Digiqole ad

‘Abayobozi’ 6 ba ADEPR bakatiwe gufungwa by’agateganyo

 ‘Abayobozi’ 6 ba ADEPR bakatiwe gufungwa by’agateganyo

Bamwe mu baregwa n’abunganizi babo imbere y’urukiko mu cyumweru gishize. Photo/Martin NIYONKURU

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye kuri iki gicamunsi ko bamwe mu bari mu buyobozi bw’itorero ADEPR bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo ungana na miliyari zisaga 3.2 z’amafaranga y’u Rwanda bafungwa by’agateganyo iminsi 30 kuko ibyegendeweho mu iperereza ry’ibanze bigize impamvu zikomeye zituma abaregwa bacyekwaho kiriya cyaha.

Bamwe mu baregwa n'abunganizi babo imbere y'urukiko mu cyumweru gishize. Photo ©Martin NIYONKURU/Umuseke
Bamwe mu baregwa n’abunganizi babo imbere y’urukiko mu cyumweru gishize. Photo ©Martin NIYONKURU/Umuseke

Uru rubanza rwagomba gusomwa ku isaha ya saa kumi yari yatanzwe n’Urukiko mbere, ariko rwasomwe ahagana saa munani n’igice, ibi byatumye hari benshi bagera ku rukiko bagasanga abaregwa (barimo abashumba babo) basomewe kare.

Mu bageze ku rukiko byarangiye harimo abaje bambaye impuzankano zigaragaza ko ari nk’abaririmbyi ba Korari bavuye gusubiramo indirimbo.

Uru rubanza ruraregwamo; Rwagasana Thomas umuyobozi wungirije wa ADEPR, Mutuyemariya Christine wari umubitsi w’itorero, Gasana Valens, Sebagabo Leonard, Niyitanga Straton bari abayobozi bakuru mu Itorero rya ADEPR na Sindayigaya Theophile wari wahawe akazi ko gukurikirana imirimo yo kubaka Dove Hotel.

Mu iburanisha riherutse, Ubushinjacya buvuga ko ubuyobozi bw’iri torero bwatse inguzanyo y’amafaranga miliyari 3.2 buvuga ko azishyurwa mu myaka 10, ariko bukaza kotsa igitutu abayoboke b’iri torero ngo bishakemo aya mafaranga akishyurwa mu mwaka umwe.

Buvuga ko bwakusanyije amafaranga y’u Rwanda 3 592 465 324 ariko ntiyishyurwe ahubwo aba bayobozi bayarya mu byiciro.

Bwagaragarije urukiko ko aya mafaranga yagiye ahabwa abantu batandukanye basinyirwaga Sheki n’aba bayobozi, ariko abayabikuje bagahindukira bakayanasubiza.

Thomas Rwagasana yari yavuze ko nta mafaranga yigeze anyerezwa muri iri torero kuko amagenzura yaba ay’imbere (internal audit) n’inyuma (external audit) yakorewe iri torero yagaragaje ko nta mafaranga yakoreshejwe nabi cyangwa ngo arigiswe.

Muri iri buranisha riheruka umubitsi wa ADEPR akaba n’umwe mu baregwa yaririye mu rukiko ari kwiregura, undi avuga ko “azira amatiku n’inzangano ziri muri ADEPR.”

Abaregwa bose baburanye bahakana ibyo baregwa.

Thomas Rwagasana umuyobozi wungirije wa ADEPR yahakanye ko nta mafaranga yanyerejwe muri iri torero. Photo ©Venuste KAMANZI/Umuseke
Thomas Rwagasana umuyobozi wungirije wa ADEPR yahakanye ko nta mafaranga yanyerejwe muri iri torero. Photo ©Venuste KAMANZI/Umuseke
Christine, umubitsi waryo nawe ari baregwa. Photo ©Venuste KAMANZI/Umuseke
Christine Mutuyemariya, umubitsi wa ADEPR nawe ari mu baregwa. Photo ©Venuste KAMANZI/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Imana ihabwe icyubahiro. Erega ntizaceceka ibona itorero ryayo riri kugana habi. Gisozi weeeee

  • Aba baregwa harabarenganijwe bazira ubusa gusa Imana yo mwijuru nirenganure pe

  • Uwashaka wese yaca bugufi inzu y’imbohe irahari

  • Nibihangane kugeza mu kwa cyenda bazavamo. Hagati aha amajwi ya Bene Data arakenewe.

