Digiqole ad

“Tanzania n’u Rwanda bibanye umubano uzira amakemwa,” Amb. Siwa

 “Tanzania n’u Rwanda bibanye umubano uzira amakemwa,” Amb. Siwa

Perezida wa Sena w’u Rwanda Bernard Makuza na Amb wa Tanzania mu Rwanda Ali Idi Siwa bamaze kugirana ibiganiro

Ubwo yari amaze kugira ibiganiro na Perezida wa Sena, Bernard Makuza, Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Ali Idi Siwa yabwiye abanyamakuru ko umubano wa Tanzania n’u Rwanda uzira amakemwa ‘Excellent’, naho Makuza asanga nta zibana zidakomanya amahembe.

Perezida wa Sena w'u Rwanda Bernard Makuza na Amb wa Tanzania mu Rwanda Ali Idi Siwa bamaze kugirana ibiganiro
Perezida wa Sena w’u Rwanda Bernard Makuza na Amb wa Tanzania mu Rwanda Ali Idi Siwa bamaze kugirana ibiganiro

Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda yavuze ko yari aje muri Sena mu rwego rwo kwimenyekanisha kuri Perezida wa Sena, mu byo baganiriye hakaba harimo umubano w’ibihugu byombi n’imishinga y’iterambere nk’uko yabivuze.

Mu mishanga migari Tanzania ihuriweho n’u Rwanda, Amb. Siwa yavuze ko umuhanda wa Gari ya moshi uzava Dar es Salaam ukagera i Kigali imyiteguro y’ibanze yarangiye, igisigaye kikaba ari ugutangira imirimo yo kuwubaka izakorwa na kompanyi yo mu Bushinwa.

Yagize ati “Umuhora wo hagati ufite imishinga 16 ariko yose sinayibuka, harimo gari ya moshi, iby’ubucuruzi, umuco, amashanyarazi, n’ibindi, ariko igikomeye ni gari ya moshi, kubaka bizatangira muri uyu mwaka, abubaka bariteguye, ni kompanyi zo mu Bushinwa, uku kwezi kurangiye tuzamenya aho gushyira ibuye fatizo.”

 

FDLR, yateje umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, ni ink’ako ababana batabura icyo bapfa

Amb Siwa yabajijwe icyo azanye kugira ngo umubano wa Tanzania n’u Rwanda watokojwe bikomeye n’inyeshyamba za FDLR (zirwanya Leta y’u Rwanda) wongere ukomere nk’uko byaho, asubiza ko n’abantu ubwabo batabura icyo bapfa.

Yagize ati “Nagira ngo mvuge ko umubano wa Tanzania n’u Rwanda ni ‘Excellent’ (nta makemwa) kandi niko na mbere byamye. Ni ibisanzwe ku bantu babiri ndetse no ku mugore n’umugabo ko bagira ikibazo hagati yabo, ariko barabana, bityo umubano wacu uzira amakemwa.”

Yakomeje avuga ko barwanya iterabwoba, ariko abwira umunyamakuru gutandukanya inyeshyamba n’iterabwoba.

Ati “Turi ku murongo wa mbere mu kurwanya iterabwoba, ariko dutandukanye iterabwoba n’inyeshyamba. Tuvuze ku nyeshyamba, twiteguye kurwanya inyeshyamba, twohereje ingabo muri Congo ziyobowe na UN, turiteguye.”

Amb Siwa yavuze ko igihugu cye kinjiye mu bikorwa by’Umuhora wa Ruguru (Northern Corridor) uhuriweho n’u Rwanda, Uganda, Kenya, ndetse na Sudan y’Epfo, n’U Burundi, bityo avuga ko iterambere rimaze kugerwaho, Umuhora wo hagati (Central Corridor) uhuriweho na Tanzania, U Rwanda, U Burundi, Uganda na Congo Kinshasa, ushobora kuzahigira byinshi.

Ku kibazo cy’Abanyarwanda baherutse kwirukanwa, yavuze ko biri mu nshingano za buri gihugu kwirukana abakibamo batujuje ibyangombwa.

Pereiza wa Sena y’u Rwanda Bernard Makuza, na we yashimangiye ko umubano w’u Rwanda na Tanzania nta kibazo kirimo. Yasobanuye ko n’ubwo mu muhora wo hagati habayeho ubukererwe, ariko ngo ibikorwa by’iterambere birahari.

