Digiqole ad

Episode ya 72: Isabukuru ya Jane, Eddy arabatunguye bihinduka amarira n’ibyishimo!

 Episode ya 72: Isabukuru ya Jane, Eddy arabatunguye bihinduka amarira n’ibyishimo!

Episode 72 ………..Jane yarangije kuvuga amarira menshi amutemba ku matama ari nako nanjye muhoza ngo atuze, hashize akanya koko aratuza.

Mama Sarah -“Yooooh, ese ni uko byagenze? Ihangane disi wahuye n’ibibazo!”

Sarah – “Sha Jane, uri intwari pe! Ndumva nkwikundiye uzigumire hano sha!”

Mama Sarah – “Uuuuuh nanjye sinatuma apfa kugenda ni ukuri! Ubwo se asubiye  mu rugo iwabo bikongera kumubaho?”

James – “Nanjye mfite impungenge ko isaha n’isaha Fred akimushakisha, ubwo rero ndumva yaba agumye aha akabanza agatuza!”

Mama Sarah – “Yego rwose!”

Byarangiye twemeje ko Jane aba yigumiye kwa Mama Sarah. Tukiri aho.

Mama Sarah yahise ajya kugira ibyo atunganya nanjye mbona umwanya wo kwiganirira na Jane, James  na Sarah na bo batangira kuganira.

Njyewe – “Bb ubanza ndi kurota, koko ibi byose mbona ni byo?”

Jane – “Humura Mukundwa! Ni byo ntabwo urota, Cheri ko utambwiye ukuntu wari ubayeho utamfite!?”

Njyewe – “Boo, numvaga ntacyo ndicyo, akazi karananiye, kurya, kuryama byo sinari nkibishobora, Bb ndagukunda nkubuze ntacyo naba nsigaranye!”

Jane – “Sha Eddy, nanjye iyi ntambara ni wowe ndi kuyirwanira kandi Imana ntiyahwemye kubana natwe! Eddy kuba ngufite impande yanjye mfite byose nanjye ndagukunda!”

Jane nahise muhobera cyane ndamugumana, hashize akanya turebana mu maso turamwenyura mba nteruye aga sakoshi gato yari afite iruhande rwe, dutangira kukarwanira twakanzwe n’amashyi ya James na Sarah.

James – “Uuuh murekere aho kutwicisha ipfa!”

Sarah – “Nawe reka abandi bana bari bakumburanye!”

James – “Eddy noneho byo simukira!”

Njyewe – “Wabimenye ahubwo ugende buke, ubu mfite umuvuduko ntaza kuguca hejuru!”

Twakomeje gukina.

Jane – “Ahwiiii, Cheri ngaho reba ntacyo, ko ibirimo atari njye wabishyizemo se!”

Njyewe –  “Ntiwumva se ahubwo!”

Nahise nkoramo ngwa ku  ndangamuntu ye, ndayitegereza mbonye itariki yavutseho ndikanga, nasanze habura umunsi umwe gusa, ni ukuvuga ngo bucyeye bwaho yari afite birthday!”

Nahise nijijisha, mpita musubiza n’agasakoshi ke dukomeza kuganira mbega twari twishimye cyane, bigeze nka saa mbiri mbwira Jane.

Njyewe – “Bb, ndumva hari byinshi mfite byo kukubwira!”

Jane – “Ndahari Cheri umwanya wanjye wose narawuguhaye umunsi nemera isezerano ridakuka ryo kugukunda!”

Njyewe – “Wooooow! Ejo rero ndagushaka!”

Jane – “Cheri, ndahari rwose uzambona wese!”

Njyewe – “Eeeeh! Byiza cyane! Boo, je t’ aime!”

Jane – “Et moi aussi je t’aime Eddy!”

Twahise tubwira  Sarah ko dutashye, ahamagara na Mama we aza kudusezera.

Mama Sarah – “Yoooh! Muragiye se?”

James – “Tubaye tugiye ariko uraduha Sarah!”

Mama Sarah – “Hahhhhh, umva yewe, muzabanze mumpe inka!”

James – “Wenda uzatubwire tuzane eshanu!”

Twese ngo “hhhhhhh!”

Mama Sarah – “Nzazakira pe! Ngaho nibabaherekeze ariko rwose ni karibu hano ni mu rugo, n’ejo muzagaruke!”

