Digiqole ad

Major Barrack Anan wo muri FDLR yafatiwe muri Uganda

 Major Barrack Anan wo muri FDLR yafatiwe muri Uganda

FDLR ishinjwa gukora ibikorwa bibi ku baturage bo mu Burasirazuba bwa Congo

Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko mu mpera z’icyumweru gishize cyafashe umwe mu bakomando bakomeye nyeshyamba za FDLR, mu mujyi wa Kampala.

FDLR ishinjwa gukora ibikorwa bibi ku baturage bo mu Burasirazuba bwa Congo
FDLR ishinjwa gukora ibikorwa bibi ku baturage bo mu Burasirazuba bwa Congo

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru ‘Chimpreports’ ifite umutwe ugira uti ‘Umukomando ukomeye wa FDLR yafatiwe muri Uganda’, kigaragaza aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’igipolisi; Fred Enanga watangaje ko uyu musirikare ufite amazina ya Maj Barrack Anan yafatiwe kuri Station ya Police agerageza gushaka kwinjira muri iki gihugu ashaka ibyangombwa by’ubuhunzi.

Aganira n’abanyamakuru; umuvugizi w’igipolisi yagize ati “Mu iperereza, twasanze yarinjiye muri bariya barwanyi muri 2000 ndetse yagiye asura inkambi zitandukanye hano muri Uganda ashaka abo bakwinjiza mu gisirikare cyabo akabohereza mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare i Ngana muri Kivu ya ruguru.

Nk’uko bitangazwa n’uyu mupolisi, uyu murwanyi yakingiwe ikibaba na bamwe bo mu bwoko bw’aba ‘Nyamurenge’ bo muri Congo kugira ngo yake ubuhunzi anabonereho kujya gushaka abo kwinjiza muri FDLR.

Yagize ati “Iperereza riracyakomeje hashakishwa abandi bakomando bari bafatanyije barimo Col Mbarushimana, Maj Claude Musabimana, Capt Shirambere na Capt Bazimpora bose bakekwaho kujya gushaka abo kwinjiza mu girikare mu nkambi zo muri Uganda.”

Bamwe mu bayobozi b’Umuryango w’Abibumbye bavuga ko ibirindiro by’abarwanyi ba FDLR byagabweho ibitero n’igisirikare cya Congo, gusa bakavuga ko uyu mutwe ubarizwamo bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda bakomeje guteza ibibazo by’umutekano mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda yavuze ko uyu murwanyi wa FDLR Maj Barrack Anan azaryozwa kwinjira muri Uganda binyuranyije n’amategeko agamije ibikorwa byo guhungabanya ubutegetsi.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ariko nkawe wandika ukavuga ngo umusirikare wa FDRL yakingiwe ikibaba nabanyamurenge ushingiye kizihe evidences mugomba gukora ubuntamakuru buri pofessional izi ni roomers ntabwo bishoboka ko abanyamurenge bakingira ikibaba umusirikare wa FFDR.

    • @ lideo ntabwo ari rumors nkuko ubivuga kuko birazwi neza ko hari bamwe mu banyamulenge bakorana na FDLR, nka ba RUBERANGABO, MASUNZU n’abandi.

  • @lideur: “ubuntamakuru, …roomers..”! Reka abakora iperereza bakore akazi kabo nibakubwira ibyo ryerekana wowe ujye wicecekera kuko muri aka karere habera byinshi. Ntutangazwe rero nuko n’abo wita bene wanyu iyo hajemo cash bakugambanira!

  • Uyu muntu uvugango abanyamurenge bafashije uyu kujya muri camps des réfugiés iBugande ntawabyemera namba, usibye no kuvugana nawe ibyo kwinjira mu nkambi, ntiyanarota akorana dilu (deal) n’ikitwa DFLR. Ariko mwitiranya ibintu kweli, umunyamulenge na FDLR. Wapi wapi, nta source bifite, uwayishaka ntaho yava. Barashaka kuvangira abanyamulenge ngo babure ubuhungiro kugisekuruza mu Rwanda ngo babure naho bitwa bavukiye kubera babakatiyeho imipaka bakegekwa ku BUVIRA bitewe na conference de berlin muri 1885. Aba bantu mubareke, biturize kabisa, ntibazabure Congo ngo babure ‘uRwanda. Mwiyibagije ibyo Agathon RWASA/iBurundi yabakoreye? Cga iBukavu muri Congo aho bafataga abahungu n’abagabo bakabafungira muri kontineri barangiza bakazengurutsa esansi ku mpande zayo bose bagakongokeramo. Itariki ya 1/4/2016 yararenze bavandiii.

  • Ntago byantungura ko umunyamurenge yakingira ikibaba FDLR kuko mu Rwanda hari abari abatutsi bakoze Jenocide bayikorera abatutsi bene wabo
    ikindi gishoboka nuko mu nkambi haba harimo uwiyita umunyamurenge kuko yavuye congo gusa bikitirirwa abanyamurenge!ubugambanyi bukomeye burakorwa rero bitewe nibitekerezo byahawe umuntu biherekejwe na cash cg iterabwoba

Comments are closed.

en_USEnglish