Digiqole ad

Episode 94: Jane asanze umukobwa mu cyumba cya Eddy, urukundo ruratokorwa!

 Episode 94: Jane asanze umukobwa mu cyumba cya Eddy, urukundo ruratokorwa!

Episode ya 94………………Njyewe –  “Ngo meze nk’umuntu waba uzi?”

Uwo mwana w’umukobwa yatangiye kuvuga akupa amagambo, ntangira kwibaza impamvu ibimuteye, gusa yari afite ijwi risa nk’iryo naba narumvise ariko amatara yo muri club ambuza kumureba neza.

Njyewe – “None se ko utanganiriza birambuye wantinye?”

We – “Oyaa, ahubwo nyine nako urebye si nzi niba twaganira?”

Njyewe – “Rwose nta kibazo cyane ko ufite n’ijwi risa n’iry’umuntu nzi.”

We – “Uuuhh, oya ntabwo unzi, ahubwo ubwo wenda wifuza kumenya.”

Njyewe – “Eeeh! Byaba ari byiza nk’umuntu nafashije agasakoshi akabyina tumenyanye neza.”

We – “Ahuiiiiii! Ubu se ndabihera he weeee!”

Njyewe – “Humura nguteze yombi”

Uwo mwana w’umukobwa yarateruye maze arambwira.

We – “Ubusanzwe njyewe nakuriye hano mu Rwanda, nabanaga na Papa, Mama, Mukuru wanjye umwe ndetse na Barumuna banjye.

Kera ndi umwana muto nabonaga umuryango wanjye utuje, narawurebaga nanjye nkishima ariko muri ibyo byose nakundaga mukuru wanjye byo gupfa ku buryo ntacyo yampishaga cyangwa ngo nanjye muhishe.

Sha mukuru wanjye uwo yahuye n’inzitizi nyinshi mu buzima bwe ku buryo nifuje rimwe kuba we ngo muruhure ho basi. Ibyo byose ni byo byatumye nkura nambarira urugamba, mufasha byose ndetse mushyigikira mu rukundo rwe n’umusore yari yarahisemo, maze aho nabonaga ari ngombwa ngatabara.

Iminsi burya igira ibyayo, habura mike ngo uwo mwana w’imfura yacu  ashyingirwe Papa ati nkagutuma hanze ukajya kunsinyira contract dore ndashaje maze umwana mwiza ati nkajyayo rwose. Papa, Sha nagende mukuru wanjye yarubahaga!

Ubwo yafashe indege aragenda ajyana amarira y’umukunzi we yari asize mu Rwanda, tubuzwa na Papa kumuherekeza kuko yatubwiye ko adushaka cyane byihutirwa, tukigera aho yari ari Papa ati ntacyo muhakanye cyangwa ngo muhindure, ndabashaka muri iriya modoka!

Ukuntu Papa twamutinyaga cyane, no mu rugo iyo yabaga yatoye umujinya twararaga hanze, twinjiyemo ntacyo tuvuze  barakinga  twerekera iyo tutazi, dusohokera ku kibuga cy’indege amatike dusanga yafashwe  ndetse n’ibyangombwa byose arabiduhereza twurira indege twisanga muri Kenya.

Sha, tugezeyo twasanze Papa yari yarabyiteguye byose, ibikoresho byose  byari bihari, mbese hari n’abakozi n’abarinzi.

Twatangiye kubaza Papa igituma twavuye aho twabaga aba aravuze ati ‘muceceke hazagire usohokamo hano tuzibonanira’.

Twabaye aho ubuzima burakomeza  umunsi umwe nibwo Papa yaje nk’iya gatera aba arankuruye anshyize mu modoka anjyana aho ntazi, nkigerayo nsanga ni kwa muganga, ubwo turakomeza dukata mu byumba twinjira muri kimwe  ndebye umurwayi Papa yari anzanyeho, mbona ni mukuru wanjye nakundaga atavuga atanareba.

Si ukukubeshya byabaye ibindi nshika intege nicara hasi. Papa ati: “Vuba ndashaka kukubona wacecetse.”

Nanjye narumiriranye ndatuza maze arambwira ngo: ‘ndashaka ko urwaza mwene nyoko.’ Aba arahindukiye abwira abasore bari inyuma ngo: ‘utu dukobwa tukabacika mukambona.’

Natangiye kurwaza mukuru wanjye ku bw’amahirwe atangira koroherwa nkomeza kumwinginga ngo ambwire impamvu yabyo akanga, ariko kubera ko yankundaga bikamutera agahinda.

Umunsi umwe nibwo yamfashe mu gituza ambwira byose ntacyo ankinze, umutima wanjye wuzura intimba, mbabazwa cyane n’ubuhemu bw’umubyeyi  wanjye, nibuka urukundo mukuru wanjye yari afitanye n’uwo Musore niyemeza kurwana iyo ntambara.

