Digiqole ad

Nigeria: Ibisasu byaturikiye Abuja byahitanye abantu 18

 Nigeria: Ibisasu byaturikiye Abuja byahitanye abantu 18

Intagondwa za Boko Haram zimaze kwivugana imbaga y’abantu kuva mu 2009

Urukurikirane rw’ibisasu byaturikiye ahantu hatatu hatandukanye mu murwa mukuru Abuja byahitanye abantu 18 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi.

Intagondwa za Boko Haram zimaze kwivugana imbaga y'abantu kuva mu 2009
Intagondwa za Boko Haram zimaze kwivugana imbaga y’abantu kuva mu 2009

Ibisasu bibiri byabanje guturikira mu gace kitwa Kuje, umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu ku biro bya Polisi, undi yiturikirizaho igisasu mu isoko.

Ikindi gisasu cyaturikiye ahahagarara imodoka mu gace kitwa Nyanya.

Nta mutwe wigambye iby’iki gitero ariko nk’uko bisanzwe haketswe ko byagabye n’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya Islam za Boko Haram, n’ubushize zari zagabye igitero aho Nyanya.

Ubundi Boko Haram iharanira ko hajyaho Leta ishingiye ku idini ya Islam irwana cyane mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria muri Leta ya Borno.

Ibi bitero byakozwe ku wa gatanu nijoro byakomerekeje abantu 40, ubuyobozi bukavuga ko iki gitero cyayobowe n’umuntu umwe.

Inzobere zagiye gusuzuma ibyari bigize ibi bisasu, Polisi na yo ikora umukwabu ukomeye nk’uko bitangazwa na AFP.

Perezida wa Nigeria uherutse gutorwa, Muhammadu Buhari, yari yatangaje ko azarwanya yivuye inyuma ndetse agatsemba Boko Haram, yamaganye iki gitero.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter yagize ati “Umutima wanjye wifatanyije n’imiryango y’abapfuye n’abakomerekeye Abuja, n’ahandi mu gihugu. Ubushake bwacu ntibuzacibwa integer, ikibi nta gihe kizatsinda icyiza…”

Abantu bagera ku 17 000 bamaze kwicwa kuva Boko Haram yatangira kugaba ibitero muri Nigeria mu 2009.

Muri uyu mwaka ingabo za Nigeria zagerageje guhangana n’inyeshyamba zishobora kubambura ahantu zari zarigaruriye ndetse zinabohoza abantu bari barashimuswe na Boko Haram.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish