Impanuka zihitana abasaga miliyoni 1, 2 ku Isi buri mwaka
*Africa na bimwe mu bihugu bitaratera imbere cyane umubare w’abahitanywa n’impanuka uri hejuru
*Ibyo bihugu bikennye n’ibitera imbere bifite 56% by’imodoka zose ku Isi, ariko abagwa mu mpanuka ni 90% by’imfu zose
*Abamotari bari mu bahitanywa n’impanuka cyane kuruta abandi bakoresha imihanda
Mu cyegeranyo cyasohowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibunge ryita ku buzima (OMS) kuri uyu wa mbere ku bijya n’umutekano wo mu muhanda muri 2015, hagaragajwe ko abantu miliyoni 1, 25 ku Isi bapfa buri mwaka bishwe n’impanuka.
Dr Margaret Chan umuyobozi mukuru wa OMS yavuze ko imibare y’imfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda zikomeza kwiyongera cyane mu bihugu bikennye.
Muri iki cyegeranyo kandi bavuze ko abantu bakoresha imihanda ku Isi bose bataba bafite umutekano ku buryo bungana.
Bavuze kandi ko harimo itandukaniro rinini hagati y’ibihugu bikize, ibiri mu nzira y’amajyambere n’ibikennye cyane ku Isi ku kijyanye n’ukuntu impanuka ziba. 90% by’imfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda ziba mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, nubwo umubare w’imodoka ari 54% by’imodoka zose ziri ku Isi.
Muri ubu bushakashatsi bavuze ko umugabane w’U Burayi uza inyuma mu kugira impanuka mu gihe Afrika iza imbera mu kugira imfu nyinshi ziterwa n’impanuka zo mu muhanda.
Kuba imfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda zisa n’izitaragabanutse cyane cyangwa ngo ziyongere mu myaka mike ishize kandi ibinyabiziga n’abantu bidasiba kwiyondera, ngo ni uko ku Isi muri iyi myaka itatu ibihugu 79 byagerageje kugabanya umubare w’imfu ziterwa n’impanuka mu gihe mu bihugu 68 imibare yazamutse.
Muri iki cyegeranyo bagaragaje ko abamotari (motard) ari bo bagize umubare munini w’imfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda. Abagenda kuri moto bapfira mu mpanuka bagera kuri 23% by’imfu zose zibera mu muhanda.
Mu bushakashatsi bagaragaje ko impamvu ituma umubare w’imfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda uba munini ari uko ibihugu byinshi biba nta mategeko bifite agenga imyitwarire mu muhanda no gukoresha ibinyabiziga.
Itegeko rigenga ikoreshwa ry’imikandara yo mu modoka rikoreshwa mu bihugu 105, irigena umuvuduko riri mu bihugu 47, itegeko rigena ibijyanye no gutwara wanyoye inzoga riri mu bihugu 34, naho irijyanye no kwambara Ingofero zirinda umutwe (casque) riri mu bihugu 44.
Ibihugu 53 nibyo bifite itegeko rigena aho umwana agomba kwicara mu kinyabiziga bigendanye n’imyaka afite.
OMS
NDUWAYO Callixte
UM– USEKE.RW