Njyewe – “Murakoze cyane Mama!”

Twarasohotse njye na Jane, James na we ari kumwe na Sarah, tugenda twiganirira byinshi dore ko nari nuzuye ibyishimo, twageze hepfo gato Jane arampindukiza nanjye mufata mu nda turebana mu maso nk’amasegonda mirongo itatu maze arambwira.

Jane – “Eddy uzambabarire ntuzampemukire, urukundo ngukunda rwatumye mba ikihebe nemera guheba byinshi nkeneye kubera wowe, Cheri ndagukunda kandi nagukunze utaramenya, ni wowe nari ntegereje udahari sinakunda!”

Aya magambo Jane yambwiye yankoze ku mutima numva kuri Jane ndi undi muntu ntatekerezaga ko naba ndiwe.

Njyewe – “Jane, humura naragukunze, ndagukunda, kandi nzagukunda nanjye nzemera guhara byose ku bwawe. Boo nabonye ko ntagufite naba ntacyo ndicyo ni yo mpamvu ngukunda birenze uko ubyumva, nzaguhesha ishema muri byose, kandi nzaguha ibyo wemeye guhara ngo umbone!”

Nkimara kubwira  Jane ayo magambo sinamenye aho ibitonyanga by’amarira Jane yabikuye yegama mu gituza cyanjye nanjye ntangira kumuhumuriza, hashize akanya ba James baba batugezeho twigira imbere gato duhamagara moto, ibihe byo gutandukana namwe murabizi biba bigoye, ako kanya mbona Jane atangiye kwijima mu maso  nanjye biba uko, numvaga ntamusiga pe, ariko nta kundi byagombaga kugenda, negereye Jane ampa kiss ku itama twurira moto James ahita abwira umumotari wari umpetse ngo amukurikire.

Twaragiye ari nako James ayobora umumotari wari umutwaye natwe dukurikira, mbona tugeze ahantu turahagarara ndebye hejuru mbona icyapa cya Heineken mpita menya aho ariho.

James – “Urabizi ko nazaga kenshi ngo tubabarane uyu munsi rero twiyambure ubushwambagara twishimire ko umugore wawe nako Boo wawe yabonetse!”

Nahise mupima urushyi dusekera rimwe duhita tuzamuka tukigeramo twicara mu nguni  ako kanya baza kutwakira baduha icyo kunywa.

James – “Bro, rero nkuzanye hano ngo twishimire by’umwihariko ko wongeye kuba umunyamugisha, ni ukuri wavukanye amahirwe, akenshi uratsinda kandi ukampa isomo ry’ubuzima kabone n’iyo byaba bikomeye ubu nzajya ngira icyizere, na none kandiiii!!”

Njyewe – “Iki se Bro?”

James – “Ufite umwana w’umukobwa hariya, yebaba weeee! Ahubwo Cheers!”

Twahise dusekera rimwe tuzamura ibirahuri, turasoma turacurura.

Njyewe – “Bro urakoze cyane, nubwo ujya wanga ko ngushimira ariko nanjye sinzahwema kubikora, Bro mbabarira wemere uyu munsi ngushimire ko uri umuvandimwe mwiza, ukaba inkingi ya mwamba ku buzima bwanjye, ntacyo mfite nakwitura usibye kuzakuba iruhande nkakurerera akanze gutaha ! Naho Jane we, hhhhhhh, amaso yanjye erega areba rimwe ntajya areba kabiri nabonye umwari unkwiye! Cheers!”

Twarongeye turagasoma turagacurura, bazana indi round amasaha atangiye gukura dufata gahunda yo gutaha, twaka facture James arishyura turamanuka tugeze ku muhanda, twurira moto buri wese yerekeza aho ataha!

Mu kugera mu kazu kanjye k’ubukode, nasanze  Kadogo yaryamye nanjye nari mfite ibitotsi byinshi birumvikana, mpita nikubita mu buriri mba ndasinziriye mu gitondo nakangutse bugicya, ndabyuka ndicara ntekereza icyo ndibukorere Jane kuri uwo munsi cyongera kumuhamiriza ko mukunda by’ukuri.

Nahise ntekereza Grace na Mama we, mpita mfata telephone  mpamagara ya numero  ya Grace numva nabwo nticamo! Nongera indi nshuro wapi numva na none nticamo ubwo ndatuza nkomeza gutekereza uko nabona Grace na Mama we, mbuze icyo nkora mpitamo kujya douche ubundi nkaza kubitekerezaho nitonze, ubwo nahise njya douche mvuyeyo ndambara ngisohoka nkubitana na Kadogo!

Kadogo – “Eeeeh, Boss nari ngukumbuye kabisa uzi ko mperuka kukubona kera ! Dore ejo bwo naraye mu ntebe ngutegereje!”

Njyewe – “Hahhhhh ubwo ari wowe ndakuzi urashaka inyama!”

Kadogo – “Eeeeh Boss, uzi ko koko ejo niriwe niruma, Boss ndakwemera birenze igipimo!”

Njyewe – “Hahhhhh ngaho reka nze gato.”

Nikojeje mu cyumba mvuyeyo mpamagara Kadogo mufumbatiza mu kiganza!

Njyewe – ” Kado, akira uze kujya kugura imyenda myiza witegure ndaza kukubwira!”

Kadogo – “Eeeeh, Boss aya yose? Ubu n’amezi angahe umpembeye ?”

Njyewe – “Oya humura Kado, nta na kumwe, ukwezi nigushira nzaguhemba nk’ibisanzwe nta kibazo!”

Kadogo – “Yaweeeeee ! Boss urakoze Imana iguhe umugisha!”

Njyewe – “Sawa rero utakuraho ka gatelephone kawe!”

Kadogo – “Yego Boss ndayirirwana mu ntoki nako ndayizirika mu ijosi!”

Nahise nshaho nseka nerekeza ku kazi, ubwo nari nabonye Jane sinari gutegereza iminsi ibiri yose, ahubwo nahise ngira courage nyinshi, nagezeyo  nkora akazi nk’uko bisanzwe si nzi ukuntu narebye neza muri telephone yanjye, mbona message  yaje sinayumva ndebye numero nsanga ntazo mfitemo, ndayifungura nsanga ivuga ngo :”Eddy ni Grace sha, nta makuru ya Jane se ? Iyi numero ni iy’umukozi wo mu rugo iwacu,  wayinshakiraho nta kibazo”

Nkiyisoma nahise ako kanya nyihamagara vuba vuba ku bw’amahirwe icamo.

Njyewe – “Hello!”

We – “Aloo!”

Njyewe – “Wambonera Grace se?”

We – “Reka nze muguhe ye!”

Grace – “Hello! Eddy bite? Sha ya telephone Papa yarayinyatse, nta makuru ya Jane se?”

Njyewe – “Grace bite! Ndagushaka cyane ahubwo wowe na Mama!”

Grace – “Ayiweeee! Eddy byagenze gute!?”

Njyewe – “Wowe mbwira niba mbabona?”

Grace – “Sha uyu munsi ubwo turirirwa kwa kaka nta kibazo ndinginga Mama tuboneke niba udushaka!”

Njyewe – “Sawa ndaza kukuvugisha!”

Grace – “Eddy ko ngize ubwoba!?”

Njyewe – “Humura sha, ahubwo ndaza kuguhamagara!”

Grace – “Sawa merci! Eddy!”

Call end.

Ngikuraho telephone nahise mpamagara James, nk’ibisanzwe ahita ayitaba yihuse!

Njyewe – “Bro bite se waramutse ute?”

James – “Eeeeeh ni sawa Bro, naramutse neza ariko naraye ndose Sarah!”

Njyewe – “Hahhhhh, ungurire mbwire Jane abikugiremo, ahubwo icyo nari nguhamagariye, nashakaga kukubaza niba muri pause waboneka kuko ndagushaka!”

James – “Eeeh ndaboneka kabisa ndaza nkurebe!”

Njyewe – “Asanti Bro!”

Call end.

Nahise nkora vuba vuba pause yageze nsa nkaho akazi nari napanze uwo munsi nakarangije, mpita nsohoka nkigera hanze mbona nguwo James.

Njyewe – “My Bro James, hhhh, ariko ubanza naguhamagaye uri kuza?”

James – “Hahhhhh, erega nanjye mba naryamiye amajanja, ahubwo se turarinywera he?”

Njyewe – “Bro, ndashaka ko tujyana kugurira Jane gift, uyu munsi mufitiye surprise!”

James – “Eeeeh woooow! Abandi bana, tugende nta kibazo nguhitiremo!”

Twahise tumanuka gato  twinjira muri shop yari aho hafi, dutangira kureba aga telephone keza gakwiriye umukobwa nka Jane, James amfasha guhitamo, turishyura turasohoka twerekeza hirya gato ahantu bacuruzaga utu bijoux njye rero nishakiraga impeta!

Twagezemo naho James amfasha guhitamo inziza, tuvuye aho tujya muri alimentation yari hafi  turicara.

Njyewe – “Umva Bro, uyu munsi ndashaka gushimisha Jane uko byagenda kose!”

James – “Umuguriye Impano nziza byo!”

Njyewe – “Bro, uyu munsi ni birthday ya Jane, ubu ni njyewe nawe tubizi na Sarah na Mama we, gusa Imana imfashe ibyo napanze bize kumpira!”

James – “Eeeeh Bro, koko se ni birthday ya Jane!?”

Njyewe – “Cyane rwose, ahubwo reka muhamagare kuri telephone ya Sarah numve impumuro ye ubundi nze nkubwire uko biri buze kugenda!”

Nahise ndeba numero ya Sarah ndayihamagara ahita ayifata vuba.

Sarah – “Hey, Eddy!”

Njyewe – “Bite Sarah mwiza!”

Sarah – “Hahhhh kandi wowe! Sha meze neza!”

Njyewe – “Oooh byiza cyane, Jane wanjye ari hehe se?”

Sarah – “Uuuh urabanza ugure!”

Njyewe – “Kugura gusa keretse icyo udashaka!”

Sarah – “Woooow! Reka nze muguhe rata!”

Jane – “Cheri, yambii!”

Njyewe – “Yambi Bb bite se?”

Jane – “Uuuuh, nakwanze wantaye maze!”

Njyewe – “Oooh No! Sinabikora urabizi!”

Jane – “Sha sinakwanga urabizi ahubwo nagukumbuye cyane!”

Njyewe – “Bizi njyewe sha, ahubwo Bb nizere ko uhari?”

Jane – “Uuuh Eddy sinakora ikosa ryo kubura unshaka!”

Njyewe – “Woooow, noneho witegure nka saa kumi n’imwe gutyo ndaza kugufata!”

Jane – “Ok byiza sha! Ndagukunda!”

Njyewe – “Nanjye ndagukunda cyane!”

Call end.

Ngikura telephone ku gutwi nahise mbwira James.

Njyewe – “Bro, umva gahunda uko imeze, navuganye na Grace ambwira ko we na Mama we bari kwa Kaka, ndashaka kubazana bo na  Sarah  na Mama we, hanyuma nkaza kubereka Jane! Icyo umfasha rero wowe ntihagire umenya gahunda iko imeze kuko niwowe byose uri bubiyobore, akira na numero za Kadogo wanjye uze kumuhamagara ahagusange!”

James – “Eeeeh, Bro ndakwemeye!”

Njyewe – “Ok! Rero ndumva byaza kubera hariya i Nyamirambo ha handi nagusanze cya gihe, ubwo rero urajya ubayobora!”

James – “Bro, ndumva wabipanze neza kabisa, eeeeh ni show!”

Njyewe – “Ubwo urajya gufata ba Grace, Mama Sarah we arizana we na Sarah ariko baraza Jane namutwaye kare, ndareba aho mba mujyanye, hanyuma njye nawe turakoresha message nibitungana umbwire tuze!”

Ubwo gahunda twayisoreje aho njye na James dusubira mu kazi, byageze nka saa kumi James ari kujya gufata Mama Jane na Grace nanjye ubwo mpamagara Sarah ambwira ko Jane amaze kwitegura kandi ko ntacyo yamubwiye, ambwira ko nitumara kugenda aribwo we na Mama we bari buze!

Nanjye icyo nakoze ni ugufunga bureau nkajya kureba Jane! Ngeze mu Mujyi nshaka taxi voiture nyikubitamo, nagezeyo mutegereza ku muhanda mpamagara Sarah ngo amubwire ko ndi ku muhanda nka nyuma y’iminota itanu yari ahageze ahita angwamo.

Njyewe – “Ooooh Cheri! Yambiiii!!”

