Digiqole ad

Abantu 8 barahatanira gusimbura Donald Kaberuka ku buyobozi bwa BAD

 Abantu 8 barahatanira gusimbura Donald Kaberuka ku buyobozi bwa BAD

Dr-Donald-Kaberuka-Umunyarwanda-uyobora-Banki-nyafurika-itsura-Amajyambere-ADB-cyangwa-BAD

Abakandida umunani barahatana ngo bazasimbure Umunyarwanda Donald Kaberuka ku buyobozi bwa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD), mu gihe umugabe wa Africa usiganwa n’igihe ngo utere imbere.

Dr-Donald-Kaberuka-Umunyarwanda-uyobora-Banki-nyafurika-itsura-Amajyambere-ADB-cyangwa-BAD (Net Foto)
Dr-Donald-Kaberuka-Umunyarwanda-uyobora-Banki-nyafurika-itsura-Amajyambere-ADB-cyangwa-BAD (Net Foto)

Iyi banki ifite abanyamuryango 80, bagizwe n’ibihugu 54 byo ku mugabane wa Africa n’ibindi bihugu 26 bitabarizwa kuri uyu mugabene.

Amatora y’umuntu uzasimbura Dr. Kaberuka ateganyijwe ku wa kane tariki 28 Gicurasi. Biragoye kumenya uzamusimbura nyuma y’imyaka 10 yari amaze ku buyobozi bw’iyi Banki nini ku mugabane wa Africa.

Gusa ariko n’ubundi umusimbura we azaba afite akazi katoroshye ko gushyira mu bikorwa intego z’iyi banki, zigamije ahanini guteza imbere umugabane wa Africa, ahanini mu gutera inkunga imishinga migari.

Mu mwaka wa 2013, iyi banki ishinzwe iterambere ry’umugabane wa Africa, yatanze miliyari 6,8 z’amadolari ya America ku mishanga 317.

Kuri ubu nubwo hari ibibazo by’intambara mu bihugu bimwe na bimwe, ahandi hakaba harakozweho n’icyorezo cya Ebola, n’ahandi hari ubukene mu baturage, Luc Rigouzzo washinze ikigo cy’ishoramari ‘Amethis investment fund’ avuga ko uyu mugabane “urubibi rushya rw’iterambere mu bukungu ku Isi.”

Ibi abihera ko ubukungu bwa Africa bwikubye kabiri kuva mu 2000, aho bwageze kuri trillion 2 mu madolari ya America.

Raporo yakozwe n’umuryango wa OECD ugizwe n’ibihugu btera inkunga hatarimo Ubushinwa n’Uburusiya, yasohotse ku wa mbere ivuga ko ubukungu bwa Africa muri uyu mwaka buzazamukaho 4,5%.

Mu bakandida biyamamaza hari umugore, Cristina Duarte, Minisitiri w’Imari mu gihugu cya Cape Vert, atowe yaba ari we mu ntu wa mbere uvuga ururimi rw’Igiportigali utorewe kuyobora iyi banki.

Abandi bahatana ni Akinwumi Adesina wo muri Nigeria, uyu akaba ahabwa amahirwe bitewe n’ubuhanganjye bw’igihugu cye.

Gusa ariko ubwo Adesina, yaba atsindiye kuyobora iyi banki, byaba byishe itegeko ritanditse rivuga ko umuntu ukomoka mu gihugu cy’igihanganjye mu karere atagomba kuyobora BAD.

Mu bandi bakandida harimo ukomoka muri Mali, Birama Sidibe, akaba ari inzobere mu iterambere, uwo muri Tunisia, akaba yarabaye na Minisitiri w’Imari mu bihe byashize Jalloul Ayed ndetse na Bedoumra Kordje, ubu ni we Minisitiri w’Imari mu gihugu cya Chad.

Mu bandi barimo na Minisitiri w’Imari muri Ethiopia, Sufian Ahmed, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sierra Leone, Samura Kamara n’uwigeze kuba umuyobozi wungirije wa BAD Thomas Sakala ukomoka muri Zimbabwe.

