Digiqole ad

Abafite ubumuga barashinja Bibiliya kugira amagambo abapfobya

 Abafite ubumuga barashinja Bibiliya kugira amagambo abapfobya

Abafite ubumuga bavuga ko Bibiliya ikirimo amagambo amwe n’amwe abapfobya

Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda irasaba umuryango wa bibiliya mu Rwanda kuvugurura bibiliya amazina apfobya abantu bafite ubumuga agakurwamo.

Abafite ubumuga bavuga ko Bibiliya ikirimo amagambo amwe n'amwe abapfobya
Abafite ubumuga bavuga ko Bibiliya ikirimo amagambo amwe n’amwe abapfobya

Ibi ni ibyatangajwe na Ndayisaba emmauel umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu kiganiro n’abanyamakuru.

Mu rwego rwo guha agaciro abantu bafite ubumuga, inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga yatangaje ku mugaragaro inyito zisimbura izari zisanzweho, zifatwa nk’izipfobya abantu bafite ubumuga.

Mu nama n’abanyamakuru umuyobozi w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga yavuze ko hari n’amagambo amwe n’amawe agaragara muri Bibiliya agomba gukurwamo vuba.

Ayo magambo agomba gukurwa muri Bibiliya ni  nk’aho usanga bavugamo ngo ‘Yesu ahumura impumyi, ikimuga, n’ayandi.

Ngo urutonde rw’ayo magambo aphobya abantu bafite ubumuga agomba kuvamo ngo rwamaze gushyikirizwa umuryango wa Bibiliya mu Rwanda.

NDAYISABA Emmanuel yagize ati “Usanga rero bidashimishije iyo Pasitori cyangwa Padiri agiye imbere agakoresha za mvugo ziphobya abantu bafite ubumuga kandi na bo barimo baje gusenga, twifuza ko ahubwo ko bagira vuba kugira ngo umuntu niba yaje gusenga na we yumve ijambo ry’Imana kandi rimunogere hatajemo ibintu byo gusa n’aho bimutesha agaciro.”

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, yavuze ko abafite ubumuga bakimwa serivisi kandi bigakorwa n’abantu bajijutse.

Ngo hari aho usanga bagiye gusaba akazi bakabasubiza inyuma, ndetse kandi ngo mu mabanki hari aho usanga babima amakarita ya ATM, ashobora kubafasha kubikuza amafaranga baba bafite mu mabanki.

Hakurikijwe ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu mwaka wa 2012 umubare w’abantu w’abantu bafite ubumuga wanganaga na 446 453.

Pierre Claver Nyirindekwe
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Ariko abantu barakabya bakanarengera…umuntu wanditse iyi nkuru umutwe yayihaye urapfuye. Amagambo yakoreshejwe bandika Bibiliya ntabwo yari agamije gupfobya cg se gusesereza ufite ubumuga ubu n’ubu…ni ho inoza mvuga ryari rigeze…ahubwo basaba bati abigisha Ijambo ry’Imana mu gihe batarabona ubushobozi bwo guhindura aya magambo dusanga muri BIBILIYA NIBIHATIRE GUKORESHA AKWIYE ajyanye naho tugeze..ibi ni Nka bya BINDI BAVUGA NGO UBONYE NYINA ASHAJE YIBWIRA KO INKA ZA SE ZAPFUYE UBUSA
    Twitoze kwiyubaha no kubaha abandi…kuko kuvugana umujinya cg ubukana si umuti w’ikibazo.
    Ikindi ni uko umuntu ashobora no gukoresha ijambo wifuza kandi ntakubahe. Ndumva nta Pasitoro cg Padiri wigisha wigisha afite intego yo kubapfobya—nibarize

    Ndayisaba Emmanuel Padri Fraipont Ndagijimana washinze ikigo cya Gatagara… ashinga ikigo cyita kubamugaye mwumva yaragamije kubapfobya koko …ururimi rurakura ariko namwe musigeho musabe icyo mwifuza ariko mudakoze aka wa mugani…ngo Isuri isambira byinshi igasoza bikeye.

  • Nyamara benshi mu Banyarwanda ni ba bukorikori bwa nzikoraho.noneho mugeze no kuri Bibiliya Ntagatifu?rubanda twibagirwa vuba kweri.

  • Nyamara nitudatangirira hafi abantu baraza kwiha ubushobozi n’uburenganzira buri hejuru y’amategeko.

    Ntabwo nshaka kubasesereza, ariko abahagarariye abantu bafite ubumuga mu Rwanda barimo gushakira ibibazo aho bitari. Ntabwo izina cyangwa ijambo-nyito ariryo ripfobya, hapfobya urikoresha n’uburyo arikoreshamo.

