Digiqole ad

Ibintu icyenda Perezida wa 45 ugiye gutorerwa kuyobora USA azahangana na byo

 Ibintu icyenda Perezida wa 45 ugiye gutorerwa kuyobora USA azahangana na byo

Abakandida Hillary Clinton na Donald Trump umwe muri bo ashobora gusimbura Barack Obama

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 8, Ugushyingo abatuye USA batangiye gutora uzabayobora mu myaka ine iri imbere. Amatora ari hagati ya Donald Trump wo mu ba Republicans na Hillary Clinton wo mu ba Democrates.

Abakandida Hillary Clinton na Donald Trump umwe muri bo ashobora gusimbura Barack Obama
Abakandida Hillary Clinton na Donald Trump umwe muri bo ashobora gusimbura Barack Obama

Nubwo bigoye kwemeza uko amateka ya USA azagenda mu myaka ine iri imbera, ariko hari ibintu icyenda umuntu yavuga ko Perezida mushya wa USA azahangana na byo kurusha ibindi.

1. Intambara ya Syria

Umuntu wese ukurikirana Politiki mpuzamahanga ya USA azi neza ko ikibazo cya Syria kiri mu byo Ibiro bya Perezida wa USA bikurikiranira hafi kubera impamvu zo gushaka kugira ijambo mu gace Syria iherereyemo.

Kuba hari abasirikare ba USA muri Syria n’Umutwe wa Islamic State n’U Burusiya, bigaragara ko yaba Hilary Clinton cyangwa Donald Trump, uwatorwa wese azita kuri icyo kibazo by’umwihariko.

Uretse intambara ubwayo,  Syria ishyigikiwe n’U Burusiya na Iran, ibi bikaba ari ibihugu USA ifata nk’ibikeba bityo bikayitera ubwoba.

Uzatorwa agomba kuzashyiraho gahunda isobanutse y’uko ateganya gukemura ikibazo cyo muri Syria.  Kuba Iran ari umwanzi na Israel bizatuma Politiki mpuzamahanga ya USA iharanira kurengera inyungu za Israel inshuti yayo magara.

USA kandi izita ku ntambara iri guca ibintu muri Yemen n’uruhare rwa Arabia Saoudite muri kariya karere kuko ari inshuti ya USA.

2. Gahunda yo kugarura amahoro mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati

Ubuyobozi bwa Perezida Barack Obama n’Umunyamabanga we ushinzwe ububanyi n’amahanga, John Kerry buhagaze bugiye kuvaho butarangije umushinga wo kugarura amahoro mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Israel na Palestine ntibirareka kurebana ay’ingwe ndetse muri 2015 Israel yagabye igitero muri Gaza cyiswe Protective Edge.

Ikibazo cyarananiranye kugeza n’ubu kandi uko bigaragara ni uko bizakomeza no muri Manda izatangira umwaka utaha.

Kuba Israel itifuza ko Palestine iba igihugu ukwacyo kandi kigenga, ikongeraho gukomeza kubaka inzu mu duce yigaruriye, bituma umujinya w’Abanya Palestina ukomeza kuba mwinshi, imitwe nka Hamas na Hezibollah ikihimura irasa i Yeruzalemu.

Mu mezi menshi ashize bamwe mu BanyaPalestine bacungaga abasirikare n’abapolisi ba Israel bakabatera ibyuma, Israel na yo ikabarasa.

Uzasimbura Obama azagerageza kureba uburyo yaba Muhammud Abbas na Benyamin Netanyahu bakumvikana ku cyakorwa ngo baturane amahoro.

Israel iherutse kwikoma cyane ubutegetsi bwa USA nyuma y’uko habayeho amasezerano na Iran ayisaba kureka gukora ibisasu bya kirimbuzi nayo igakomorerwa ibihano mu by’ubukungu.

USA igomba kureba uburyo yacururutsa uburakari bwa Israel ariko nanone ikagabanya akaduruvayo kari mu gace k’Uburasirazuba bwo hagati guhera mu myaka ya 1940.

Muri 2012 ubwo Barack Obama yiyamamazaga, Benyamin Netanyahu yashakaga ko Mitt Romney bari bahanganye yaba ari we utorwa ariko biranga. Ibi ngo byatumye hagati ye na Obama hazamo ‘akantu’.

Nubwo ari uko bimeze ariko, USA iherutse gusinyana na Israel amasezerano y’ubufatanye azatuma iyiha miliyari 38$ azayifasha guhera muri 2019 kugeza 2028.

3. Umubano wa USA n’U Bushinwa

Kuba ibihugu byombi ari byo biza ku mwanya wa mbere mu bukungu ku Isi bituma bihora bicungana, kimwe kikumva nta cyagicaho.

Muri iki gihe u Bushinwa bufitiye USA umwenda munini kandi ibi bituma iki gihugu gihora gishora amafaranga hirya no hino ku Isi kugira ngo gitere imbere kandi kishyure imyenda kibereyemo USA.

Kuba u Bushinwa bushaka kugira ijambo rikomeye mu karere  buherereyemo cyane cyane mu Nyanja yabwitiriwe ariko buhuriyeho n’ibihugu nka Indonesia, Phillipines, n’ibindi bituma buhorana ijambo rikomeye ryo kwihaniza biriya bihugu no kwamagana uwo ari wese washaka kubuvogera.

Uzasimbura Obama agomba kumenya gukorana neza n’u Bushinwa kugira ngo hatagira ikibazo gikomeye cyavuka hagati yabo kuko nta n’umwe wabyungukiramo.

Ibihugu 12 bituranye n’inyanja ya Pacifique, birimo U Buyapani na Vietnam biherutse gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi biheza u Bushinwa.

Abahanga basesengura ubukungu bw’Isi bemeza ko u Bushinwa ari cyo gihugu gufite umusaruro mbumbe ku mwaka munini guhera muri 2014.

4. Guhangana n’u Burusiya

Umubano w’u Burusiya na USA watangiye kwangirika guhera mu mwaka wa 2014, bapfa agace ka Ukraine kitwa Crimea u Burusiya bwigaruriye.

U Burusiya kandi ntibwishimira na gato kubona USA yifashisha Umuryango wo gutabarana w’Ibihugu byo mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantique (OTAN/NATO) kugira ngo ivogere kandi yigarurire ibihugu byahoze biri muri URSS (Union des Republiques Socialistes et Sovietiques).

Ikinyamakuru cyandika amakuru y’ubutasi cyitwa IntelNews.Org giherutse kwandika ko hari ba maneko b’Abarusiya baherutse gufatirwa mu gihugu cya Montenegro bashaka gutegura Coup d’Etat bagashyiraho ubutegetsi budashaka kujya muri OTAN.

Ikindi gitanya America n’U burusiya nk’uko byavuzwe haruguru, ni Syria. Ikibazo cya Syria kizakomeza kugira ingaruka ku mubano hagati ya Kremlin na Washington kuko kiriya gihugu ariho ibihugu byombi (USA na Russia) bishaka kwerekanira ko bikomeye.

5. Ubusumbane bukabije hagati y’Abanyamerika

Muri USA abashomeri bangana na 4.9%. Nubwo ari uko bimeze ariko hagaragara ubusumbane bunini mu mibereho y’abatuye USA.  USA ni aha kabiri ku Isi haba ubusumbane mu mishahara nyuma ya Mexique.

Ubu ngo Abanyamerika miliyoni 46 barakennye kandi n’abakire bafite imyenda iremereye, imyinshi ikaba iterwa n’ubukode buremereye bw’inzu.

Abatuye USA bafite imyenda ingana na miliyari 13.290$. Inguzanyo zihabwa abanyeshuri muri za Kaminuza ngo zikubye kabiri guhera muri 2008 kugeza 2016 ziva kuri miliyari 660$ zigera kuri miliyari 1.260$.

Muri 2015 abashomeri bari kuri 4.6% mu Bazungu, bakaba 11.2% mu Birabura. Ibi hamwe n’ibindi byerekana ko Politiki y’ubukungu imbere mu gihugu izita kuri ubu busumbane.

6. Umwenda Leta ifite

USA nubwo ikize, ifitiye ibihugu nk’u Bushinwa imyenda myinshi. Uko ibihe byagiye bihita ni ko uyu mwenda wagiye wiyongera uva kuri 63% muri 2006 ugeze ku gipimo cya 108% muri 2016.

Nubwo muri Manda ya kabiri ya Barack Obama, umwenda wagabanutseho gato (ukajya kuri 105%) ubu ngo manda itaha ishobora kuzatuma wiyongera, Hilary  Clinton aramutse atowe ariko ngo Donald Trump atowe nk’uko byemezwa ba Le Figaro umwenda wagabanuka.

7. Kugabanya cyangwa guhagarika urugomo rukoresheje imbunda

Muri USA hapfa abantu 30.000 bazize amasasu y’imbunda kuko zemewe gutungwa muri kiriya gihugu. Muri 2014 hishwe abantu ibihumbi 12.575 naho muri 2015 hicwa abaturage 13.338.

Muri manda ya kabiri ya Perezida Obama, abapolisi bagiye bashinjwa kwica Abirabura babashinja gushaka kuzana amahane cyangwa ubujura. Ubu bwicanyi bwagiye butera imvururu, n’imyigaragambyo ikomeye abantu bakigabiza imihanda hirya no hino nk’ahitwa Ferguson muri 2015.

Urubuga killed by Police, rugaragaza ko kugeza ubu Polisi imaze kwica abantu 962 muri uyu mwaka wa 2016.

8.  Ikibazo cy’Abimukira

Imwe mu nkingi abiyamamazaga bagarutseho ni ugucunganwa n’Abimukira no kureba niba bakwemererwa kwinjira muri USA cyangwa babyangirwa.

Donald Trump yigeze kuvuga ko ashobora kuzubaka urukuta ruzenguruka USA na Mexique kugira ngo abuze abo muri Mexique kwinjira muri USA, kuko avuga ko bafata abagore ku ngufu.

Muri USA ngo hinjiramo Abimukira bangana na 13% y’abaturage bose ni ukuvuga abangana na miliyoni 42,2. Kugeza ubu ngo abakomoka muri Mexique ni bo bimukira benshi kuko bangana na 60%, abasigaye bagaturuka mu bindi bihugu byo muri Amerika y’epfo no mu birwa bya Caraïbes.

Iki kibazo kizaba kimwe mu byo uzayobora USA azahangana na byo mu myaka iri imbere, kandi ni ikibazo gikomeye ku bukungu n’umutekano bya USA.

9. Gukurikiza amasezerano y’i Paris mu guhagarika ibyuka byangiza ikirere

Aya masezerano aherutse gusinywaho na Perezida Barack Obama, ariko amahanga ategereje kureba niba uzamusimbura azayashyira mu bikorwa.

Amasezerano yiswe COP 21 ateganya ko ibihugu bizaba byaraganyijeho ubushyuhe bw’Isi ku kigero cya 2°C. Kugeza ubu USA yohereza 15% y’ibyuka byose byangiza ikirere. U Bushinwa buza ku mwanya wa mbere.

Mu masaha make ashize amakuru yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga, Hillary Clinton ni we uri imbere mu matora ariko imibare idasubirwaho ntiratangazwa, gusa ngo kuri uyu wa gatatu tariki 9 Ugushyingo Perezida mushya wa USA azarara amenyekanye.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • contradiction, hamwe muti Ubushinwa bufitiye Amerika umwenda munini ahandi muti USA ifitiye China umwenda, ukuri ni ukuhe?

  • wa munyamakuru we urayobya abasomyi !

    ubushinwa bufite ideni ark ntago burifitiye USA. ubu bufite ideni ringana na $1.7 trillion

    mugihe USA ufite ideni ringana na $19 trillion kdi 7% kiryo deni akaba ari ryo deni USA ifitiyr ubushinwa .

    nkuko byumvikana rero USA ifitiye umwende ubushinwa ntago ari ubushinwa bufite umwenda !

Comments are closed.

en_USEnglish