USA: Donald Trump yongeye gukora impinduka mu bashinzwe kumwamamaza
Umukandida uhagarariye ishyaka rya Republican mu matora ya Perezida muri America, Donald Trump yongeye guhindura abagize itsinda ryo kumwamamaza ku nshuro ya kabiri nyuma y’amezi abiri, ashyiraho uzaba Ushinzwe ibikorwa n’Umuyobozi wabyo (Manager and CEO).
Pollster Kellyanne Conway ni we wagizwe umuyobozi ushinzwe kwiyamamaza (Manager) naho Stephen Bannon wo ku Rubuga rwa Internet (Breitbart News) agirwa Umuyobozi Mukuru (CEO). Paul Manafort yagumye ku mwanya we wo kuba Perezida w’ibyo bikorwa (Chairman).
Trump yatangarije Ibiro Ntaramakuru AP ko abayobozi bashya yashyizeho, ari abahanga cyane.
Mu bihe bishize Trump yagiye yisanga amajwi ye mu bushakashatsi bwagiye bukorwa ku buryo abakandida bahanganye we na Hilary Clinton, agabanuka kuva aho abo mu ishyaka rye bahuraga mu kwezi gushize.
Ubushakashatsi bugaragaza ko Trump ari inyuma ya Hillary Clinton haba ku rwego rw’igihugu no muri Leta zikomeye bahanganyemo.
Izi mpinduka zije mbere y’uko habura iminsi 82 gusa ngo amatora abe muri Amerika.
Hari abasesengura bagasanga nubwo Paul Manafort yagumye ku mwanya wa Perezida w’ibikorwa byo kwamamaza Trump, bidakuraho icyuho gihari kubera abo bayobozi bashya basimbujwe abo bakoranaga.
Trump yavuze ku bayobozi bashya, Bannon na Conway, aho yatangarije AP “Nabamenye igihe kirekire bombi. Ni abantu bateye ubwoba, ni abantu bakunda gutsinda, ni abambere, kandi turashaka gutsinda amatora.”
Trump yatangaje ko ari wa wundi abantu bazi, atazigera ahinduka.
BBC
UM– USEKE.RW