Digiqole ad

Episode ya 75: James na Afande mu mugambi wo gufasha Fred kwikiza Eddy ngo abone Jane

 Episode ya 75: James na Afande mu mugambi wo gufasha Fred kwikiza Eddy ngo abone Jane

Episode 75 ……………James – “Eeeeh ko numva se ahubwo umusaza yahumuye Fred aramukizwa n’iki?”

Njyewe – “Gra, buriya duhuye natwe tuvuye kureba wa Mupolisi twakubwiraga cya gihe ko tugiye kureba ngo adufashe, none tugezeyo dusanga yahinduye byose, ngo arashaka ibimenyetso simusiga ndetse na Fred yari yafashe yamurekuye!”

Grace – “Shyuuhuhu!!! Ariko Mana we, ibimenyetso se by’iki? Ariko Eddy wowe iturize nzi ko byose ari Fred ushobora kuba abirimo, uriya mugabo arazwi hose muri uno Mujyi kuba bahindura dosiye rero ni ibintu byoroshye!”

James – “Eeeeeeh, ahubwo Bro, ndumva Fred na we buriya atagiye kwicara, nushaka ujye ugenda wikingiye! Ntawamenya wabona uriya Mupolisi Peter yarabwiye Fred  ko azi ibya Jane akaba ari byo yari agiye kubwira Papa Jane ngo bafatanye kuguhiga! Niba rero bashwanye ubwo ni wowe Fred yahiga ngo agere kuri Jane, gusa humura njye nawe tuzajya tugendana kenshi ndatangira nterure ibyuma!”

Njyewe – “Ariko Bro, uzi ko na byo byashoboka! Gusa na njye si ndi umwana aho bigeze ni ukwirwanaho, ndamenya icyo gukora!”

Bwari butangiye kwira kandi Grace yagombaga gutaha kare, biba ngombwa ko duhita tumuherekeza ajya gufata bus natwe duhita dupanga kujya kureba match ya Chelsea!

Twahise twerekeza i Nyamirambo niho twakundaga kurebera umupira, mu nzira ngenda mvugisha my Lovely Jane,  tugezeyo turicara tuba twiganirira dutegereje ko match itangira, bidatinze match iba iratangiye, igice cya mbere kirangiye James ajya kuri toilette gatoya na njye nsigara aho, hashize umwanya mbona James agarutse yihuta cyane ahita ampagurutsa vuba anjyana hanze!

James – “Eeeeeh umva Bro uzi ibyo mbonye!”

Njyewe – “Ubonye iki se kandi ko uza wiruka wahagira?”

James – “Umva, ngiye hariya kugabanya, mvuyeyo mbona Afande Peter ari kumwe n’ikigabo kimeze nka cya kindi basohoye mu kabyiniro cya gihe! Niba ari we simbizi!”

Njyewe – “Uuuuuh, ushatse kuvuga Fred se?”

James – “Yego Bro!!”

Njyewe – “Eeeeh, none se urebye neza ni Afande Peter cyangwa ni bwa bwoba bwawe?”

James – “Ndakubwiza ukuri ni we, nawe nushaka wigireyo urebe!”

Njyewe – “Ok umva noneho uko tubigenza!”

James – “Yego Bro, tubigenze gute?”

Njyewe – “Fata telephone uhamagare Afande Peter, umubaze aho ari, namara kugusubiza umubwire ko tumushaka cyane ko hari icyo twamenye kuri ya dosiye ya Jane, byanga byakunda hari icyo ahita abivugaho!”

James – “Ok  reka ngerageze ndebe!”

James yahise afata telephone areba numero ya Afande arayihamagara ashyira loudspeaker hashize akanya.

Afande – “Yes, Allo!”

James – “Yes Afande! Mumeze mute se?”

Afande – ” Hakuna shida kabisa!”

James – “Muri hehe se Afande, ko twabashakaga?”

Afande – “Eeeeh uyu munsi nakoreye ahantu kure cyane, ubu nibwo ndi kuvayo nako singaruka vuba, ahubwo sha James ko n’ubundi twabanye kera na so, buriya ntiwambwira aho uriya mukobwa nyuma yo kuva mu bitaro ari  ubu?Erega buriya nakomeje kubitekerezaho numva nkwiye kumenya aho ari rwose nkabona ububafasha kandi rwose nazagura ka Semutsutsu tukagasangira twicaye iwanjye erega umaze kuba umugabo!”

James – “Eeeeh ibyo na byo, aho Jane ari ndahazi rwose Afande!”

Afande – “Si wumva se sha petit! Aba hehe se?”

James – “Aba iwabo kabisa!”

Afande – “Uuuuh none se kuva yava mu bitaro yasubiye iwabo!?”

James – “Cyane rwose  nta kibazo afite!”

Afande – “Ayaya! Urakoze kumpa ayo makuru kabisa, buriya Police ni cyo tuba dushinzwe!”

James – “None se Afande muramushaka se ngo bigende bite?”

Afande – “Erega buriya ndamutse mubonye bya bindi byanyu by’ibimenyetso byahita birangira wa muntu, nako tuzavugana namubonye!”

James – “Ok sawa Afande noneho nta kibazo ubwo ibimenyetso twari dufite reka tubireke ubwo muzajya iwabo mumurebe!”

Afande – “Sawa sha nta kibazo!”

Call end.

Twahise dukupa telephone.

Njyewe – “Brother James, ntubyiyumviye se?”

James – “Ndabyiyumviye Bro! Ubu noneho icyo ashaka ni Jane. Hahhhhh ngaho azajye iwabo umusaza amwereke aho abera umusaza! Ahubwo tube twiviriye hano.”

Twahise dusohoka tumanuka twiganirira njye na James mu nzira tugenda, mbona Jane arampamagaye! Tumanuka nivuganira na we, aba arambwiye ngo mbwire James ahamagare Sarah aramukumbuye, James na we byabaye nko gukubita ifarasi aba aramuhamagaye vuba vuba! Twese tumanuka turi ku ma telephone.

Jane nakomeje kumubwira uko byose bimeze na we akomeza kundema agatima, duhana rendez-vous y’ejo nimugoroba!

Njye na James twahise dufata moto buri wese yerekeza iwe ngeze Biryogo nishyura aka moto ninjira aho nita iwanjye mu kugerayo nasanze Kadogo yasinziriye mu ntebe numva mugiriye impuhwe nanga kumukangura nzana agashuka ndamworosa njya kuryama, mu gitondo nakanguwe na telephone isona, nyifatira mu bitotsi ndebye umpamagaye nsanga ni Jane!

Njyewe – “Hello, Honey!”

Jane – “Bite Chéri waramutse ute!?”

Njyewe – “Naramutse bon ! Wowe se bite mukundwa!??”

Jane – “Sha ndagukumbuye!!”

Njyewe – “Oooh na njye Boo! Gusa nizere ko uyu munsi nkubona!!”

Jane – “Uuuuh uri kumva unshaka se??”

Njyewe – “Birenze!!”

Jane – “Aaaah ntiwandusha!”

Twakomeje kuvugana na Jane byinshi ntiyasibye kunkomeza no kumpumuriza ko ankunda, ibyo bikampa icyizere ko intambara ndi kurwana izagira iherezo!

Nakomeje gutekereza inzira nzacamo ngo Jane mushyire iruhande rwanjye, ntekereza kuba nakwisuganya ngo muzane rwihishwa twibanire twubake umuryango mushya, nkiri muri ibyo numva beep ndebye nsanga ni ya numero  ya Grace mpita nyihamagara vuba vuba ntiyatinda kwitaba, mumva ijwi rya Grace ryasaga neza nk’irya Jane.

Grace – “Hello!”

Njyewe – “Hello Grace bite ?”

Grace – “Sha ni byiza! Eddy mumeze mute?”

Njyewe – “Nta kibazo tumeze bon mwebwe se?!”

Grace – “Sha ndahangayitse!!”

Njyewe – “Uuuuuh kubera iki? Grace, byagenze bite?”

Grace – “Sha mu gitondo hano haje Umupolisi asanga ndi kumwe na Papa mu rugo ubwo aza avuga ngo arashaka Jane tumubwira ko ntawuhari ariko akomeza gutsimbarara ngo arahari twamumwimye, sha Papa agize umujinya aba amubwiye nabi cyane bishoboka, ni uko yamwubahiye umwenda yari yambaye naho ubundi bari kwizirika.

Sha yamubwiye byinshi amubwira ko yabuze umwana we ngo kandi kubera umushenzi witwa Fred! Umupolisi abuze icyo akora agenda yitotomba avuga izina James! Sha Eddy mwirinde ibintu bishobora kuba nabi, ubu Papa na we yakaze ngo ashaka guhangana na Fred!”

Njyewe – “Gra,  none se nyuma wumvise Papa wawe abivugaho iki?”

Grace – “Sha numvise avuga ko noneho ubwo Fred atangiye kumuteza Police na we ngo araje amwereke!”

Njyewe – “Uuuh Gra, Papa wawe ntaramenya ko Jane yabonetse na n’ubu!?”

Grace – “Sha oya pe! Nta gakuru na kamwe azi gusa ni uko abona Mama noneho atagihora arira ni na cyo gituma ahora yishinja icyaha yakoze akiyahuza inzoga, ahubwo sha Eddy ndumva nkumbuye Jane!!”

Njyewe – “Yoooh uze kuba hafi ndaza kukubwira!!”

Grace – “Yego sha! Urakoze!”

Call end.

Nakuyeho telephone mpita mpamagara James ngo muhe amakuru numva bahise bambwira ngo please wait! Ibyo aribyo byose yari ari  kuyivugiraho, ndahaguruka  nikoza douche nkivayo nditunganya nicara muri salon, nkomeza gutekereza kuri ibi byose biri kuba ariko nkabura aho biganisha icyo numvaga mfitiye amahoro ni uko Jane ameze neza kandi ankunda!!

Nkiri aho, ako kanya nagiye kubona mbona James arinjiye ndahaguruka ndamusuhuza!

James – “Bro, ca va?”

Njyewe –  “Eeeeeh James ni bya bindi nyine ibitekerezo ni byose, ubu byanyobeye kabisa!”

James –  “Na njye niyo mpamvu nkuramukiye!”

Njyewe –  “Eeeeeh nanagushakaga ahubwo cyane, nari nguhamagaye nsanga uri kuyivugiraho, ahubwo dore barongeye baraguhamagaye!”

James yahise ayifata areba uwo ari we!

James – “Eddy, ni Afande!!”

Njyewe – “Bro, buretse kumwitaba!”

James telephone yahise ayishyira ku ruhande, ubundi ndamubwira!

Njyewe – “Bro, mukanya navuganye na Grace ampa amakuru, ngo Afande yagiye gushakira Jane iwabo ngo umusaza amwirukana nabi cyane ngo ariko yagiye avuga izina ryawe!”

James- “Hahhhhh, namuragije ibisiga nyine! Njyewe se ndakina! Ngomba kumwereka ko njye ndi umunyamujyi, erega yashatse kundeba mu mutwe na njye reka nibohore!”

Njyewe – “Eeeh Bro, ariko dukwiye kwitonda dushobora kubigiriramo ibibazo tutibagiwe Jane!”

James – “Bro, nk’umwana twasangiye ubuzima nzemera nzire urukundo rwawe na Jane hari ikibi se ubundi mwakoze ku buryo twakwirirwa twiruka imisozi!?”

James ako kantu yambwiye nahise nkabika ku mutima burya inshuti nziza iruta feza na zahabu!

Njyewe – “Urakoze cyane my Brother, ndumva nongeye kugira imbaraga!”

James – “Njye nitabaje uriya Afande Peter ngo adufashe aratwihinduka kandi mu by’ukuri nta n’icyo yakoze basi ngo tubone Jane! Twamubonye ku bw’Imana yarangiza akaza avuga James! Eddy reka nze tumwereke icyo Kigali yatwigishije!”

Ako kanya telephone ya James yarongeye irasona, arebye asanga na none ni Afande ahita ashyira Loudspeaker.

James – “Yes Afande!”

Afande – “Bite sha James!”

James – “Ni sawa  Afande!”

Afande – “Ariko James, wowe umbeshya nkande?”

James – “Uuuuh reka reka njye sijya mbeshya!”

Afande – “Ariko James uratinyuka ukambeshya ngo Jane aba mu rugo iwabo?”

James – “Niho aba kabisa!!”

Afande – “Aca hivyo Bana! Ndashaka umbwire aho aba!”

James – “Ese ko unkanga bimeze bite? Jane ni iki yakoze gituma umushakisha uruhindu kweli?”

Afande – “Ariko James, kweli kuva na kera so  ntitwabanye?”

James – “Eeeeeh  ndabizi Afande! Ahubwo si nzi impamvu y’ibi!”

Afande – “James reka twumvikane nk’umwana wanjye! Mbwira nta kibazo, erega nta kintu dupfa! Umva nkubwire James, ubundi uriya musore Eddy hari ubwo muziranye cyane?”

James – “Reka reka uriya duhura gutyo gusa, n’iyo twaba tuziranye wowe mbwira icyo gukora!”

Afande – “Rahira sha!”

James – “Reka  uriya ko yanyitabaje mu kibazo cya Jane se, none kikaba  cyararangiye!”

Afande – “Reka tujye inama nk’abantu b’abagabo kandi nawe wabonamo akantu!”

James – “Eeeeeeh harimo n’akantu se?”

Afande – “Gatubutse ahubwo!”

James – “Afande none urashaka ko tubigenza gute?

Afande – “Umva, wowe kubera ko uziranye neza n’uriya muswa ngo ni Eddy, uzamutumira bisanzwe umubwire azane na wa mukobwa Jane, nimumara kuhagera uzambwira nzane n’abahungu banjye tumufate sinzabura case ifatika mushyiraho izatuma ahera muri mabuso, uriya mukobwa nyine nzahita muha Fred, dore  se yamwisubije rwihishwa kandi yari yaramuhaye Fred none yirirwa amumwishyuza kandi umukobwa yibereye iwabo! Namubwiye ko rero wadufasha agakira se w’uriya mukobwa ndetse akikiza na kariya gahungu ngo ni Eddy!”

James – “Eeeh Afande ko numva bikomeye  ubwo urampa angahe?”

Afande – “Ikitabuze ni amafaranga!”

James – “Milion eshanu urazimpa?”

Afande – “Eeeh sha James, eshanu ni nyinshi kabisa! Wowe urihangana urye eshatu nayo si make wa mwana we!”

James – “None se uwo Fred wowe yaguhaye angahe?”

Afande – “Aaaah we petit! Ko numva ubijyamo cyane uyobewe ko ndi Afande?”

James – “Ngaho rero niba uri Afande byikorere!”

Afande – “Acha hivyo petit wikina n’amafaranga! Ahubwo basi fata eshatu urangize gahunda!”

James – “Wapi utampaye enye sinagambanira umuntu!”

Afande – “We petit ko numva ufite ikiburi wana? Ngaho nzaziguha, erega buriya Fred se wa kariya gakobwa yamwirukanye no mu kazi, ubu ari no kumuhiga cyane ngo amufungishe ubwo ni ukugira vuba vuba rero tukikiza uwo muswa ngo ni Eddy uriya mukobwa yatsimbarayeho akanga kujya kwa Fred!”

James – “Kabisa ako kantu ni ubwenge! Ahubwo ni ryari uyampa ngo turangize gahunda?”

Afande – “Mu gitondo ndaguhamagara nimara kubikuza chèque nguhe ibyawe nawe urare umpaye uriya mukobwa na kariya gasore!”

James – “Afande nta ribi kabisa na njye ndi umwana w’umujyi ndi tayari!”

Afande – “Yego sha petit, erega amafaranga akora byose!”

James – “Cyane rwose! Sawa ahubwo urakoze Afande ni ah’ejo!”

Call end.

Guys, njye nari nkanuye amaso numva byose, ari nako nkomeza kubabazwa n’uburyo Afande twizeye ngo adufashe ari we uhindutse nk’igicu akaba uri kuturya amano, kubera cash za Fred, noneho kumva ko mpigwa byo biba ibindi.

James – “Eddy ambara bout rero urugamba rugeze mu mahina!”

Njyewe – “James, dukore iki koko?”

James – “Uuuuh banza umbikire ino record muri ya machine yawe ujyana ku kazi, na njye ningera mu rugo, ndayibika ibindi turabibona mu gihe gito kiri imbere!”

Twarabanje turayumva neza twitonze turangije tuyikubita muri machine no kuri flash disk zose nari mfite!”

James –  “Reka mbanze ngere  mu Mujyi gato, ariko wigumire aha nta wamenya, ntabwo ntindayo ndabanguka!”

Njyewe –  “Sawa Bro, kandi wirinde!”

Naricaye ndatuza nibaza amaherezo y’urukundo rwanjye n’umwari mwiza nakunze n’umutima wanjye wose, wa wundi wanyibagije byose akambera Malayika w’ibyishimo nabuze kuva mu buto bwanjye, none nkaba ndi guhigwa nzira urukundo nakunzwe n’umuziranenge, nkumva nabireka nkongera kwiberaho uko nari meze.

Ako kanya nkumva umutima urankomanze cyane ndetse uteye insigane nkibuka ya amagambo ya Jane wemeye kuva iwabo agatorongera, akanga kwicara ngo abe umugore wa Fred kubera njyewe maze agasiga byose akaza kuramira umutima wanjye washegeshwe n’amateka, numva ikiniga kiraje ndahaguruka njya mu cyumba ngo hato Kadogo ataza agasanga ndira ndi umuntu w’umugabo!

Nkigera mu cyumba nahise ngwa agacuho udutotsi turantwara, nakanguwe n’uwankozeho nshigukira hejuru nsanga ni James.

James – “Humura Bro ni njyewe wikwikanga! Ahubwo shira iroro maze wumve iyi record!”

Njyewe –  “Ngo record?”

James – “Yego Bro, ubu ibintu byakomeye ahubwo banza wumve iyo record ubundi umbwire!”

Nahise mfungura vuba vuba ntangira kuyumva neza nitonze mba, numvise ijwi rya Afande.

Afande – “Bite sha James!”

James – “Ni sawa Afande!”

Afande – “Nizere ko uri tayali ngo uyu munsi byose birangire!”

James – “Cyane rwose usanze maze no kumuhamagara ahubwo!”

Afande – “Ok uri akagabo sha! None se muraba muri hehe?”

James – “Tubanze tubonane umpe ibyanjye!”

Afande – “Ariko sha ko numva ufite inzara y’amafaranga?”

James – “Erega na njye  ntacyo nagufasha utabanje kuyampa!”

Afande – “Ok duhurire i Remera saa munani, uze wenyine kandi wambaye costume y’umukara, nugera ku marembo ya Stade umbwire, nyuma y’akanya gato urahita ubona imodoka ya Benz y’umukara uhite uza winjiremo,  ndaba ndi kumwe na Fred wowe utagira ikibazo cash zirahari, turava aho twerekeza aho umpera ibyo twumvikanye, gukora ikosa rito urisanga mu icuraburindi, amafaranga aravuna petit.”

James – “Yego Boss.”

Afande – “Ok!”

Narangije kumva iyo record nitegereza James, ……………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 76 na Eddy muri My Day of Surprise…………….