Sha nambariye urugamba ndakugendera  njya mu rugo  ngezeyo nsanga Papa adahari ninjira mu cyumba cye  nterura amafaranga mu kabati nza niruka mpereza mukuru wanjye ngo atoroke agende arebe ko yagaruka mu Rwanda akabona ibyishimo by’umutima we.

Kuva icyo gihe rero niho mperuka isura ye.”

Oooh! my God! nari narangije kumenya kare ko ari Grace disi Murumuna wa Jane intwari ikomeye y’urukundo rwacu, ubundi mfunga ibyishimo ndakomeza ndamubaza.

Njyewe – “Yoooh, sha pole sana disi, gusa wabaye intwari pe! None se  ubwo wageze ino mu Rwanda gute?”

Grace – “Ahaaaa, ubwo Papa amaze kumenya neza ko natorokesheje Mukuru wanjye byabaye ibindi njye na Mama turakubitwa bikomeye ndetse turakingiranwa.

Umunsi ntoroka nanjye hari nka saa yine z’ijoro, ubwo twumva Papa aje yihuta ngo twimuke bamenye aho tuba, niko  gusohoka twiruka njye aho kugira ngo ninjire mu modoka nkata inyuma ndabasiga mfata umuhanda ngeze imbere Police zaho ziti stop! Ibyangombwa hejuru!

Birumvikana nta na kimwe nari mfite, nahise manika amaboko banjyana kuri Station ya Police yabo, nyuma banyohereza kuri Ambasade y’u Rwanda, byemezwa ko ngomba kugarurwa mu Rwanda. Ubu tuvugana maze amasaha macye hano mu Rwanda, rero nagiye aho nitaga mu rugo nsanga inzu twabagamo yaragurishijwe, ubu naje mo hano ngo ndebe basi niba nabona umuntu nzi.”

Njyewe – “Yoooh! Komeza wihangane disi ndumva warahuye n’ibibazo, none se umuntu witwaga Eddy uramuzi?”

Grace – “Eeeeh! Ayi weeee!?  Iyo bavuze Eddy mpita mbona isura ya mukuru wanjye, yari afite umuhungu witwa gutyo bakundanaga by’ukuri! Ariko se uwo  Eddy uvuga  wowe ni uwuhe?”

Njyewe – “Sha yari afite umukobwa bakundanaga witwa Jane!”

Grace – “Yeweee! Ahwiiii, Mana weee! None se uzi mukuru wanjye witwa Jane?”

Njyewe – “Uuuh, Jane ndamuzi ufite na Murumuna we witwa Grace!”

Grace – “Mana weeeee! Ni njyewe sha! Uranzi?”

Njyewe – “Nakumenye rwose, ni uko hano hari amatara y’amabara ni yo mpamvu tutahise tumenyana, gusa nyuma y’ibyo wambwiye  byose nahise nkumenya neza. Wow! Ndi Eddy wa Jane mukuru wawe!”

Nahise mufata ukuboko turasohoka tujya hanze ahari itara risanzwe, tugezeyo.

Grace – “Yeeeh, ni Eddy koko!”

Grace ibyishimo byabaye byinshi anyitereraho ndamuterura hashize akanya turatuza ntangira kumuganiriza.

Njyewe – “Wow! Grace wacu! Ndongeye ndakubonye sha!”

Grace – “Hahhhh, sha wahora ni iki ko ibyishimo bindenze Eddy, sha pole nyine nakubwiye inkuru uzi, ndakeka ko itagukomerekeje na none kuko nzi ko niba ari ukubabara warababaye.”

Njyewe – “Oya sha Gra, buriya kubwirwa inkuru y’amateka, bituma wongera kwisuzuma ukamenya icyo ugomba gukora, ibyiza ubikomeze naho ibibi ubikosore kandi ngira ngo uje ukenewe mu rugamba turimo.”

Grace – “Yego sha. wow!”

Njyewe – “Ubundi se Gra, koko iyo utambona byari kugenda gute?”

Grace – “Sha, nari kurara hano bugacya, ejo ngakomeza gushaka umuntu naba nzi!”

Njyewe – “Yoooh, humura sha, wanyereye ugwa mu maboko yanjye ntacyo ukibaye, ahubwo se buriya nta gakuru ka Jane sha?”

Grace – “Sha Eddy, ihangane Jane muheruka icyo gihe, gusa Imana ibishatse yamunyereka byibura inshuro imwe gusa ubundi igakora icyo ishaka.”

Njyewe – “Yooooh! Humura uzamubona ntako utagize ngo umurwanirire kandi ni ukuri  Imana izaguhe umugisha.”

Grace – “Ese Eddy, ko ubivuga nk’uwamwibagiwe? Ntabwo ukimukunda?”

Njyewe – “ Yoooh! Gra, Jane atariho urukundo kuri njye ntirwaba rubaho, aho ari hose arabizi ko mukunda.”

Grace – “Ahwiii!! Merci Eddy, gusa si nzi niba nzongera kubona umuvandimwe wanjye nakundaga, ese ubu ari he koko?”

Njyewe – “Oooh! Ejo nako baguhe icyo ufata ubundi nkujyane ujye kuruhuka ndabizi urananiwe.”

Grace bamuhaye icyo afata nanjye barampa ubundi dukomeza kwiganira ambwira byinshi bitandukanye kuri Famille ye, bituma nanjye menya byinshi.”

Tukiri muri ibyo nahise numva ingumi ku rutugu ngo paa! Mpindukiye nsanga ni James.

Grace – “Yiii, Eddy uyu ni wa musore w’inshuti yawe?”

Njyewe – “Yego sha! Bro James, uyu ni Grace nizere ko umwibuka!”

James – “What? Grace?”

Bahise bahoberana biryoshye buriya hari abantu bahoberana ukumva baguhaho, icyo gihe numvise Grace nanjye yakongera akampobera gusa ariko ndihangana, James ahita yicara dutangira kuganira twese nkanyuzamo ngacira isiri James ngo ataza kumvamo ngo avuge ibya Jane kuko nashakaga gukorera Grace, Surprise namwe murabyumva.

Ako kanya Ben na we twahise tubona azamutse na we asuhuza Grace nkora presentation ubundi dutangira kuganirira hamwe, hashize umwanya dupanga gutaha, turamanuka tugera ku muhanda,  icyari gisigaye ni ugutekereza aho Grace arara.

Natekereje kumujyana kwa Sarah ariko mbona ni nijoro cyane, ntekereza undi muntu wa hafi cyane w’umubyeyi cyangwa umukobwa nakwaka service y’icumbi ndamubura, mfata umwanzuro wo kumucyura mu rugo.

Twarasohotse tugera hanze, twinjira mu modoka tugenda turi muri za blague zacu murabizi James, Ben nanjye iyo twabaga twahuye, twageze Biryogo twese nta we ushaka kuvamo, ahubwo Ben yari yanaharenze iyo ntabibona!

Twavuyemo James na we avamo ankururira ku ruhande arambwira.

James – “Bro, wihangane utacumura nako ndakwizeye kandi ugerageze kwita ku Kana gato ka Nyokobukwe, ejo ubwo uzambwira tujye kumuriza, kwa Sarah tumwereke umuvandimwe we.”

Njyewe – “Yego Bro, nyizera ndabikorana ubwenge.”

Twahise dusezera ba Ben, James asubira mu modoka irashitura iragenda natwe dusubira inyuma kubera ko Ben yari yaturengeje.

Grace – “Sha ufite inshuti nziza.”

Njyewe – “Urakoze cyane Grace, byose ni amahirwe nagize.”

Grace – “Ariko imbeho iranyishe.”

Njyewe – “Oooh, sorry.”

Ako kanya  nahise nkuramo agakote nari nambaye ndakamuhereza maze arakambara.

Grace – “Eddy urakoze kunyigurana, Jane wacu disi yari yarahisemo neza.”

Njyewe – “Urakoze sha Gra, urisanga!”

Twakomeje kugenda tuganira bidatinze tuba tugezeyo.

Njyewe – “Gra, ni hano mba ni uko ahubwo mbona Kadogo atararyama, noneho byagenze gute ra?”

Twarakomeje tuba tugeze ku rugi nsunitse nsanga ntihanakinze mbwira Grace karibu ndebye mbona Kadogo yasinziriye mu ntebe numva mugiriye impuwe, mbanza kumufotora ubundi ndamuhagurutsa mujyana atareba no muri chambre ye.

Naragarutse mbwira Grace.

Njyewe – “Gra, rwose welcome mu gihugu cyakubyaye, welcome kandi kwa Eddy wisanzure kandi wumve umerewe neza.”

Grace – “Merci na none Eddy.”

Njyewe – “Pas de quoi!”

Grace namweretse chambre yanjye, mwereka douche ngo abanze ajye koga, nsubira muri salon avuyeyo ansagayo tuba tuganira gato hashize akanya ninyabya muri chambre yanjye nkurayo agashuka ndaza nkashyira ku ruhande.

Grace – “Eddy, ndabona wamenye igikwiye, kazane se sha mbe nirambitse.”

Njyewe – “Hahhhh, ahubwo ndakeka unaniwe genda uruhuke ni ah’ejo.”

Grace – “Oh, sha Eddy, sinkugore ndarara hano muri salon.”

Njyewe – “Gra, humura sha, ikosa ni iryanjye uba mu nzu itagira icyumba cy’abashyitsi.”

Grace – “Oh, Eddy, ubu koko najya kuryama wowe nkagusiga hano ukarara muri salon?”

Njyewe – “Yego, ni byo ahubwo twongere ejo.”

Grace yarahagurutse ariko atabishaka ubanza hari harimo n’ubwoba, amaze kugenda nanjye nahise ndyama mu ntebe nini ndasinzira nakanguwe n’uwankomanzeho ndebye mbona ni Kadogo.

Kadogo – “Eh! Boss, umunsi w’ejo wari amateka, biragaragara ko na we waraye usinze!”

Njyewe – “Hahhhhh, none se waraye usinze?”

Kadogo – “Uh! None ko waraye mu ntebe? Uzi ko iyo shuka ari njye wayikorosheho!”

Njyewe – “Hahhhhh! Umva yewe! Ndumva ushaka kunyifatira nk’aho ndi Jocker, ahubwo se wowe uzi uko wageze muri kiriya cyumba cyawe?”

Kadogo – “Uh! Sinijyanye se?”

Njyewe – “Ok, niba utari wasinze wari waberewe ngaho byemere.”

Kadogo – “Hahhhhh! Boss, byo nari natobwe tu! Chantal ejo yankoreye akantu, ahubwo se tuvuge ibintu dusubire ibindi, kuki waraye hano muri salon?”

Njyewe – “Kado, muri chambre yanjye harimo umushyitsi.”

Kadogo yatangiye kuvuga anyongorera.

Kadogo – “Eh! W’igitsina gore se?”

Njyewe – “Hahhhhh! Yego”

Kadogo – “Uh! Mi Mabuja Jane  se?”

Njyewe – “Oya sha Kado ni undi!”

Kadogo – “Oya, oya simushaka! Aza kurara mu rugo rwa Mabuja nka nde?”

Numvise Kadogo atangiye kubigira intambara mpita mupfuka umunwa ndamubwira.

Njyewe – “Aca hivyo petit! Ni Murumuna we nakuye ahantu ndashaka kuza kumujyana kwa Mama Sarah nkamwereka Jane uno munsi.”

Kadogo – “Eh! Boss, ndaruhutse noneho, iyo aba ari undi ntabwo twari gukiranuka!”

Njyewe – “Noneho ushaka kunyobora sha? Uzajya untegeka abo ushaka nta soni?”

Kadogo – “Boss, erega ngomba kuba intwari yawe na Jane, rwose mutabanye nazashavura kabisa kuko uriya mwana w’umukobwa yarakuremewe!”

Njyewe – “Ariko sha, uracyasinze ko numva utangiye kudutaka bya bindi byawe?”

Kadogo – “Eh! Boss ahubwo nabahimbiye aka goma ka Hip – hop nzabatambazaho wabirangije!”

Guys, narasetse ndongera ndaseka ubundi mpita mpaguruka ndamureka akora isuku arangije ategura icyayi ku meza Grace aba arasohotse.

Grace – “Good Morning Eddy!”

Njyewe – “Morning Grace, waraye neza?”

Grace – “Hahhhhh! Cyane rwose, chambre yawe ibamo ibitotsi byiza numiwe!”

Njyewe – “Hahhhh! Good, uwo ni Petit frere wanjye bamwita Kadogo.”

Grace yaramusuhuje arangije.

Njyewe – “Ngaho rero karibu ku meza tunywe icyayi. Ese Kado, ntujya gukora Exams ko utagira vuba ngo ugende?”

Kadogo –  “Twarazirangije ubu nanjye ndi kuryoshya!”

Grace – “Yoooh! Eddy sha ni ukuri uri umwana mwiza.”

Njyewe – “Merci humura nta kidasanzwe.”

Twagiye ku meza njye na Grace ndetse na Kadogo, dusoje.

Njyewe – “Ngaho itegure rero ngutembereze Kigali, ubu ntiwari uyikumbuye koko?”

Grace – “Yego sha, wenda twabona n’amakuru yadufasha kubona Jane wacu, ariko se  Eddy, wowe ntabwo ujya ku kazi?”

Njyewe – “Oya Gra, ubu ndi muri konji y’umwezi.”

Grace – “Oooh, nta kibazo reka nitegure.”

Grace yagiye muri chambre yanjye kuko hari harimo douche dutangira kuganira avugiramo nanjye mvugira muri salon akomeza kwitunganya nanjye ndi gukora liste y’abakozi ku kazi bari bansabye gutanga byihutirwa, nubwo nari ndi muri konji ariko nanyuzagamo nkareba muri byinshi nshinzwe. Nkiri muri ibyo mba ndebye hirya gato, ohlala!

Nahise mbona Jane yegamye ku muryango anyitegereza numva nzonzwe n’iyo surprise ye kuko nifuzaga kuyimukorera mwereka Grace!

Ndahaguruka ntera intambwe, ntera indi musanga. Ngize ngo muhobere ahita ansunika ngwira igikuta, ahita asohoka yihuta arira nanjye mpaguruka vuba vuba ngo mukurikire, ngeze hanze nsanga nambaye ubusa hejuru nsubira mu nzu mpubuza umupira nsohoka niruka, ngeze hanze ngwirirana na Kadogo twese twikubita hasi!

Ndahaguruka nshyira bugeri ndiruka ngeze ku muhanda nsanga Jane amaze gufata moto ndetse iranahagurutse.

Narebye hirya no hino mbura icyo nkora nshatse moto aho hafi ndayibura ntangira kwirukanka inyuma ya moto Jane yari yuriye biba iby’ubusa nyibona irenga, ngize amahirwe mbona indi moto nyikubitaho vuba vuba nkagenda nkubita Motard mu bitugu mutungira urutoki aho Jane yari anyuze.

Moto Jane yari ariho feri ya mbere yayifatiye ku gipangu kwa Sarah mu gihe natwe twari turi hafi kubageraho, ngize ngo muhamagare mbona yinjiye mu gipangu, mva kuri moto ndihuta ndakomanga ariko nakomangaga nk’utabaza, ubwo nkiri aho umumotari wari wanzanye aba aranyegereye.

Motard – “None se Boss, urabona ndegereza nkageza ryari?”

Njyewe – “Nawe mbabarira winyongerera ibibazo, ntegereza ikibazo si amafaranga, ikibazo ni ikinzanye hano igitaraganya!”

Motard – “Eh! Boss, ntabwo byavamo kabisa kereka niba unkodesha!”

Nakomeje gukomanga igipangu ariko nkabura unkingurira maze nicara aho hafi ngo ndindire basi ko baza no kureba uwo ari we,  wa mu Motard wari wazanye Jane na we wari akiri aho yahise abwira uwari wanzanye.

We – “Umva Muvandi, witesha uwo mu Boss umutwe wangu, ntubona ko atorohewe, yarinze kwambara umupira awuhindurije bitakomeye se? Ahubwo ngwino ndaguha ku yo uriya Mugore we ansigiye, dore agiye ntamusubije!”

Bahise bagenda, mu by’ukuri uko nari meze mu rugo ni na ko nagiye niruka nta n’ijana nari nifitiye usibye umutima ufite intimba nari nikoreye mu gituza.

Nagumye kwicara aho nkanyuzamo nkajya nkomanga ariko nkabura unkingurira, ngeze aho ngwa agacuho ntangira kwibaza icyo nakora ngo mbone Jane wanjye byibuze ngo musobanurire anyumve byonyine uwo twavuganaga wari uri mu cyumba cyanjye.

Mu gihe nkibitekereza nahise mbona imodoka ya Mama Sarah izamuka, ubwo nyihanga amaso mpaka ingezeho, ako kanya mbona urugi niriwe nkomanga rurafungutse ndebye nsanga ni wa musaza ukinguye, numvise ngize akajinya ariko ndihangana.

Mama Sarah yanze kunshaho ahita ahagarara mbere yo kwinjira maze arambwira.

Mama Sarah – “Eddy, bite ko waruheze inyuma? Ampaye inka! Dore wambaye wanahindurije wo gacwa we!”

Njyewe – “Mum, ndaremerewe kandi mfite umutwaro umvunnye!”

Mama Sarah – “Ooooh! Eddy Muhungu wacu, humura tambuka uze umbwire. Ese Mzee, wowe uheza umuntu inyuma y’urugi nkade?”

Muzehe – “Mumbabarire nari ndimo nywa agatabi hirya hariya mu gikari!”

Mama Sarah – “Eeeeh! Ntuzongere n’umunsi n’umwe, urabona ukuntu Eddy yataye umutwe kubera wowe.”

Muzehe – “Mumbabarire Mabuja, sinzongera rwose.”

Ninjiranye na Mama Sarah, aparika imodoka avamo ndamusanga ndamusuhuza.

Mama Sarah – “Eddy, ko mbona uhangayitse bite? Ibyunzwe byakwishe, ufite n’impumu, noneho koko byagenze gute? Hari ikibazo ufite?”

Njyewe – “Mama Sa, ndakwinginze nyingingira Jane anyumve, ni ukuri mfasha akana navukiye guha umunezero wo mu mutima kashavuye.”

Mama Sarah – “ Yoooh! Ihangane disi reka kuntera agahinda, none se Jane ari hano ko ari njye namusize ruguru y’iwawe akambwira ko aje kukureba?”