  • Iyo lets itadutabara Tom yari kuzadusaba amafaranga kugeza Yesu agarutse kandi ku nkoni. Muzabaze mukuru we Sibomana niba ya mishinga minini bari bafite igikomeje? Nko kubaka station ; isoko rya ADEPR ni bindi. Bahoraga iburayi ngo bagiye muri mission zitanga iki?Babonaga his excellence agiye bati natwe tugende. Muzarebe aho agiye baza bamukurikiye baje gushora imali mu Rda. Naho bo bagenda mu rwego rwo gukuramo ayabo. Tom we Imana na Leta bikudukijije nibyo gushimirwa. Aba pentecote bazatora neza kuko babonye ko bafite leta. Njye ndi umu pentecote narihiwe na CARITAS ariko uvuga ngo Tom nagaruke natange rapport ya banyeshuri 20 barihiwe na ADEPR kuva Tom yajyaho. Sibomana nawe Imana ikubabarire wararebereye. Leta izakubaze mission mwasinye zijya hanze zari kurihira impfubyi zingahe? Ubundi mwajyagayo gukora iki.

    • Mayimuna,warihiwe na Caritas uhitamo kwibera umupantekoti. Sawa ngaho sarura aho wabibye. Nibura se wibutse gusubiza ayo warihiwe ngo Caritas ikomeze irihire n’abandi? Uwiturwa n’uwo yagiriye neza aba agira Imana.

  • MUTUYEMARIYA CHRISTINNE ajya atanga imisanzu muri RNC nomuri FDLR, ibi nabivuzeho guhera mumwaka wa 2014 kandi nabyanditse nokumbuga nyinsh za internet ariko natangazwaga nuko ntamuyobozi wa leta numwe wari warigeze amukoraho iperereza.
    Abarwanya leta bomuri RNC nomuri FDLR bamusezeranyijeko nibamara gufata igihugu bazamugira minisitiri. Ibimvuga nabihagazeho, kandi mbifitiye gihamya.

    • @Jean, tanga umwirondoro wawe wuzuye iperereza rigutangirireho. Ibintu uvuga wahagazeho birakomeye Chane.

      • @ Kubavugako mbeshya bose,

        Ninde murimwe waruziko Kayumba Nyamwasa wabaye umugaba mukuru w’ingabo ndetse akanarwanira kubohoza igihugu ariwe wakigambaniye?? Ninde murimwe waruziko Theogene Rudasingwa wabaye umujyanama wa perezida ariwe wirirwa ashakisha uko yasenya urwanda? ninde murimwe Waruziko Karegeya wabaye umukuru w’ibir bishinzwe ubutasi murwanda ariwe washakaga guhirika leta???
        Ninde murimwe waruziko Kizito Mihigo warihiwe amashuri ye yose na perezida Kagame kumafaranga ya kagame ariko kizito akagambanira kagame avuga ngo kagame azicwe!!!! ibi se nabyo ndabihimba???
        Niba umuntu nka kizito, cyangwa umuntu nka kayumba baragambaniye igihugu ntagitangaje kirimo kuba uyu MUTUYEMARIYA CHRISTINE yirirwa atanga imisanzu muri RNC nomuri FDLR, niba mwebwe ntamakuru mujya mumenya hari ababa bayazi kubarushya! ntukibwire ko ibyo utazi bitariho! hari byinshi wowe utazi kandi biriho, hari amakuru menshi abayobozi burwanda batamenya kandi abera mumidugudu n’uturere baoboye, hari imigambi myinshi mibi icurirwa muturere twurwanda abayobozi b’inzego za gisivile n’abayobozi b’inzego z’umutekano za polisi n’izagisirikari ntibarabukwe, ikindi nuko Uyumutuyemariya yiyegereje bamwe mubasirikari abagira agakingirizo nyamara batazi imigambi yirirwamo yokugambanira igihugu.