UM– USEKE.RW

60 Comments

  • Mukomerezeho

    • ariko sinakubwiye ngo ujye ubanza unkangure mbere yo gupostinga,?
      bite byawe koko
      ??

  • Ayiwe mbega Afande amafrng azarikora tu, gusa Imana ikomeze itabare Eddy wacu.

  • Ark Mana kuki ibi byose biri kuba? Gusa twizera tudashidikanya ko ushobora byose niyo mpamvu dushyize byose mubiganza byawe. Amen

  • Mana we tabara ubwoko bwawe. Amarira twarize ni menshi fasha Eddy wacu na James kuko urugamba rurakomeye. Urumeza no gutitira biranyishe kubera iyi episode

  • Mana rengera Eddy na James!

  • Mana weeeeeeeee ariko koko Eddy ntiyishima umwanya ibi mibiki byo kumuhiga !!!!ariko baribeshya arikumwe nImana azabatsinda bumirwe .James urumuvandimwe wibihe byose ndabasengera muhumure

  • Mbega ama frw!! ariko Imana iruta byose kandi izabigenza neza. Mbaye uwa 1 kugasoma.

  • Ndumva bigiye kuba prison break hhhhhhhhhhhhhhhhhh Gusa inkuru iraryoshye mba ndoga Rwasabahizi twataramye,Ariko icyafasha Eddy akabana na Jane rwose wenda inkuru ikazakomeza ariko bo babana tugakomeza kwiyumvira uburyohe bwurukundo hatarimo za kidobya.

  • Vyagenze Gte Ko Mbaye Uwa Mbere. Ico Nahanura Eddy Nuko Yohungisha Jane Hama Agasigara Ararurwana Wenyine. Kuko Biroroshe Kurwana Urumugabo.

  • Noneho birakomeye pe!!! ????

  • Ndagaswi!!

  • Ahuiiiiiiiii, please muhindure title yiyi episode kuko ndayisomye umutima urankuka nibaza ukuntu James yahinduka Eddy. Simbabeshya umutima wari umvuyemo, mukomere rero bahungu bacu mugire akenge

    • Jeanne, ntakubeshye title nange iranyishe!! naringize ngo James abaye igisambo akunze amafrw agiye guhemukira Eddy!! Ariko niko bigenda, umwanditsi niko aba yabishatse kugirango usome ufite amatsiko!! Big up writer, and editor. Ndashimira cyane James, uri intwari pee! ejo tuzumva afande ariwe ugiye mabusu yokanyagwa!! James araje amutange muri Transparency n’umuvunyi ataretse no kwa Rurayi.

      • hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh transparency irahari

    • Jeanne nange nuko nari nagize n’ubwoba bwo kuyisoma pe!

  • mbega inzira yinzitane mu rukundo? mfite amatsiko ya fin

    • wapi nta fin! abantubariho ngo fin ahubwo next…

  • Mana Yanjye,tabara Eddy,maze Afande na Fred bamere nka cya ki Director na Soso.

  • murasobanutse pe.Inkuru yanyu iba iteguranye ubuhanga kdi iteye amatsiko.mudukomereze aho ariko ntimuzatume eddy atabana na jeanne

    • Iyi nkuru nta buhanga iteguranye. Inkuru nibyo iraryoshye, cyane ndetse. Writting na editing nibyo biri poor. Ino ni inkuru yo gusomera kuri internet (kind of a blog) ariko kuyikoramo igitabo byo byasaba byinshi. Big up ku museke kuko nibo ba mbere batangije ikintu nkiki. Respect!

      • @Mutesi,wenda sinzi ibyo waminujemo ariko ndibuka twadutabo twa edition bakame ntabwo twari twiza kurusha iyi story kbs

  • ncitse intege ubwobijemo na afande c buriya eddy ntabyinnye urwo abonye hanyuma c James araba inyangamugayo kuri cash?wibuke ahomwavuye?mbiteze amaso ejo.

  • Ooooh! my God !!!! mbega Afande gusa ndamubona mu munyururu ariwe. ntazi equipe akina nayo tu

  • 1

  • Putin de merd@&£%¤#
    *€>%,?!

  • Ahwiiiiii, amatsiko gusa. Urukundo ruzima ruba ari urukundo; lve this history. No 1

  • Imana ikomeze kurinda Eddy na Jane!! Ikomeze irinde n’unutima wa James ntazahinduke Eddy nawe

  • Hhhh, James arabigenza gute raaa! Ariko umuntu wanditse iyinmuru azi kwandika peee! Azayikoremo movie kuko yaryoha cyaneee!

  • ko ari hatari! eddy hagarara gitwari urugamba rurakomeye. James uramenye utazashukwa n’amafaranga ukagambanira umunywanyi.

  • yewe yesu we tabara abana bawe

  • Ye babawe mbega Afande wigisambo
    Nawe abiryozwe babatanage hamwe na fred Eddy wowe na James I mana irabazi kandi irabakunda urugamba rugeze mumahina

  • james ubatange abo baginga babakatire urubakwiye.kdi nawe imana iguhe umugisha kubwo kwitanga kwawe

  • Eddy uri umuntu w’umugabo. …iyo mbwa ngo ni afande na Fred ibyo bibeshya ngo birabaha Jani birababyarira amazi nk’ibisusa. ..ubundi Jani na Eddy Salah na James batangire gusogongera ku mahundo y’umunezero. Imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho

  • Ayiweeee ibiniki koko Eddy ntajya anezerwa kabiri, gusa iyi titre nayo iramvanze naringiye nogucika intege zogusoma pe, kuko nakunze ubuvandimwe bwa Eddy na Jems. Ndumva Eddy yabwira se wa Jane ukuri akaba ariho anahungira kuko ndabona se wa Jane agiye kuzizera Eddy noneho ikibazo gusa nuko yaba ariwe wicishije se wa Eddy nihatari. Imana ibe hafi ya Eddy kd nizeyeko azatsinda nahejo ariko ubwoba ni bwose pe.

  • Yo imana yo mu ijuru irinde James na Eddy ndumva ngize ubwoba ariko Eddy azi ubwenge nizereko ari buhe inama James ya kigabo. Amatsiko ngo mutahe

  • Amakuba n`ibyago by`umukiranutsi ni menshi ariko Uwiteka amukiza muri byose.

    Eddy na James ntibagomba gucika intege mu gihe cyose baharanira icyiza,Imana iri muruhande rwabo kuko ukuri kugiye gutsinda. Afande we arahemutse kandi inzara irashira ariko igihemu ntigishira,amafaranga ntaruta ubumuntu.Fred na Afande Peter bazaryozwa ibyo bikorwa bigayitse bibere abandi akabarorere.
    Eddy wagiye utanga amasomo y`ubumuntu mu buzima bw`inzitane wanyuzemo, uri ikibaho benshi bigiraho kdi Imana izaguha intsinzi.

  • Yegoko!!Namwe Mwabanje Kuduhabura Kuri Titre

  • agafaranga ni ka musema kweli wallahi

  • Iyi ni intambara yisi kabisa .

  • Uyu si Afande rwose ni uwabyiyitiriye kandi ejobundi baramufashe! Ntacyo rero azatwara abana b’Imana!James ariko ni inyangamugayo begenzi banjye! Imana ikomeze kurinda EDDY NA JANE, Heroes b’iyi nkuru!

  • Akantu kanseke,Afande akanga James ngo ntuziko ndi afande sha!!!?James ati niba afande byikorere!!!aba basore barasetsa kdi bagira ibisubizo hafi.Muziko nanjye nsomye title ngacika intege nkumva ntashaka kubisoma ntekereje ukuntu James ahindutse Eddy!!?Gusa ntibyashoboka aba batypes baranywanye,James nyine arashaka kwereka afande ko ari umunyamujyi.Intambara irakomeye tubasengere.

    • Ahwiiiiii,Nkisoma Title nashatse kwanga gusoma episode,nari nyobewe uko James afashwe!!!!Ariko ubu nduhutsemo gato,Imana ibarengere weeeeeee

  • Iyi title yaguhabura pee! James nizere ko azakomeza kuba intwari amafaranga ntatume ahemuka kuko nta mugisha w’igihemu

  • Bya bimenyetso simusiga afande yasabaga, james agiye kubitanga maze urebe ngo iyo ngirwa afande barayitambikana!! genda usebeje police y’urwanda ntakindi!!

  • Ndakeka Afande Na Fred bagiye gufatanwa igihanga, hari aho Bari butange izi record ubundi babahe inama zuko bigenda. ESE Paul umusaza kp Eddy atamusura Ngo amuhe amakuru? ESE Soso amaze gushyingirwa nta kanunu? Fille se yarengeye hehe? Hari aho nkumbuye kumva: Eddy ntazajya Kureba iwabo Ngo yumve impumuro y ivuko, ese maye ntiyasura benemuryango wamwakiriye Ngo yumve impumeko yabo. Nta makuru ya mucuti we Uri Uganda? ESE wamuzamu wamujyanye kuba mucoma ntabwo amwibuka? Gusa iyi nkuru iraryoshye, itwereka Ko Isi Ari nto Buri kintu kibereyeho kudusigira inyigisho. Ni ah ejo

  • Njye kubera title nari nanze gusoma inkuru pe.gusa iyo urugamba rugezeahakomeye nibwo ruba rugiye kurangira.Eddy na Jams ndabizera reka ingirwa fande na Fred bisange mabuso hubwo. Ushaka kujya kuri grp ya whatsap hamagara cg wohereze ubutumwa bugufi kuri 0782848247.

  • Ayiwe!!!! james,afande na Fred bagiye kugambanira eddy? Oya sha ntibishoboka . mwongeye gutuma umutima ungwa munda. nukuri iriya titre yanditse nabi . nyisomye incuro 5 ndeba ko mutayanditse nabi. ubuse kandi ndagirante ko mbona bihinduye isura? narintangiye kwishima none NGO James kugambanira eddy?

  • amen

    • amen

      • urukundo disi , eddy shikama uzatsinda

  • ahaa, ariko se eddy azageraho atuze birambye da,ko umunezero we umara amasaha?

  • ahwiiii, mwari munteye ubwoba mwabaye nkabanyamakuru bamwe na bamwe bandika title itandukanye ninkuru, nari numiwe ukuntu james yagambanira inshuti ye magara akaba n’umuvandimwe we eddy! noneho ubwo umuntu yari kuzizera nde?

  • hoya hoya eddy na james ntibazagambanirane byatubihiriza.

  • Imana irabizi knd irabazigama. bazagerageze nkuko natsinze kwa soso. bazabitsinda. bahatanye kuva kera. Lord first. umuseke turabashimiye.

  • Mana wee! Mwashyizeho title kanganye weee. Uru rugamba tu arurangiza neza kubera Imana ntimugire ubwoba

  • Eddy na James, Imana ibahe ubwenge bw`uko muri bubyitwaremo.
    Ubwenge buruta intwaro z`intabara.

    Courage!

  • Eddy na James, Imana ibahe ubwenge bw`uko muri bubyitwaremo.
    Ubwenge buruta intwaro z`intambara.

    Courage!

  • Mana tabara abawe! None James aramutse akoreye Eddy surprise bugacya yagiye ku ruhande rwa Afande na Fred kubera money? Eddy, nta bwoba, Uwiteka inshuti y’ukuri idahindagurika, ari kumwe na we!!!!!

  • Ndabona afande mu munyururu! ntabwo james yakora ikosa ryo kujya kuri stade atabwiye police nationale. ngo bajyane agomba kdi kubayabumvishije records zombi. Amafranga ntamukurure ngo yishore cg ashore Eddy!!!!!! Yesu arengere kd atabare abantu babayeho ubu buzima

Comments are closed.

en_USEnglish