Digiqole ad

Ngoma: Abacururiza mu nzu z’akarere barasaba kwishyurwa ibyangijwe n’imvura

 Ngoma: Abacururiza mu nzu z’akarere barasaba kwishyurwa ibyangijwe n’imvura

Umuvu wabasanze muzu wangiza ibicuruzwa byabo

Kuri uyu wa Gatanu mu karere ka Ngoma haguye imvura idasanzwe yangije ibintu bitandukanye birimo ibicuruzwa by’abacururiza mu nzu z’akarere, abacuririza muri izi nzu barasaba akarere kubaha ubwishyu bw’ibyangiritse kuko n’ubusanzwe ngo izi nzu zubatse nabi.

Umuvu wabasanze muzu wangiza ibicuruzwa byabo
Umuvu wabasanze muzu wangiza ibicuruzwa byabo

Aba bacuruzi bavuga ko batahwemye kugaragariza ubuyobozi bw’akarere ko aya mazu atubatse neza, bavuga ko ingaruka z’uku kurangaranwa baraye bazibonye ubwo hagwaga imvura idasanzwe amazi akinjira muri aya mazu akangiza ibicuruzwa.

Umunyamakuru w’Umuseke wageze kuri aya mazu ubwo iyi mvura yari ihitutse yasanze abacuruzi biyasira bavuga ko bagomba kwishyurwa kuko ngo atari n’ubwa mbere bahuye n’iki kibazo.

N’ubwo nta gaciro k’ibyangijwe n’iyi mvura katangajwe uwitwa Kazubwenge avuga ko ibicuruzwa bye byangiritse bifite agaciro ka miliyoni eshatu. Ati “ Kandi ibi byose biraterwa n’akarere kubatse nabi aya mazu yabo ntigashyireho aho amazi azajya anyura.”

Undi mucuruzi utifuje ko umwirondoro we utangazwa avuga ko iki kibazo badahuye nacyo bwa mbere ariko ko barambiwe. Ati “Akarere karaturangaranye, ibi ni amakosa yabo ntawakomeza kubyihanganira.”

Agakomeza agira ati ” Akarere kagomba kutwishyura ibyacu byangiritse kuko ni bo babigizemo uruhare banga kubaka neza aya mazu.”

Ubuyobozi bw’akarere butifuje kugira byinshi butangaza kuri iki kibazo, buvuga ko ko bukiri gukusanya amakuru ahagije kuri iki kibazo kugira ngo babone aho bahera bagishakira umuti urambye kandi unyura impande zombi.

Iyi mvura yaraye iguye muri aka gace gakunze kuzahazwa n’izuba ryinshi haravugwa ibindi bikorwa byangiritse birimo amazu y’abaturage n’ibindi bikorwa remezo gusa nta mubare fatizo w’imbyangiritse uratangazwa.

Kazubwenge avuga ko ibicuruzwa bye byangiritse bifite agaciro kagera kuri miliyoni 3
Kazubwenge avuga ko ibicuruzwa bye byangiritse bifite agaciro kagera kuri miliyoni 3
Amazu yamusanze mu nzu yangiza ibicuruzwa byari biri hasi
Amazu yamusanze mu nzu yangiza ibicuruzwa byari biri hasi

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ninzu z’akarere cyangwa ninzu zabohojwe nakarere?

  • akarere naho kibye abaturage nubundi ntabwobyabagwa amahoro amarira yabaturage bahasenyeye ntabwo azabagea amahoro.

  • Nta mugabo badutwariye ubutaka batwima ingurane kandi Nambaje na Muzungu bishakiragamo ayabo. Na rwiyemezamirimo yaratwambuye baricecekera none nimvura iradusonze.

Comments are closed.

en_USEnglish