Digiqole ad

Episode ya 79: Sarah na we yasuye James. Eddy akomerewe n’ikirego cyo gufata ku ngufu Destine!

 Episode ya 79: Sarah na we yasuye James. Eddy akomerewe n’ikirego cyo gufata ku ngufu Destine!

Episode 79 ………………..Nashituwe na telephone yasonnye nyikuye mu mufuka nsanga ni James.

Njyewe – “Hello, James Muvandimwe wanjye wahahise n’ahazaza! Ca va?”

James – “Hello my Brother from Mother and Father! Meze neza kabisa! Wihangane rero ntitwabonanye uyu munsi nari nifitiye umushyitsi!”

Njyewe – “Hahhhhh, nizere ko nta wundi wundi utari  Sa….. !”

James – “Seeeeeh, rekera aho atava aho umuvuga akiruma nkababara, navuye mu kazi ngeze mu rugo hashize akanya mbona Sarah arantunguye araje da!”

Njyewe – “Hahhhhh, noneho iby’uno munsi byose ni ubukwe! Uzi ko na njye mvuye guherekeza Jane Bro!”

James – “Eeeeeh, Jane ?”

Njyewe – “My Boo Jane nyine! Unyitege ubu ibyishimo by’uyu munsi byangize undi wundi! Bite bya Sarah se Bro?”

James – “Eeeeeh! Nimvuga ngo tubirimo neza ubyumve! Ubu ndamufite wese nta n’agasatsi kavuyeho!”

Njyewe – “Woooooow! Félicitations, mbifurije guhirwa mu nzira ikomeye y’urukundo kandi igihe cyose muzadukenera turahari cyane!”

James – “Bro, merci beacoup, niyo mpamvu ngufata nk’amaraso ya Data, nkunda ko ibyanjye byose ubiha agaciro bikwiye!”

Njyewe – “Uko ni ukuri Mwana wa Mama twasangiye icyayi n’amandazi tukarenzaho avocat tukiryamira!”

Twese ubwo ngo “hahhhhhhhh!”

James – “Eeeeh unsubije muri bya bihe kweli, tubonane ejo twongere dusubize ibihe inyuma!”

Njyewe – “Asanti sahna my Brother!”

Nakuye telephone ku gutwi nageze muri salon aho nitaga iwanjye, nsanga Kadogo yicaye ari kureba film  ntibuka neza uko yitwaga!

Kadogo – “Eeeeh! Boss, banguka hano mbonye abantu bameze nkawe na Mabuja!”

Njyewe – “Hahhhhhh, ngo njyewe na Nyokobuja?”

Erega na njye ndegera ngo ndebe, Kadogo aba aratangiye.

Kadogo – “Reba hano ni ha handi baje kubafata wowe na James, igihe ngira ngo mugiye muri America! Eeeeh! Reba na hariya wagira ngo ni nk’uno munsi wamuteruye!”

Guys, ubwo njye narasetse imbavu zirandya! Ngeze aho musaba imbabazi, mushukisha inyama ariko aranga arakomeza!

Kadogo – “Boss, buriya utuntu ukorera Mabuja twose mba nadushyize a la tête! Nzadukorera chérie ninjyayo kuri Bonane! Icya mbere cyo nzajyana ya myenda mishya nambaye igihe tujya muri hotel, icya kabiri nzamushyira memory card iriho ya ndirimbo Mabuja yagushyiriyemo uyu munsi, icya gatatu nzamuterura! Boss, ntibihagije!?”

Guys, ntimushobora kumva aho guseka byari bingeze!

Njyewe – “Kado, ibyo bizaba bihagije rwose ngaho ntiwongere kunsetsa!”

Kadogo – “Eeeh! Boss erega urukundo ruraryoha! Uzi iyo ninjiye muri salon nkabona Mabuja akwicayeho, eeeh! Nacyo ndacyibutse agomba kuzanyicaraho! Ahubwo nzagenda nanabyanditse!”

Numvise umwuka ugiye guhera ndahaguruka nsiga Kadogo aho njya mu cyumba kubera guseka byonyine!

Ooooolala! Maze kuruhuka gato nafashe telephone Jane mwandikira SMS mubaza niba yagezeyo hashize akanya ahita ansubiza nyifungura nihuta, nsanga ivuga ngo: “yego Mutima nagezeyo kandi Mama na Grace bakumbajije ngo baragukumbuye cyane”.

Na njye mpita  nandika vuba vuba: “Ooooh! Na njye ubansuhurize cyane ndabakumbuye kandi umbwirire Mama ngo warakoze kumbyarira Akamalaika!”

Ako kanya Jane ahita asubiza: “Merci chéri, je t’aime beacoup maze, mpise mbimubwira araseka, arambwira ngo urakoze, sha bye rero ndagukunda!”

Na njye ndamusubiza: “Na njye ni ukuri ndagukunda cyane ma Cherie!”

Maze gukora send nahise nshyira telephone ku kameza nkomeza gusubiza ibihe inyuma sinamenye uko nasinziriye nongeye gukanguka mu gitondo ndabyuka nditegura mfata bag nerekeza ku kazi nk’ibisanzwe.

