Digiqole ad

Episode ya 91: Eddy na Jane bavuye mu by’Igipadiri n’Ikibikira bagiye kubana

 Episode ya 91: Eddy na Jane bavuye mu by’Igipadiri n’Ikibikira bagiye kubana

Episode 91……………. Twavuye kuri ya shusho ya Bikiramaliya mfashe akaboko Jane ariko numvaga nsa n’uri mu nzozi, tugeze mu Kiliziya dusanga bari gusenga hashize akanya basoje Padiri aba agiye imbere afata umwanya ubundi aravuga.

Padiri – “Nyagasani Yezu Kristu nabane namwe”

Twese ngo “Nawe kandi muhorane”

Padiri – “Ndagira ngo nsabe Eddy na Jane bigire imbere hano.”

Njye na Jane twari tugifite amarira y’ibyishimo ku maso twarahagurutse turatambuka duhagarara imbere y’abandi.

Padiri – “Bavandimwe twatangiranye umwiherero, hano imbere yanyu tuhafite abavandimwe babiri Eddy na Jane, tubahaye umugisha kuko nyuma y’amateka yabo akomeye y’ubuzima bongeye guhurira mu byishimo Imana itanga, kuva ubu rero ndemeza ko Inzira y’umuhamagaro wabo ari ukwibanira, nkaba ngira ngo mbatume kugenda bakitegura neza umuhamagaro wabo ahasigaye bakazaza nkabakomereza isezerano ryabo imbere y’Imana, ngaho rero Ushobora byose nabahe umugisha ku izina…………. Amen!”

Abari aho bose bakomye amashyi, wa Mubikira mukuru wari uhagarariye abandi aratambuka amufasha gukuramo ya myenda nongera kubona Jane n’amaso yanjye nibuka twa twenda twiza yanyambariraga kera.

Ibyishimo bya Jane byamuteye gucika intege, burya umutima woroshye urihangana kandi ukemera gutuza mu gihe ugeze ku cyo wifuzaga, nasindagije Jane mujyana kuruhuka muryamisha ku gitanda nicara impande ye ku gatebe kari gahari, ntangira kwibaza niba koko ntari mu nzozi, nkomeza kwitegereza Jane rimwe agatotsi kakanyiba bwakeye neza nitegereza isura ye, disi mbona arakangutse!

Jane – “Oooooh, My God! Eddy, Eddy, Eddy!”

Njyewe – “Oui  Boo! Humura ndahari kandi ndacyari wa wundi”

Jane – “Noneho nemeye ko ntari mu nzozi Cheri, ntabwo wanyibagiwe? Cheri, mbwira. Uracyankunda?”

Njyewe – “Boo, naguhaye isezerano rikomeye ni na yo mpamvu icyo natekereje cyose gukora isezerano nakugiriye  ryabaga ibamba. Jane, ubu niyo mpamvu ndi imbere yawe kandi nemeye ko urukundo rw’ukuri rwaterura n’isi rukayimura.”

Jane – “Oooh, my God! Cheri, urakoze cyane nanjye ndacyagukunda kandi uri Eddy wo mubuto! None se Cheri, koko ni wowe waje kuba Eddy nzi Manager wa company ikomeye?”

Njyewe – “Cyane rwose, byari ubuhamya bukomeye James uzi  ni we wa Musore wambaga hafi turi mu Ruhango!”

Jane –  “Mana weeeeeee!”

Tukiri aho Padiri yahise yinjira aradusuhuza.

Padiri – “Bana banjye ndizera ko mwaramutse neza?”

Twese – “Yego”

Padiri – “Ndabona ibyishimo mu maso yanyu.”

Twese – “Ni byo”

Njyewe – “Padi, ndabashimira cyane ko mwemeye kumfasha kugera ku byishimo by’umutima, byarashobokaga ko mutari kunyakira nkabura aho nerekeza ngashiduka nanze ubuzima bwanjye ariko kuko mwemeye kunyakira mukambera ikiraro kingeza kuri Jane Imana izabibiture.”

Padiri – “Ni uko ni uko Mwana wanjye burya gushima biva mu mutima wumva kandi wicisha bugufi, Imana iguhe umugisha.”

Njyewe – “Murakoze Mon Pére, reka rero tubasezere kandi  mudusezeranye kuzatubera Papa.”

Padiri – “Muhumure bana banjye nanjye nishimiye kugira abana nkamwe, ahubwo reka mbageze i Butare.”

Njyewe – “Yego, murakoze cyane Padi.”

Twahise dusohoka  mfata ibikoresho nari nazanye njye na Jane twicara mu mudoka ya Padiri, ubundi aratsa Jane andyamaho yongera kwishimira aho yahoze kuva kera.

Twageze i Huye Padiri adusiga aho bafatira bus turamushimira aragenda, Jane mufata ukuboko turatambika ariko mu maso yacu huzuye umunezero n’ibinezaneza byagaragazwaga n’udutwenge bigatera benshi kutwitegereza.

Nahise nkomeza nyura kuri Bank nkuraho udufaranga, mpita mpamagara aga taxis voiture tukicaramo, nongorera bucye taximan aho atugeza, imodoka irahaguruka hashize nk’iminota 10 njye na Jane twatwawe n’umunezero  mbona Jane yipfutse mu maso.

Njyewe – “Boo, humura witungurwa.”

Jane – “Eddy, sha mbega umunezero nahoraga nkumbura! Cheri, wongeye kungarura hano hantu?”

Aho hantu twari turi  Jane yavugaga  ni ha handi  namubwiriye bwa mbere ko mukunda turi mu mahugurwa i Butare  ndetse akemera ko dutangira urugendo rw’urukundo!

Njyewe – “Yego Boo, aha habaye aha mbere ndetse hajya no mu mateka y’urukundo rwanjye nawe.”

Jane – “Amazing! Eddy, wow!”

Namufunguriye urugi rw’imodoka mufata ukuboko mwerekeza ha handi n’ubundi twicaye bwa mbere, tuhageze turicara dutangira kurebana akana ko mu jisho.

Byari ibitangaza, mbega byari umunezero, hashize akanya Jane akora mu gasakoshi gato k’ubudodo mbega twa tundi tw’Ababikira akuramo agatambaro gato gafunitse atangira kugapfundura. Ooooooh my God! Nasanze muri ka gatambaro harimo ya mpeta  nari naramwambitse!

Jane – “Chou, iyi mpeta nayirambyeho mu nzira zose nanyuzemo iyo nabonaga bikomeye ni yo nafumbatizaga maze nkumva ngufite. Eddy, ndagukunda kandi noneho ubwo nkubonye Imana ishatse yampamagara!”

Njyewe – “Boo, humura ntiyaguhamagara kuko izi ko ngukunda kandi izi neza ko nanjye ntabaho ntagufite!”

Nahise mfata ya Mpeta  nongera gutera ivi na none.

Njyewe – “Jane, nubwo byagenda gute naragukunze, ndagukunda kandi nzagukunda, muri byose nabonye ko ari wowe mutuzo n’umudendezo navukiye kugira. Intambara warwanye ngo ubeho umfite humura irangiriye hano ahubwo ubu utangiye Paradizo yawe yo ku isi kuko uri Akamalaika kanjye!”

Namaze kubwira Jane ayo magambo, ampagurutsa buhoro arampobera aririra ku rutugu rwanjye hashize akanya ndamuhanagura twicara ku dutebe twiza twari duhari ubundi Umuserveur wari waheze mu kwirebera ibyo byiza aza kutwakira, mubwira ibyo yagombaga kuzana kuko Jane nari muzi bihagije kandi nagombaga kumwakira nk’Umwamikazi wakuyemo ikamba ngo atahe mu byishimo aterwa nanjye.

Namufunguriye aga fanta mfata ikirahuri mushyiriramo indimu, ubundi musukiramo aga fanta nterura ikirahuri  ndamusomesha ndetse ndanamwongera numva nguwe neza bidasanzwe, mu gihe Jane we atahishaga ibyishimo bye kuri ya nseko ye nziza.

Twakomeje kuganira ndetse  bazana ibindi nari natumye kwa mucoma, umwana wa mabukwe mwoza udutoki disi na we yari yatuje yemera ko muruhura umutwaro yuriranye imisozi dusoje nahise mfata telephone ndayatsa ubundi ndeba numero  za  Bro James mpita muhamagara nshyira loudspeaker  James ayitaba vuba vuba.

James – “Uraho Muvandimwe w’Imana?”

Nashatse guseka ariko ndifata.

Njyewe – “Ni sawa Bro James.”