Jane – “Yambi honey! Uuuh ubu se kuki wigoye ugatega taxi koko!?”

Njyewe – “Ooooh, sha numvaga nshaka kunanura umugongo!”

Jane – “Aaaah wimbeshya ndikubona bidasanzwe!”

Njyewe – “Reka reka ni ibisanzwe Chérie!”

Nahise mukingurira umuryango arinjira nanjye nicara mu modoka  twerekeza mu Mujyi, mu kugenda twari twuzuye ubwuzu bidasanzwe urukundo rwarigaragazaga, twagezeyo tuva muri taxi voiture Jane asobeka ukuboko mu kwanjye wabonaga ko koko ari proud yanjye!

Twakomeje kugenda mutembereza ntegereje ko James agira icyo ambwira, hashize umwanya kuri message James ambwira ko bose bahageze, dusubira mu modoka twerekeza i Nyamirambo.

Jane yakomeje kujya ambaza kenshi aho tugiye ariko nkamubeshya utuntu ariko nkabona atari hamwe neza, twakomeje kugenda nanjye ariko ndangira umushoferi bidatinze tuba turahageze! Mbere yo kuva mu modoka noherereza message James ko tuhageze ubundi niyegereza Jane mu gituza ndamubwira buhoro nitonze!

Njyewe – “Bb mu buzima bwanjye bwose nifuzaga umuntu uzanyibagiza ibibazo akambera byose, akampa ibyishimo nabuze, Boo umutima wanjye wanyemeje ko ari wowe Jane umukobwa Imana yanyihereye, humura nzakora uko nshoboye nguhe umunezero mu buzima bwawe bwose kuko waje  uhindura byose muri njye!”

Jane – “Yooooh! Cheri, iyaba wari uzi ukuntu nishimye! Eddy urakoze cyane amagambo umbwiye azaguma mu matwi yanjye, nanjye ndagukunda cyane!”

Jane yahise anyegera arampobera  akanya gato birangiye mfungura urugi rw’imodoka ndasohoka nzenguruka hirya na we ndamufungurira amfata kwa kundi nkunda turatambuka twerekeza ha handi ba James bari bari!

Twagiye Jane ambwira ukuntu ari heza nanjye nkikiriza, turakomeza  nari nabwiye James ko nitujya kuhagera muhamagara, mpita ndeba numero  ye ndamuhamagara nyigumisha mu mufuka, turakomeza turazamuka gato mukatisha ahantu bari bari tutarahagera, mpita muturuka  inyuma mwambika agatambaro mu maso, ndamwongorera buhoro.

Njyewe – “My love, ku bw’urukundo ngukunda hari icyo nshaka kukwereka!”

Jane – “Ariko Cheri,  mbega wowe! Umfutse amaso koko!?”

Njyewe – “Humura ndagufite Darling!”

Nahise  mukubita aga kiss ku gahanga ubundi ndamuyobora, tuba twinjiye aho ba James bari bari mba mupfukuye  amaso!!

Ooooh My God!!!!! Mbega ibyishimo bitavugwa! Jane byaramurenze cyane bishoboka, ashaka kwicara hasi mba ndamufashe ndamukomeza, Mama  we amukubise amaso byabaye ibindi,  Grace amarira y’ibyishimo amutanga imbere, Jane ariruka abahoberera icya rimwe ………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 73 na Eddy muri Mya Day of Surprise………………………………

UM– USEKE.RW

59 Comments

  • Waouhh noneho ni uburyohe bwigendera. Thx umuseke. Ibyishimo byansabye ni ukuri.

  • mbega ngo biraba byizaaaaaaaaaaaa bikananyura umutima !!!!!!!!!!!

  • Imana ni nziza!

  • Umva ko hari abasomyi da? Number 1

  • Mukomere cyane. Rwose episode ikulikira iteye amatsiko cyane mbega byiza weee umuseke muli abambere. Kandi nibishoboka muzadukoreremo film icuruzwa ntawe yubateze bere kuli ubu bwenge bwanyu. Ubanza alijye usomye iyi mbere naliraye

  • I mean natwe tubateze imbere kubera ubwenge bwanyu

  • Nibagiwe kureba Eddy ubu babandi barara bicaye bantanze.

  • Ancwiiiiiiiiii, noneho muranyishe. Yebabaweeeee, mbega byiza. Imana ibahe umugisha

  • oh my god i like this story.

  • ninde wantanze?

  • ndabakunda gusa amatsiko agiye kuzanyica basi mwihangane mujye mushyiraho 2

  • mbaye uwambere too Oh my God mbega byiza iyo ni surprise yahatari
    Eddy mbifurije ibyiza byose joyeuse universal Jane
    James name fatiraho Sarah nawe numwana warezwe

  • huuuuuuu byiza

  • Waouh!!!! Mbega byiza

  • Mbuze comment peee,ndishimye,umuseke muri aba mbereee

  • Wawoooooooo,mbega ibyishimo aba bana barakundana kabisa. Eddy komereza aho umukunzi nuwo pe.

  • 1

  • N1

  • Mana habwa icyubahiro ku bw’aba bana kandi ukomeze ibane nabo mu urukundo rwabo. N0 1

  • Wauhhhhh!!!!

  • Olalaaaaaa

  • Umuntu wandika iyi nkuru mukuriye ingofero. Iyi nkuru urayisoma ukumva ari ka film uri kureba. Wagirango ni true story. Ndi umukamwe wimyaka mirongo itanu ariko iyi story sinshobora kugira amahoro ntarayisoma.
    Murabahanga pee.

  • Sha mana weee mbega byiza gusa uru nurukundo pe nuko urwubu rwabaye inshinwa naho byakabaye example nziza nukuri Akandi ejo kuko amatsiko ni menshi

  • birashimishije

  • Glory be to the Lord…. Oooooh mbega the day of surprise

  • Yesu weeeee!!!!Ndishimye Cyaneee. Incuti nziza nkwamwe.Imana Ibakomereze Urukundo rwanyu

  • mbega umusore?nsomye iyi episode nyirangije amarira yibyishimo yenda kunkama!ibaze mumutima ariwowe birikubaho?tekereza uko wafata umwanzuro!njye ibi byose nabikora mufite iwanjye!nihatari!eddy unyigishije isomo ryubuzima!gusa ndagusengera bizaguhire!imana ibigufashemo.

  • oh mbega byiza .urukundo shenge

  • Yooooo imzana izabihembere kbsa

  • Waouh!!! What a surprise?!?!!? Vraiment j’suis très content. Je m’imagine cette scene entrain de se derouler. Umuseke we congratulate you,waiting for another btfl episode. Asante kbs.

  • uwambere !!!!

  • Ooh mon Dieu 🙏mbega weee. Imana ishimwe ndumva bindenze, urukundo ruratsinda.

  • mbega byiza ndumva umunezero unyuzuyemo byahatari,gusa Imana ni nziza ibihe byose .natwe twifatanyije namwe ibyishimo

  • Mbega ukuntu imana ari nziza ndanezerewe cyane umuseke mwagize neza kutumara irungu arinako muduha amasomo akomeye muby’urukundo ndetse nubuzima busanzwe.

  • Uyu munsi nabaye uwambere

  • amatsiko. com

    ubuse kweri nako reka nifate

  • Iyi nkuru iraryoshye ariko hari ibidasobanutse nigute Eddy yarebye muri ID ya Jane ntabone ko bahuza birthday na Kabebe ntabone ko bitiranwa, ikindi ni gute Kabebeyabonye James ntiyibuke ko Eddy wambere yari afite best friend witwa James!!! Sha simbyumva ubyumva ansobanurire

    • ibi bibazo nange nabyibajije pe!erega unaretse ibi ubu umuntu muherukana mumyaka wenda 7 ishize mwahura ukamuyoberwa kko!
      story ni nziza ark harimo ibidasobanutse

  • 1

  • Abakunzi ba Eddy na Jeanne murihe ngo tujye muri anniversaire!UM– USEKE TURABAKUNDA MUKOMEREZE AHO.

  • Woooow mbega byiza
    Imana ishimwe yongeye guhuza jane na famille ye
    Eddy na jane mbifurije amahirwe

    • ndumva aribwo agiye kuzamenya ko ari kabebe

  • Dore re ko muta displayinga comments?!! Ubwo se bishatse kuvuga ko batarayisoma?!! Ikindi: nimugumya gutinda kwibukana kwa Eddy na Kabebe, iyi nkuru abantu bazayiziguruka! Jane kandi atabaye Kabebe nta sens byaba bifite?? Gutinda kumenyana byo ntacyo bitwaye!!

  • Umva noneho mbuze icyonandika pe yebabaweeee, umwanditsi wiyinkuru rwose dukwiye kuzamugurira akantu kuko birandenze Neza apucyuli mbega urukundo ruryoshye disi Eddy agira umutima pe ati na kadogo wanjye azekuba ahari Manaweeee, birandenze gusa ntakindi ndumva ubutaha byanze bikunze Eddy azamenyako uriya ari kabebe kuko mumagambo azavugwa Maman we cg sister we bazacikwa umwe avuge ati kabebe maze bimenyekane.
    Rwabuguga rwahujwe na Eddy ndarushaka pe ariko na umwanditsi rwose akwiye akantu kuko numuhanga kbs.
    Thx nahejo mucyakare dukomeza kuryoherwa nisabukuru yumukazana wacu.

  • Ohhhh my God imvamutima ziranyishe nanjye mbega surprise sha Eddy courage kabisa

  • waoooo. amarira arenda kunyica pe. gusa hariya niho eddy agiye kumeya ko jani arise kabebe kuberako ijambo mama jani aribuvuge aravuga ari umwana WANJYE kabebe. byiza weeee. ubuse buracya koko?

  • Ariko abasore mwese mwazabaye nka Eddy kiko wow ndagukunze pe

  • Ubu rwose ibintu bigeze ahashimishije…ubu rero ubwo Eddy abonye umukunzi we Jeanne
    ubu hasigaye ICYA JAMES….gusa ndabona afite amahitamo abiri….hari Grâce na Salah
    aha agomba kubonamo umwana uzamwibagiza AGAHINDA YATEWE …CGse mama Salah tuzasange
    aziranye na Djalia…yongere abahuze…reka twoye kuvumba iyo twengewe.
    umunsi mwiza

  • man ibi byo ni danger ubuse koko hari uwatomboye nkaba bantu ba2 aha nzaba mbarirwa

  • Mbega byiza!!! Birashimishije kubona ababyi ,incuti n`abavandimwe bahuye basabana nyuma yo guhangayika bikomeye. Hamwe n`ibitugerageza Imana iducira akanzu tukabisohokamo. Amatsiko niyose kuri iyi surpise Eddy akoreye Jane,mama Jane,Grace na Kadogo adasigaye.
    Umuseke mwakoze gukomeza kutugezaho ibyiza. Abasomyi bagenzi banjye namwe Imana ibahe umugisha. Weekend nziza

  • Byiza Cyane.

  • Haricyo nisabira abanditsi b’umuseke. Iyi nkuru muzayandike cg tuyikinemo film. Nemeye kuzakina mama Sarah nta n’ikiguzi nzabasaba rwose.

  • AHWWIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIII

  • AHWWIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIII

    JYE NZAKINA JAMES NTA KIGUZI AHUBWO NZAKONTRIBUANT

  • Ibyoaribyo byose uwandika iyi nkuru ni Edy ubwe.

  • Aimee ati ndi umukambwe wimyaka 50, ndishimye nari nzi ko ari jye mukuru nja nsoma iyi nkuru, kuko jye ndakurusha 2 years, ariko nkunda gusoma iyi nkuru ndi uwanyuma kuberako za commentaires zanyu ndazikunda. Ahubgo iyi nkuru nishira irungu rizatwica pe. Iyi episode irashimishije pe ariko iyitaha muyitege izaba iri rurangiza. Ariko hari uwansobanurira icyo Boo ivuga? erega turi abo hambere, ariko urukundo ruguma ruryoshye tu. Bon wekeend a tous et a toutes.

  • Amahoro bakunzi b’umuseke. njye byarandetse pe ! eddy ufte urukundo nyarwo se.

  • Yeweeee, bite ko episode ya 73 mwayikuyeho? Hababaje mwe mutayibonye ngo mwumve kabebe ahamagara Eddy kuri phone yamuguriye na cya Fredy cyafatiwe mu kabyiniro

  • Ooh my God!!!!!!!!!!Eddy ibi bintu simbyumva pe ubu buzima wabunyuzemo koko?birandenze mbabarira uzanyandikire kuko uranyubatse cyane Eddy u are a hero

Comments are closed.

en_USEnglish