Digiqole ad

Kayonza/G.S Buhabwa: Ababuze amanota ngo ‘ntibasubira ku ntebe y’ishuri’

 Kayonza/G.S Buhabwa: Ababuze amanota ngo ‘ntibasubira ku ntebe y’ishuri’

Kuri G.S bugaha bamwe mubanyeshuri babuze amanota yabo mucyareta banze gusubira mu ishuri

Mu murenge wa Murundi, mu karere ka Kayonza hari bamwe mu banyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri Buhabwa bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye muri 2016 ariko ntibasohoka ku rutonde rw’ibyavuye muri iki kizamini. Bamwe muri aba banyeshuri bavuga ko badashobora gusubira  mu ishuri, ngo uwemeye kugaruka ni umwe.

Kuri G.S bugaha bamwe mubanyeshuri babuze amanota yabo mucyareta banze gusubira mu ishuri
Kuri G.S bugaha bamwe mubanyeshuri babuze amanota yabo mucyareta banze gusubira mu ishuri

Hari abavuga ko ubwo aba banyeshuri bakoraga ikizamini gisoza amashuri yisumbuye n’abakoraga ikizamini gisoza amashuri abanza umwaka ushize wa 2016 bashobora kuba barakopeye bikabaviramo kubura amanota.

Hari n’abavuga ko iki kibazo cyabaye mu cyumba kimwe cyo mu rwunge rw’amashuri Buhabwa (Groupe Scolaire Buhabwa) cyatewe n’umwe mu bagenzuraga imirimo y’ikorwa ry’ikizami wahaye rugari aba banyeshuri bagakopera abandi bagakopezanya.

Gusa ubuyobozi bw’iri shuri butera utwatsi aya makuru, ariko ntibunagaragaza umuzi w’iki kibazo ahubwo bukavuga ko buri guhamagarira abana babuze amanota kugaruka mu ishuri.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Groupe Scolaire Buhabwa, Mutabazi Philemon avuga ko ababuze amanota bo mu mashuri abanza bose bagarutse. Ati “ Muri secondaire ho hamaze kuza umwana umwe, turacyategereje n’abandi.

Sematungo Innocent ushinzwe irangamimerere na notariya mu murenge wa Murundi avuga ko ubuyobozi bw’umurenge buri gukora ibishoboka byose kugira ngo bumvishe aba bana ko bagomba gusubira mu ishuri bakirengagiza ibyabayeho.

Ati ” Twagiye twegera abana n’ababyeyi babo tubaganiriza tubabwira ko bagomba kwakira ibyababayeho bakagaruka mu ishuri.”

Mu mashuri abanza abana 12 ni bo bahuye n’iki kibazo cyo kubura amanota naho mu bari basoje amashuri yisumbuye abibuze ku rutonde ni 14. Sematungo akomeza agira ati “ Turi gushaka uko bagaruka ku buryo kuwa mbere w’icyumweru gitaha bose bazaba baje.”

Nsengimana Evariste akaba ari na we wenyine wahisemo kugaruka (mu bari basoje Secondaire) avuga ko we na bagenzi be bazize gukopera, gusa akavuga ko bakopezanyije hagati yabo ariko ko ntawigeze yinjirana urupapuro rwo gukopereraho cyangwa ngo hagire umwarimu ubakopeza.

Abo mu mashuri abanza bibuze ku rutonde bose bamaze kugaruka gusa banyuranya n’uyu mukuru wabo, bakavuga ko nta ruhare bagize mu gukopera.

Sematungo ushinzwe irangamimerere muri Murundi avuga ko bazaba bagarutse mu ishuri bitarenze kuwa mbere w'icyumweru gitaha
Sematungo ushinzwe irangamimerere muri Murundi avuga ko bazaba bagarutse mu ishuri bitarenze kuwa mbere w’icyumweru gitaha
Mutabazi Philemon ushinzwe amasomo muri G.S Buhabwa avuga ko biteguye kubakira nibagaruka
Mutabazi Philemon ushinzwe amasomo muri G.S Buhabwa avuga ko biteguye kubakira nibagaruka
Nsengimana ni we wibuze mu bari basoze ayisumbuye akaba yaragarutse, yemera ko bakopeye
Nsengimana ni we wibuze mu bari basoze ayisumbuye akaba yaragarutse, yemera ko bakopeye

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • NUKO NUKO SHA LIL SHINE WE NDABONA URIMO KUGENDA UBIMENYA KEEP IT UP

  • Ibi ni byiza kubona umwana uvugisha ukuri mu bintu nk’ibi. Umuco wo kuvugisha ukuri uragenda ucika mu banyarwanda aho usigaye ubona abantu badatinya kubeshya ku mugaragaro ndetse harimo n’abayobozi, kubona rero umwana nk’uyu yemeye akavugisha ukuri, akemera ko mu kizamini bakopeye, ni ibyo gushima.

Comments are closed.

en_USEnglish