Digiqole ad

George W. Bush ntiyemeranya na Donald Trump wigizayo Itangazamakuru

 George W. Bush ntiyemeranya na Donald Trump wigizayo Itangazamakuru

Bush avuga ko atemeranywa na Trump wikoma ibitangazamakuru

George W. Bush wahoze ari umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika yibasiye mu kinyabupfura Perezida Donald Trump ukomeje kurwanya itangazamakuru, avuga ko atemeranya na we ku byo akunze gutangaza ku itangazamakuru iyo avuga ku bya politiki n’iby’itangazamakuru byo muri iki gihugu.

Bush avuga ko atemeranywa na Trump wikoma ibitangazamakuru
Bush avuga ko atemeranywa na Trump wikoma ibitangazamakuru

Bush wabaye perezida wa 43 wa US ntiyigeze ahabwa agahenge n’itangazamakuru mu myaka umunani yamaze muri ‘White House’ avuga ko atifatanyije na Trump mu bitekerezo bye byo kuba afata itangazamakuru nk’umwanzi w’Abanyamerika.

Uyu wahoze ayobora US waganiraga na NBC yagise ati “ Nizera ko itangazamakuru ari ingenzi kuri demokarasi, kandi ibitangazamakuru birakenewe kugira ngo bifashe abantu nkanjye kuzuza inshingano.”

Perezida Donald Trump ubaye umukuru w’igihugu wa 45 wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika yagiye yumvikana kenshi yikoma ibitangazamakuru bikomeye muri iki gihugu abishinja kubogama no gutangaza amakuru y’ibinyoma (fake news).

Ibi kandi agiye abihurijeho na bamwe mu byegera bye birimo umujyanama we wa hafi Stephen Bannon ukunze kwita itangazamakuru ko ari ishyaka rirwanya Leta.

Bush avuga ko ababazwa no kuba ibi Trump akunze kubitambutsa mu mbwirwaruhame zikomeye zirebana n’ubuzima bw’igihugu, akavuga ko ibi bishobora kuzafatwa nko guhonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru.

George W. Bush uherutse kumurika igitabo kijyanye n’ubugeni amaze iminsi ahugiyemo, iki gitabo yise ‘Ubutegetsi bushobora kugira imbata abantu bakabakoresha ibyo bashaka, ni ngombwa ko itangazamakuru ryibutsa inshingano abantu nk’abo bakoresha nabi ububasha bafite.”

Avuga ko uku gukomeza kuvuga nabi itangazamakuru bishobora kugusha US mu manga, bikanatuma intego zo gukomeza kwamamaza demokarasi kw’iki gihugu bicika intege.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish