomyi. Eddy na Jane,muzirikane inshuti nziza Imana yashyize mu rugendo rwanyu ntimuzibagirwe iyi mbuto nziza.Fred na Peter, ubuhemu no gutatira igihango cy`inshingano ntacyiza cyabivamo bibigishe kuba abantu. Papa Jane,nibyizako atangiye kubona ko ibyo yakoreye umwana we bigayitse,ni atange umudendezo mu rugo rwe. Mama Sarah na Sarah,muri umuryango mwiza ufite ubupfura n`ubumuntu, Imana izabagororera ineza yanyu.
    Basamyi bagenzi banjyi, iyi inkuru irimo vitamine zose,amasomo arimo tuyazirikane.
    Umuseke murasobanutse,ntimugacogore kutugezaho ibyiza!

  • waouwwwwwwwwwwwwwwwww,congs James, uri intwari cyane. tuzaguhemba weeeeee.Imana iguhe umugisha cyane kdi urware ubukira

  • Ooooh my God!!! James imana ishimwe ko ubuzima bwawe ukibufite!! Twebwe abakunzi ba “MY DAY OF SURPRISE!!” turagushimira ubutwali ukomeje kugaragariza umuvandimwe wawe Eddy!! ubu se koko iyo utahaba Eddy aba abyitwaramo ate koko??? Imana ikomeze ibafashe kugeza kubyishimo byanyu!!

  • mbega episode iryoshye weeee! uwayihimbye numuhanga kbsa

  • Iyi nkuru bazayikoremo film ya serie kuko iyi nkuru ntawe itakora k’umutima. tx umuseke muri abambere!

  • muzakoremo filime kabisa.
    ibi bintu ni byiza cyaneeee

  • Sinajyaga nandika ariko uyumusi ibyishimo binteye kwandika ababana barakundana pe Imana ibakomereze

  • nange biranshimishije gutsinda urugamba rukomeye jemus yakoze ubutwari dutegereje ubukwe

  • nukuri James ni intwari ,indengabaganizi kbsa

  • Imitwe Yanyu Irarenze Kabsa. Ubwo Ntimwize Ibintu Vyo Kuburana?

  • Mbasabye ko mwazakurikizaho ibyiza apana ibigeragezo kuri Eddy byatuma tirambirwa iyi nkuru

  • MBEGA BYIZA! NDISHIMYE KO JAMES ARIMUZIMA.

  • Story igiye kuryoha ahubwo ,,Akivuga gutyo nahise menya ko ari Papa Jane nta wundi……!!!Eddy ntago arareba uno musaza neza,icyo nzi cyo nuko eddy agiye kumureba akamumenya akibuka ko ariwe wamwirukanishjije kwishuriii akamenya ko na jane ariwe KABEBE we,,,ikigiye gukurikira nuko Eddy na James utangiye kuba umwizerwa Kuri Papa Jane bagiye gutangira gushaka impamvu Uyu musaza yakoze biriya byoseee.Gusa Eddy wee urukundo rwe rugiye kugurumana kuko ari bumenye ko Jane Ariwe Kabebe we wa keraaaa.Hhhhhahahahah iyi ni Story kbs

  • Woow nta rugamba rutagira inkomere ariko icyo mbona nuko turi gutsinda aba Eddy. Urukundo ruratsinda.

  • James nishuti koko? burimuntu wese yakifuje kugira incuti nka James? muritwe ninde wakanga frw zingana kuriya, agashyira ubuzima bwe mubyago??!! James urincuti nziza uri intwali Imana iguhe umugisha utagabanyije

  • amarira gusa! ubuse mvuge iki? mbega episode ibabaje! sinzi niba namwe mwarize nkange!

  • Oh my Lord! Edy humura ak’abagambanyi kashobotse.

  • Nanjye sinjya nandika ariko iyi nkuru imaze kundenga pe.nirirwa nibaza niba Eddy na Jane bataramenyana,ngo eddy amenye ko ari kabebe na kabebe amenye ko ari eddy we.ubu se Eddy namenya ko Papa Jane yagize uruhare mu rupfu rw’ababyeyi be azabyifatamo ate?can’t wait the next….

  • Ohhh, Nejejwe cyane na JAMES kbs, IMANA INEZEZE musore wacu EDDY azahirwe na Jane. Greetings to INSHUTI NZIZA WTSPP Group members.

  • @KIND ibyo uvuze ni ukuri Eddy agiye kuhita yibuka Papa Jane kuko yamubonye cyagihe babatumye ababyeyi,yibuke ko Jane ariwe Kabebe,ihurizo rero nukumenya impamvu yashatse ko directeur amwirukana,ntekereza ko aribyo Episode y’ejo izatubwira.Gusa birabe amahire Muzehe ntabaze amazina Eddy ataza guhita amwibuka.
    James rero we nuwo gushimirwa;James uri intwali kdi uri inshuti nziza.Kdi wihangane uzakira vuba,Sarah umutekerezeho urebe niba mwahuza.
    umuseke.rw murabarimu beza batanga amasomo yubaka umuryango rwose!

Comments are closed.

en_USEnglish