Tags : ADEPR

ADEPR: Ibyabereye mu Ihererekanyabubasha, Rwagasana niwe wasabye ko risubikwa

*Abakatiwe bambaye iroza bacishijwe inyuma mu cyanzu *Ibiganiro byamaze amasaha arenga ane byarangiye ntagikozwe *Tom Rwagasana niwe wasabye ko ‘Ihererekanyabubasha risubikwa *Ngo mu biro byabo harimo ibimenyetso bazakenera mu rubanza. Updated: Mu muhezo nanone ku itangazamakuru, ku kicaro cy’itorero ADEPR ku Kimihurura hari hagiye kubera ihererekanyabubasha hagati ya bamwe mu bari abayobozi b’iri torero ubu […]Irambuye

Asaba gufungurwa, Tom Rwagasana wa ADEPR ati “ibi byose ni

* Amafaranga bagujije BRD baregwa kuyanyereza bakananirwa kwishyura *Abaregwa barabihakana, bakemeza ko Banki bari kuyishyura neza *Ibyo baregwa ngo ni amatiku y’abantu kandi intego yabo bayigezeho Kimihurura – Urukiko rukuru rwakiriye ubujurire bw’abagize ubuyobozi bw’itorero ADEPR bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30, uyu munsi rwumvise impamvu z’ubu bujurire bwabo. Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije yavuze ko […]Irambuye

‘Abayobozi’ 6 ba ADEPR bakatiwe gufungwa by’agateganyo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye kuri iki gicamunsi ko bamwe mu bari mu buyobozi bw’itorero ADEPR bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo ungana na miliyari zisaga 3.2 z’amafaranga y’u Rwanda bafungwa by’agateganyo iminsi 30 kuko ibyegendeweho mu iperereza ry’ibanze bigize impamvu zikomeye zituma abaregwa bacyekwaho kiriya cyaha. Uru rubanza rwagomba gusomwa ku isaha ya saa kumi […]Irambuye

Gisozi: ya nyubako ya ADEPR izajyamo Hotel, Radio na TV

Umushinga w’inyubako y’itorero ADEPR izakoreramo Hoteli y’iri torero, ndetse na Radio na Televiziyo zikiri mu mishinga irabura amezi abiri ngo bayitahe ku mugaragaro. Kugeza ubu imaze gutwara asaga Miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Ni umushinga watangiye mu 2007, ugiye kuzura nyuma y’imyaka icyenda (9) y’icyo bita ibibazo n’ibigeragezo binyuranye. Iyi nyubako yatwaye asaga Miliyari eshanu […]Irambuye

Kigali: Bishop Nyirinkindi n’umwungirije mu maboko ya Polisi

Uwahoze ari Umuvugizi w’Itorero ry’Imana ry’isezerano mu Rwanda (Eglise de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda) Bishop Nyirinkindi Ephrem Thomas n’uwahoze amwungirije, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superitendant Emmanuel HITAYEZU yatangarije Umuseke ko uwahoze ari Umuvugizi  w’Itorero ry’Imana ry’Isezerano mu Rwanda Bishop […]Irambuye

Muhanga: ADEPR yanze kumuzamura mu ntera kuko akekwaho ubusambanyi

Emmanuel Mulisa ni umuyobozi w’ikigo Itorero ADEPR rikoreramo amahugurwa (CEFOCA) akaba anayobora ikigo cy’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (Christian Integrated Polytechnic) byose biherereye ku mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga. Abayobozi muri ADEPR banze kumusengera ngo azamurwe mu ntera kuko avugwaho ubusambanyi. Ku itariki 09 Mutarama 2016, Mulisa na bagenzi be bane bagombaga guhabwa inshingano […]Irambuye

Karongi: Abanyamasengesho basengeye umugore urwaye ku mafrw 65 000 aranga

Umugabo witwa Musabyimana Emmanuel, utuye mu Kagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi avuga ko yatekewe umutwe n’abantu biyita ko Imana yabatumye bamubwira ko bazasengera umugore we wari urwaye agakira, ariko bamuca amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 65; Nyamara ararenga arapfa. Abo banyamasengesho ngo bamutekeye umutwe we nk’uko abyita, ngo bafite icyumba cy’amasengesho […]Irambuye

Ihanganire aho Imana yagushyize kuko niho ibisubizo bizagusanga

Bageze mu nzu basangamo umwana hamwe na nyina Mariya, barapfukama baramuramya. Maze bahambura imitwaro yabo, bamutura amaturo y’izahabu n’icyome n’ishangi” [Matayo 2:11] Twese tuzi ko Yesu yavukiye mu kiraro cy’inka kuko yabuze ahandi, ariko igitangaje ni uko abanyabwenge bahamusanze bazanye amaturo y’Abami. Hari Abami bibera mu biraro (mu bigeragezo) ariko kuba uri mu bibazo ntibikuraho […]Irambuye

Abafite ubumuga barashinja Bibiliya kugira amagambo abapfobya

Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda irasaba umuryango wa bibiliya mu Rwanda kuvugurura bibiliya amazina apfobya abantu bafite ubumuga agakurwamo. Ibi ni ibyatangajwe na Ndayisaba emmauel umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu kiganiro n’abanyamakuru. Mu rwego rwo guha agaciro abantu bafite ubumuga, inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga yatangaje ku mugaragaro inyito zisimbura […]Irambuye

en_USEnglish