Njyewe – “Yego, ari hano Mama, mfasha ni ukuri Jane ashavuye mushigatiye mu maboko yanjye kandi nifuzaga kumushimisha uyu munsi.”

Mama Sarah yihuse ajya mu nzu nanjye ngenda mukurikiye nicara muri salon ntacyasimbizaga umutima nko kumva Jane aririra mu cyumba nyamara bitagakwiye.

Haciyemo umwanya mbona Mama Sarah aragarutse maze  arambwira.

Mama Sarah – “Eddy, koko ibyo Jane ambwiye ni byo?”

Njyewe – “Mama Sa, ndakwinginze munyingingire byibuze umunota umwe wonyine murebe mu maso namukoreho basi.”

Mama Sarah – “Uh! Kandi wumva ko yageze iwawe agasanga wararanye undi mukobwa? Eddy wabikoze?”

Njyewe – “Mama Sa, ni ukuri Jane ikimuteye kubabara byari ibyishimo bye by’uyu munsi, ndakwinginze mfasha Jane adahogora mpari.”

Mama Sarah – “Ariko Eddy, urabona Jane urukundo agukunda yapfa kwakira ko wamuciye inyuma?”

Njyewe – “Mama Sarah, narahiye Imana imbere ya Jane ko ntazigera mbikora, ni ukuri mfasha nataye Agasaro natoye!”

Mama Sarah – “Ngaho ngwino basi umusange mu cyumba cye wigeragereze!”

Nagiye nk’utabaye ndakingura vuba nsanga Jane yicaye hasi yipfutse mu maso ndimiza amavi imbere ye.

Njyewe – “Boo, ni njyewe Eddy!”

Jane – “Eddy mbabarira sinshaka kurebana nawe. Eddy, ugatinyuka koko ukabikora! Eddy ko nagusabye kwihanganira igihe gito dusigaje ukabyemera, iyo umbwira ko utabishoboye ukampakanira nkabimenya?”

Njyewe – “Please my Boo, mbabarira unyumve.”

Jane – “Eddy, nta gihe nigeze nanga kukumva, ariko ubu bwo mbabarira sinshaka kukureba no mu maso, ahubwo wamfasha ugasohoka?”

Njyewe – “Boo, ibuka ya maso warebaga ukishima, ibuka rya jwi, ibuka bya biganza byagukoragaho ukanezerwa! Boo, ibuka cya gituza waryamagamo ugatuza, wongere wibuke ivara wakuyemo kubera Eddy ubu ukaba utifuza kumureba mu maso!

Boo, ndakwinginze kuba nje nkwiruka inyuma ni urukundo mpamya ko rutazasaza, nyumva ni wowe buzima bwanjye sinshobora kukubabaza!”

Jane yarandebye amarira akomeza kwisuka ku matama ari nako njyewe mu nda ashoka nta gitangira, ubundi mu ijwi ryuje ikiniga  arambwira.

Jane – “Eddy, ibuka amajoro naraye mpunga abandi ngo ndashaka umunezero uva kuri wowe, ibuka ko nagukundiye aho abandi bakwangiye nkemera kwiruka imihana nza ngusanga. Please Eddy ibyo byose ubu urabyanze, unyeretse ko ibyo naguhaye bitaguhagije ahubwo nsasira abakobwa ntazi yewe ntashaka no kumenya. Eddy urambabaje kandi ubu  umutima wanjye uri mu marembera.”

Njyewe – “Boo, mbabarira basi wongere undebe mu maso, please Bb byonyine!”

Jane yarihanganye akuraho agatambaro ndeba, amaso ye yari yabaye umutuku kubera kurira. Oh My God kandi ni ukuri ntacyo azira.

Njyewe – “My Doña, ndi Eddy wawe, ibyo utekereza si ko biri, uwo wabonye iwanjye n’umugisha wawe, ntabwo ari uwo gutuma wanga Eddy ahubwo ni uwo gushyigikira intambwe z’ibirenge byacu.”

Jane – “Eddy, ndabizi iyo nkureba ngarura ifoto yawe ihora mu ndoto zanjye, ngarura cya cyizere kinyemeza ko ari wowe naremewe ariko niba ushaka kumbeshya, wibikora nkureba kandi nabyiyumviye mpibereye njyewe ubwanjye.”

Njyewe – “My Doña, nyemerera utuze wumve Eddy ugukunda, wumve impumuro ye maze umpereze umutima wawe ngushimishe, nguhoze ayo marira atemba ku maso.”

Jane – “Eddy, niba ari ukunshimisha nabyiboneye, ibyishimo wifuza kuri njye biri mu cyumba iwawe, sha nanjye ngo ubwo nari naraye ijoro ntasinziriye ngo nze ngushimishe, ariko Mana we! Eddy kuki wabikoze?”

Njyewe – “Boo, nakunze Jane w’imbere, nyemerera umumpe basi isaha imwe.”

Jane – “Eddy, ntitwabanye nabi ngiriye amajoro twaraye duhangayitse, nguhaye isaha imwe gusa ngo ngusezere nubwo wangije umutima wanjye.”

Njyewe – “Urakoze cyane Boo, wakwemera tukajyana mu rugo gato?”

Jane – “Eddy tujyane ngusezere ntuje kuko kuva navuka ni wowe nakunze wenyine aho mvirayo nanjye aho njya ndahazi kandi Eddy isi n’ijuru bizakumbaze.”

Nikije umutima ndahaguruka ngiye gufata ukuboko Jane aranyiyaka nsubira inyuma aza ankurikiye dusohoka muri chambre dukomeza muri salon Mama Sarah aba aradutangiriye.

Mama Sarah – “Eddy, koko aho nahingiye umunezero mpasarure agahinda? Jane mwana wanjye, ubaha Eddy wagowe kandi wakunze, kandi ni ukuri ni imfura aragukunda kandi na none nawe uramukunda.

Ibuka amateka yaranze ubuzima bwanyu, umugarurire icyizere byibura uyu munsi, yego ndabyumva ni urukundo rutuma utabasha kwakira ibihe nk’ibyo urimo, ariko wasanga amarira abaye ibyishimo bana ba.

Erega ibihe nk’ibi nabiciyemo ni yo mpamvu mbabwira byose ntacyo mbahishe. Eddy mugiye he?”

Njyewe – “Mama, tugiye iwanjye, mu isaha imwe mfite kuri Jane nakunze ndashaka kumwereka byose ntacyo mukinze.”

Mama Sarah – “Eddy mujye mu modoka mbatware!”

Twarasohotse ntawe uvugisha undi tukigera ku muryango hanze tubona Muzehe arakinguye mbona Kadogo wanjye arinjiye Grace na we akurikiraho, James na we abaza inyuma.

Oh! My God mbega ibihe bidasanzwe! Jane yaragurutse agwira Grace amwumiraho, Mama Sarah amenya ukuri kwanjye aranyegera arampobera………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 95 na Eddy muri My Day of Surprise…………………….

 

 

Abakunzi b’inkuru ya ‘EDDY’ bazahura nawe

Abantu batari bacye bagaragaje ko bakunda cyane inkuru “My day of surprise” igaruka ku buzima bw’umusore witwa Eddy, benshi bifuje guhura hagati yabo no kumenyana, by’umwihariko bakanahura n’umwanditsi wayo ‘Eddy’. Iki gikorwa kizaba tariki 14 Mutarama 2017 i Kigali.

Bamwe mu bayikunda bishyize hamwe ku rubuga rwa WhatsApp bagaragaje ubushake bwo guhura n’umwanditsi w’iyi nkuru, ariko nabo ubwabo bagahura bakamenyana.

“My day of surprise” bayikundira ko ikubiyemo inyigisho nyinshi ku bantu zirimo; urukundo, kwihangana, ubudahemuka, ubupfura, gukunda umururimo, ubucuti nyabwo, kuvugisha ukuri, kwitangira abandi, kugira ubuntu n’ubumuntu, kugira intego, kwitwara neza ku bandi n’indi myifatire ikwiriye umuntu wese.

Abakunzi b’iyi nkuru bose nta uhejwe mu guhura na ‘Eddy’, uku guhura kwateguwe na bamwe muri bo bagutangarije Umuseke ko bifuza gushimira ‘Eddy’, bakamuha impano buri wese ashaka.

Uku guhura bizaba tariki 14 Mutarama 2017 guhera saa yine za mugitondo mu busitani bwa La Palisse Hotel i Nyandungu.

Uku guhura kwabo biri gutegurwa n’itsinda ry’abakorerabushake. Uzitabira uyu muhuro asabwa gutanga amafaranga 5 000Frw kuri telephone 0788 524 104 ya Carine. Ayo mafaranga akaba ari ayo kwiyakira ku wayatanze.

Buri wese ukunda iyi nkuru ararikiwe kandi atumiwe muri uyu muhuro na Eddy.

*************

 

25 Comments

  • Byiza rwose abavandimwe barongeye barahuye ntakinezeza nkabyo.

  • Ahuuuu…Grace disi…Mbega ibintu..Mana we, uri igitangaza kweli!!

  • Mbaye uwambere!!?mbega byiza

  • Olalaaaaa

  • woawwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwww amarira araje nukuri

  • Oooh woooow! Mbega igice kiGusshye gusa eddy azi gukira surprise peee, nuwambere mukwihangana!

  • Amata abyaye amavuta tugiye gutaha ubukwe bwa Eddy, James,Ben nawe Arahita arambagiza Grace noneho Maman Sandra niwe uzaba umubyeyi w abakobwa bose papa James ahagarare muruhande rw abahungu bose. Hahirwa kwihangana kandi inkono ihira igihe ntigira ikibatsi babandimwe

  • Amata abyaye amavuta. Tugiye gutaha ubukwe butatu. Eddy, James na Ben Arahita arambagiza Grace noneho Maman Sandra niwe uzaba umubyeyi w abakobwa bose papa James nawe ahagaralire abahungu bose.

    • Ni Mama Sarah si Mama Sandra

  • Mbega byiza weeeee,Grace nafashe Sarah gutegura ubukwe bwa Jane.Jane we guhubuka no kwivumbura nibibi cyane uramenye utazabikomeza kuko byazagusenyera kbs,ujye ubanza witonde uganire na Eddy utuje nurangiza ubone gufata umwanzuro.Ubu ni ubwakabiri bikubaho Ben yaramuhamagaye urafureka ngo ninkumi,Ubu nabwo reba uko ubigenje ?ngaho saba Eddy waje yambaye impindurize kwa Mama Sarah kandi ari nka nyirabukwe.Gufuha iyo bivanze no guhubuka birasenya

  • OK ni byiza

  • Woooooow mbega episode uburyohe bwayo numvaga itarangira
    Tnx umuseke

  • Ni byiza pe. Nibaza ko wa mudamu byacanze ari Doyenne. …unwe Jane yasigiye agakapu ngo azagahe Eddy

  • Yo mbega byiza imana ishimwe rwose

  • Ntegereje kumva jani na grace barega simon kuri police ubundi akazagarurwa murwanda agafungwa. Ubundi tugataha ubukwe bwa jane dutuje

  • Wa mudamu Eddy na Jane basanze mu iduka bajyiye kugura phone tuzamumenya ryari?

  • Ahwiii.umwuka waruheze!mbega episode nziza!gusoma utaruhuka umutima uterera mury inani…
    Uriya mudamu wikanze Naketse ki ari Soso wawundi biganye mu Ruhango wari inshuti ya Eddy washyingiwe ku Gisenyi

  • Nkunda ko inkuru igera aho isa nirangiye nkavuga nti Mana wee ejo bazavuga ngo ni igice cya nyuma maze hagahita hituramo akqntu gashya bigatuma ikomeza. Umuseke muduha umunezero. Eddy ni umunyamahirwe gusa

  • Eddy,muhungu mwiza wagize neza kwihangana. Kandi ubonye intege nke za Jane. Uko benshi wabanduje imico myiza harimo na mignone ukibitekereza bikamusiga
    na Jane wawe uzamwanduze kwihangana no gutuza bikuranga. Kuriya gufuha kuburyo aguhirika birarenze. Twizereko ari bwigaye kandi akagusaba imbabazi muri bagenzi bawe.
    Maman sarah ni umubyeyi ndizerako ari bumuhane akamuha impanuro za kibyeyi. Na Jane ariko ntitwamuveba kuko umutima wananiwe kwakira ibyo amatwi yamuhaga yumva Eddy aganira n’umukobwa uri mu cyumba cye nukuntu yaranzindutse ngo amushimishe byakubitiraho intambara yanyuzemo ngo asange Eddy akumva ahemukiwe bikomeye.
    Isomo: Tujye twirinda gufata icyemezo mugihe tubabaye kuko dushobora kwangiza byinshi twakaramiye.
    Amatsiko ni menshi muhise mudushyiraraho iyindi episode twakwishima! Imana ibahe umugisha.

  • UM– USEKE Ltd Bravo!!! Big up!!!
    Niba ushaka kwifatanya natwe mu gushimira Umuseke ndetse n’Umwanditsi w’iyi nkuru, uhawe ikaze ku rubuga rwa Watsaap 0788923806/ 0788573952:baza Admin Jean Marie umusabe ko yagushyiraho. Uzatanga igitekerezo cyawe kandi cyakirwe.
    Urakoze

  • yooo, nange ndishimye kadogo ni intwaripe James disi mbega Jane wee, ifuhe rye ringana n’urukundo rwe . Eddy Mana we ndagukunda ariko guhisha kwawe bizagukoraho

  • Yooooo Imana ishimwe kubona Grace yongeye kubonana na mukuruwe munzira ndende itoroshye bose baciyemo Mana urakomeye pe

  • Mbega byiza weeeeeeeeeeeeeeeeeeee
    Gusa Jane sinamurenganya PE nurukundo rwinshi.

  • Oh my God manaweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee amagambo ashize kuvuga pe

  • EDDY na JEANNE nibagire bakore ubukwe vuba ikote nateguye ryo gutahana ubukwe,imbeba
    zitazarirya!

Comments are closed.

en_USEnglish