Kuri uyu wa Mbere mu Karere ka Bugesera hahuriye inama nyunguranabitekerezo ya gatatu hagati y’abahanga mu binyabuzima, ubutabire, ubumenyi bw’Isi n’abandi bafatanyabikorwa barebera hamwe aho imirimo yo gucukura Methane mu Kivu igeze no kureba uko yakorwa neza kurushaho hatangijwe ibidukikije kandi mu buryo bugirira akamaro impande zombi. U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo […]Irambuye
Tags : Congo Kinshasa
Colette Braechman ni umunyamakuru uzwi cyane wo mu Bubiligi wandika ku mateka ya Politili mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Uyu mugore aherutse kubwira Radio Okapi ko akurikije uko nyakwigendera, Etienne Tshisekedi utaravuze rumwe n’ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bwayoboye Congo Kinhsasa, yitwaye ubwo yari Minisitiri w’Intebe ku bwa Perezida Laurent Desire Kabila no ku butegetsi bw’umuhungu […]Irambuye
Imiryango itari iya Leta iharaira Demokarasi muri Congo Kinshasa yatangije uburyo bushya yise ubugendera ku mahame ya Demokarasi bwo kotsa igitutu Perezida Joseph Kabila ngo arekure ubutegetsi. Perezida Joseph Kabila yagombaga kurangiza manda ya kabiri ari na yo ya nyuma yagenerwaga n’itegeko nshinga tariki ya 19 Ukuboza 2016, amataro y’uzamusimbura yari kuba tariki 27 Ugushyingo […]Irambuye
Ku wa gatatu mu Mujyi wa Goma habaye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana amasezerano yasinywe, yemerera Perezida Joseph Kabila kuguma ku butegetsi kugeza igihe amatora azaba. Abigaragambya bavuze ko Kabila bamuhaye ikarita y’umuhondo nko kumuburira ko agomba kuva ku butegetsi. Iyi myigambyo y’amahoro yateguwe n’abadashyikiye Perezida Joseph Kabila mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa […]Irambuye
Aba batashye bari barahunze mu mwaka 1994, nyuma y’imyaka 22 bahisemo kuva mu mashyamba ya Congo. Bavuze ko bajyaga babuzwa gutaha n’abayobozi babo, gutaha babifashijwemo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).Furaha Esiteri watashye yagize ati: “Nejejwe no kongera kugera aho navukiye kandi nabyariye. Mbega ibyiza we!…” Aba bambutse bose banyuze ku mupaka wa Rusizi […]Irambuye
Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu isoko mpuzamahanga riremwa n’abaturage baturutse mu bihugu bya DRC, u Burundi n’u Rwanda riri i Rusizi ryafashwe n’inkongi y’umuriro, biravugwa ko byatewe n’intsinga z’amashanyarazi ubwo bacanaga imashini isya ifu ya Kawunga. Ngo byatewe n’itsinga zakoze ibyo bita circuit bibyara inkongi y’umuriro yatwitse isoko ryose rirakongoka. Matabaro Joseph […]Irambuye
Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko mu mpera z’icyumweru gishize cyafashe umwe mu bakomando bakomeye nyeshyamba za FDLR, mu mujyi wa Kampala. Mu nkuru dukesha ikinyamakuru ‘Chimpreports’ ifite umutwe ugira uti ‘Umukomando ukomeye wa FDLR yafatiwe muri Uganda’, kigaragaza aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’igipolisi; Fred Enanga watangaje ko uyu musirikare ufite amazina ya Maj Barrack Anan […]Irambuye
Mu mikino isoza iy’itsinda rya kabiri (B), ikipe ya Cameroon ikoze ibyo benshi batatekerezaga itsinda Congo Kinshasa 3-1, byayihesheje amahirwe yo gusohoka mu itsinda iri ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi. Amavubi azahura na DR Congo yabaye iya kabiri mu itsinda. Amateka y’amakipe yombi mu mikino ya CHAN yagaragazaga ko Congo Kinshasa yari yarashoboye gusezerera […]Irambuye
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku cyumweru tariki 03 Mutarama 2015 Moïse Katumbi yavuze ko yagiye mu ruhande rutavugwa rumwe na Leta ya Perezida Kabila rwitwa Front Citoyen 2016. Uyu mugabo wari Guverineri w’Intara ya Katanga akegura umwaka ushize ndetse mu kwezi kwa cyenda 2015 akava mu ishyaka PPRD riri ku butegetsi, kuva icyo gihe ntiyigeze […]Irambuye
Saa sita n’igice kuri uyu gatatu nibwo abayobozi mu ngabo za MONUSCO bashyikirije uruhande rw’u Rwanda Lt Col Habamungu Desire alias Babou Adamo wari ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR. Byabereye ku mupaka wa Rubavu – Goma. Uyu mugabo mu kanya gato cyane yabonye n’abanyamakuru yababwiye ko yishimiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka 20 kandi […]Irambuye