Digiqole ad

Umuvandimwe wa Obama wari umaze igihe ari umu-Democrat ngo azatora Trump

Malik Obama usangiye umubyeyi umwe (Se) na Perezida Barack Obama yatangaje ko nyuma y’igihe kinini ari umu-Democrat ubu yinjiye mu ishyaka ry’aba-Republican ndetse ko yiteguye kuzaha ijwi Umukandida wo muri iri Shyaka, Donald Trump.

Malik usangiye Umubyeyi na Perezida Barack Obama ngo ari inyuma ya Trump
Malik usangiye Umubyeyi na Perezida Barack Obama ngo ari inyuma ya Trump

Uyu mugabo umenyerewe ku izina rya Abong cangwa Roy arusha Barack Obama imyaka itatu, bombi bakaba bavuka ku mubyeyi umwe (Se), ba nyina akaba ari bo batandukanye

Malik Obama yavukiye anakuriria I Nairobi muri Kenya mu gihe umuvandimwe we Barack Obama yavukiye akanakurira I Hawaii muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Indonesia.

Uyu mukuru wa Perezida Obama avuga ko atazashyigikira Umukandida wo mu ishyaka ry’umuvandimwe we rihagarariwe ma Hillary Clinton ahubwo ko ari inyuma ya Donald Trump w’Aba-Republican.

Uyu mugabo usangiye Se na Obama avuga ko yifuza kongera kubona America itemba amata n’ubuki, bityo ko ari yo mpamvu azatora uyu mukandida Trump.

Aganira n’Ikinyamakuru The New York Post, Malik Obama wibereye iwe I Kagelo muri Kenya, yagize ati “ Nkunda Trump kuko avuga ibimuvuye ku mutima, Kongera gutuma Amerika imera neza ni intero nziza, ndifuza kubonana na we.”

Uyu mugabo umaze igihe kinini ari Umu-Democrat avuga ko yatengushywe n’ubuyobozi bw’umuvandimwe we ndetse ko ari na byo byatumye yiyumvamo irindi shyaka.

Avuga ku mukandida w’iri shyaka yitandukanyije na ryo, Malik Obama yagarutse ku makosa yakozwe na Hillary Clinton wakoreshaga rwihishwa E-mail ye bwite ubwo yari akiri Umunyamabanga mukuru wa Leta, ushinzwe ububanyi n’amahanga.

Ati “Ashobora kumenyekana cyane nk’umuhanga mu kubika amakuru.”

Uyu muvandimwe wa Barack Obama avuga kandi ko yababajwe bikomeye no kuba Clinton na Perezida Obama barishe perezida Moammar Khadafy avuga ko yari umwe mu nshuti ze magara.

Malik Obama waniyamamarije kuba Guverineri w’Intara ya Siaya yo mu magepfo y’Uburengerazuba bwa Kenya, avuga ko umuvandimwe we Barack Obama ntacyo yamufashije muri aya matora yatsinzwemo.

Benshi babonye ibitekerezo by’uyu muvandimwe wa Perezida Barack Obama baribaza niba yemerewe gutora nk’utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa The New York Post dukesha iyi nkuru ivuga ko Malik Obama asanzwe agenda cyane muri iki gihugu ndetse ko yibaruje kuzatorera muri Maryland.

Obama Malik yasuye Murumuna we Barack Obama
Obama Malik yasuye Murumuna we Barack Obama
Malik Obama ngo yambariye murumuna we Barack Obama mu bukwe bwe
Malik Obama ngo yambariye murumuna we Barack Obama mu bukwe bwe

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Iyo ninda mbi. Ubwo aratekerezako kuba ari mukuru wa Obama, kandi akamurwanya byatuma abona Umugani kwa Trump. 1st nabanze yerekane niba afite ubwenegihugu bwa USA bumwerera gukora.

  • Ubwo arashaka kurya hit!!! Nkunda umugabo ntacyo ampaye, nkanga imbwa ntacyo intwaye!!!

  • s’ugutukana ariko uyu n’umugabo mbwa.
    Yagize ati: igihe niyamamarizaga kuba Guverineri w’Intara ya Siaya yo mu magepfo y’Uburengerazuba bwa Kenya, ngo umuvandimwe we Barack Obama ntacyo yamufashije muri aya matora yatsinzwemo. None se yarazi ko niba afite umuvandimwe we umaze kuba Prezida wa USa ahita atorwa cga agira ubudahangarwa ubwo aribwo bwose? None se Barack Obama yarigutsindagiramo cga yariguhata abaturage ba Kenya ngo batore mukuru we kandi aba mukindi gihugu? Ubona iyo Barack Obama aba yari Prezida wa Kenya? Aha niho yari kwivanga mumatora ye. Ariko kuvukana n’abantu nkaba we biruta no kwivukana kabisa. None kugirango amuteze rubanda cgango amwereke ko atamukunda arimo kumufatanya n’abanzi be. Gukura udakuze mubitekerezo n’ugupfa uhagaze peepepepe. Barack, sorry for having a brother like this one. Better to know that he doesn’t exist and consider yrself that you were born alone. May God bless u Barack.

Comments are closed.

en_USEnglish