James – “None se ugeze he uba  Padiri Farati?”

Njyewe – “Hahhhhh, tugeze kure!”

Ubwo mukuvugana na James, Jane yumvise ijwi rye ahita amumenya agiye kunyaka telephone ngo amuvugishe ndayimwima akomeza kundya inzara ariko numvaga ari byiza ni yo mpamvu nagumye kuri telephone.

Njyewe – “Umva Bro, ahubwo ndashaka ko nimugoroba umbwirira Kadogo mukajyana kwa Mama Sarah, hari utuntu nshaka ko Mama Sarah aha Kadogo.”

James – “Eeeeh! Ok nta kibazo Bro, Ubupadiri bwiza!”

Njyewe – “Yego Muvandi!”

Call end.

Nakuyeho telephone Jane ibitwenge byamwishe, mpita mpapagara na Mama Sarah na we ayifata yihuse.

Njyewe – “Mama, Muraho?”

Mama Sarah – “Genda wowe waratwanze nuza uzanzanire amande!”

Njyewe – “Humura rwose ahubwo nshaka ko uyu munsi utaza kugira aho ujya wowe na Sarah kuko hari akantu ntumye James aza kuzana aho nimugoroba njye ndi kure.”

Mama Sarah – “Oooh! Nta kibazo Mwana wa, ariko nawe ugire udusure disi we!”

Njyewe – “Yego Mama, nzaza kandi murakoze.”

Call end.

Jane yakomeje kwisekera ibyari biri kuba, amaze gutuza ndamuhagurutsa twerekeza mu Mujyi wa Butare ahambere twinjiye ni muri shop, Jane yipima imyenda nanjye mwitegereza, kubera ibyishimo iyo yambaraga yose nabonaga imubereye, tuvuyeyo twafashe ticket y’iziza i Kigali.

Guys surprise iba ari surprise sinajyaga nicara ngo ntekereze ko nakura Jane i Kibeho akaza aryamye mu gituza cyanjye, ariko ubwo umugambi w’Imana usohora gutyo.

Twaje mu byishimo biganjwe no kwitsa imitima cyane, twageze i Kigali saa kumi n’ebyiri tutarava mu modoka mba mpamagaye Kadogo ayitaba nk’ibisanzwe vuba.

Njyewe – “Bite sha Kado?”

Kadogo – “Boss nagukumbuye na n’iyi saha mfite ifoto yawe mu ntoki!”

Njyewe – “Hahhhhh, none uri mu rugo se?”

Kadogo – “Oya njyanye na James ahantu ariko nituvayo ndimuka tujye iwabo.”

Njyewe – “Ok, mugende ubwo ndongera nkuvugishe.”

Nkimara kumenya ko Kadogo adahari twahise twikubita kuri moto twerekeza mu Biryogo, tugezeyo mfata Jane tumanuka mu rugo ngira amahirwe nsanga Boss nyiri inzu arahari antiza urundi rufunguzo rw’aho nabaga ubundi Jane ajya kwitunganya muri douche avuyeyo muhitiramo agakanzu keza mu two yari yahisemo arakambara ubundi nanjye ndeba agakote hafi aho n’agapantaro ka cotton ndabyambara ubundi negera Jane ndamubwira.

Jane – “Bb, wishimiye gute kongera kubona abavandimwe batugaragiraga mu bihe byose nabanyemo nawe? Ese uratekereza nibakubona biragenda gute? Boo, ndizera ko umunsi wabo wo gutungurwa n’urukundo rutangaje wankunze kandi nanjye nkarugukunda ari uyu!”

Jane – “Cheri, maze gutuza kuko ngufite humura nubwo biza kundenga ariko ndi kumwe n’umuhoza wanjye.”

Njyewe – “Are you ready?”

Jane – “Yes Cheri.  Hahhhh!”

Nabaye nk’urangariye ya nseko ye nziza mba ndamusatiriye na we aza ansanga ampa kiss iryoshye, ariko ubanza ari uko nari ntayiherutse tu numvise bindenze kuko nahise numva utuntu tunyirutsemo.

Twarasohotse tugeze hanze ndakinga, turazamuka tugera ku muhanda mpamagara taxi voiture  birumvikana nari nabonye byose nagombaga no kurekura byose dufata umuhanda twerekeza kwa Mama Sarah. Twabaye tukigerayo tuvamo nishyura imodoka mfata ukuboko Jane nkomanga ku gipangu hashize akanya haza gukingura umusaza w’umuzamu, turinjira turakomeza tugeze hafi ya salon nongorera Jane.

Njyewe – “Bb, ihangane ugume hano gato ndaje!”

Jane na we anyongorera buke.

Jane – “Yego Cheri, ahwiiiii! Mana weee!”

Nakomanze ku rugi rwo kwa Sarah numva ijwi rya Mama Sarah ngo ninjire ntihafunze, mpita nsunika urugi nkigeramo bose barashiguka James aba arahagurutse aransimbukira yari antuye hasi iyo ntaba umugabo, reka Kadogo we yari hafi gusambura inzu y’abandi! Ku mutima nti mwari mwabona iki se ahubwo!

Sarah na we yaje kumpobera we na Mama we ari na ko bampata ibibazo ngo by’ukuntu nagiye kuba Padiri mpita menya ko ibyo ari byo byose James yari amaze kubibabwira.

James – “Eeeeh! Simbyumva Bro, none se ni wowe?”

Njyewe – “Yego, ni njyewe”

Mama Sarah – “Ubu se ubupadiri uraburangije nubwo bitakubereye bwose?”

Njyewe – “Hahhhhh, oyaaa Mama, ahubwo kuki ba James bari hano habaye iki?”

James – “Umva yewe, ahubwo dusobanurire iby’ubupadiri unatubwire impamvu watubeshye ngo tuze hano?”

Njyewe – “Ooooh! Mutuze reka nze gato.”

Nahise nikoza hanze mfata ukuboko Agasaro kanjye natoye no hagati yabo ngo baa! Oohh, My God! Mbega ibyabaye aho hantu!

Guys nta kiryoha nko gutungurwa n’ibyiza wifuje kuva kera, hashize iminota nk’icumi abarira barira abo ikiniga cy’ibyishimo cyari cyanize nkanjye twananiwe kuvuga! James we yaranyitegerezaga akazunguza umutwe gusa yashaka kuvuga bikamunanira, buhoro buhoro bigenda biza turatuza.

Negereye Jane aho yari ari apfukamye we na Mama Sarah na Sarah mufata ukuboko ndamuhagurutsa mujyana hagati nitsa umutima.

Njyewe – “Nubwo kuvuga bigoye, ariko iyi ni yo mpano Imana yifuje ko mbaha uyu munsi! Uyu ni Jane nakunze, uyu ni wa wundi muzi nirirwaga mvuga kuva kera njye na we imitima yacu yaremewe guturana tudatana. Uyu ni Jane mwitangiye mu bihe byose ndetse mukemera kumubera Umubyeyi  n’Abavandimwe!

James, uyu ni Kabebe wa wundi twatandukanye mu buto tutabishaka igihe nari mukeneye cyane Muvandimwe wanjye.”

James – “What? Kabebe ? Oooooh! My God! Ntibishoboka weee!”

Njyewe – “Yego ni we rwose Bro, amateka yacu ni maremare cyane ariko aho bigeze kuri twe turumva ari nk’umunota umwe gusa kuko twageze ku cyo imitima yacu yifuje kuva kera.”

Narahindukiye Jane ansanganiza ibiganza ampobera wese yirekuye birumvikana ntiyari gusiba kunsomera imbere y’abavandimwe ubundi twicara aho hafi Sarah aza  kumufasha kwihanganira imbamutima.

Mama Sarah – “Yebaba weee, ariko Mana! Jane ni wowe koko?”

Jane – “Ni njyewe Mama, ni njyewe rwose umwana wawe!”

Mama Sarah – “Ayiga Manaaa! Twararize turihanagura mbega imbaraga z’Imana zikugaruye nzazisunga kandi nzabona umukiro w’ijuru, disi uracyari keza nka mbere. Yoooh! Ongera umpobere disi!”

Mama Sarah yahobeye Jane na none aramusubira ibintu byari byiza cyane bibereye amaso, bamaze guhoberana  Mama Sarah ahamagara Kadogo barasohoka hashize akanya mbona Mama Sarah agarutse wenyine yongera kwicara.

James – “Kabebe wacu! Wow! Twishimiye kongera kukubona, nubwo tutazi byinshi gusa byarenze ubwenge bwacu. Eddy wawe kuva yakubura ntiyigeze atuza yewe n’icyo yashakaga gukora cyose isezerano ryawe ryaramutangiraga. Izi saha rero ndakeka ari mu mudendezo udashira, ku giti cyacu njye na Sarah na Mabukwe, wumve ko byaturenze, ni ubwa mbere twishimye ahari kuva twavuka!”

Mama Sarah – “Jane mwana wacu, twishimiye ko waje ariko se disi byaje kugenda gute?”

Jane yikije umutima mpita menya ko agiye kubabwira byose ndamwegera ndamwiyegamiza.

Jane – “Kuva nkirimuto,…………..”

Jane yabaye intwari ndabikunda, avuga akomeye nta amarira ahubwo abo yabibwiraga ni bo baganjwe n’agahinda, ubwo ibyo binyereka ko  guca mu bikomeye bitera ubutwari.

Amaze kubabwira byose birumvikana habayeho  guhindurwa ariko byabaye akanya gato kuko muri make byari ibyishimo byo kongera kubona Jane wacu.

Tukiri muri muri ibyo,  Kadogo yahise yinjirana igaziye ya fanta turikanga.

Kadogo – “Nje nsha ibiti n’amabuye ngo nicare impande ya Mabuja!”

Twatangiye guseka cyane, Jane ni we wari udaherutse Kadogo. Kadogo yahise aza yicara hagati yacu ntakimukanga.

Uwo munsi wabaye igitangaza kuri twe ndetse uba ingenzi mu yaranze amateka yacu, ni ho nongeye kwishima bitangaje, abari bari aho twese twari twasazwe n’ibyishimo nta wigeze amenya ko bwije.

Negereye Jane maze ndamwongorera.

Njyewe – “Boo, hari ikindi kitari ugutahana se tugatangira kwibanira!?”

Jane – “Cheri, none se ubu twahita tubana koko?”

Njyewe – “Of course, none se uragira ngo undi muyaga nuza uzagurukane njyewe?”

Jane – “Oyaaa, Chou humura ntabwo bizaba kuko muri uru rugamba dufite ingabo isumba izindi, ahubwo reka tugire vuba agatimba gatambe mu mutwe wanjye nanjye ngaragirwe n’abandi singende ijoro ngo mperekezwe n’imibu!”

Njyewe – “Boo, ndagukunda cyane reka nihangane ariko ubu nta kindi kiri mu mutwe ni ubukwe!”

Jane – “Wow!”

Twakomeje kuganira byinshi ndetse amasaha akomeza kwicuma gusa akaryoshye kadahora mu itama ni ko kagezweho dusezera Mama Sarah turahaguruka ngo dutahe ariko ni ukuri njye numvaga ntahindukira ngo nsige Jane wanjye.

Twarakomeje tugera ku muhanda ubundi baraduhobera cyane tubaherekesha amaso reka njye ho byari ibitangaza bigeretse ku bindi ndetse binasakaye.

Bakimara kugenda twahise dupanga gutega Taxis voiture ngo tugende tuganira bihagije bikubitiraho na Kadogo wari ufite ibitotsi. Imodoka ije dutambika ukuboko mu muhanda irahagarara twinjira vuba vuba twicara twese mu myanya y’inyuma.

Imodoka igihaguruka twatangiye kuganira byinshi, mubwira ukuntu twagiye, mubwira uko twagezeyo mbega stories zari nyinshi kuko na we yambwiraga uko yari abayeho naragiye, tugiye kumva twumva uwari udutwaye aravuze.

We – “Guys, muzi kuganira ndabishimiye!”

Njyewe – “Eeeh! Chauffeur we, ni uko twari dukumburanye kandi uyu munsi byari n’ibirori.”

We – “Ewana mumeze nk’abasore banjye nikundiraga twajyaga tuganira nkibera mu Rwanda!”

James – “Uuuuh! Noneho ntabwo ariho ukiba se?

We – “Oyaa, nibera Uganda.”

Njyewe – “Kandi tubona uri taximan?”

We – “Eeeeh! Sorry ino modoka ni iyanjye ariko ifite umuntu uyintwarira ino mu Rwanda akampa versement kuko njye na n’ubu ndacyaba Uganda, abo basore rero twabanaga nari naraje kubasura ngeze aho twabaga nsanga bahubatse izindi nzu, ubwo mbabura gutyo, ubu nari ndimo kwitemberera Kigali nziza mbona muranteze nanga kuyahusha!”

James – “Eeeh! None se abo basore bawe bakwitaga nde?”

We – “Banyitaga Ben!”

Njyewe na James – “Hhhhhh! Ben, Ben, Ben!”

Ben – “Ngo? Muranzi se?”

Njyewe – “Hahhhhh, cyane rwose, uranyereye ugwa mu bavandimwe!”

Ben – “Eeeeh! Reka nze nshyire imodoka ku ruhande. Hahhaaa!!”

Ben yashyize imodoka ku ruhande tuvamo, Kadogo wanjye we yari  yasinziriye, tugeze hanze  Ben abona neza ko ari njye na James natwe n’amaso yacu twongera kubona umuvandimwe w’ibihe byose Ben…………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 92 na Eddy muri My Day of Surprise…………………….

UM– USEKE.RW

40 Comments

  • Umva mbaye uwa mbere aliko mubyo ukuli iyi episode amalira indijije y ibyishimo kandi nkuze azwi n Imana. Bavandimwe inzira z Imana ntizirondoreka na Ben ahuye na Eddy na James nanone

  • Woooow!!! No comments!!

  • Number 1,burya koko abakundana by’ukuri Imana irabasanga, yooooh Eddy na Jane kwa mama Sarah iki ni igitangaza pe.
    Imana ikomeze ibitangaza byayo ku kazi kwa Eddy naho asange nta wundi barashyiramo maze imyiteguro y’ubukwe irimbanye Eddy na James bazakorere ubukwe umunsi umwe.

  • Yayayayyyyyyy mbega episode!!!!!Gusa Imana ni byose.

  • Byiza weeeeeeeee, Eddy na Kabebe disi, kadogo asubiye kuryoherwa n’ubuzima nawe mabuja we yaje, umva byiza Ben nawe yaje, Soso arihe koko? Eddy mbabarira ubwire president wa company ko wagarutse mu kazi na Roro abimenye ko wagarutse uri Eddy wa kera hari nundi mu papa wari uturanye na mignonne, abo bose ndifuza ko mwongera guhura Kuko nibo muryango wawe bagiye kugitegurira ubukwe, papa James we siniriwe muvuga arahari ndabizi

    • Ako kantu

  • Oooh wooow, nishimiye Jane ko yongeye guhura na Eddy, iyi nkuru iraryoshye cyane!

  • Mwaramutse ibitwenge biranyishe ndishimye bitavugwa ndunva umutima utuje .

  • Ndishimwe bitavugwa

  • ndumva aribyishimo bishimishije Eddy asubiranye jeni anongeyeguhuranundimuvandimwewe Ben bakundaniye mugastata baba murigetto bajye gusura na Mignone bahite bapanga nubukwe bubererimwe ari batatu

    • Ako kantu. Ben na Mignone, James na Sarah, Eddy na Jane hazagwa umuntu pe

  • Nanjye mwanshyira muri group! !!

  • Iyi episode iranejeje kuva itangiye kugeza irangiye, mbega inkuru iri aha ni uburyohe bwigendera mba ndoga rwasabahizi twataramye.

  • Kuriraaaaaaaa bivanze no kwisetsaaaaaaaa!!! Episode 90&91 ziransajije bavandi….. muxiko umuntu yisetsa yicaranye n’abandi bakagira ngo yasaze!! Hahaaaaa
    Ariko nkunda Imanaaaaaaa kuko ariyo ikora byiza gusa!! Umuvandimwe Ben nawe aragarutse daaa!! Barabonanye!! Mbega ubukwe buzaba buryoshye burimo inkoramutima gusa!!! Eddy wibuke guhamagara President vuba umubwire ko wagarutse ubundi usubire mu kazi

  • imbaraga z’Imana zirakaze que Dieu soit

    loué

  • Imana irashoboye ndishimye iyiniyo episode inejeje cyane nahoraga nibaza uko Ben byamugendekeye none ndashyize menye ibye. Murakoze cyane kudutangiza week end neza. Ubutaha ndizera uzakomereza kuri Mignone.

