George W. Bush wahoze ari umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika yibasiye mu kinyabupfura Perezida Donald Trump ukomeje kurwanya itangazamakuru, avuga ko atemeranya na we ku byo akunze gutangaza ku itangazamakuru iyo avuga ku bya politiki n’iby’itangazamakuru byo muri iki gihugu. Bush wabaye perezida wa 43 wa US ntiyigeze ahabwa agahenge n’itangazamakuru mu […]Irambuye
Tags : Donald Trump
Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe ugize icyo avuga bwa mbere kuva Donald Trump yatorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko Trump agomba guhabwa amahirwe yo kwigaragaza no gushyira mu bikorwa ibyifuzo bye byo kuba Amerika ikomeza kuba iy’Abanyamerika. Avuga ko yashimishijwe n’intsinzi ya Trump ndetse ko yizeye ko azakuraho ibihano US yafatiye igihugu […]Irambuye
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ukunze kunyuza inyandiko z’ibitekerezo bye ku rubuga rwe, yavuze ko ibihugu by’iburayi byiyita ko bigendera ku mahame ya Demokarasi bikeneye kunywa ku muti wa Trump kugira ngo ubivure kutareba kure iyo bijya kwivanga mu mibanire ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’Uburusiya n’ibyaranze ibi bihugu nyuma y’intambara y’ubutita yabihuje. Mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kane mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rwishimiye uburyo amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe za America yagenze, ndetse ngo asigiye isomo abayobozi b’u Rwanda na Africa ko bagomba kumva icyo abaturage bashaka mbere ya byose. Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda […]Irambuye
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 8, Ugushyingo abatuye USA batangiye gutora uzabayobora mu myaka ine iri imbere. Amatora ari hagati ya Donald Trump wo mu ba Republicans na Hillary Clinton wo mu ba Democrates. Nubwo bigoye kwemeza uko amateka ya USA azagenda mu myaka ine iri imbera, ariko hari ibintu icyenda umuntu yavuga ko […]Irambuye
Umwe mu bayobozi mu ishyaka ry’Aba- Démocrate, uri muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko kuba umuyobozi w’Ibiro bishinzwe iperereza bya FBI yaratangaje ko bagiye kubyutsa iperereza kuri email zifite aho zihuriye na Hillary Clinton ari uguhonyora itegeko. Uyu muyoboke mu ishyaka ry’Aba-Democrate, Harry Reid ashinja James Comey uyobora FBI guhonyora itegeko […]Irambuye
Kuri uyu wa 25 Ukwakira, igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi abasore babiri bahungabanyaga umutekano bagerageza kwinjira muri Ambasade ya Amerika I Kampala ngo bahakorere ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump uri guhatanira kuba perezida wa Amerika mu matora ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa Ugushyingo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, abasore batanu bibumbiye mu […]Irambuye
Ikiganiro mpaka cya mbere bari kumwe cyari gitegerejwe cyane n’isi yose. Hillary Clinton na Donald Trump ntawakoze ikosa, bagiye impaka rubura gica, gusa Clinton akagaragazamo ubunararibonye mu miyoborere, ubunararibonye Trump yise bubi kuko ngo Amerika ikiri mu kaga. Muri iki kiganiro cyabereye muri Hostra University muri New York aba bakandida batangiye babazwa ibyerekeye uko bazamura […]Irambuye
Umukandida uhagarariye ishyaka rya Republican mu matora ya Perezida muri America, Donald Trump yongeye guhindura abagize itsinda ryo kumwamamaza ku nshuro ya kabiri nyuma y’amezi abiri, ashyiraho uzaba Ushinzwe ibikorwa n’Umuyobozi wabyo (Manager and CEO). Pollster Kellyanne Conway ni we wagizwe umuyobozi ushinzwe kwiyamamaza (Manager) naho Stephen Bannon wo ku Rubuga rwa Internet (Breitbart News) […]Irambuye
Malik Obama usangiye umubyeyi umwe (Se) na Perezida Barack Obama yatangaje ko nyuma y’igihe kinini ari umu-Democrat ubu yinjiye mu ishyaka ry’aba-Republican ndetse ko yiteguye kuzaha ijwi Umukandida wo muri iri Shyaka, Donald Trump. Uyu mugabo umenyerewe ku izina rya Abong cangwa Roy arusha Barack Obama imyaka itatu, bombi bakaba bavuka ku mubyeyi umwe (Se), […]Irambuye