 

Uruhare rw’ibihugu by’ibihanganjye i Burayi no muri Asia mu matora

Nta gushidikanya ko muri aya matora buri gihugu by’umwihariko ibihanganjye ku Isi bishaka kugiri uruhare mu itorwa ry’umuntu kanaka bitewe n’inyungu bimubonamo.

America, (USA) ni kimwe mu bihugu bifite umugabane munini cyane muri iyi banki inyuma ya Nigeria. Iki gihugu gifite uruhare runini muri aya matora nk’uko Ubuyapani n’Ubushinwa na byo ariko bimeze.

Ubufaransa, bwo ngo burashaka umuntu ushobora gutorwa akita cyane ku nyungu z’umuryango w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa (Francophonie) nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Imari w’iki gihugu.

Nyamara ubusesenguzi bugaragaza ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi (Western powers) bikwiye guhindura indorerwamo bireberamo umugabane wa Africa

Luc Rigouzzo agira ati “Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi biracyabona Africa mu ndoro yo mu myaka 30 ishize, nk’umugabane urimo ubusa, ugizwe n’icyaro, ugizwe n’ubucuruzi bw’Abakoloni, ahanini bushingiye ku bintu bidafite agaciro, kandi utunzwe n’inkunga z’amahanga.”

Akomeza agira ati “Africa iracyafatwa nk’aho ihabwa amabwiriza, ariko si urwo rwego tukiriho. Inkunga iza guteza imbere Africa ubu ntirengeje 2,5% by’ubukungu bwose Africa yinjiza, (GDP).”

Akomeza avuga ko amakompanyi akomeye yavuye mu bihugu by’ibihanganjye akaza gushora imari muri Africa, ndetse ubu ibihugu byinshi muri Africa bibasha kwihaza ubwabyo mu bukungu ku isoko.

Ku bwe ngo asanga kurigira ngo iyi banki idata inshingano yo guteza imbere Africa, umuyobozi uzasimbura Dr Kaberuka agomba kwibanda ku igenamigambi rizatuma abashoramari bakomeza gukururwa n’amahirwe ari muri Africa.

 

Abahatana bafite imigambi bashyize imbere

Umunyanijeria Adesina yabwiye AFP muri Werurwe ko ashaka kurangiza ikitwa “White Elephants”. Ibyo ngo ni imishinga migari ihenze kandi idafitiye akamaro kanini abatuye Africa, ahanini yubakwa ku nkunga z’amahanga kandi ikubakwa n’amasosiyeti akomeye yo hanze ya Africa, ahanini RUSWA ikaba iba iyihishe inyuma.

Uyu mugabo wo muri Nigeria arajwe inshinga no gushyira Ikoranabuhanga muri Africa, ati “Gushyiraho ibikorwaremezo bikoresha ubwenge byatanga umusaruro cyane kandi bigatuma abantu barushaho guhangana (more productive, more competitive).”

Adesina kandi avuga ko ashyize imbere imikoranire y’ibihugu bya Africa, akaba anatekereza umushinga wa “African Google”, uburyo bwo gukwirakwiza amashanyarazi mu bihugu (ibiyafite bikagurisha ibitayagira), ndetse arangajwe no guteza imbere isoko ry’imigabane (Regional stock exchange).

Sidibe wo muri Mali we, yabwiye AFP ko ashaka gusubiza ku murongo iyi banki nyafurika itsura amajyambere, ikaba banki ishinzwe kuba umusembura w’iterambere ry’ubukungu, aho kwitwara nk’ikigo cyaje gushora imari.

Christina Duarte wo muri Cape Vert we, avuga ko aramutse atowe, yagira BAD, banki ifite udushya, banki ihanga imirimo kandi isubiza ibibazo ibihugu bya Africa n’abikorera babyo bafite.

Umuntu uzatorwa, agomba kugira amajwi menshi mu banyamuryango wa Banki, ariko akanagira amajwi menshi mu bihugu bya Africa.

Iyi Banki mu myaka 45 imaze gutera inkunga imishinga isaga 4 500, yatanze asaga miliyari 119 z’amadolari ya America.

Dr Kaberuka yabashije kubaka ibiro bigezweho by’iyi Banki abwo icyicaro cyayo cyari cyarimuriwe muri Tunisia cyasubiraga i Abidjan muri Cote d’Ivoire, ndetse ku gihe cye Banki yongereye amashami ahantu henshi muri Africa, ubu iyi banki ihanganye na Banki y’Isi mu bafatanyabikorwa mu iterambere ry’uyu mugabane.

AFP

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ntabwo Dr Kaberuka yimuye ibiro by’iyi Banki ngo bive muri Tunisia bijyanwe i Abidjan muri Cote d’Ivoire. Ahubwo icyicaro cya BAD/ADB cyari gisanzwe muri Cote d’Ivoire noneho intambara yabereyeyo ituma BAD/ADB yimura by’agateganyo icyicaro cyayo ikijyana muri Tunisie. Aho amahoro agarukiye muri Cote d’Ivoire rero byabaye ngombwa ko icyicaro cya BAD/ADB gisubizwayo.

    • ariko buriya ntiyaba Umukandida mwiza kumwanya wa Perezida wa Repubulika ra ko mbona ngo twabuze uwazasimbura HE,njye ndabona mugihe kizaza yakagiyeho.

  • uyu mugabo yaduhesheje ishema kabisa yagaragaje ko abanyarwanda nabo bashoboye ntimutangare ejo bundi umunyarwanda ayoboye african union

  • HE Yongere amugarure nu muhanga amahanga atamudutwara rero. Turamwemera agaruke rwose adufashe kuzamura Igihugu cyacu kandi muratinda abazungu baramudutwara naze turamwitegiye tumufashe. Atuzamure ntibiri gore kuko africa ni ndende kurusha Urwanda umuco we nuwacu ururimi nurwacu muri macye tumwitezeho byinshi experience ye irakenewe tuzamuke natwe nubwo tuzamuka ariko arakenewe.

  • Kaberuka we, coup de chapeau rwose uduhesheje ishema kuko kuvuga ko uvuka i Rwanda byo byinyine birahagije usibye ko utanatwibagiwe mu rugamba rw’iterambere. ntabwo nzi ahandi uzakora kuko hahari henshi ariko Imana izaguhe umugisha ndawugusabiye

  • Umugabo w umuhanga.Yarabigaragaje peeee.

  • Uyu mugabo azatuyobora muri 2017.

  • Dr Kaberuka oyeeee uri indashyikirwa ! Imana iguhe umugisha ubwo abanyarwanda benshi tukwifuza ngo utere ikirenge mu cya HE Kagame, uyobore uru Rwanda, ukomeze uruteze imbere !

  • nahoze nkurikira radio imwe ikorera mu Rwanda aho yerekanaga ishyaka PSD mu matora yo kwemeza niba ingingo ya 101 y’itegekonshinga yahinduka, umunyamabanga w’ishyaka PSD Olivier Kwizera yahawe amashyi menshi ubwo yavugaga ko iyo ngingo itagomba guhinduka rwose ! Dr Naason Munyandamutsa umuyobozi wa Never again Rwanda nawe bamwerekanye avuga ko rwose bitari ngombwa guhindura itegekonshinga, none banyarwanda; bavandimwe nkunda mwaretse uyu mukino murimo wo gushushanya abanyarwanda ngo za miriyoni z’abanyarwanda barasaba inteko guhindura itegekonshinga ?? hari abibwira ko aribwo bazaguma mu myanya barimo ariko baribeshya umunyarwanda ni umuntu wakangutse cyane kuva 1990, mumbabarire mukonsore aho mvuze ibitari byo, ariko nitugire ubwenge …. naho ubundi ibi bintu birasubiza u Rwanda mu kangaratete !! ese Dr Munyandamutsa mwibwira ko we atowe atayobora u Rwanda ?? reba Dr Donald Kaberuka n’amahanga yosee yemera ntiyayobora u Rwanda se ? ndetse nanjye ubwanjye wandika naruyobora rwose kandi rugakomeza gutera imbere ! naho Dr Vincent Biruta we yivugiye ko atabishobora !! ndabashimiye ariko dukomeze ubutwari HE Kagame yatugejejeho, kuba intwari ni ukutabeshya rero, ni ukudahimba ibinyoma ! turusheho no kuba imfura ! murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish