*Umuganda ni umwanya wo gukorera hamwe, no kurinda ibyagezweho, *U Rwanda rwamenyekanye ku izina ribi mu myaka 21 ishize, ubu ruzwiho ibindi bikorwa byiza, *Ubuzima bwiza bugomba kujyana no gukora Siporo, Mu muganda wo gutera ibiti ku musozi witwa Bwiza bwa Gasogi, uherereye mu mudugudu wa Ruhangare, mu kagari ka Bwiza mu murenge wa Ndera, […]Irambuye
Tags : Africa
Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigega cy’imari ku Isi (FMI) bwagaragaje ko ubukungu bwo ku mugabane wa Afurika buziyongera ku kigero cya 3,75% muri uyu mwaka, ni cyo kigero cyo hasi kizaba kigaragaye kuri uyu mugabane mu myaka itandatu ishize. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko iri gabanuka ry’umuvududo w’ubukungu muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara rizaterwa no […]Irambuye
*Africa na bimwe mu bihugu bitaratera imbere cyane umubare w’abahitanywa n’impanuka uri hejuru *Ibyo bihugu bikennye n’ibitera imbere bifite 56% by’imodoka zose ku Isi, ariko abagwa mu mpanuka ni 90% by’imfu zose *Abamotari bari mu bahitanywa n’impanuka cyane kuruta abandi bakoresha imihanda Mu cyegeranyo cyasohowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibunge ryita ku buzima (OMS) kuri uyu wa […]Irambuye
Ubwo yari amaze kugira ibiganiro na Perezida wa Sena, Bernard Makuza, Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Ali Idi Siwa yabwiye abanyamakuru ko umubano wa Tanzania n’u Rwanda uzira amakemwa ‘Excellent’, naho Makuza asanga nta zibana zidakomanya amahembe. Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda yavuze ko yari aje muri Sena mu rwego rwo kwimenyekanisha kuri Perezida wa […]Irambuye
Urukurikirane rw’ibisasu byaturikiye ahantu hatatu hatandukanye mu murwa mukuru Abuja byahitanye abantu 18 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi. Ibisasu bibiri byabanje guturikira mu gace kitwa Kuje, umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu ku biro bya Polisi, undi yiturikirizaho igisasu mu isoko. Ikindi gisasu cyaturikiye ahahagarara imodoka mu gace kitwa Nyanya. Nta mutwe wigambye iby’iki gitero ariko nk’uko bisanzwe haketswe ko […]Irambuye
Raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse ku wa gatatu tariki 29 Nyakanga iravuga ko umubare w’abatuye Isi uzaba ari miliyari 8,5 mu mwaka wa 2030, mu mwaka wa 2050 bazaba bamaze kuba miliyari 9,7 mu myaka 50 izakurikira, mu 20100 abatuye Isi bazaba ari miliyari 11,2. Mu mwaka wa 1990, hashize imyaka 25, Isi yari ituwe […]Irambuye
Perezida wa America Barack Obama amaze kugeza ijambo imbere y’Inama yaguye y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe (AU), mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye i Addis Ababa muri Ethiopia, ijambo rye ryibanze ku kwigisha abayobozi ba Africa ko bagomba kubaha ibiteganywa n’amategeko, anavuga kandi ku byo kurwanya iterabwoba ryugarije isi na Africa. Ijambo rya Perezida Obama ryakurikiye irya Nkosozana […]Irambuye
Obama agarutse gusura Africa, Kenya niyo itahiwe, imibanire ya USA na Africa wakwibwira ko ikataje nyamara ngo ubushake bwa Amerika mu gufatanya na Africa mu bucuruzi no guhahirana buri hasi ugereranyije n’ubushake bukomeye iki gihangange gifite mu gufatanya na Africa mu bya gisirikare. Gutuza ingabo zabo muri Africa Muri Africa niho honyine USA zidafite ingabo […]Irambuye
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yabwiye abanyamakuru ko mu bigenza Perezida wa America Barack Obama muri Kenya, ibyo kuvuga ku burenganzira bw’abashaka kubana bahuje ibitsina ‘UBUTINGANYI’ bitarimo. Uhuru Kenyatta yavuze ko mu byo azaganira na Perezida Obama nta burenganzira bw’abatinganyi burimo. Barack Obama azagera mu gihugu cya Kenya ku wa gatanu w’iki cyumweru mu nama […]Irambuye
Abakandida umunani barahatana ngo bazasimbure Umunyarwanda Donald Kaberuka ku buyobozi bwa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD), mu gihe umugabe wa Africa usiganwa n’igihe ngo utere imbere. Iyi banki ifite abanyamuryango 80, bagizwe n’ibihugu 54 byo ku mugabane wa Africa n’ibindi bihugu 26 bitabarizwa kuri uyu mugabene. Amatora y’umuntu uzasimbura Dr. Kaberuka ateganyijwe ku wa kane […]Irambuye