Digiqole ad

Episode ya 84: Ibyishimo ni byose Eddy yarekuwe. Yasuwe n’abakobwa b’impanga…

 Episode ya 84: Ibyishimo ni byose Eddy yarekuwe. Yasuwe n’abakobwa b’impanga…

Episode 84 ……………..Joy yahise yicara nkomeza kumutekerereza ibya mabuso, hashize akanya mbona Kadogo arinjiye ari kumwe na James bafite akaziye ka Mützig!

James – “Hey, hey my Bro!

Njyewe – “Yeeee! James ni wowe?”

Nahise mpaguruka James ndamuhobera.

Njyewe – “Hahhhhhhh, ndabona muntuye wowe na Kadogo!”

James – “Hahhh duhuriye hariya hirya yiruka agiye kugura ku biro, mpita muyobya tujya ku kiranguzo!”

Twese – “Hahhhhhhh!”

James yahise apfundura amacupa azamura hejuru.

James – “Ku bwa Eddy wasohotse mu gihome tunywemo!”

Twashyize ku munwa, Joy na we afata aga fanta kari kari aho hafi yirwanaho dukomeza kuryoshya.

Kadogo – “Boss, nari narahize kutazaryama utaraza, ejo ho nazindutse ngushaka. Uzi ko nashakiraga no mu mufuka w’ikabutura!”

Guys, noneho si uguseka byari birenze.

Joy – “Cyakoze byo ejo Kadogo yari yabaye nk’umusazi maze kumubwira ko bagusigaranye kuri Police!”

James – “Hahhh, ntimunyibutse ukuntu naje kumureba ngasanga yeguye inkoni ngo agiye kujya hariya kuri gereza ngo ahangane n’Abapolisi! Ese sha Kado, ubwo wumvaga umeze ute?”

Kadogo  – “Eeeh! Twari guhangana da! Ni uko buriya  wamfashe, njye erega kuri Boss wanjye ntacyo waza umbwira nariye!”

Twakomeje gusetswa na Kadogo cyane, muri akokanya Joy ahita avuga.

Joy – “Sha uwakwishinga ibiganiro byanyu yakwibagirwa ko yataye abana mu buriri reka njyende gusa ndaranye ibyishimo!”

Njyewe – “Joy, Imana iguhe umugisha uri umu Mama Mwiza cyane!”

Joy – “Urakoze nawe Eddy, ni ah’ejo!”

Joy yahise adusezera aragenda dukomeza kuganira, Kadogo we yari yatangiye no gusinda, aba asinziriye aho hafi! My Brother James akomeza kumbwira byinshi bigeze mu masaha akuze ndamurekura arataha nanjye ndaryama ndasinzira, mu gitondo nakanguwe na telephone isona ndebye neza mbona ni numero ya President, nkanda yes nshyira ku gutwi!

Njyewe – “Oui, Patron!”

President – “Bite sha Eddy!”

Njyewe – “Ni sawa cyane Patron!”

 

President – “Naraye mbonye SMS yawe umbwira ko utashye kandi twabyishimiye cyane, none se urabona ugenda umererwa neza?”

Njyewe – “Cyane rwose! Ndabona meze neza cyane, ndabashimira cyane ko mwambaye hafi ukuri kukaba gukomeje gutsinda, ahubwo ubu nashakaga kwitegura neza nkajya ku kazi!”

President – “Oya banza utuze uruhuke uzatangire ejo sha! Harya ubundi utura he?”

 

Njyewe – “Ntuye hano hafi mu Biryogo, Nyakubahwa!”

President – “Hahhhhh, nushaka ibya Nyakubahwa uzajye ubivuga mu nama no mu biro, ahubwo ndashaka kukuzanira abakobwa banjye b’impanga mu kanya nimugoroba bakaza iwawe bakaba bakumara irungu dore umusore nkawe aba akeneye gusangira no kuganira n’abana bakuze muri byose!”

Njyewe – “Eeeh, nta kibazo ndahari Patron ibyo byiza ntako bisa, ndi mu rugo rwose!”

President – “Oya, nibyo rwose ndabazana mbagusigire ndaba ngaruka kubatwara, ubwo ninjya kuza ndakubwira!”

Njyewe – “Murakoze Boss!”

Call end.

Nakomeje kwiryamira bigeze nka saa tanu ndabyuka nitera utuzi mba nicaranye na Kadogo muri salon twiganirira, azana ibiryo turarya dusoje mbona James araje, muha karibu muri salon tuba tuganira bisanzwe muri ako kanya numva telephone irasonnye nyifata vuba vuba nkanda yes nshyira ku gutwi.

Njyewe – “Hello Boss!”

President – “Ndagusanga he sha Eddy ko ndi kuzamuka nza muri izo quartiers zaho ngaho?”

Njyewe – “Eeeh, Boss nugera ku Musigiti ukate umuhanda…. ”

Naramurangiye neza  ambwira ko nibahagera ambwira nkajya kubafata, mbwira James ko mfite abashyitsi musaba ko amfasha tukabakira arabyemera.

Hashize nk’iminota makumyabiri mbona President arampamagaye mpita njya ku muhanda nkihagera mbona imodoka ye mpita nyimenya ndayegera, President asohokana n’abakobwa babiri b’inzobe basa neza,  kubatandukanya byari bigoye,  gusa umwe nibajije ko ari wa wundi wazanye na President wa Company yacu kunsura kuri gereza ariko sinamenye neza uwo ari we muri abo babiri.

Nkibegera President yaransuhuza cyane arankomeza, nsuhuza n’abo bakobwa be beza!

President – “Ndabona wongeye kumera neza sha Eddy!”

Njyewe – “Eeeeh, ndi gufata ku binono kabisa nta kibazo rwose!”

Twese dusekera rimwe ngo hahhhhhhh !

President – “Ngaho rero jyana abo bana banjye b’impanga ni bo mfite bonyine bakuganirize buriya muraza kwibwirana icyo batazi ni uwavutse mbere ibyo byo uzabinyibarize.”

Njyewe – “Murakoze cyane ni ukuri!”

Nahise mbakira ibyo bari bafite mbajya hagati, President yatsa imodoka acaho, natwe twerekeza iwanjye! Twagiye tuganira byorohoje nk’abantu babonanye ubwa mbere mu magambo yiganjemo mwambaye neza, murasa cyane, utuntu nk’utwo, tuhageze mbajya imbere ndinjira baza bankurikiye, mbaha karibu mu nzu.

James arahaguruka ahobera umwe undi arankurikira ngo dutereke mu kabati utundi tuntu yari afite, turagaruka James arongera ahobera undi tubona barasetse twumva biraducanze, naho James yahobeye umwe inshuro ebyiri kubera kubitiranya!

Twarasetse cyane, turicara dutangira kuganira, ariko ubona impanga zifite udusoni.

Njyewe – “Hano rero niho kwa Eddy, nibanira na Kadogo wanjye muraza kumubona. Uyu musore mureba hano we yitwa James, ni umuntu wanjye cyane ni we umenya buri kimwe cyose  cyanjye, we aba Kimisagara, karibu rero murisanga!”

Umwe  muri bo yahise avuga.

We – “Twishimiye kugera hano ni ukuri, rero James yihangane ntabwo twamusetse ahubwo akenshi bikunze kubaho ko abantu batwitiranya cyane, njyewe nitwa Chanelle uyu we yitwa Chanisse twavukiye rimwe!”

Njyewe – “Wooow!”

James – “Eeeh! Umuntu atitonze yahata ibaba!”

Twese dusekera rimwe!

Chanelle – “Sha ni ukuri mbere natwe ntabwo twari tuzi ko dusa bigeze aha, abantu ni bo bakomeje kujya babitubwira!”

James – “Nubwo wabimbwiye ariko muhagurutse gatoya sinamenya Chanelle ngo ni nde cyangwa Chanisse ngo ni nde?”

Chanisse – “Hahhhhh, basi nibijya bibacangamo mujye mureba tuno dukomo twambaye, twanditseho amazina yacu kandi aka Chanelle gasa na pink akanjye nyine ni bleu ciel!”

Njyewe – “Ese niko bimeze!? Ok. Chanelle rero buriya  ni we wansuye hariya nari ndi?”

Chanisse – “Yego ni we waje, njyewe byarananiye kuza, buriya ngira umutima woroshye, Chanelle ni we ushobora kwihangana!”

James – “Chane, koko ngo ni wowe ugira umutima ukomeye la?”

Chanelle – “Oya, sha arababeshya nanjye ahari nabanje kwitera ikinya!”

Njyewe – “Oooh! Mutubabarire twatinze kubakira, tubazanire iki se?”

Chanisse – “Utigora Eddy twabyizaniye!”

James – “Eeeeh! Muri abashyitsi beza, n’ejo muzagaruke!”

Twese ngo “hahhhhhhh!”

Bahagurukiye icyarimwe bajya aho twari twashyize bya bindi bazanye, mbona  bazanye icupa ry’inzoga ntibuka ariko ni ubwa mbere nari ngiye kuyinywaho, basuka mu turahuri duto baraduhereza na bo bavanga jus bari bizaniye baragaruka baricara dutangira kuganira noneho byiza!

Chanisse – “Eddy bite se bya Gereza?”

Njyewe – “Ni ubuhamya bukomeye Chani!”

James – “Yaje yarananutse none yanze no kurya!”

Njyewe – “Hahhh! James arababeshya niko yabaye!”

Chanelle – “James, koko ni byo?”

James – “Eeeh, urumva nabeshya ku isabato koko?”

Twese ngo “hahhhhhhh!”

Chanisse yahise ahaguruka arasohoka birumvikana ntitwari kumubaza aho agiye, hashize umwanya mbona aragarutse akora mu isakoshi yari yasize muri salon arongera arasohoka, hashize umwanya na none aragaruka dukomeza kuganira!

James – “Imana izamfashe sinzapfe ntabyaye impanga, uzi ukuntu biryoshye kubareba mwicaranye!”

Chanelle – “Humura niba wifuza kuvunika uzazibyara, uzi ukuntu impanga zirushya!”

James – “Nta kibazo njye n’iyo bambwira aho bazigura kabisa najyayo!”

Twese na none ngo “hahhhhhhhh!”

Kadogo yahise yinjira tubona arikanze atangira kwitegereza Chanisse na Chanelle yajya gusanga umwe akagaruka ku wundi, abuze amahitamo mbona asanze Chanelle si nzi ibyo yamubwiye buhoro mbona arasetse ahita amwohereza kuri Chanisse barasohokana dusigara twibaza ibyo ari byo mbega byari byaducanze!”

Njyewe- “Chane,watubwiye ibyo Kadogo akubwiye, ubwo  ntiwabona avuze ibyo utifuzaga kumva?”

Chanelle – “Hahhhhh, Eddy humura rata ni uko ambwiye ibyo yashakaga kubwira Chanisse kandi ngo bari babigize ibanga la!”

Twese ngo “hhhhhhhhhhhhh!”

Twakomeje kuganira, Chanelle na Chanisse bari abana beza buri muntu yakwishimira cyane, hashize nk’iminota miringo itatu Chanisse ataragaruka dutangira kwibaza aho ari, ngiye guhaguruka ngo njye kumureba Chanelle arambuza nkomeza kwicara, hashize nk’indi minota icumi tubona Chanisse arinjiye afite aga plateau ashyira ku meza na Kadogo wari  amutwaje atereka ku meza njye na James turatungurwa cyane, twibaza ukuntu yatekereje kujya mu byo guteka twumva birarenze dushyiraho akadomo turatuza!

Chanelle yasohokanye na Kadogo agaruka afite amazi yo gukaraba.

Chanisse – “Nizere ko ntatinze cyane, Eddy wihangane noneho urye ifi n’agafiriti twagutekeye!”

Guys, nabuze icyo ndenzaho duhindura page dutangira kurya tunaganira ibintu byari byiza cyane, nashimishijwe  n’umutima mwiza,  kwicisha bugufi, uburanga Imana yihereye abo bana b’impanga!

Twasoje kurya baratunganya neza, Kadogo  we  yari yabaye Umwami, dusoje barandurura baragaruka dukomeza kwiganirira!

Chanisse – “Noneho James arashinja iki Eddy ko ariye tuhibereye!?”

James – “Eeeh! Noneho ndavuga ko yanze kunywa akantu keza mwamuzaniye!”

Chanelle – “Hahhhhhh, reka mwongereremo nta kibazo, Eddy akira sha. Enjoy!”

Chanisse – “Nta kindi umushinja!?”

James – “Eeeh! Ntacyo kabisa!”

Chanisse – “Buriya Papa akunda kutuganiriza cyane nyine ku buzima bwo hanze aha, buriya twe twakuze nako ni Story ndende!

Rero si nzi ukuntu Papa yatubwiye story y’ibibazo bitoroshye byabaye ku muntu witwa Eddy ayobora twumva tubaye abandi biramutungura!

Ejo bundi nibwo yatubwiye  ko noneho Eddy bamufunze ari nabwo Chanelle yaje kwirebera koko niba ari byo, gusa njyewe byarananiye kubera imbaraga nke z’umutima!

Sha twe na Papa, Eddy twumvise tukwikundiye cyane si nzi niba wabyemera ukatubera Bro?”

Njyewe – “Yoooh! Disi sinari nzi ko hari utwana Imana yahaye umutima mwiza nkamwe! Murisanga ayo mahirwe ntako asa! Ntacyambuza kubabera Bro cyane ko nyine nari mbikeneye!”

Chanisse – “Woooow! Eddy, Merci sha! None se watwakiriye gute?”

Njyewe – “Nabyishimiye cyane birenze. Natunguwe cyane,  mbega sinabyiyumvishaga!”

Chanisse – “Yooooh, gusa nyine welcome mu rugo kandi ntuzatinye kutubwira aho udukeneye. Si byo Eddy?”

Twakomeje kuganira stories zitandukanye byageze nka saa tatu z’ijoro, Papa wabo  ahita ampamagara Chanelle aba ari we uyitaba, bakomeza kuvugana ariko tukumva Chanelle amubwira ibyo gutaha ariko birangira Chanelle amubwiye ko nta kibazo yaza akabatwara bagataha na njye numva ndababaye.

Njyewe – “Chanelle nawe Chanisse twabishimiye cyane si nzi uko nabivuga, gusa mwumve ko njye na Bro James twishimye cyane!”

Chanelle – “Yoooh, Eddy humura rata turahari ku bwanyu kandi tuzajya tuza kenshi!”

Njyewe – “Welcome ni ukuri!”

Twakoze one shoot na bo bamaramo aka jus kari gasigaye mu birahure ari na ko President yahitaga ambwira ko ageze ku muhanda!

Ubundi turahaguruka mbajya hagati twerekeza ku muhanda dusanga Boss yahageze baraduhobera badusezera ndabakingurira barinjira, Boss ahita afungura urugi arasohoka aransuhuza arankomeza!

President – “Urakomeye se sha Eddy?”

Njyewe – “Eeeh! Cyane rwose!”

President – “Abakobwa banjye se wababonye ute?”

Njyewe – “Nabishimiye cyane wabyaye abana beza cyane, ukwiye inyana nyinshi!”

President – “Hahhhhh ngaho se sha gira vuba uhitemo dore n’ubundi wowe ntacyo nakwima!”

Njyewe – “Hahhhhh, tuzaganira birambuye!”

President – “Hahhh, yego sha reka tugende rero ubwo ni ah’ejo ku kazi nzahanyura mu gitondo!”

Njyewe – “Nta kibazo rwose ndi en forme noneho!”

President yahise yinjira mu modoka aratsa baragenda, natwe turakata dusubira inyuma dukomeza kuganira kuri surprise y’umunsi, tugeze mu rugo dusanga Kadogo yicaye muri salon yisetsa.

Njyewe – “Ariko Kado ubundi wowe uba wisetsa iki sha?”

Kadogo – “Hahhh nawe wakwiseka Boss, uzi ko kuva navuka ari bwo mbonye impanga!”

Njyewe – “Ariko Kado uri nta kigenda, ubwo ibyo ni byo byagusekeje kweli?”

Kadogo – “Boss, wowe ntiwabibonye ukuntu nitapaguye mbitiranya!”

Njyewe – “Hahhhhh, ntawe bitabaho biriya wikwiseka sha Kado!”

Kadogo – “Oya, Boss ariko wa wundi waje guteka numvise akumbaza cyane, ubanza …..!”

Njyewe – “Ubanza iki sha Kado? Bariya ni bashiki banjye nibajya baza ujye ubakira neza nta bya bindi byawe!”

Kadogo – “Ariko nizere ko Mabuja abizi!”

Kadogo yavuze ijambo  numva arabikoze, nkomeza kubona ko Kadogo usibye bya bindi bye ari umuntu w’umugabo.

Njyewe – “Humura sha Kado, nzabimubwira ejo nta kibazo. Ntubizi ko ari umwana mwiza se? Ndabizi azabyishimira!”

Kadogo – “Ndabizi kandi nizere ko utamusimbuza wa wundi twatekanye ifi!”

Tukiri aho telephone yahise isona mbona ni numero ntazi, njya muri chambre ngo numve uwo ari we, nkanda yes nshyira ku gutwi!”

Njyewe – “Hello!”

We – “Eddy, ni wowe?”

Njyewe – “Ni njyewe!”

We – “Eddy ndakwinginze nyumva!”

Njyewe – “Ni nde turi kuvugana  se ………………………….?”

Ntuzacikwe na Episode ya 85 na Eddy muri My Day of Surprise……………………..

UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Kabaye kagufi!Ejo ntimuzongere kutubihiriza!

  • Iyi call ni iyande eddy yitabye se bahuuu??? Iyi mpanga yagiye guteka ifi ntizabizane birabe ibya mushiki na musaza mwo kabyara mwe!!! Abavangira Jane simbashaka weee!! Rwose destine yarampabuye peee!!! Eddy uramenye uramenye kwa chanisse ntuzakwamireyo daaaaa!!!!

  • yemwe ubu president si papa wa Eddy, none amaraso yabana akaba yakururanye?

  • Sha uru nurugamba kabisa

  • Uwo uhamagaye Eddy ni Blandine se cyangwa ni Destine?
    Umuseke murakoze ariko rwose ntimuzongere gutinda!!

  • Muradupfunyikiye pe kabaye kagufi cyane.Uyu ninde uhamagaye Eddy we njye ndabona ari Destine ugiye kumusaba imbabazi kuko amaze koroherwa.Ahaaaaa izi mpanga se kombona zitangiye neza aho ntizishaka kuvangira Jane umukazana wacu?Nizere ko aribyabashiki nabasaza pe,Kadogo ndagukunda cyane kuko uba watanze ibyishimo

  • President ni umubyeyi mwiza pe, gusa witonde ndabona Chanisse yakunze. Iyo call wasanga ari iye

  • President nabakobwa be simbashira amakenga
    Mana ba hafi

  • yooo ndanezerewe.ufite.boss mwiza ariko nawe ntazaguhatire abakobwa be rwose .ahubwose iriya call niyande??? niyumwe wagiye guteka ifi na kadogo se???cy ni Destine ugiye gusaba imbabazi ..Eddy ntihazagire ukurangaza ndakwizeye ariko .ntegereje kumva mitubwira aho mugeze meitegura ubukwe na Jane Imana ikomeze kubaba hafi .umuseke mugerageze akandi vuba plz

  • ooooh nduwambere cg na comment machine yangye igaragaza,mbega byiza weee ibyishimo.com kadogo numugabo nyine.

  • Agiye gusimbuza Jane kabisa, aba bana ntibagenderaho kandi na Boss we yaramukunze arashaka kumushyingira umwe mu mpanga ze

  • Ejo ntimuzadutindire nk’uyu munsi, ndabona bishyushye. Amatsiko ni menshi.

  • Yiiiii,mbega wee birabe ibyuya.gutegereza were mwatinze

  • Umuseke mwakoze n`ubwo abasomyi twari twabaye disappointed. Ndizerako akejo kazaza kare kandi muduhaye bonne année mukadushyiriraho episode ebyiri nabyo abasomyi twanezerwa.

    President yaganirije abana be ibyabaye kuri Eddy mukazi ngo abana handika ukundi biramutungura!Gusa ukurikije uko chanelle yabwiye Eddy amusuye kuri mabuso se yabwiye byiza kuri Eddy kandi ndumva nk`umubyeyi atazana abana be ngo abasige kumuntu adafitiye icyizere gikomeye.Gusa Eddy ndakwizeye wihanganiye byinshi ndumva nkuko Kadogo abikubwiye ugomba kuzirikana Jane nawe akabimenya kuko ibyakubayeho usibyeko agukunda kandi akwizera biracyari fresh muri we,Wirinde ikintu cyamutera agahinda . Wibuke uburyo Blandine yakoreshejwe ngo aze yiteguye byose ngo agusindishe maze ugwe mu mutego. Byose bikwigishe ujye ugira amakenga cyane igihe cyose umukobwa agusuye iwawe uzirinde kuba uri wenyine. Maman Joy uri umuturanyi mwiza wa Eddy biragaragaza ukuntu wari wamuhangayikiye.
    James, ukomeze ube imfura n`inshuti y`ukuri ya Eddy, ku bwuwo mutima Imana izakugororera kandi na Eddy azirikana byanditse kumutima we. Rwose ejo muzatugezo episode yuzuye dukeneye kumva uko Jane, ameze,nkandi ntakuntu yarangiza umunsi mubuzima bwa Eddy tutamwumvise! uyu munsi yari beep!

    Basomyi bagenzi banjye mwakoze kwihangana,buriya uyu umunsi yari test yo kwihanga kwacu, benshi twatsizwe.Umuseke turabakunda. Mwese muzagire umwaka mwiza wa 2017

  • Umva impungenge za kadogo nanjye ndabona zifite ishingiro. Wabona ziliya mpanga nubwo ali abana beza nazo zishaka kuvangira Eddy na Jane usibyeko mbizera cyane

  • Impanga zije zije. Chanisse yakunze eddy cyane mu bigaragara kandi boss nawe urabona ko yifuza gushyingira umusore nka eddy. Izo mpanga zifite amateka ashobora kuba ameze nkaya eddy, bityo bikazanworohera kubumvisha iby urukundo rwe na Jane ntibazamuvangire nka destine. Ubundi inkuru ikarangiea jane=kabebe atubereye umukwe. Mbaye mbifurije umwaka mushya muhire bakunzi ba Eddy. Jane azabe ahari atangirane umwaka mushya na eddy cg bazajye mukabyiniro.lol

  • WawouuImana ishimwe kbs ariko se buriya boss ko mbona ashaka kugira Eddy umukwe we mu cyayenge ra aho na none namara kumenya ko Eddy ari umusore udahuzagurika murukundo sa zatangira kuzana sababu nawe? Ziriya cara zabariya bakobwa se zo buriya nizishaka brother gusa ra?ahaaaa.wowe ushaka kwigira kuri grp inshuti za,Eddy ukaba ushaka no kuzamwireberaho mumuhuro dufite tariki ya 14/01/2017 wahamagara cg ukohereza ubutumwa bugufi kuri 0782848247 agashyiraho amazina yawe na telephone zawe za whatsap tuka gushyira kuri grp.wlcm.

  • umuseke muraba mbere.uziko nsigaye nirigwa ntekereza Eddy na Jane umunsi ukira! ejo ho mbari danger mwatinze kugashiraho. inshuti za eddy mbifurije umwaka mushya muhire.

Comments are closed.

en_USEnglish