Umuti urambye ku mpunzi z’Abarundi ni ugutaha iwabo – Reynders
*Umubano w’u Burundi n’u Bubiligi ngo ntukwiye gushingira ku mateka y’ubukoloni gusa,
*U Bubiligi buzakora ibishoboka byose kugira ngo ibikorwa byo gufasha mu nkambi bigende neza,
*UHCR mu Rwanda imaze kubona miliyoni 19,5$ mu gihe hakenewe miliyoni 105,5$ azafasha impunzi 160 000.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Bubiligi, Didier Reynders wari mu Rwanda kuva ku gatatu w’icyumweru gishize, yavuze ko umuti urambye ku mpunzi z’Abarundi ari uko igisubizo ku bibazo biri iwabo cyaboneka bagataha iwabo.
Ku wa kane ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru afatanyije na Minisititi w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, Reynders yavuze ku muti urambye ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi, asubiza ikibazo cy’uko abahagarariye HCR mu Rwanda bavuze ko babonye 30% by’ingengo y’imari igenewe ibikorwa byo gufasha impunzi z’Abarundi mu Rwanda.
Umuseke wabajije Minisitiri Reynders icyo igihugu cye, cyakolonije u Burundi, kikaba kinafitanye umubano wa kera nabwo, icyo kizakora kugira ngo ibikorwa byo gufasha Abarundi bari mu nkambi mu Rwanda ntibihagarare.
Didier Reynders, yavuze ko umubano w’u Bubiligi n’u Burundi udakwiye kumvikana nk’igihugu cyakolonije ikindi, ahubwo ngo ukwiye kureberwa uko ibintu bimeze ubu.
Yagize ati “Nitabiriye mu myaka mike ishize isabukuru y’imyaka 50 U Burundi bumaze bubonye ubwigenge, nibaza ko umubano wacu n’u Burundi ugomba kubonwa muri ubwo buryo uyu munsi ni ikintu cy’ingenzi kukivuga.”
U Bubiligi, ngo nibwo bwatanze inkunga y’ingoboka yari ikenewe mu mwaka ushize wa 2015 mu nkambi z’Abarundi mu Rwanda, kandi ngo no muri uyu mwaka bari gukurikiranira hafi uko ibintu bimeze.
Ati “Mu mwaka ushize habayeho ibibazo byo kubura inkunga ijyanye n’ibyo kurya, ejo nahuye n’abahagarariye umuryango wita ku mpunzi HCR (ku wa gatatu tariki 8 Kamena ageze i Kigali), n’abahagarariye PAM/WFP (World food program) n’abandi bafatanyabikorwa bari mu Rwanda bafasha impunzi z’Abarundi.
Mu mwaka ushize ni u Bubiligi bwatanze inkunga y’ingoboka kugira ngo gutanga inkunga y’ibiribwa mu nkambi bikomeze kugenda neza. Muri uyu mwaka turabikurikiranira hafi, kugira ngo habeho ubushobozi ku miryango nterankunga bwo gukomeza gufasha impunzi z’Abarundi ku bufasha bw’ibanze.”
Reynders avuga ko igihugu cye kidafasha mu bijyanye n’ibiribwa gusa, ngo hari n’akazi gikora mu bijyanye n’uburezi.
Ati “Nagira ngo mvuge ko by’umwihariko nshimishwa n’uko mu Rwanda mu nkambi hari ishuri rinini aho abana 15 000 bigira kandi harimo na Kaminuza, aho na ho duteramo inkunga.”
Ku bwe ngo u Bubiligi burakorana n’izindi mpande zose bireba kugira ngo amahoro mu Burundi agaruke, impunzi zitahuke kuko ngo ni cyo gisubizo kirambye.
Yagize ati “Niba dukorana n’abandi kugira ngo haboneke igisubizo cya politiki ku bibazo by’u Burundi, ni ukubera ko dutekereza ko igisubizo cyiza kuruta ibindi ari uko impunzi z’Abarundi zashobora gutaha iwabo mu Burundi. Icyo cyaba igisubizo cyiza mu bijyanye no gukemura ibibazo, nk’uko tubyemera.”
Yavuze ko u Bubiligi buzakomeza gukurikiranira hafi nk’uko byagenze mu mwaka ushize kugira ngo habe haboneka inkunga yatangwa mu buryo buhagije ku mpunzi z’Abarundi.
Mu bihugu u Burundi bwagiye butunga agatoki ko byihishe inyuma y’imvuru zadutse muri icyo gihugu harimo n’u Bubiligi ndetse n’u Rwanda nk’uko na Didier Reynders yabigarutseho, gusa ubu u Rwanda nirwo rusigaye ruvugwa cyane.
Mbere y’uko Didier Reynders agera mu Rwanda ku wa gatatu w’icyumweru gishize, yari yabanje i Dar es Salaam muri Tanzania akaba yarahuye na Benjamin Mukapa umuhuza mu bibazo by’Abarundi, kandi ngo hari indi nama azagirana na we i Bruxelles mu Bubiligi.
Umuvugizi wa HCR mu Rwanda Martina Pomeroy yatangarije Umuseke ko kugeza ubu bamaze kubona miliyoni 19,5$ kuri miliyoni 105,5$ yari ateganyijwe muri uyu mwaka gufasha impunzi 160 000 (Abasaga 70 000 ni Abarundi) ziri mu Rwanda muri rusange.
Ayo mafaranga akoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo kurinda impunzi, kuzitwara ziva ku mupaka zijyanwa mu nkambi, kubona ibikoresho by’ibanze, gusukura amazi, inzitiramibu, ibikoresho by’isuku n’ibindi.
Mu nkambi ya Mahama, abarimu b’Abarundi baherutse kwigaragambya bavuga ko umushahara bagenderwaga wagabanutse.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ni byo koko, umuti urambye w’ikibazo cya ziriya mpunzi z’abarundi ni uko zatahuka mu gihugu cyazo. Byaba byiza rero u Rwanda, Uburundi na HCR bakoranye inama bakarebera hamwe impunzi zumva zishaka gutahuka iwazo i Burundi bakazifasha gutahuka neza. Izidashaka gutahuka nazo bakareba impamvu ibitera bakazishakira igisubizo gikwiye.
Ntabwo twifuza ko umubano w’u Rwanda n’Uburundi wakononekara kubera ikibazo cy’impunzi. Uburundi n’u Rwanda ni ibihugu by’ibituranyi bigomba guharanira kubana neza, mu mahoro mu bwumvikane no mu bwubahane. Ibyo bihugu byombi nta kigomba kwivanga mu bibazo by’ikindi, cyangwa ngo gitere inkunga ababa barwanya ubutegetsi bwo mu kindi gihugu.
abo barimu bo munkambi bakwiye kwihangana kuko kuza mu nkambi ntibaje Ku kazi ahubwo bari bahunze!
Ubundi se impunzi zihabwa akazi zite mu gihugu zahungiyemo ko mperuka amategeko ya HCR atabyemera.
Nanjye ntabwo mbyumva rwose kimwe nuko bahise babaha ubuhungiro bose ntabushishozi nabuke bubanje gukorwa.
Nuko bashakaga kubashishikariza guhunga igihugu cyabo ku bwinshi! Ko batabuhaye abanyekongo?!
Comments are closed.