Nagezeyo mfite courage zidasanzwe ntangira akazi hashize amasaha nk’atatu si nzi uwakomanze ahita yinjira mbona ni Manager!

Manager – “Bonjour Eddy!”

Njyewe – “Oui, bonjour Patron!”

Manager – “Akazi karagenda nta kibazo?”

Njyewe – “Cyane rwose!”

Manager – “Nari nje kukureba ho gato, icya mbere nashakaga kugushimira ko wakoze neza Plan ya hariya i  Mageragere tukaba twabonye isoko!”

Njyewe – “Wooow! Merci beacoup!”

Manager – “Icya kabiri cyo ntabwo ari ugushima, hari amakuru dufite ko waba waregereye umwe mu bakozi ba company yacu ntashatse kuvuga izina, ukamusaba ko muryamana akakwangira ukamufata ku ngufu witwaje ububasha ufite muri company, ndetse ukagerekaho no kumutera ubwoba umubwira ko uzamwirukanisha ku kazi naramuka abivuze.

Ibyo rero ntibikwiye, nka committee nyobozi ya Company turi kubyigaho ku buryo dushobora no gufata undi mwanzuro tugendeye ku bimenyetso we ubwe atanga! Rero nanze kukuzanira ibaruwa gutyo gusa ahubwo mbanza kubikubwiraho uko bimeze, akira iyi baruwa wandikiwe igusaba ibisobanuro! Sawa rero ubwo isaha n’isaha witegure igihe committee nyobozi ya company ubereye umukozi izaguhamagarira!”

Nakiriye  iyo bahasha yari irimo ibaruwa ndayifungura yari iteye itya:

“Kigali kuwa 12/10

Ku mukozi wa Company …..Ltd,

Impamvu: Gusabwa ibisobanuro no kwihanangirizwa,

Bwana Eddy tukwandikiye tugusaba gutanga ibisobanuro ku bikorwa bigayitse ushinjwa kuba wakoreye  umokozi wa company…..ltd ubereye umukozi.

Muri make Bwana Eddy, ku itariki ya 3/10 wafashe ku ngufu umwe mu bakozi ba company ndetse unagerekaho kumutera ubwoba umubwira ko  uzamwirukanisha naramuka akureze, tukaba tugusaba ibisobanuro ku byerekeye ibikorwa bigayitse wagaragaje nk’umukozi wari usanzwe afitiwe icyizere, tunakwihanangiriza mu gihe tutari twafata indi myanzuro.”

Narangije gusoma iyi baruwa mpita ntekereza kuri Destine,  menya ako kanya ko ari we ubiri inyuma uko byagenda kose, numvise ikintu gisa n’umujinya kije ibintu byambayeho bwa mbere kuva navuka! Ibaruwa nagiye kuyishwanyaguza ngo nyijugunye umutimanama urambuza nkomeza gutekereza byinshi ariko mbura icyo mfata nk’umwanzuro ndavuga nti ‘kama mbaya mbaya’ niba ari no guhangana tuzahangana!

Nahise nkomeza akazi ariko nagera aho ngatekereza ko isaha n’isaha bashobora kumpagarika nkumva nshitse intege, bidatinze amasaha ya pause yarageze mpita nsohoka vuba vuba numvaga mfite umujinya pe, ngeze ku muhanda mfata moto njya kureba James ku kazi, ngezeyo dukubitanira ku muryango!

James  – “Bite my Bro, noneho ko unsanze hano utambwiye wahembwe?”

Njyewe – “Wowe ntunzi koko Bro! Iyo nahembwe se mba mfita ibibazo?”

James – “Utambwira ko ari ibibazo bikuzanye!”

Njyewe – “Byihorere, ariko kuri iyi nshuro, nako turebe aho tujya Bro, mfite byinshi byo kukubwira!”

Twahise dutambika gato tuganira bisanzwe.

James – “Bro, ariko se ko mbona bisa nk’ibyagucanze na none bite?”

Njyewe – “Wahora ni iki Bro, ibimbaho si nzi  niba mubavutse hari abo byigeze bibaho!”

Twahise twinjira muri Alimentation yari  iri hafi y’aho James yakoreraga turicara, baza kutwakira dutuma aga Fanta.

Njyewe – “Bro, wa mukobwa Destine nakubwiye dukorana umutima wanjye wanze kwakira ndetse nkamubwiza ukuri ko nahisemo akanga kuva ku izima, uzi ko noneho  yanshyizeho case  ishobora no kunyirukanisha mu kazi isaha ku isaha!”

James – “Uravuga wa mukobwa utukana wagira ngo yaragiye impyisi?”

Njyewe – “Uwo. Bro, ni we mvuga!”

James – “Ariko uriya mukobwa buriya apima ibiro bingahe ku buryo utagaterura ngo ugakubite hasi?”

Njyewe – “Oya Muvandi, imbaraga Imana yaduhaye ntabwo ari izo gutana mu mitwe, ahubwo ni izo gukora ngo tubone ikidutunga!”

James –  “Ariko nibyo Bro, yanakugwaho ntugire n’icyo wunguka. None se iyo case ngo imeze ite?”

Njyewe – “Bro, mu gitondo nagiye kubona mbona Manager aje  muri bureau yanjye! Ubwo atangira kumbwira…………….”

Byose James umuvandimwe wanjye naramubwiye.

James – “Eeeeh! Mbega umukobwa weeeee! Usibye ko wagize amahirwe ntumuhitemo, ubwo mwari kuzabana gute koko? Ahubwo ni  n’umuswa mubi, yabaze nabi cyane aramutse agize ibyago ukamutsinda yahita yirukanwa kuko urarengana!”

Njyewe – “Ibyo byo ndabyumva kuba ndengana byo ndarengana, gusa ntaho abantu tutazira ubusa na Yesu ari Umwana w’Imana yazize ubusa!”

James – “Eeeh Bro,  noneho ndumva na njye binshanze tu!”

Njyewe – “Ngayo nguko Bro! Nyine nta kundi ninzira ubusa ni uguhebera urwaje!”

James – “Iturize Muvandimwe wanjye, buriya hari impamvu y’ibyo byose kandi ukuri kuzajya ahagaragara!”

Guys, bwari ubwa mbere njye na James twicaye tugashaka igisubizo kugeza aho tukibuze! Uwo munsi byari ugusaba inema yo kwakira ibidutegereje tugategereza aho Imana izaca inzira, gusa natekerezaga ndamutse mvuye mu kazi hejuru y’ibyo byose usibye na CV yanjye naba nangije naba nzize amahitamo yanjye, urukundo bambe!

Twahise tuva aho dusubira mu kazi nubwo numvaga nta courage, ariko nkomeza gukora nk’uko bisanzwe ngeze aho numva wapi agatima karanze mfata telephone ndeba numero y’umukobwa uhora mu nzozi zanjye my Boo Jane!

Nkanda yes nshyira ku gutwi hashize akanya.

Jane – “Hello my Husband!”

Njyewe –  “Yambiiiiiiiiii, Mon amour!”

Jane – “Nagukumbuye Mukundwa!”

Njyewe –  “Yooooh, humura ndacyumva ya mpumuro yawe kuri njye ni ukuri ndagukunda!”

Jane –  “Ahwiiiiiii! Urakoze disi na njye ndagukunda cyane!”

Njyewe –  “Bb uramutse wumvise  nasezerewe mu kazi wabyakira gute?”

Jane – ” What? Oya Chou ubwo se wasezererwa wakoze iki koko?”

Njyewe – “Wenda nshinjwa amakosa runaka!”

Jane – “Oyaaa Cheri, ndakwizera aho ho naza kukuburanira, none se hari ikibazo wagize Chou?”

Njyewe – “Bb, uribuka wa mukobwa dukorana twari kumwe mu mahugurwa cya gihe, yagize gutya ……….”

Byose Jane naramubwiye ndetse byose abishyingura mu mutima n’agahinda kenshi arambwira.

Jane –  “Cheri, nagukunze n’umutima wanjye wose, nakwihaye wese ntacyo nisigiye, usibye ko unarengana ariko n’iyo baguhagarika nzagufata ikiganza dukomeze ubuzima, ibintu ni ibishakwa ariko urukundo ntaho wakora ngo baruguhembe! Cheri tuza kandi Imana yadukijije Fred ikansubiza mu rugo igatuma Papa aca bugufi izaturwanirira!”

Jane yamaze kumbwira gutyo numva umutima uratuje, numva impande n’impande ndakomeye maze ndamubwira.

Njyewe – “Woooow! Boo,  uri byose kuri njye uri umuti,  umvura umubabaro wo mu mutima kandi uri ubwugamo nugamamo nahabye! Urakoze cyane naragukunze ndagukunda kandi nzagukunda!”

Koko nikije umutima numva ndatuje, dutangira kuganira ibindi, bigera nka saa kumi n’ebyiri nibagiwe gutaha nsezera Jane ntangira kwisuganya ngo ntahe. Nkiri aho numva umuntu arakomanze mubwira karibu, yinjiye nsanga ni umu Mama wakoraga isuku aho twakoreraga, yari inshuti yanjye cyane yakundaga kunganiziza  ambwira ko nsa n’umuhungu we ariko ngo nkaba murusha umutuzo!

Uwo mu Mama yitwaga Rosa! Ariko yarabyangaga ngo ashaka akazina katamusajisha, akajya ambwira ngo njye mwita Roro!

Njyewe – “Mama, Roro bite?”

Roro – “Ni byiza mwana wa! Nari ngiye gutaha mbona itara ryaka nanga kuhaca ntagusuhuje!”

Njyewe – “Urakoze cyane Mama!”

Roro – “None se ntiwamenyera niba secrétaire agaruka hano?”

Njyewe – “Roro, rwose ntabwo mbizi pe!”

Roro – “Yari yambwiye ko anshaka none ndamubuze!”

Njyewe – “Wihangane buriya uzamureba ejo!”

Roro – “Ariko rero nubwo nari ngiye kumureba, uriya mukobwa niba muvugana afite uduco tubi uzamugire inama!”