  • Ndishimye bitavugwa,Eddy ndifuza ko wamusaza wakwakiriye bwambere wumuzamu azakubera Papa wawe hanyuma Roro akakubera Mama kuko nabo nababyeyi beza.Abandi bo bazigabanye indi mirimo pe.Mbifurije imyiteguro myiza yubukwe,gusa Perezida nturare utamuvugishije kugira ngo umenye amakuru yo kukazi.Mbegango biraba byiza akawamuhanzi.Imana ikomeze ibashyigikire

  • Ntakindi navuga uretse
    Ameeeeeeeeeeen

  • Sinabana n’umuntu iwabo banyiciye ababyeyi ni uko ari inkuru nyine.

    • Oya ntukavuge gutyo! Nonese ari Jane cg Eddy ni inde ufite aho ahuriye n’ayo mafuti ya Papa Jane? Reba iyica rubozo Jane yahuye na ryo kdi arikorerwa n’ingirwamubyeyi! Ahubwo kiriya gisaza gikurikiranwe gizagwe mu buroko cg bakirege imitungo yose kibye Ruboneka Eddy igarurirwe Eddy kizicwe n’agahinda n’ishavu. Erega Imitungo yose ya Simoni ni iya Eddy akwiye kuyisubizwa rero. Imaze no kugwira tuuuuuuu!!!!!!!!!!!!

    • umva mbese aho amacakubiri ahera, ko wumva ari Papa we wabikoze se ni Jane wabikoze? icyaha ni gatozi muvandi, kandi nta mwana ukwiye kuzira ibyo se yakoze cyereka barafatanyije!! Iyi nkuru yakagombye kutwigisha no kutwereka ko abatwiciye abacu atari abana babo babikoze, tukarenga urwo rwango tugakundana twese, tukubaka igihugu cyacu!! Naho wowe ukiri muri ibyo funguka kandi wegere Imana ikuvanemo uwo mutima mubi!!

      • Iyaba atari inkuru nari kuzakubwira bamaze kubana abantu ntitumeze kimwe winshinja amacakubiri nge nakubwiye ko ntabishobora niba wabishobora rero ubwo nawe ufite uko uteye tujye tworoherana

    • Muvandimwe, ni inkuru ariko ni ubuzima tubamo kandi ibi birashoboka cyane hashobora no kuba hari abahamya babyo.
      Rwose Eddy ,Imana ishimwe ko yateguye umutima we ikawuha kwakira byose ndetse akarenza amaso ubuhemu bwa se wa Jane agakomeza urugendo. Jane rwose ni umuzirana nenge.

      Gusa birashimishije,iyo umuntu yihanganye agera kubutsinzi kandi Imana ntijya ikunda ko tugeragezwa ibiruta ibyo twashobora ndetse hamwe nabyo iducira akanzu.

  • MBEGA BYIZA NDISHIMYE CYANE PE

  • Ubanza ndi mu nzozi we!
    Ntimukangure rwose kuko ndi mu munyenga cyaneee.

    Nejejwe no kongera guhura kwa Eddy,Jane, Ben, Kadogo, James, Sarah, Maman Sarah………..

    Amarira y’ibyishimo ngo baaaaaaaa.
    Imbamutima we!!!!

  • OMG.NDARYOHEWE BYIZA CYANE .MBASHIMIYE KO EPISODE MWAYIGIZE NINI.

  • Wowwwwwwwwwww
    Mbega byiza weeeeeeeeeeeeeee

  • Mana weeeeeeeeeeeeeeeeseeeeeeeeeeeeeedeeeeeelee weeeeeee ubukwe Eddy Na Kabebe Ben shenge arabonetse urisanga muhungu mwiza

  • Iyi nkuru rwose dore na ben rasta aragarutse Eddy ufite umugisha kuva soso yarongorwa nta gakuru ke ariko numubwira ko wabonye kabebe azishima ikindi tumenyeshe ko waba uzi amakuru yumusaza paul waguhaye akazi katumye ugera muri campany kuko mwahagemuraga ibikoresho hanyuma utumenyeshe niba wasubiye mukazi.

  • Mana weeeeeeeeeeeeeeeeseeeeeeeeeeeeeedeeeeeelee weeeeeee ubukwe Eddy Na Kabebe Ben shenge arabonetse urisanga muhungu mwiza ntimwibagirwe. Eddy plz Jane muge Gisenyi muge gusura Soso .mutibwirana it ariko ubukwe ntamakuru afite. Ntiwibagirwe kujya kwa President ntumuhamagare ugeyo umubwire Byose ntiwibagirwe Muzehe Paul ningenzi cyane Na. lolo sina mwibagirwa

  • Byiza cyaneeeee, urukundo ruratsinze, Eddy nkwibutse abantu uzatumira Soso ni uwa mbere, umusaza wakwakiriye bwa mbere, umu mama wagutegeye imodoka bwa mbere uje i kigali, Mignone na Paul ntibazabure, Directeur wo mu ruhango na twa twana 2 tw uduhungu twabanje kugucumbikira ku ishuri, yewe ni benshi uzambwire nkwibutse hahahaaaahhhhh

  • Iyi nkuru rwose dore na ben rasta aragarutse Eddy ufite umugisha kuva soso yarongorwa nta gakuru ke ariko numubwira ko wabonye kabebe azishima ikindi tumenyeshe ko waba uzi amakuru yumusaza paul waguhaye akazi katumye ugera muri campany kuko mwahagemuraga ibikoresho hanyuma utumenyeshe niba wasubiye mukazi.ariko disi Eddy ubu wahuye nawamusaza mucoma utarajya kwa sandra ariko ntiwamwibuka uretse ko Imana yawe ikora ibitangaza wabona muhuye.

  • Iyi nkuru rwose dore na ben rasta aragarutse Eddy ufite umugisha kuva soso yarongorwa nta gakuru ke ariko numubwira ko wabonye kabebe azishima ikindi tumenyeshe ko waba uzi amakuru yumusaza paul waguhaye akazi katumye ugera muri campany kuko mwahagemuraga ibikoresho hanyuma utumenyeshe niba wasubiye mukazi.ariko disi Eddy ubu wahuye nawamusaza mucoma utarajya kwa sandra ariko ntiwamwibuka uretse ko Imana yawe ikora ibitangaza wabona muhuye.

  • Jane – “Chou, iyi mpeta nayirambyeho mu nzira zose nanyuzemo iyo nabonaga bikomeye ni yo nafumbatizaga maze nkumva ngufite. Eddy, ndagukunda kandi noneho ubwo nkubonye Imana ishatse yampamagara!” HAHAHAHAAHAH

    Bro Eddy wihangane ubwize ukuri Jane ko Wavuye kwisezerano ukajya kwaka urukundo ahandi ugasanga barafashwe! hahahaha verry laughly

    • MANA WE ICYO NUMVAGA NSHAKA KUMVA NDACYUMVISE IMANA ISHIMWE

  • byiza cyane nukuri Ben yarakumbuwe!

  • Yooooo Mana weeeeeeeeee ndishimye cyaneeeeeeee kuko Eddy yongeye kubonana n uwo yakunze bagatandukaywa n igihe ariko Imana ntibatandukanye ari nayo mpamvu itumye bongera kubonana Imana ishimwe

  • Ni ukuri Imana irinda umugambi wayo ku muntu. Tekereza iyo chanisse yemerera urukundo Eddy, Jane agasanga ariko byagenze wenda yarahisemo kuba umubikira aho guhemukira isezerano cg bigashobokako ashakisha Eddy kuko yarageze murwanda agasanga yarashakanye na Chanisse! Imana ishimwe ko hari inzira yafunze kuri Eddy igihe yari acitse intege kubwo kunanirwa mu mutima twese bitubaho.
    Ibisigaye Imana ikomeze iherekeze umugambi wayo kuri Jane na Eddy. Ndetse Simoni izihane ubugome bitume umuryango we ugira amahoro kuko nta mugisha uva mubutunzi buvuye mu kuriganya. Ben n`inshuti zose zabanye na Eddy ni bagaragare mw`itegura ry`ubukwe.Gusa bitonde Simoni yarahahamutse ashobora gukoresha abasorebe akagirara nabi Eddy cyane ko azi aho atuye,ahubwo yimukire muri yanzu yari yabonye.

  • ubu bukwe njye muzambabarire nzabe mburimo pe

  • Uyu munezero nizero ko utazongera kuzamo agatotsi dore ko Eddy atishima umwanya wasanga Simon azagaruka kutubihiriza. Ariko mumfashe munsobanurire hari ijambo rikunze gukoreshwa muri iyi nkuru niho naryumviye bwa mbere IMBAMUTIMA risobanura iki?

Comments are closed.

en_USEnglish