    Abagize Inama y’ubuyobozi y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda bakwiye gucisha make bakareka gukuririza ibintu bitari ngombwa bijyanye n’amajambo-nyito. Bakwiye ahubwo guharanira inyungu z’abo bantu, bagasaba ko abafite ubumuga bahabwa agaciro kabo mu Rwanda, kandi bagafatwa nk’abandi bantu mu bikorwa no mu migirire (bagahabwa amashuri, bagahabwa akazi, bagafashwa mu byo bakeneye, etc…). Naho ibyo gutinda ku mazina/amajambo-nyito bisa naho ari ukurangaza abantu.

    Ubwo se muri bibiriya koko murabona ariho hatesha agaciro abantu bafite ubumuga, oya rwose murakabya. Ntabwo abashinzwe ijambo ry’Imana banditse bibiliya bafite mu mutwe wabo ipfobya ry’abantu bafite ubumuga.

    Nimureke kwiyumvamo “complex” iyo ariyo yose, kuko namwe aho bigeze iyo mutangiye gushakashakiriza akabazo ahantu hose n’aho katari, umuntu arasanga ko hari ikintu gisa na “complex” mwifitemo.

    Impumyi, ikiragi, igipfamatwi, igikuri ni amajambo-nyito yemewe mu kinyarwanda y’igihe bibiriya yandikwaga. Niba mushaka kuyahindura muzasabe “Akademi ishinzwe ururimi”ibanze yige kuri ayo majambo-nyito nibemera kuyahindura bazatange andi majambo-nyito ashobora kuyasimbura kandi bibnze byumvikanweho n’abanyarwanda muri rusange.

    Mugire amahoro.

  • Musome ibyahishuwe 22

  • Ivyo muvuga ntaburemere nabuke bigira, ubumuga ijambo riri kandi rizokwama muri sens negatif, kandi uretse kwiyugara mumitwe ntibiteye isoni. Bibiliya irera kandi ivuga ukuri, uretse iyikinyarwanda nizigiheburayo nikigiriki zose ntizicisha kuruhande mukuvuga ubumuga. Kuko ubumuga nikintu kitagenze neza, kitabaye ukocategerezwa kuba. So, mwumve amahoro kugira ubumuga nibisanzwe, ariko mwoye kurira igiti kiturirwa. Ego, ubumuga ni echec, kutagira ukuguru, ukuboko, etc. nuruhombo, ariko nabakomeye bafise ibindi bitagenda neza. Mbe abakene nabo, bacebagenda basabe bibiliya ihindurwe? Abitavuga neza nibeshi, nabicanyi canke abamalaya (abasambanyi) bazorara baje gusabako ihindurwa kuko ibavuga nabi. Turimubihe vyanyuma.

  • baca umugani ngo uvura umuntu ijisho bwacya akarigukanurira! ndebera nawe, ngo Bibiliya tu!! aho bukera baranga n’amagare bagenda mo basabe voitures!! mbega gukabya no kwishyira hejuru birenze!! ubu c abataramugaye na bo bazarebe amazina atagenda nabo bayahindure? nka Gasore ati ndi Musore, sayinzoga w’umurokore ati sayumutobe……hhhhhh

  • Izi droits de l’homme, ikizinyegeje inyuma muzokibona! ugerageje kuraba urabonako numugambi wasatani. Ubunaho mutanguye kuvugako bible ibangamiye droits zanyu. Nabakora homesexual bavugako droits zabo zibabangamiye, ariko mumenyeko bibiliya nijambo ryimana ntirivugira umuvumbi kumuvumba. Bibiliya ntica kuruhande, usambana, umugaye, ukomeye, urigisuma, ibivuga ukonyene. So, mureke complex gikuru nukubaha imana.

    • Ntabwo nemeranya n`uwo Ndayisaba , Bibiriya nta nahamwe ipfobya cyangwa igamije guha akato uwo ariwe wese. Abayanditse si icyo bari bagamije Ibyakato rero nukubishakira ahandi !!

    • Uvuze ukuri! Bibiliya ntigira ikosa narimwe uretse ubumenyi buke bwabantu. @Ihene yantwengeje “sayinzoga w’umurokore ati sayumutobe”. uwitwa busongoye, womwita gute?
      Amazina ntacapfana numuntu, nzabitwa bamugisha bakenye. abitwa kwitonda ariko bama muruhagarara. Abitwa bamukizwa ariko batabigendera.

  • Basomyi
    b’uru rubuga mwakomeza gufasha Bwana Emmanuel Ndayisaba akumva ko agomba guca bugufi.Nasigeho ye gukinisha Bibiliya.Amenye gusa ko ibimuga ari ibiremwa Imana ikunda nk’abandi bantu..kandi ko Bibiliya (ashaka ko yakosorwa)ivuga ko nyuma y’iki gihe bateganirijwe ahazaza heza.lbyo asaba nta muntu ufite uburenganzira bwo kubikora:uzabigerageza ntabwo bizamuhira..A bon entendeur ,salut!

  • Mampayinka Sebiceri wa Sebicece!!!

    Nonese ahubwo mwe ntimuzi uburyo ibi bintu bizacanga abana bacu bari kuvuka Ubundi tuzi ko AVEUGLE bisobanura IMPUMYI none se niwigisha umwana ko AVEUGLE bisobanura UMUNTU UFITE UBUMUGA BWO KUTABONA ubwo uzamubwira kwandika AVEUGLE maze yandike AV EU G LE muze ubwo AV: akubwireko bisobanura UMUNTU, EU: ubana, G: n’ubumuga , LE: Kutabona ( AHAAA!! NAJYE KUBISOBANURA BIRANSHANZE NKUZE!!) UMVA RWOSE IBYO MURIMO NI UGUCANGA ABANTU GUSA NTAKINDI AHUBWO MURIMO MURAPFUSHA UBUSA Budget y’Igihugu ngo Murahinduranya inyito Ubwo se muzajya no muri Académies z’ibihugu muhuze izo nyito zanyu n’izindi ndimi gute??? OYA OYA MUREKE KUDUCANGA PEEEEE!!!! NKUBU MBERE MWATWITAGA ABABANA N’UBUMUGA, NTA MYAKA ITANU ISHIZE NGO NI ABAFITE UBUMUGA EJE BUNDI MUZATWITA ABAHUYE N’UBUMUGA Cg se ABACUMBIKIYE UBUMUGA UMVA NIMUSHAKE ICYATEZA ABAMUGAYE IMBERE MUREKE KWIRIRWA MUPFUSHA AMAFARARA YABAGENEWE UBUSA NGO MURAHINDAGURA AMAZINA KUKO BARAGUMA BAKABA Les Handicapes = Abamugaye !!.

    RWOSE MUBWIRE NAMWE BASOMYI KWITWA ABAMUGAYE MURUMVA ARI IJAMBO RIBI? TUTAGIYE KWIRIRWA TUZAMBYA IBINTU???

  • njyewe mfite ubumuga ndanenga ndayisaba kwirirwa avuga inyito kumaradiyo yahaye amakarita aranga umugaye. ndasaba PAC ko yakora ingenzura muri NCPD. ufite ubumuga cg izina ribi ntiriteze kumukiza ahubwo nubushake bw’Imana. ahubwowe afite complexe yuko akaguru kasigaye kurugamba tweyasigaye munda zaba Mama twarangije kwiyakira uvuge ibyo ashaka ariko ibyinyito ntibivaho baracyavuga cyangugu, gikongoro,kibuye…hashize imyaka ingahe naho arasesa abakozi akoresha agenera budget ya 253503129 frw twe abamugaye turamurambiwe imagine budget ya 8165328 frw birabaje nibasha bazavaneho iyo nama y’Igihugu y abamugaye ntacyo utumariye usibye gubya LETA.

  • Ahwiii, mbabajwe n’ umuntu utakaza umwanya atekereza ibintu nk’ ibi rwose.

    Inama nauha ni uko yatumbirira Uwiteka akamukiza. Ese ntabona ko Yesu afite imbaraga zo gukiza ibimuga n’ impumyi. Ahubwo nasenge kugira ngo nawe agirirwe ubwo mu kwizera.

    Agerageze yitonde abaze abamukuriye mu byo kwizera icyo Ijambo ry’ Imana ari cyo.

    Birababaje pe. Ahubwo ndatunguwe. Gusa kiriya ni igitekerezo kitari kiza nampa. Arabura gushakira abafite ubumuga imibereho agata umwanya mu mazina! mbega!

    Bibiliya!!!! cg uwanditse inkuru yibeshye wenda ni ikindi gitabo yivugiraga.

    Gusa burya abantu tubereyeho gukosorana, mureke buri wese agire icyo amugiraho inama ejo aho ataca ateza igihugu cyose amakuba n’ umuvumo.

    Sigaho sigaho Papa.

  • mukinishe ibindi arko mureke bible kuko nijambo ryahumetswe n’imana umuremyi w’isi n’ijuru.ndayisaba jya wibukako nawe waremwe nayo wisaba ibidashoboka kuko ntamuntu uri munsi y’ijuru ufite uburenganzira bwokuyihindura.sabako leta yabafasha mugatera imbere kuko irabishoboye arko sigaho utazabona umujinya w’imana isumba byose

  • Imana yacu yitwa Imana ifuha.
    Ndayisaba yihutire kuyisaba imbabazi.

Comments are closed.

en_USEnglish