Ati “Umubano w’u Rwanda na Tanzania ni mwiza, ariko hari ubwo uwo mubano waba uw’ibihugu, imiryango mpuzamahanga, n’abantu ku giti cyabo hazamo akabazo, ariko ikibazo si uko ikibazo cyavuka, ikibazo ni ukuvunga ngo ibihugu byombi byeteguye kuganira kugira ngo ikibazo gishakirwe inzira, nta gihe Tanzania tutagiranye imishyikirano n’ubuhahirane ku buryo n’ikibazo cyose cyavuka n’ikindi gihe abantu biteguye kukiganira.”

Ikindi Makuza aheraho avuga ko umubano w’ibihugu itagize ikibazo gikomeye cyane, ngo ni uko ibihugu byombi bitakuyeho Ambasade, ndetse ngo hari amatora aheruka kuba ajyanye n’Inteko nshingamategeko ibihugu bihuriyeho, Tanzania yashyigikiye umukandida w’u Rwanda.

 

FDLR agatsiko kagendana ingengabitekerezo kirimbuzi

Bernard Makuza, yabajijwe niba agatotsi mu mubano katewe na FDLR katakirho, asubiza avuga ko izi nyeshyamba zikiriho kandi ngo u Rwanda ntireka ibikorwa byo kuyirwanya no kugira ngo iveho.

Yagize ati “FDLR iriho, uburyo bwo kuyirwanya no kugira ngo iveho, ibyo u Rwanda ntiruzigera ruhagarara kubiharanira, kubera ko ni abantu batwaye ingengabitekerezo kirimbuzi, twabibonye mu mateka bica miliyoni y’Abanyarwanda, kuba bakibifite mu karere cyangwa bashaka kuba bagaruka, aho ngaho niho duhagaze nk’Abanyarwanda, nta gihe tuzereka kwamagana no kurwanya FDLR mu bikorwa byayo.”

Makuza yongeyeho ati “Uzifuza ko duafatanya kuyirwanya, ni byiza, ariko utabyifuza na we ntatuzitire kugira ngo natwe dufate ibyemezo byo kugira ngo twamagane ibikorwa bya FDLR.”

Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda Ali Siwa avugana n'abanyamakuru
Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda Ali Siwa avugana n’abanyamakuru
Perezida wa Sena y'u Rwanda Bernard Makuza ngo ntabwo u Rwanda ruzahagaragara mu rugamba rwo kurandura FDLR
Perezida wa Sena y’u Rwanda Bernard Makuza ngo ntabwo u Rwanda ruzahagaragara mu rugamba rwo kurandura FDLR

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Leta yurwanda irarunshwanubusa byanzebikunzemuzicyarana,ko ibyo Bernard makuza avungaharahiyirengagizankahoataziko arabanyarwandayitainyeshyambasabavamahaganabanababanyarwanda,nizeyekomubazafataimbunda mbwamberenawe arimo?

  • Hahaha. Urabeshya Wa Mugabo weee.

  • Yewe bose ndabemeye barabeshyanye barataha bose ntawabwije undi ukuri ni Abajyanjya kabisa Ariko se ubwo murabona uriya Ambasadeli yagiye kureba Makuza bidaturutse Makao Makur Darresalam ndabasetse ababayobozi bu Rwanda Siasa ya Tanzania ni Kali ngo ntakibazo ?

  • Iki ni cyo gihe aho Africa ikwiye kwishirahamwe ikaba nkurutare rutamenwa ikomeza amajyambere arambye kandi ibanye kivandimwe nkuko bigaragazwa n’ururimi rumwe” NTU”. Africa awake and shine!!!!!!

  • nibyo koko ntazibana zidakomanya amahembe ariko icyiza ni uko abantu bashaka ko icyo bahuriyeho kiruta kure icyabatanya. Umubano wacu na Tanzania nukomeze urambe

  • Makwete aragiye perezida uzamusimbura avuka mu ntara hafi yu Rwanda wasanga yohereje ambassador kumuharurira inzira yu mubano mwiza na Kgl. Magufuri azatsinda kuko ccm yiba amajwi burigihe umukoloni agaceceka kuko bimufasha kuvoma Tzd

Comments are closed.

en_USEnglish