Digiqole ad

Uganda: Police yataye muri yombi abasore bari mu bikorwa byo kwamamaza Trump

 Uganda: Police yataye muri yombi abasore bari mu bikorwa byo kwamamaza Trump

Batawe muri yombi bazizwa guhungabanya umutekano bamamaza Trump

Kuri uyu wa 25 Ukwakira, igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi abasore babiri bahungabanyaga umutekano bagerageza kwinjira muri Ambasade ya Amerika I Kampala ngo bahakorere ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump uri guhatanira kuba perezida wa Amerika mu matora ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa Ugushyingo.

Batawe muri yombi bazizwa guhungabanya umutekano bamamaza Trump
Batawe muri yombi bazizwa guhungabanya umutekano bamamaza Trump

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, abasore batanu bibumbiye mu itsinda ryitwa ‘Uganda Youth Democrats’ bazindukiye kuri ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda, bahita batangira ibikorwa byo kwamamaza uyu mukandida uzaba ahagarariye Aba-Republican muri aya matora.

Aba basore bavugaga amagambo yuje ibigwi bisingiza Donald Trump, bari bafite ibyapa byanditseho amagambo ashishikariza abantu gutora uyu mukandida. Bagira bati “ Guha ijwi Trump ni ijwi ryo kurwanya igitugu muri Afurika.”

Ubwo abashinzwe umutekano kuri Ambasade y’Amerika muri Uganda bazaga kubakumira, aba basore batangiye gusaba uruhusa rwo kwinjira muri Ambasade bagakora ibikorwa byo kwamamaza bari imbere, ariko ntibabyemererwa.

Aba basore bari bamaze guterwa utwatsi ku kifuzo cyabo, ntibavuye ku izima dore ko bahagumye ndetse bagashaka gukoresha ingufu binjira, hahita hitabazwa police na yo itazuyaje igahita ihasesekara.

Igipolisi cya Uganda gitangaza ko cyahise gifata babiri muri aba basore, abandi batatu bariruka baracika. Abafashwe ni Bigirwa Moses na Allan Kitonsa.

Ibiro by’Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda ntacyo biratangaza kuri ibi bikorwa byakozwe n’aba basore bo muri Uganda no ku itabwa muri yombi ryabo.

Donald Trump waranzwe n’udushya mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, yavuze ko naramuka atowe azahangana n’abayobozi yavuze ko bagundira ubutegetsi, akavuga ko ku isonga harimo Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na Robert Mugabe wa Zimbabwe.

Ngo gutora Trump ni ugushyigikira guca ubutegetsi bw'igitugu muri Afurika
Ngo gutora Trump ni ugushyigikira guca ubutegetsi bw’igitugu muri Afurika

Dailymonitor

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Bataye umutwe ntabwo bazi ibyo barimo. Buri mu president wa amerika yaba democrat cg republican ashyigikira umutegetsi wo muri Afrika ukorera cg utabangamira inyungu za Amerika yaba akandamiza cg adakandamiza abo ayobora ntacyo bibabwiye. Umutegetsi wo mubihugu byacu bikennye bigaragara ko abangamiye amerika bahita bamumena umutwe. Singombwa kubaha ingero.
    Niba bashaka kuvanaho dictatorship bagomba gufata ishyamba bakagerageza gushyigikirwa n’ibihugu by’ibihanganye berekana advantage changes zizazana badategereje ngo Trump azaza abahindurire ubutegetsi ngo kubera hari abanyafrika umuyobozi wabo ashyira muri gereza cg acishamo urusasu. Umwirabura muri America abazungu baracyamusuzugura mwibwira ko uwo muri afrika ariwe baha agaciro? Udafite technology na economy nta power uba ufite ntacyo uba uricyo.

  • kuki abanyafrika tugitekereza ko abanyamerica, Europe, Asia n’ahandi aribo bazadukorera ibyo twifuza? Nitwe ubwacu

Comments are closed.

en_USEnglish