Njyewe – “Uuuuuh! Roro, ko mbona yitonda se?”

Roro – “Ahaaaaa, ntabyo uzi. Dore hari umugabo ujya uza kumureba hano iyo atamujyanye bakinga bureau nakomanga ngiye kwikorera isuku bagaceceka, ahubwo nibajije icyo anshakira kandi yirirwa anyuka inabi!”

Njyewe – “Oooh, buriya wasanga ari Papa we cyangwa tonto we!”

Roro – “Areeeee! Ubwo Papa  cyangwa Tonto, yaza kumureba buri gihe hano bakikingirana yaba ari nyabaki? Ahaaaa! Nzaba mbarirwa! Ariko ubundi yagiye yitonda nkawe!”

Njyewe – “Hahhhhh! Mama, uzamugire inama buriya na we yaba Umukobwa wawe nk’uko ndi Umuhungu wawe!”

Roro – “Reka reka daaa! Nifitiye agatwe gato! Ahubwo reka mbe ngiye kureba urubyaro rwanjye!”

Njyewe – “Sawa uramuke neza Mama Roro! Unsuhurize barumuna banjye!”

Roro – “Yego mwana wa ndabasuhuza! Uramuke neza!”

Nahise mfunga Bureau vuba vuba ndasohoka ngera ku muhanda numva telephone isona nyikuye mu mufuka mbona ni numero ntazi nkanda yes nshyira ku gutwi!

Njyewe – “Hello!”

We – “Eddy bite?”

Njyewe – “Ni sawa cyane!”

We – “Ese ko uba utashye bwije?”

Njyewe – “Niyo masaha yanjye!”

We – “Eeeeeh, niyo mpamvu wihuta?”

Njyewe – “None se se uri kundeba!?”

We – “Cyane rwose, wambaye Jeans y’ubururu n’agapira gatukura, uhetse na Bag!”

Nahise ntangira kureba hirya no hino!

Njyewe – “Ko ntakubona se?”

We – “Uuuh, reba hakurya kuri iyo Arret iri imbere yawe!”

Narebyeyo koko mbona umukobwa azamuye akaboko arampepera ariko mbona nsa nk’aho ari ubwa mbere mubonye! Nanjye nzamura ukubiko ndamwishyura!

We – “Uri kwihuta se ngo nze ngusuhuze!”

Njyewe – “Ntabwo ari cyane nta kibazo waza!”

Yahise akupa na njye nkomeza guhagarara aho!  Ako kanya mbona angezeho, aransuhuza bisanzwe!

We – “Eddy, amakuru?”

Njyewe – “Meze neza!”

We – “None se ko watashye bwije!?”

Njyewe – “Niyo masaha dutaha ariko!”

We – “Uuuuh wimbeshya! None se ko Destine yambwiye ko mutaha saa kumi n’imwe! Eeeeh nibagiwe kukwibwira nitwa Brandine mbana na Destine! Nari naje kumutegereza hariya  none namubuze!”

Njyewe – “None se wari unzi?”

Brandine – “Sha nakumenye ari Destine ukumbwiye! Yirirwaga akuvuga!”

Njyewe – “None se yarakumbwiye gutyo gusa uhita unamenya isura yanjye?”

Brandine – “Oya, ni uko yambwiye ko  mukorana kandi hano mukorera ndahazi, mbonye usohotse rero mpita nibuka ko nakubonye ku ifoto muri telephone ye!”

Njyewe – “Eeeeh urakoze ubwo tuzasubira!”

Brandine – “Uuuh, ko wihuse se Eddy, kandi nashakaga kukubwira byinshi!”

Njyewe – “Yooooh, ihangane hari ka gahunda mfite buriya tuzongera!”

Brandine – “Eddy nyamara byagufasha!”

Njyewe – “Nono se ni ibiki wifuza kumbwira Brandi?”

Brandine – “Ahaaa, nako ubwo wihuta ni ah’ubutaha!”

Njyewe – “Sawa tu!”

Nahise musezera ndagenda. Ngenda ntekereza ibya Brandine ariko kuva yari ambwiye ko abana na Destine numvise na we ari nka we mpita mushyira mu gatebo kamwe na we ndapfundikira sinongera no kumutekereza! Mfata moto nerekeza mu rugo.

Nagezeyo numva naniwe mpita ndyama, nakangutse hakiri nijoro nkomeza gutekereza ariko ndongera ndasinzira. Mu gitondo ndakanguka mbaza my Jane uko yaramutse, nditegura nsezera Kadogo nk’ibisanzwe angeza ku muhanda mfata akamoto. Mu minota nk’icumi nari ngeze ku kazi, ndayishyura icaho nanjye ndakomeza ndinjira ngiye kugera kuri bureau yanjye mbona Président wa comité ari kumwe na Manager ku muryango wa Bureau ya Manager!

Numva ibikoba birankutse ndakomeza mfungura Bureau yanjye ndinjira nditegura neza natsa imashini ntangira kwandika ibaruwa y’ibisobanuro nari nasabwe gutanga, ibaruwa nanditse yari iteye itya!

Kuri committee nyobozi ya company ….ltd

Impamvu: Gusubiza lettre nandikiwe insaba gutanga ibisobanuro!

Ba nyakubahwa, abagize committee nyobozi ya Company …ltd, Mbandikiye ngira ngo mbabwire ko ntigeze ngerageza gufata ku ngufu no gutera ubwoba umukozi wa company mbereye na njye umukozi, nkaba mpamya ko haba hari indi mpamvu yaba ituma anshyiraho amakosa akomeye ambeshyera! Mboneyeho gusaba ko yatanga ibimenyetso bifatika binshinja, igihe bizagaragara ko ambeshyera na njye nkaba niteguye gutanga ikirego.

Rwibutso Eddy

Chief of site department

Signature.”

Nahise nkora printing na njye nyishyira mu ibahasha nyijyana kwa Manager ngezeyo ndakomanga ndinjira!

Manager – “Bonjour Eddy!”

Njyewe – “Bonjour Patron! Nari mbazaniye ibaruwa isubiza ya yindi muherutse kunyandikira!”

Manager – “Eeeeh! Ok ngize amahirwe mpise nakubonera hafi nimugoroba uritaba committee nyobozi, ubwo ube uri hafi naho iyo baruwa yawe seee? Harimo ibimenyetso bigushinjura se?”

Njyewe – “Ariko Nyakubahwa Manager ndarengana si nzi impamvu y’ibi byose!”

Manager – “Mr Eddy ibyo ndabyumva ariko ugomba kwerekana ikibyemeza!”

Njyewe – “Uwo muntu afite ikindi ashaka kugeraho, nta mukozi mugenzi wanjye nigeze ngerageza kuba namufata ku ngufu no kumutera ubwoba!”

Manager – “Mr Eddy nta kundi nyine shaka ibimenyetso bigushinjura mbere y’uko inama iba!”

Nahise mpindukira ndasohoka nsubira muri bureau n’umujinya mwinshi nkubitaho urugi mvuniramo urufunguzo ngerageje gukora biranga nkomeza gutekereza byinshi, amasaha ya pause akigera ndasohoka ndafunga ngeze mu kirongozi aho twasohokeraga mbona Destine na we asohoka ntekereza kwihuta ngo muhutaze ariko ndigarura nkomeza kugenda nk’ibisanzwe!

Ngeze hanze mbona ahuye n’undi mukobwa mu kwitegereza neza mbona ni wa wundi Brandine! Bahita burira ama moto! Bacaho, ndakomeza na njye nigira muri restaurant mvuyeyo ngaruka mu kazi ngerageza kugira icyo nkora, nka saa kumi mfata phone mpamagara my Bro, anyitaba vuba vuba.

James – “Hello Bro”

Njyewe –  “Yes, James mu kanya nimugoroba ngiye kwitaba comité Bro, kandi nta bimenyetso byerekana ko ndengana mfite umfashe gusenga Imana yigaragaze!”

James – “Eeeeh Bro, ariko se noneho ko twigenje ubu dukore iki kweli?”

Njyewe – “Bro, ubu  nzize amahitamo yanjye koko?”

James – “Bro, njye ndumva twakwishyira mu mutuzo tugategereza icyo Imana ikora!”

Njyewe – “Bro, njyewe ndikwibaza icyo uriya mukobwa yifuza kuri njyewe ariko nakibuze!”

James – “Bro, ntubyumva se, ashaka kugusubiza hasi ngo akwereke ko wibeshye, gusa ariko arabeshya ari we ntituzasubira aho twavuye!”

Njyewe – “Bro, ubwo ndaza kukubwira niba nirukanywe cyangwa nafunzwe!”

James – “Eddy komera ndahari, ndabizi ko kuva mu buzima bwawe nzi utigeze uhemuka! Niyo wava hariya ntabwo ariho isi yaba ihagarariye n’ubundi yakomeza ikazenguruka!”

Njyewe-” Bro urakoze cyane  kunyongeramo imbaraga, mpora ngusabira umugisha ku Mana kandi nziko yumva abantu bayo!”

James – “Amen!”

Call end.

Ako kanya ngikura telephone ku gutwi si nzi uwakubise urugi ndebye mbona ni Destine.

Destine – “Eddy nakwirutseho kenshi kuri iyi nshuro nawe ugiye kunyirukaho! Urumva neza! Kandi uzarinda usaza utaramfata, uraje umbone neza wagize ngo na njye ndi injiji cyangwa ndi umusazi, na njye ndabikoze noneho bagukimbize ugende wangare Isi ikubone!”

Amaze kumbwira ibyo byose yahise akata nk’iya gatera aragenda! Na njye ndatambuka mfunga urugi neza ndagaruka ndiyicarira, menya neza icyo Destine yifuza muri ibyo byose!

Nakomeje gutekereza icyo nakora gusa nkomeza kukibura icyo Destine yifuzaga cyari ikidashoboka kuri iyo saha, sinashoboraga kugurana urukundo n’akazi nabonye ku mugisha w’Imana ngo Jane nakunze abe igitambo cyo kubaho neza  kwanjye  ibintu bitari gushoboka uko byari kugenda kose usibye ko n’igihe cyari cyarenze,  ndatuza gusa nsaba Imana ngo imfashe indengere kuri iyo nshuro!

Ako kanya nahise mbona message ndikanga mu kureba neza mbona ni iya Manager yavugaga ngo: “Bonsoir Eddy, saa kumi n’ebyiri zuzuye ube wageze muri salle de réunion kugira ngo wisobonure, niba ufite ibimenyetso bikurengera wibuke kuza ubyitwaje!”

Ndangije gusoma iyo message nahise ndeba ku isaha nsanga ni saa kumi n’imwe n’igice mfunga machine mpita nandikira  message  Jane.

“Boo uko byagenda kose igihe icyo ari cyo cyose nzagukunda sinzakugurana!”

Ndangije kwandika nkanda send na we ako kanya ahita ansubiza ngo: “Chéri amagambo yawe iteka azahora mu ntekerezo zanjye! Na njye ndagukunda cyane kabone n’iyo wasigara uhagaze nk’igiti kitagira amashami nzakuhirira kugeza igihe ushibutse!”

Nkimara gusoma SMS ya Jane nahise mfunga bureau nerekeza muri salle ikimenyetso kindengera nari mfite ni Imana izi byose!

Naragiye ngeze muri Salle ndicara hashize akanya mbona barinjiye baricara ariko Destine sinigeze mubona, hashize akanya President afata ijambo.

Président – “Ndakeka abagombaga kwitabira inama bose bamaze kugera hano nta kindi cyaduhurije hano usibye case ya Eddy umwe mu bakozi njyewe na company twizeraga, tukaba tumusaba ngo ahaguruke yisobanure ku makosa yakoze adashobora kwihanganirwa, niba kandi hari na gihamya afite zimurengera azitange mbere y’uko dufata umwanzuro nka committee nyobozi!”

Njyewe – “Murakoze, mbanje kubashimira ku bwo uyu myanya mwagennye kugira ngo nisobanure, mu by’ukuri ibyo uwo mukozi uvuga ko namufashe ku ngufu nkamutera n’ubwoba, kuri jye ndi umwere, ahubwo bishoboke ko yaba afite izindi mpamvu zimutera kungerekaho icyaha gikomeye nk’iki nkaba ngira ngo mbabwire ko nubaha akazi kanjye n’amategeko akagenga mbahamiriza ko ndi umwere, nsaba ko hakwerekanwa ibimenyetso byerekana ko icyo cyaha koko cyabaye!”

Président – “None se wowe ufite ibimenyetso byerekana ko urengana?”

Njyewe – “Ntabyo, cyeretse ukuri kwanjye. Ariko na none nta n’ibinshinja!”

Président – “Abandi murabyumva mute?”

Abagize committe bakomeje bose kuvuga uko babyumva kugeza basoje bose, muri bo nta n’umwe wigeze andengera ngo wenda yumve ko naba ndengana, bose basoje Président wa comite yahise afata ijambo.

President – “Rero ndakeka mwese mwumvise icyo Eddy avuga ku cyaha gikomeye yakoze nkaba ngira ngo dufate umwanzuro dukurikije icyo amategeko ateganya!”

Nahise naka umwanya.

Njyewe – “Mbere y’uko mufata umwanzuro nyakubahwa Président kugeza na n’ubu sindamenya undega ngo ngire aho mpera nshaka n’ibimenyetso bindengera!”

Président – “Ntibishoboka! Niko wowe  Manager, mwagiye kudutumiza mutabanje gukemura ikibazo ngo kibananire?”

Manager yatangiye kurya indimi avuga impamvu.

Manager – “Nyakubahwa President urareba mbese ukuntu byagenze, Eddy nako ubundi….”

Abari aho Bose batangira gusakuza!

President – “Mutuze twumvikane. A bon, ubundi itegeko rigena ko Manager agomba gukemura ibibazo ku nshuro ya mbere byakwanga hagatangwa iminsi itatu yo gutumiza abafitanye ibibazo bagahurira mu nama na committe nkemurampaka.

Ubwo rero Eddy wowe uraba witahiye amakosa yakozwe na Manager ugomba no gutanga ibisobanuro ku byerekeye kudakurikiza amategeko agenga company. Tuzabahamagara nyuma y’iminsi itatu mwese abarebwa n’iki kibazo muzanye ibimenyetso bifatika, tubibutsa kandi ko tutazihanganira na rimwe uzahamwa cyangwa akagaragaraho ubufatanyacyaha muri iki kibazo ………………………”

Ntuzacikwe na Episode ya 80 na Eddy muri My Day of Surprise………………………….

UM– USEKE.RW

57 Comments

  • Umuseke rwose ndabashimiye! Amasaha mwihaye ntimukiyarenza!! Byiza cyane!! naho Destine we mumureke ararushywa n’ubusa, agati gateretswe n’Imana ntigahungabana. Niyo byakomera, ariko Eddy ntacyo azaba. Bravo Umuseke!!!

  • Ngaho re mbega Destine!!!

  • Good

  • Eddy wacu humura Imana irahari kandi nubwo mbona manager na Destine hari ukuntu bawubanye cg babiziranyeho tuza ukuri kuzagaragara.

  • IMANA niyo Nkuru! Uyu musore ararengante!!! Iteka iyo nsoma iyi nkuru nsanga isa neza nubuzima bwanjye, Ariko ndashima IMANA yangiriye neza. Abaca mubibazo nkibi bose nimuhumure IMANA izabagirira neza.

  • EdiJane & JameSarah mukomere muraberanye Noheli Nziza. ..Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu.

  • uwarose na bi burinda bucya. Eddy ukeneye amasengesho menshi . tugufatiye iry iburyo

  • Ntimuturishe noheli nabi.

  • Heheeeee ndose Destine bamuvanye hasi bamwirukanye ahubwo roro araba umutangabuhamya

  • Ahwuiiiiiiiiiiiiii ,Ariko Mana nta Eddy nta mijugujugu imurenga pe !!!!!!!!!!!!Gusa ndumva nubwo bihangayikishije ariko binoroshye kuko deja habonetse ikosa ryambere ariryo rizatuma inama ibanza igacukumbura impamvu yaririya kosa

  • Ayayayayay

  • Ago urucira mukaso rugafata nyoko.

  • Number 1!!!Umuhungu wacu Eddy ari kumwe n’Imana nta gushidikanya iramurenganura.Ahubwo Destine arirukanwa anafungwe Niko mbibona.Mana yacu tabara Eddy kdi tuzi neza ko wamuhoze iruhande kuva mu bupfubyi bwe,uyu munsi rero ntaho wagiye ngwino umurengere Amen

  • Wawooooooppo, Imana niyo murengezi koko uwiringira umwana w’umuntu avumwe. Mbega byiza Eddy humura ukuri kuratsinda.

  • imana imworohereze

  • Ariko rwose destine yahubutse ntazi uwo yiterereje ko ari nka ka gati kateretswe n’Imana, ntawamugenzeho ngo bimugwe neza,araje abe ariwe birukana ahubwo!ark ndabona harukuntu na manager abifitemo uruhare!gusa ibi ntabwoba binteye Imana ya eddy irahari irakoza isoni uwo mukobwa wamugani wa james wagirango yaragiye impyisi

  • manager wogihubutsi ashobora kujyana na destine. Komera Eddy kuko nziko ibimenyetso bigushinjura Brandine abifite muri reccords azazuguha. destine azgiye kwirukanwa liberal ubuswabwe kabisa. aka ni akabazo Toto.

  • ibyo navuze biratashe.destine yoherejwe mumahugurwa na eddy murwego rwo kumumuhambiraho.nindaya ya manager.niyompamvu eddy ariguhangana nabantu babiri.ndabona kariya kazi atakazarambamo.

  • Eddy za nzozi warose ngizo zirasohoye

  • Hhhaaaaa Destine yaminitse agati yicaye none kukamanura byanze!

  • Jye ntabwoba mfite iriya conclusion ngo uzagaragaraho icyaha cyangwa umufatanyacyaha azabihanirwa nahise mbona ko nabandi babibonyemo akagambane na cyane ko Eddy atuwe azwiho ubunyangamugayo, umukozi ntagereranywa, ahubwo Destine na manager bagiye kubisa Eddy. Eddy, Noheri Nziza hamwe na Kabebe wawe sinibagiwe n’umuvanimwe wawe James na Sarah. Dukumbuye cyane Mzee Paul na Soso cyane nibishoboka uzabatumire kuri Noheri cg Bonne Annee

  • Rwose nkunda ko Edddy azubwenge pe. Ahubwo imana yiringiye idakoza isoni igiye kumurengera Manager na Destine bazabirukana tu ahubwo Eddy agiye kubona Promotion

  • Ark Eddy wacu wararenganye? Tuza iyagukijije Fred izagukiza na Destine kd azahavana isomo rikomeye.

  • Eddy humura Imana izakurengera

  • wowwww!!! Imana eddy asenga irakomeye. Destine azaseba tu !!

  • eddy tuza nzi neza ko ukuri guca muziko ntigushye

  • Imana Eddy yizera ntiyamukoza isoni. Reka Imana ikore akazi kayo ni yo yonyine yo kumusobanura igatanga ikimenyetso bishinjura umwana wayo Eddy.

  • mbakosore gato bandika Blandine si brandine murakoze.

  • Imana ntago ari nk’abantu ntitekereza nk’abantu, ishobora gukura inzira aho abantu badakeka ko zaturuka, Imana nihabwe icyubahiro. Eddy ukuri guhora ari ukuri kabone niyo wakosa wamenye ikosa ryawe Imana irakubabarira kandi ihora ku ntebe y’Imbabazi. Glory to Almight God kandi n’ibindi izabikora

  • Umuseke ndabemera ejo kuri noheli ntituzicwe ni irungu

  • bavandimwe nshuti z’urukundo muraho,amahoro kuri mwese n’imiryango yanyu.najyaga mbakurikirana niceceye ariko noneho bimazekundenga,Eddy humura ibibazo ni inzira umuntu anyuramo mubuzima kandi umaze kuba inararibonye muribyo,naho Destine we imodoka yaramusize kdi abashoferi bayo bafite gahu da ihamye ndetse naho berekeje barahazi.

  • Abanya babeli bubatse umunara ngo bashaka kwishongora ku Mana bageze hejuru aho abo mumwinuru bari batangiye kumva amajwi yabantu bubaka Imana ibereka gukomera kwayo isobanya indimi zabo kumvikana biba biranze ibintu bibasubirana i rudubi.nibyo bibaye muri commitee.nta narimwe Imana ijya itsindwa kd niyo muhanya wa Eddy.wowe ugishaka kwinjira muri grp ya whatsap inshuti za,Eddy wahamagara cg ukohereza ubutumwa bugufi kuri 0782848247.thx

    • Iyo Ibintu byakomeye biba bigiye kurangira .iri niryo herezo rya Destine inyuma ya Eddy naho ukuri ko kuratsida uko byagenda kose.

  • humura eddy wacu! Imana irahari kandi yiteguye kukurwanirira. ahubwo Manager agiye kwirukanwa uhite ubona promotion. dore aho nibereye!!! Imana ihora ihoze

  • Ukuli nikumara kumenyeka Destine alirukanirwa limwe na manager soon Eddy ahite amusimbura ugushaka kw Imana ntawe uguhagalika

    • Eddy Imana usenga irakomeye.
      Wari utashye iyo president utamuca mu ijambo ngo wongereho ingingo ari nayo igaragaje ko Manager abiri inyuma.
      “Mbere y’uko mufata umwanzuro nyakubahwa Président kugeza na n’ubu sindamenya undega ngo ngire aho mpera nshaka n’ibimenyetso bindengera!”
      Manager ko ashobora kuba yarariye ruswa ya Dstine kugirango yirukanishe Eddy.

  • Ko mwatwicishije amatsiko episode ya 80 ikaba yatinze gushyirwaho?!

  • Mwatugenje mute ko twahebye akandi ka episode?nyabuna nimuduhe noheri

  • umuseke mwaramutse neza! ko twabuze indi episode koko???

  • Nanjye amaso yaheze ku museke anyway mwese abakunzi ba Eddy mbifurije Noheli nziza.

  • muduhe noheli

  • nyabuneka nimudehe kuri Noheli rwose dore irungu rirabadutwaye mudslide cyane ariko episode ya 80 ibanguke nyamuneka.

  • Mana yajye ndikureba burikanya nakabuze nimuduhe episode80

  • Ariko mwatugenje gute koko,guhera mu gitondo ndi kujya kureba ngo ndebe niba hari akaba kageze ngasanga wapu,nyabuneka amatsiko aratwishe,ariko buriya wasanga turi buhabwe episode nkeshanu icyarimwe,reka twihangane.

  • Umuseke mwagize kibazo ki ko hagiye gushira amasaha 24 nta nkuru nshya mudushyirira kurubuga?! Nta n’amakuru mashya ajyanye na Noheli!

  • Eddy narinziko kuri noheli tuticwa nirungu none wadutengushye rwose kdi turi abakunzi bakadasohoka rwose ubu watugenje ute?

  • kuva mugitondo ndimo gusura umuseke buri 30min ,ngo ndebe ko mwashyizeho akandi,ariko wapi.mwakohereje ntimuturishe Noheri nabikoko!AMATSIKO NGO MUTAHE!!!!!!!!!!!!!!!

  • Waahoo Edy muhungu wacu witege igi promotion. Umuseke muri aba mbere, noel nziza mwese ndabakunda

  • amatsiko aratwishe muturwaneho wenda twasinzira

  • Eddy na Jane, nkunda uko muha agaciro urukundo mufitanye. Uko birikose Imana yabarwaniriye mu byo mwanyuzemo. Ibi ntabwo bizayinamira ahubwo nibwo mugiye kubona ubutsinzi budasubirwaho ibisitaza byose bivuye munzira

    • Bimeze gute se nshuti zacu? N’uyu munsi kweli? Eddy se aracyarya Noheri? Umuseke muri intumwa nziza mumutubbwirireko dukeneye kumwumva yahigitse aba contre succes!

  • Umuseke ducyeneye ibisobanuro ku bijyanye no guhagarika akazi ku munsi wa Noheli! Uretse msg nshya mwarekuye, nta nkuru nshya twahawe. Mwagize kibazo ki? Mwisegure ku bakunzi banyu kuko bitumvikana neza!

  • Ko mumaze iminsi ra? Iminsi ibiri,yose
    Muduhe,akandi

  • Nanubu kko????

  • Ariko se mwadukoze ibiki koko ko mwadukujeho?

  • Ndabona iminsi ibiri ishize nta nkuru nshya mutugezaho pe, mwaba muri muri holiday se mukazagaruka nyuma ya bonne année? Byaba ari byiza nabyo ikiruhuko kiba gikenewe ariko nibura mujye musiga musezeye abakunzi banyu anyway ariko njye nikumburiye Eddy & Jane, James & Sarah. Happy holiday!

  • Eddy be strong Imana nibyose knd nyakiyinanira. umuseke coup de chapon

Comments are closed.

en_USEnglish