Digiqole ad

USA muri Africa; barifuza ubufatanye mu by’ingabo kurusha mu bucuruzi

 USA muri Africa; barifuza ubufatanye mu by’ingabo kurusha mu bucuruzi

Muri Djibouti aho bafite ibirindiro, umusirikare wa Amerika arahugura bamwe mu ngabo zo muri Djibouti

Obama agarutse gusura Africa, Kenya niyo itahiwe, imibanire ya USA na Africa wakwibwira ko ikataje nyamara ngo ubushake bwa Amerika mu gufatanya na Africa mu bucuruzi no guhahirana buri hasi ugereranyije n’ubushake bukomeye iki gihangange gifite mu gufatanya na Africa mu bya gisirikare.

Muri Djibouti aho bafite ibirindiro, umusirikare wa Amerika arahugura bamwe mu ngabo zo muri Djibouti
Muri Djibouti aho bafite ibirindiro, umusirikare wa Amerika arahugura bamwe mu ngabo zo muri Djibouti. Photo/Geeskaafrika

Gutuza ingabo zabo muri Africa

Muri Africa niho honyine USA zidafite ingabo n’ibirindiro ugereranyije n’Iburayi, Koreya y’epfo, Japan, Afghanistan n’ahandi mu burasirazuba bwo hagati. Gusa ubu Africa ngo barahifuza cyane.

Ikicaro cy’ingabo za Amerika zishinzwe Africa kiracyaherereye  i Stuttgart mu Budage kuko batarabona igihugu gikwiriye cyo kwakira ibirindiro n’ibiro bikomeye byabo muri Africa.

Ingabo za Amerika zisanzwe zifite ibirindiro muri Djibouti honyine, aho ariko batizera neza kuramba kubera imiterere y’iki gihugu n’umuco, gusa bahakeneye kubera inyanja hegereye n’ibihugu byo mu burengerazuba bwa Aziya.

Muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ingabo za Amerika muri iki gihe zigaragaza ubushake bukomeye bwo gukorana n’ibihugu, zikita cyane mu guhugura ingabo z’ibi bihugu no kubafasha kurwanya imitwe runaka ibarwanya nk’uko bitangazwa na AFP.

Umwaka ushize Gen David Rodriguez komanda wa AFRICOM (United States Africa Command)  yavuze ko umuhate wabo ubu ari ukubaka inzira zishoboka zo gufasha ingabo z’ibihugu bya Africa.

Gen Rodriguez yavuze ko ibihugu byinshi bya Africa bitagaragaza ubushake bwo kwakira ingabo za Amerika ngo zubake ibirindiro ku butaka bwabo, bityo ko ariyo mpamvu bahisemo inzira yo kubafasha guhangana n’abanzi babo, babigisha cyangwa babaha ibikoresho.

Irengayobora kuri ibi, ni ibirindiro by’ingabo za Amerika biri muri Djibouti bifite abakozi 3 200, barimo amatsinda ashobora guhagurutsa za ‘drones’ zirasa, n’abakora ibitero by’abakomando byo kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Yemen na Somalia n’ahandi hafi aho.

Bureau of Investigative Journalism ikigo cyo muri Amerika kivuga ko mu myaka ine ishize ingabo za Amerika zakoze ibitero bya drones hagati ya 10 na 14 muri Somalia ndetse zinakora izindi ‘operations’ zigera kuri 11 mu ibanga. Hifashishijwe ibirindiro biri muri Djibouti.

 

Iterabwoba na Ebola byatumye binjira

Ibikorwa bito byo kurwanya iterabwoba n’ibijyanye no gufasha ikiremwamuntu kiri mu kaga byatumye ingabo za Amerika zinjira muri Africa mu myaka micye ishize.

Abanyamerika bagera kuri 200 boherejwe muri Niger kujya gufasha ingabo z’Ubufaransa muri ‘Operation Barkhane’ yo kurwanya umutwe urwanya Leta ya Niamey uba mu butayu bwa Sahel.

Umutwe w’ingabo zidasanzwe zigera kuri 300 za Amerika nawo woherejwe muri Uganda mu myaka micye ishize uje guhiga umugabo Joseph Kony uyoboye inyeshyamba za ‘Lord Resistance Army’ gusa n’ubu ngo baracyamuhiga.

Mu mpera z’umwaka ushize abanyamerika 2 800 nabo baje mu bihugu bya Africa y’iburengerazuba gufasha ibihugu bihanganye na Ebola, benshi muri bo ngo ni abasirikare ndetse bamwe ngo niho bakiri.

Ubushake bwa Amerika mu gufatanya na Africa mu bya gisirikare buri hejuru ugereranyije n’ibikorwa by’ubufatanye mu bucuruzi no guteza imbere ubukungu nta wuryamiye undi.

 

Ubushinwa bwo si uko

Ubushinwa, mucyeba wa USA mu buhangange ku isi, we ntiyitaye ku gufatanya na Africa mu bya gisirikare. Beijing irifuza kandi yateye intambwe mu guhaha muri Africa ibyo ikeneye cyane (raw materials) ariko nayo ikahubaka ibikorwa remezo.

Mu kwezi gushize, Perezida Obama yavuguruye amasezerano ya AGOA (African Growth and Opportunity Act) – Amasezerano amaze imyaka 15 aha amahirwe ibihugu bya Africa gucuruza ibikorwa byabo ku isoko rya Amerika.

Ubucuruzi hagati ya Africa na Amerika bwazamutse kugera kuri miliyari 73$ mu mwaka ushize gusa uruhande rwa Amerika rwagize inyungu ya miliyari 3,5$ hejuru y’iyo Africa yagize muri ubu buhahirane bwungura cyane uriya ukomeye kurusha umunyantege nke Africa .

Gusa n’ubundi ibihugu byungukira mu masezerano ya AGOA si ibicuruza imyaka, imbaho, imodoka cyangwa imbunda ahubwo ni ibyoherezayo Petrol cyangwa Diamant nka Angola na Nigeria.

Ubuhahirane hagati ya Africa n’Ubushinwa bwo bwazamutse ku kigero cya miliyari 200$ mu mwaka ushize, n’inyungu ishamaje kuri Africa ndetse igera kuri rubanda rugufi rwubakirwa imihanda cyangwa ibitaro.

Imbaraga nyinshi USA yo igaragaza ko ishaka kuzishyira mu kugira ibirindiro by’ingabo zayo muri Africa. Mu gihe aba- Democrats batsindwa amatora ataha y’umukuru w’igihugu uyu mugambi ushobora kwihuta kubera politiki mpuzamahanga y’aba-Republicains.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • hahaah None hari igihugu cya Africa na kimwe muzi America yubatsemo umuhanda cyangwa ishuri ry’imyuga? Iyo ubatse imbunda na za grenades baraguha (muragura) ibindi ntubabaze! Ubu noneho ikihutirwa ngo ni ukwemera ubutinganyi wakwanga drones zikaza, inkunga kuri opposition zikikuba gatatu sinakubwira!!!

Comments are closed.

en_USEnglish