Digiqole ad

Episode 97: Eddy na Jane basezeranye imbere y’amategeko mu murenge…

 Episode 97: Eddy na Jane basezeranye imbere y’amategeko mu murenge…

Episode 97…………..Papa Chanisse – “Umuhoza Alice twakundanye mu buto bwacu, yankunze uko ndi anyereka umutima we wose gusa buriya si we nari naragenewe kuko amaze kumpa impanga…, sha Simoni, Simoni, nako ntacyo bitwaye!”

Njyewe – “Papa Chani, ihangane ni ukuri, umutima wawe wuzuye intimba ndetse n’ijwi ryawe ryuzuye ikiniga ariko na none ku rundi ruhande ukwiye kwishimira Jane wavutse ku uwo umutima wawe wishimiraga.”

Papa Chanisse – “Ibyo ndabyumva Eddy, nanjye si ndi umwana, uzi ko kuva nabura Alice wanjye ari we Mama wa Jane uriya Fiance wawe, ntigeze nshaka undi mugore? Uzi ko ubu hari igihe ubwoba bunganza nkirirwa nihishe ngo ntahura na Papa wuriya Jane wawe wanyangaje nkerekeza i Bugande? Eddy, niba ugiye kurongora uriya mukobwa wa Simoni, tangira ugure irimbi kuko nanjye nararusimbutse!”

Nitegereje Papa Chanisse, mbona ari kubivugana agahinda mbona umutima umenetse ukeneye ubufasha bwanjye, ntangira kumubwira.

Njyewe – “Papa Chani, ndi muto ariko si ndi gito, nzi ko nubwo ntari mpari igi ryahannye inyoni, ndagusaba ngo untege amatwi.”

Papa Chanisse yajunguje umutwe yikiriza, ako kanya mba mbonye James aza agwira abantu nk’uwasinze, mbonye abantu batangiye kumuhahana ndahaguruka ndagenda ndamufata nsa n’umusindagiza muterera agatebe ku ruhande rw’aho twari twicaye anjomba urwara mpita menya gahunda ye.

James kuri iyo nshuro yaranyemeje, nibajije ukuntu yadukurikiye kugeza apanze kwisindisha ngo atwicare iruhande ndavuga nti James uri uwa mbere pe!

Akicara aho yahise asinzira nako yisinziriza.

Papa Chanisse – “Uuh! Uyu musore sinari nzi ko asinda gutya! Ubu se iyo atakubona byari kugenda gute? Uzamugire inama mbona mukunda kuba muri kumwe.”

Njyewe – “Eh! Uyu ubusanzwe nari nzi ko atajya anywa ku nzoga nanjye birantunguye, ariko nzamubwira aziveho kuko ntazishoboye!”

Twakomereje aho twari tugeze.

Njyewe – “Papa Chani, nagira ngo nkureme agatima, kuba waranyuze muri ibyo byose ubu ukaba uri President wa company y’ubwubatsi ikomeye muri uyu Mugi, ni icyerekana ko ari yo nzira wari kuzanyuramo ngo ube umuntu muzima uzirana n’umwijima.

Papa, aha ni ho twari guhurira njye nawe, inzira nk’iyo wanyuzemo ni yo yatumye ukomera ukaba umugabo uhamye mu gihe abandi bari kubungabunga wowe ukaba utuje kandi utekanye! Papa, urukundo wakunze uwambyariye igitego mu Bakobwa b’i Rwanda rugatuma uzana uruyenzi ugisigasiye isezerano ry’urukundo, ni na rwo nkunda umwana we!

Papa, ihangane undeke nkwiture urukundo wakunze Mama Jane kandi uhumure Simoni na ko Databukwe da, nta bubasha agufiteho, ubu na we atuye mu manegeka!”

Papa Chanisse – “Uko biri kose sinakwicara aho Simoni na Alice nambuwe mukunda bicaye, ni ugira amahirwe Jane ukamurongora uzabage wifashe icyo nzi cyo ba ugura ikibanza mu irimbi.”

Njyewe – “Humura Papa, ntacyo nzaba, imirasire y’urukundo yaratumurikiye umugisha uza kuri twe, bityo ntacyo tuzaba rero ahubwo se ubu disi Mama Jane ntazi ko wapfuye?”

Papa Chanisse – “Birumvikana cyane, kuko bagiye bazi ko napfuye. Eddy ubaye ibamba wemeye kurongora uriya mukobwa?”

Njyewe – “Papa, ngiye kumurongora ku bwawe kuko na Chanisse wifuzaga kumpa Jane yavutse amukurikiye nyuma y’umwaka umwe gusa, ndabizi urukundo rwacu ruzongera rutume wicarana n’uwo wakunze.”

Papa Chanisse – “Hahhhhh, sinari nzi ko ugira amashyengo! Ubwo se urumva byashoboka?”

Njyewe – “Papa, bizakunda kuko n’ibi nta wari uzi ko bizaba, ahubwo se wemeye kunshyigikira?”

Papa Chanisse – “Ahaaa! Gerageza nzagufasha ariko sinzagera aho Simoni ari!”

Njyewe – “Urakoze Papa, ni byo ndabigushimiye!”

Papa Chanisse yabuze icyo arenzaho gusa ahita ambwira.

Papa Chanisse – “Eddy, iri ni ibanga rikomeye sinifuza ko ryameneka bikanshyira mu byago njye n’impanga zanjye reka tuve hano uherekeze uno musore waberewe na ka Mützig, gusa uzirikane byose nakubwiye kandi wirinde.”

Narikirije nkangura James ngo wari wasinze, tugera hanze twinjira mu modoka twerekeza i Kigali, twaje tuganira byinshi njye na Papa Chanisse ku buryo namuremyemo icyizere, nubwo atabonaga hafi iby’ukubana kwanjye na Jane ariko namuhaye icyizere ko byose bishoboka mu rukundo, ibyo byose byongera kunyura kuko buri ntambwe yose njye na Jane twateraga yiganzagamo umugisha wo kurema imitima ya benshi.

Twageze i Kigali Papa Chanelle atugeza ruguru yo mu rugo nkuramo James ndamusezera imodoka ikimara kurenga James ahita ankora mu kiganza!

James – “Bro, nzanakambakamba nkugume impande nutsikira ngusindagize Muvandimwe wanjye.”

Njyewe – “Bro, byose mbishyingura mu mutima kandi coup de chapeau! Uracyari inkingi ya mwamba mu kubaho kwanjye.”

Ntitwiriwe tujya mu rugo ahubwo James yahise ansezera afata moto arataha nanjye ndamanuka ngera mu rugo nsanga Kadogo yaryamye, nerekeza muri chambre  mpamagara My Princess Jane mubaza uko yiriwe dukomeza kuganira byinshi ndamusinziriza neza ubundi ninjira mu mashuka ndasinzira.

Nakangutse mu gitondo nibuka ko nari mfite gahunda yo gusura Muzehe twabanye ku Gasima nkamubona mukeneye mba mbwiye Kadogo akubitamo agapantaro nanjye nditegura duca ku muhanda tugura  bimwe mu byo twabonaga ko akeneye twerekeza kwa Muzehe.

 

Twasanze yicaye ku irembo atwakirana urugwiro tumuganiriza bitari ibyo kubipa mbese twamuhaye umwanya uhagije nk’umuntu wubatse amateka y’ubuzima nabayemo kuva nkivuka.

 

Bituvunnye ibyangombwa byose bijyanye no gusezerana  twarabibonye ndetse umunsi wo kujya ku Murenge ubura umunsi umwe gusa nibwo njye na James, Kadogo ndetse na Ben twagiye kwa Mama Sarah ngo dupange uko bizagenda tukigerayo dusanga Jane, Grace na Sarah biteguye baraduhobera mbega ibyishimo byatamaga aho hantu, baduhaye karibu turinjira twicara muri salon dutangira kuganira hashize akanya Jane arampagurutsa ankatana hirya gato mbona yisigaje inyuma, ako kanya numva agatambaro kamfutse amaso!

Njyewe – “Boo! None se kandi ibyo ni ibiki utangiye?”

Jane – “Cheri mbabarira ntubumbure amaso. Si byo!?”

Njyewe – “Ndanze ndabizi ubwo ni za Surprise zawe kandi urabizi ko zinzonga!”

Jane – “Hahhhhh! Cheri wasanga ari ibiteye ubwoba ntashaka ko ureba wowe ntubumbure amaso gusa!”

Njyewe – “Ok nta kibazo.”

Ubwo twakomeje kugenda numva afunguye urugi turinjira akomeza kunyobora hashize akanya numva kiss ku itama aranyongorera.

Jane – “Cheri, ngaho bumbura amaso!”

Nkibumbura amaso, oh my God! Nakubitanye n’ikanzu nziza yari kumwe n’agakote keza nsa n’uguye mu kantu ndahindukira ndeba Jane wari umfashe mu bitugu amwenyurira ka gaseko gasobeka umucyo mu mutima wanjye numva birandenze.

Jane – “Chéri urakabona ute se agakote uzafunga tukajya gushyira akadomo kuri iriya nyandiko ihamya ko igihugu kibizi ko njye nawe turi umwe?”

Nagize ngo ndamusubiza, ijwi ryanga gusohoka Jane wari uzi uburyo surprise zindenga aranyegera abona ikindimo ndetse abona ko nishimye bidasanzwe maze  amfata mu gituza yishimye yumva uburyo umutima utera usiganwa maze nawo uramwumva utangira gutera utuje!

Twamaze umwanya mu mudendezo w’ikidendezi cy’urukundo, ibyishimo bidashira bikomeza kwiyongera bisesekara no ku munwa mba ndamubwiye.

Njyewe – “My Boo! Nziture iki Imana yangeneye byose muri wowe?”

Jane – “Chou, uzankunde byonyine!”

Jane amaze kumpitiramo icyo nzitura Imana yampaye byose muri we, nahise numva bindenze burya hari uguhitamo rimwe ugahitamo byose wifuza mu buzima, nongeye guhobera Jane ndamukomeza ndamubwira.

Njyewe – “Ma Dõna! Ntiwakumva ibyishimo binyuzuye umutima, ntiwakumva inyanja y’umunezero narohamyemo sinifuze umusare undohora. Boo, uzi gukunda, mbona urukundo rwarabayeho kubera wowe kandi nanjye naremewe kurwakira no kurukwitura.”

Ngikomeza kubwira Jane byose bindimo byatangiye kumurenga ntiyongera kundeba mu maso ahubwo yisobeka mu gituza cyanjye arambikamo umusaya atangira kwitsa umutima ndambura intoki buhoro buhoro no mu misatsi ye myiza nakundaga ukuntu yayitagaho bikamubera.

Njyewe – “Boo, ibi byose binyereka urukundo rwiza wankunze rwanteye kugarura icyizere cy’ubuzima kandi rukambwira byinshi ntari kuzapfa numvise. Iyo nibutse impano ya mbere wampaye yo kunyakira ukemera kurya agasambusa nacuruzaga ku bwo kwicisha bugufi ngo tureshye bituma nkugira uw’agaciro nkakugira uwa mbere mu ba mbere namenye kandi nzamenya. Boo, agakote wampitiyemo karambereye pe!”

Kubera ibyishimo, Jane yatewe n’amagambo yari yuzuye umutima agasesekara mu matwi ye, yazanye uturira mu maso ntangira kumuhanagura amaze gutuza andeba mu maso aramwenyura dore ko inseko ye nayikundaga  kubi bintera nanjye guseka mwegera, inseko zacu zihurira mo hagati buri wese asekera mu wundi hashize akanya gato.

Jane – “Chou ,ndagukunda.”

Njyewe – “Nanjye ndagukunda cyane!”

Jane – “Eddy, uzakomeze umbere uwo bose bishimira nk’uko wabinyeretse nkikumenya.”

Njyewe – “Humura nzabikorera wowe kabavu kanjye , wowe rugingo rw’umubiri wanjye, wowe nkingi y’umutima wanjye!”

Jane – “Oooh, Chou, rekera aho ntahogozwa n’imbamutima z’ibyishimo  sha!”

Njyewe – “Boo, humura ufite uguhoza iminsi ye yose kandi ufite byose kuko umfite Gasaro kanjye!”

Jane – “Chou, mu bituma ngukunda, nkunda ko unkunda kandi nkunda ko ko ari wowe nahisemo nkakwishimira, nkunda ko aho watambutse mu nzira yawe ikomeye y’ubuzima wahatambutse neza , Chou kariya gakote ni Gift Sarah na Mama we bampitiyemo ngo nguhe kandi ngo baragukunda cyane!”

Oooh My Gd! Mbega byiza, burya umuntu uzagutiza umuheto ngo ugende uhige  cyangwa akagutiza isuka ngo ugende uhinge  uzamufate nk’umuntu wagufata akaboko mu bihe ibyo ari byo byose akakwambutsa, akagushyira ku nkombe ubundi ugakomeza urugendo rw’ubuzima.

Kuri uwo munsi nongeye kubona ko dushyigikiwe, mbona ko mfite umuryango mwiza kandi mbona  ko  dufite byose.

Nigeze agakote n’ibyishimo byinshi Jane aramfungira  neza ntangira kuzenguruka aho twari turi Jane agaseka akajya hasi, mbega byari byiza cyane. Maze kuberwa ndongera ngakuramo Jane na we yambara agakanzu keza muha amashyi, birangiye mfata ikiganza Jane dusubira muri salon turicara dukomereza aho bari bageze.

James –  “Eh, welcome! Twari tubategereje ngo mutubwire ibyerekeye  amakote tuzambara uko azaba ameze dore Ben yashyushye!”

Ben – “Hahhhhh! Bitinze kugera ahubwo, aho ndibonera ubanza ndiraramo!”

Twese ngo “Hhhhhhhh!”

Njyewe – “Wow! Kwambara, ni udukote tw’isine  n’udushati tw’umweru  na clavate  ivanzemo umutuku n’umukara!”

James – “Inka yanjye! Turabikura he muri uyu Mugi la?”

Njyewe – “Nari navuganye na Chanelle ngo abafashe kuko ari mu bantu bazi ibyo kwambika gusa ibyanjye ntimubishyiremo.”

Ben – “Uuuh, none se wisubiyeho ntuzasezerana Bro?”

Njyewe – “Hhhhhh! Umva Ben nawe risubize mu nda! Nshatse kuvuga ko mu myenda muzambara iyanjye itarimo kuko irahari!”

Kadogo –  “Arababeshya rata mu cyumba iwe ntayirimo!”

Sarah – “Hahhhhhh! Nimushaka mumfate neza ahubwo mbabwire.”

Ubwo Jane yahise asimbukira Sarah amupfuka umunwa twese dutangira guseka, James ahita ahagurutsa Sarah aramusohora hashize akanya baragaruka mpita menya ko ibyo ari byo byose Sarah abimubwiye ntangira kwisetsa bya bindi bya mbarusha urugo kuko mbarusha Umugore.

James yabwiye Ben uko bimeze nanjye nkabareba nijijisha mbona birabacanze barashoberwa mpita mfata telephone mpamagara Chanelle anyitaba vuba cyane.

Chanelle – “Oui, Eddy wacu!”

Njyewe – “Bite Chanelle?”

Chanelle – “Ni byiza sha.”

Njyewe –  “Great, gahunda imeze  gute?”

Chanelle –  “Sha ni bon, hari imyenda nababoneye Sarah yari yambwiye kubashakira, mu kanya wababwira bakansanga kwa Rubangura tukajya kwipima?”

Njyewe – “Wow! Ku kazi kabisa nzakongeza!”

Chanelle – “Hahhhhh! Ntiwumva se, nguhaye inka!”

Njyewe – “Hhhhhh, nkuye ubwatsi!”

Chanelle – “Yah weee! Ikirori cyahiye!”

Njyewe – “Birenze! Ahubwo, ubwo mu kanya turongera.”

Call end.

Bose bahise bakoma amashyi cyane cyane Kadogo ubwo Jane , Grace na Sarah bitera frecheur turasohoka.

Ben yahise ahamagara ya voiture ye bidatinze iba itugezeho, Ben bamuha urufunguzo yicara kuri volant twerekeza mu Mugi, tugezeyo areba aho aparika  mpamagara Chanelle mubwira aho turi ako kanya we na  Chanisse baba badusanze  aho twari turi tujya kureba imyenda.

Chanelle ni we wagendaga atuyoboye bidatinze tugera aho yari yatuboneye imyenda, mpasanga udukote twiza dusa neza nako nari kuzambara n’amakanzu meza cyane.  Batangira kwigera njye na Jane tubareba, barashima basoje njya kubaza ayo ndibwishyure, barambwira.

Mu gihe nkuyemo ikofi, Chanisse ahita ayinshikuza biranshanga ako kanya mbona James na Ben batangiye gukora mu mifuka Chanelle, Chanisse, Sarah na Grace na bo bareba mu masakoshi buri wese yiyishyurira ukwe ndetse bishyurira na Kadogo!

Nahise mbona ko burya inshuti nziza zimenya igikwiye mu gihe gikwiye.  Wow! Iyo yari intwererano kuri njye!

Twarasohotse tugeze kuri parking Jane na Grace bajya  ku ruhande hashize akanya baragaruka, Jane ahita ambwira ko bagiye kwisokoresha.

Sarah, Chanisse, Chanelle, Grace na My Princess Jane baduha udu kiss ku matama bahita bagenda natwe twerekeza aho nitaga iwanjye mu Biryogo.

Tugeze  mu rugo  ba James babitse imyenda  tugaruka muri saloon.

James – “Bro, Papa yambwiye ngo umbwire abantu azatwara.”

Njyewe – “Eh Bro, azatware ba Oncles bawe ndetse  azafate  na wa wundi wanjye uzi, bazagende baganira iby’abakuru.”

James – “Kandi azazana imodoka ebyiri?”

Njyewe – “Ok, good! Ubwo azatwara namwe, ndavuga mwe muzaba mwatwambariye kandi umunshimirire cyane.”

James – “Yego ndabikora, hanyuma se hariya tuziyakirira bararanye gahunda?”

Njyewe – “Byose ni ok! Rwose narangije no kubyishyura!”

Ben – “Bro, kabisa wabipanze neza cyane ahubwo ndabona bizarenga uko wabitekerezaga!”

Njyewe –  “Urakoze Bro! Byose ni mwe erega, ahubwo hari umu Mama witwa Roro muzahurira hariya ku Murenge, ubwo nubona na Mignone uzamutware.”

Ben – “Asanti kabisa ndahabaye cyane!”

Kadogo –  “Eh Chantal we! Nibagiwe kumwoherereza ticket!”

Kadogo yahise asohoka yiruka dusigara duseka James na Ben baranduhura barataha mbageza ku muhanda  mpura  na Kadogo  turagarukana tujya ku meza, tuvuyeyo nsezera Kadogo njya muri chambre, mbanza kuvugisha Jane ambwira ko bavuye kwisokoresha ndetse ko butinze gucya.

Gusa nanjye numvaga nashyushye byo, ubwo  turangije kuvugana ndasenga niragiza Imana yakoze byose  nyiragiza n’ibiri imbere ninjira mu mashuka.

Nakangutse mu gitondo Kadogo ari we unkanguye nsanga ba James na Ben bahageze kare! Kadogo muha amafaranga ngo ajye kuzana Muzehe, ndasohoka nsuhuza ba James nsanga barangije no kwitegura nanjye njya muri douche  nkivayo ako kanya Jane yahise ansanga muri  chambre yambaye ya kanzu nziza, frecheur zo naramurebye amaso yanga kumuvaho!

Aza anzaniye ka gakote nagombaga kwambara vuba, dusohotse nsanga bose barangije kwitegura baduha n’amashyi.

Ubwo Muzehe we yambwiye ko nta mbaraga zo kujya ku Murenge afite Kadogo amuha ibyangombwa byose asigara  mu rugo twese tuzamuka ku muhanda dusanga hari imodoka nk’enye nikangamo bose batangira kwigabanya.

Njye na Jane  twinjira iyacu nari nakodesheje  twerekeza ku Murenge!

Twahagereye igihe, Gitifu atararambirwa twicara muri salle hashize akanya  arinjira atangira kutwigisha bya bindi byo kuvanga no kuvangura imitungo kuri twe byari amasigara kicaro kuko twari twarabirangije kera!

Duhita tuvuga ivangamutungo risesuye arakomeza aba ageze ha handi bavuga ngo ufite impamvu zababuza gusezerana yaza akabivuga, abantu bose baraceceka ndebye inyuma gato nkubitana amaso na Roro nongeye kureba hirya gato mba mbonye Mignone nkomeje impande ye mba mbonye Destine ahagaze arimo yaka umwanya ngo atambuke!

Nkimara kubona Destine yaka umwanya ngo atambuke numvise umutima undiye bya nyabyo numva ubushyuhe mu nkweto ndeba Jane, duhuje amaso aransekera nanjye ndihangana ndamwenyura mpita nkomeza ndeba imbere.

Ubwo nakomeje kureba imbere ariko mu matwi yanjye nkumvamo amagambo atari meza ariko ubanza nararotaga tu! Numvaga ijwi rya Destine avuga ngo “Eddy ntakwiye gusezerana na Jane tutararangizanya”.

Oh My God! Hashize akanya gato numva abantu bose bariyamiriye, twese duhindukira tureba inyuma, dusanga Destine agaramye hasi, James ahita anyongorera ko atambutse agakweto gahagaze yari yambaye karamutega yitura hasi mu bantu, ooohlala!

Abafata barafashe baramusohora, bamujyana hanze!

Gitifu – “Rero mutuze dukomeze, uriya mukobwa wari uje ubanza yari aje gufotora, banyirawe bamufate neza aruhuke agize ibyago ariko bibaho! So, ndagira ngo nsabe Jane na Eddy batambuke begere hano imbere kuri iri drapeau maze tubarebe!”

Nahagurutse bwangu mpagurutsa na Jane wanjye turatambuka duhagarara impande y’ibendera ry’igihugu turahindukira tureba abantu bose.

Gitifu – “Rero ndagira ngo murebe neza aba baje babashagaye, murebe niri drapeau ry’igihugu cyababyaye nimurangiza namwe murebane ubwanyu!”

Ubwo koko twacishije amaso mu bantu mba nkubise akajisho kuri James acisha intoki hasi ampa birya bamwe bita peace nshaka guseka ariko ndihangana ndeba impanga ndeba President wa company yanjye mbega ntawe nasize, ubundi turahindukira tureba ibendera turangije natwe turebana ka kana ko mu jisho baba baduhaye amashyi!

Gitifu – “Ntureba ko ibintu birushijeho kuba byiza! Rero icyo nifuzaga kubabwira, aba bantu bose bari hano, ababyeyi, urubyiruko, abasaza n’abana,  babashagaye kubera isezerano mwagiranye,  mukaba mugiye kubihamiriza imbere yabo ndetse n’imbere y’igihugu cyababyaye.

Rero muzabe intangarugero mu bakundanye kandi ntimuzabe nk’ab’ubu dusezeranya ejo bakagaruka ngo mudutanye. Ntimuzagaruke hano rwose muzajye ahandi mushake n’undi Gitifu!”

Yavuze gutyo abari aho bose basekamo natwe turamwenyura ako kaba gaciyemo!

Gitifu – “Rero ndagira ngo mwegere iri bendera. Eddy, ni wowe ubanza.”

Narahindukiye nkomeye mba mfashe ku ibendera  ry’igihugu cyambyaye, bwa mbere mba manitse ukuboko nguheza mu bicu ndatangira.

Njyewe – “Njyewe Rwibutso Eddy, maze kumva icyo amategeko asaba abashakanye nta gahato….”

Birumvikana facture y’amashyi nagombaga kuyishyura na bo bankopye batitangiriye itama numva ndanyuzwe birenze!

Nahise mpinduranya umwanya na Jane, na we ajya aho nari ndi azamura ukuboko ngukurikiza amaso  ndongera ndamureba,maze aratangira.

Jane –  “Njyewe Igihozo Jane maze kumva  icyo amategeko asaba abashakanye nta gahato ……..”

Wow! Amashyi yabaye menshi birantungura ariko byari bikwiye kuko twabyifuje kuva kera. Uwo munsi birumvikana byari ubukwe burenze kuri twe no ku nshuti.

Twarakomeje tujya gusinya ibyo twari tumaze kuvuga kandi bikomeye, ubwo tukivayo James ni we wahagurutse bwa mbere atanga impano ndetse aduha akarabo, Sarah na we aba araje atugwamo aduha akarabo gasa n’ako James yari amaze kuduha.

Ben akurikiraho na we mbona aduhaye agahuru keza gasa ukuntu gutangaje, Grace amugwa mu ntege na we aduga akarabo gasa n’aka Ben numva ibyishimo birazamutse. Oooooolala! Wow! Mbega ibihe nari ntegereje!

Ubwo Impanga zaje zambaye kimwe  noneho gutandukanya Chanelle na Chanisse byari bigoranye ntakubeshye barasaga birenze uko bisanzwe, bari bari kumwe na Papa wabo hagati baraduhobera Papa ageze kuri Jane amutindaho ubanza ari kubera ko Jane yasaga na Mama we birenze umenya yaributse byose, bamaze kuduha indabo Mama Sarah aba araje atugwamo cyane aduha indabo nziza twakunze, ibihuru biba ibihuru mu murenge w’abandi!

Papa James yazanye na ba basaza bose ba oncles ba James baduhobera bya bindi bya kinyarwanda kwa kundi bavuga ngo mwana wa ni wowe? Agahindukira akakureba mu maso, kuri njyewe numvaga ibyishimo byandenze ku buryo ntashobora gusobanura.

Bose tumaze kubagwamo, tugira ngo dukomeze tujye kwicara nahise mbona Kadogo na Chantal baza biruka ubanza uko biri kose Kadogo yari avuye gufata Chantal ku muhanda, mu kumukurura agakweto ka Chantal gahubukamo kubera ko nari namenye ko hari gahunda  y’indabo kandi Kadogo ndamuzi ntiyari busigare, nakuruye Jane tuguma aho.

Kadogo ariruka afata indabo vuba vuba ari na ko abantu baseka cyane aba ahereje Chantal baza  badusanga imbere Chantal yambaye urukweto rumwe, baraduhobera kubeshya ni kubi nanjye narasetse na muzitsa ziragaragara!

 

Ntuzacikwe na Episode ya 98…..

 

Abakunzi b’inkuru ya ‘EDDY’ bazahura nawe

Abantu batari bacye bagaragaje ko bakunda cyane inkuru “My day of surprise” igaruka ku buzima bw’umusore witwa Eddy, benshi bifuje guhura hagati yabo no kumenyana, by’umwihariko bakanahura n’umwanditsi wayo ‘Eddy’. Iki gikorwa kizaba tariki 14 Mutarama 2017 i Kigali.

Bamwe mu bayikunda bishyize hamwe ku rubuga rwa WhatsApp bagaragaje ubushake bwo guhura n’umwanditsi w’iyi nkuru, ariko nabo ubwabo bagahura bakamenyana.

“My day of surprise” bayikundira ko ikubiyemo inyigisho nyinshi ku bantu zirimo; urukundo, kwihangana, ubudahemuka, ubupfura, gukunda umururimo, ubucuti nyabwo, kuvugisha ukuri, kwitangira abandi, kugira ubuntu n’ubumuntu, kugira intego, kwitwara neza ku bandi n’indi myifatire ikwiriye umuntu wese.

Abakunzi b’iyi nkuru bose nta uhejwe mu guhura na ‘Eddy’, uku guhura kwateguwe na bamwe muri bo bagutangarije Umuseke ko bifuza gushimira ‘Eddy’, bakamuha impano buri wese ashaka.

Uku guhura bizaba tariki 14 Mutarama 2017 guhera saa yine za mugitondo mu busitani bwa La Palisse Hotel i Nyandungu.

Uku guhura kwabo biri gutegurwa n’itsinda ry’abakorerabushake. Uzitabira uyu muhuro asabwa gutanga amafaranga 5 000Frw kuri telephone 0788 524 104 ya Carine. Ayo mafaranga akaba ari ayo kwiyakira ku wayatanze.

Buri wese ukunda iyi nkuru ararikiwe kandi atumiwe muri uyu muhuro na Eddy.

**************

UM– USEKE.RW

30 Comments

  • Ni byiza noneho umunezero nyawo wa Eddy wacu na Jane bari kuwukozaho imitwe yintoki

  • Hahahahahaahahaha!! Ntababeshye nanjye ndangije iyi episode ndi guseka kubera urukweto rumwe Chantal yambaye urundi rwavuyemo kubera kuza yiruka disi ngo asuhuze abageni!! yooooooo Kadogo rwose yarahiriwe kandi arishimye cyane!!

    Aho uyu Jane si umwana wa President Maman Jane yaba yarajyanye amutwite? ubu aya si amaraso y’umwana na Papa we atumye batindana?!! Amaherezo ndabona Jane azaba murumuna w’impanga, bityo President akaba sebukwe wa James, cya gisimba ngo ni Simon cyikabura amajyo!! Nyagasani akomeze abafashe n’ibindi byose bizagende neza cyane!! iyi photo y’ubukwe bwo mu murenge inyibukije ubwanjye uko bwari bumeze disi!!

    • ……bityo President akaba sebukwe wa Eddy….

  • Birandenze, James na Sarah, Ben na Grace, Kadogo na Chantal. Eddy Paul arihe koko muri aba basaza (umwe wakoreraga hafi ya salon ya Mignonne)? Plz turamushaka nawe. Imana izabunakire

  • Mbega vyiza!uwo musi nanje nari ndawutgereje kbs.Imana ibongerereze imigisha.

  • Manaweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeea oya widusetsa gutyo imbavu weeeeeeeeeeeeeeeeseeeeeeeeeeeeeedeeeeee kadogo Na Chantal we ntibasanzwe

  • the best romantic movie ever!!!!

  • Woow!Imana ishimwe ubukwe butatashye.icyo Imana yifatanirije ntawabasha kugitandukanya❤????

  • Wawoooooooooo,mbega ibyishomo birenze urugero Jeanne na Eddy gitifu abahaye umugisha Imana ihimbazwe Eddy mugire vuba na padiri abahe umugisha mwibanire ubuziraherezo.

  • James gusa ntakindi nakuvugaho Uwiteka azakwihembere kuko uhembwe numwana wumuntu ntiyaguha icyukwiriye urintwari pe Eddy Na Kabebe oyeeeeeeeeeeee ubukwe bwiza bana bacu turabishimiye . Sina reka gushimira byimazeyo ubupfura bwa Papa Chanisse ,urimpfura pe humura uzahura Na mama babana bawe

  • yayayayaya!!! ubanza inkuru igiye kugera ku musozo. za manga ni bakuru ba Jane disi. gusa Imana ishimwe ko Destine inkweto zimukomye mu nkokora umugambi we wo kwica ubukwe ugapfuba!! eddy, n’ubwo wahuye n’ibibazo byinshi ariko uri umunyamugisha.

  • Ahuuuuuuuuuuuuuuuu!!!! Imana Ishimwe gusa habuzemo Mama Jane, icyo nzicyo gusa araboneka muri 98 kandi abonane na President ndetse amumbwire neza ko burya Jane ari umukobwa we kuko bishoboka ko yavanyeyo iyo nda (ubwo rero impanga zaba ziva inda imwe na Jane kuri Mama wabo): byari ibyifuzo njya mbona uyu mwanditsi w’umuhanga ajya adutungura iteka!!! Niba ushaka uri umwe mu bakunda iyi nkuru ukaba ukoresha Watsaap tuguhaye ikaze muri group yitwa “My day of Surprise 1” tel: 0788923806 Jean Marie na 0788573952 Nelson y’abantu baharanira ko iyi nkuru izahoraho, kandi Umwanditsi wayo n’Umuseke bagahorana ishema ryayo ndetse n’izindi bazandika.

  • Ahiiiiiiiiiiiiiii mbahaye impundu bageni beza.Mbega byiza weeeeee,Mana urakoze aho ugejeje ukora mbaye ngushimiye kuko ujya utanga ingabo nto ninini bigapfa kubwacu .Destine erega ntawuvuma uwo Imana itavumye ahubwo niwongera kwitambika Eddy na Jane uzahita upfa pe nushaka uhinduke.Mana we watuzaniye Mama Jane muri Marriage religieuse ko tumukeneye koko?Grace ko atanze igihuru visa nicya Ben aho oooooo ntitwaba tugiye kongera kuzinywa di? Tubifurije guhirwa bageni beza

  • Byiza cyane pe

  • nuko nuko tubahaye impundu kandi tubifurije kuzagira urugo ruhire kandi mukazabyara hungu na kobwa. turabategereje no murusengero kandi tubijeje kuzabagaragira . ndizera ko noneho arige wambere pe.

  • Ndishimye cyane iryavuzwe riratashye.

  • Na amategeko y igihugu arabyemeye mukomereze aho.

  • Turashaka wa musaza Paul watumye Eddy abona akazi muri Company ,kandi azatumire na za nshuti ze biganye

  • Hahahahhahahh urukweto rwa chantal rurandangije! ariko ubu Grace nta nzira yacamo akamenyesha mama we amakuru?

  • Nigute mutatumiye Kaka(nyirakuru wa Jane) kandi atuye gikondo hahandi James na Eddy basangaga Grace na Mama we.

    • Aho nanjye nahibajijeho bituma nanasaba umwanditsi w’iyi nkuru kuzayinononsora igihe azifuza kuyandika nk’igitabo kuko nibajije ukuntu Grace yaje agahitamo kurara mu kabyiniro mu gihe Nyirakuru(Kaka)atuye i Gikondo. ikindi kitanasobanuka neza ni uburyo kwa kaka usanga batahitaho kandi ari umuryango wa mama Jane! iyi nkuru ntabwo yakorewe ubugenzuzi mbere y’uko isohoka!

  • mana weeeeeeeeeeeeeeee,urakomeye nukuri mbega episode indijije kubera kwishima ibi birarenze,nukuri urugo ruhire pee imana izabahe kwishima iteka,kadogo na chantal ngo hhhahahhhhahahahahhhahhahh mbega epsode irangiye neza,big up eddy

  • Umuseke murakoze ni ukuri mukomeje kuba indashyikirwa!
    Mbega ibyishimo ndabona Simoni azobona isomo rikomeye ashaje.
    Maman Jane yaragowe pe ariko Imana izigaragaza nk`ikiranuka kandi ubutabera bwayo bugera kubayitegereje bose.
    James sinzi uko nakuvuga, gusa urinshuti y`ukuri ya Eddy yemera kwitanga aho rukomeye no gushyira ubuzima bwawe mukaga.Imana iza kwiture.
    Yego bambe impanga nziza na Papa wabo bashyigikiye Eddy. Ni ukuri Eddy ni ikiraro cyabenshi nziko President nawe azabona ko ntaho Imana itanyuza ubutabazi bwayo binyuze mu bukwe bwa Eddy yabonye akamwishimira ndetse akamufungurira umutima akamubwira ibyo yanyuzemo byose na Jane bise neza bakamwita igihozo!ndahamya konyina ariwe waritanze kuko ashobora kuba yarashimuswe amutwite yamubyara akumva basi azamuhoza amarira yarize atandukanye n`umukunzi w`ibihe byose aziko yapfuye! Kandi aba igihozo cya Eddy wababaye akaba imfubyi abitewe n`uwo yakise se bukwe!.

    Kadogo na Chantal barushije kuryoshya ibirori muburyo bwabo shenge. Eddy wabaye umugisha wabeshi,kandi uzakomeza kuba urugero rw`ubuntu n`ubumuntu kubato n`abakuze. Ben na Grace,James na Sarah tubifurije ibyiza ibihe byose n`umugisha ko mwashyigiye Eddy.
    Bana beza b`impanga muhumure hari igihe muzahumurizwa by`iteka mukabona umunezero mutigeze mumenya.
    Twifurije Eddy na Jane gukomeza kunezezwa n`urukundo baharaniye kugera ku mwuzuro. Basomyi nshuti za Eddy namwe mugire umunsi mwiza,Shima ko bwishimana na Eddy ndetse mukababarana nawe muri byose. Imana ibahe umugisha

  • Mr. EDDY, Umusore wacu twishimira kurenza uko uba unezerewe,

    TUBABARIRE RWOSE AKA KARYOSHYE KAZAHORE MU ITAMA, NTITWIFUZA KUZUMVA NGO INKURU “MY DAY OF SURPRISE” IRARANGIYE, TWABABARA WEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE.

    uzayikomeze kugeza ugize ubuvivi n’Ubuvivure.

    Urakoze kutwumva. TURABAKUNDA UM– USEKE All STAFF mukora iyo bwabaga ngo tunezerwe…

  • Yoooo mbega ibintu byiza nguyu umunsi nari ntegereje n amatsiko menshi urabaye pe nshimye Imana cyane

    • Amakuru ya cheque ya 1 million papa Jane yahaye jameshanyuma James akayitwerera eddy?

  • Imana ihabwe icyubahiro ko ubukwe bwa Eddy bubaye.

    • Ndashima aho Imana igejeje ifasha Eddy, kandi ngashima ubutwari Eddy akomeje kugaragaza.

      Episode ya 98 weeeeeeeeeeeeeee iriheheeeeeeeeeeeeeeeee ko mwakomeje kutwicisha amatsiko

  • Mbega gutegereza final umuntu akayibura umuseke rwose 13h mwaduhaye zageze

  • Wa mwanditsiwe genda uri umuhanga! Njye ubu biba byandenze nkabura na comment nshyuraho kbsa!

Comments are closed.

en_USEnglish