        Murimwebwe muvugango ndabeshya nimutange ibimenyetso byukombeshya??? abantu nkamwe nimwe mwavuga ngo kizito yarenganyijwe, gusa amajwi ye yibyo yivugiraga agambanira igihugu yagiye ahagaragara n’inyandiko ze zokuri whatsap zijya ahagaragara
        bari bamushygikiye bumvako atabikora bakanja amanwa!
        Abavuga ngo yanyimye igitsina! Niyo naba nshaka igitsina sinagisaba uriya mukecurukuko abana be tujya kungana!

        Ngo ibyomvuga no amatiku? kuki se ntatikuriye abandi bafunzwe nkgatikurira uyumugore nuko ariwe mfungwa nziza murwanda???

        If you are ignorant or misinformed , don’t think me too I’m misinformed like you.
        Iyo utumva imibare ntiwumve ubutabire ntiwumve na Physique ntukibwireko n’abandi ariko biba bimeze, hari ababyumva vuba bakanabihumeka. Niba rero nawe uba murwanda ariko hakaba haribyinshi bibera mugihugu utaazi njye sikomeze! mfite aho nkiura amakuru, mfite uburyo niyomforma, mfite byinshi nzi wowe utazi.

        Mugihe abayobozi bakuru ba polisi y’urwanda cyangwa abasirikari bakuru b’urwanda bazanyandikira niteguye kubaha amakuru, email yanjye ikinyamakuru umuseke kirayifite, ibindi ntabo navugira hano kuko ushobora nogusanga abanyibasiye bose ari babandi birirwa kumaradiyo ya NC na FDLR bavuga ngo bagiye guteraz urwanda bazaburizemo amatora. Kuba rero nshyize kukarubanda umucakara wanyu mujawamariya wirirwa yiba amaturo akayabaha ngo muzamugire minisitiri nibyo buriya biri kubarya mukandwanya kandi ibyomvuga narabihagazeho kandi si ubwambere nandikiye polisi yurwanda ariko ntigire icyo ikora. Wenda wasanga inyandiko zanjye zigwa mumaboko yabapolsi bashygikiye uyumugore.
        Urwanda ruriùo ibigarasha bikora bucece kuburyo wibeshya ukabirega munzira zisanzwe ari wowe ahubwo byagiraho ingaruka kuko ibyinshi mwibyo bigarasha usanga aribyo byirirwa birirmba leta, bwakwira bigacura imigambi yoguhirika leta byiriwe birirmba kumanywa.

        • Uyu Jean yifitiye ikibazo gikomeye niba avugako azi amakuru ye wenyine ninzego zumutekano zitazi. Ese kuki atajya mu biro byiperereza ngo atange ayo makuru akaza kuyajugunya kuri zino mbuga?

    • Niba ufite amakuru se wayagejeje ku nzego zibishinzwe ko zihari aho kureganira ku mbuga nkoranyambaga ko icyo gihe byafatwa nk’amatiku. Icyo udashobora guhagararaho ntukagishyire kukarubanda

    • @Jean,ibyo uvuga nibyo ariko se kuki inzego zumutekano zitaza kukureba cyangwa ngo uzisange, ngo uzihe ayo makuru ugahitamo kuza kubimena hano kurubuga rw’umuseke?

    • Wasanga yarakwimye igituba, dore ko muri ADEPR mwabaye nka sodoma na gomora, aho na ba pasiteri aribyo biberamo; none ukaba urimo kumusebya wihimura. Haruguru yanyu aha mu Nkurunziza ho ngo basigaye bikinisha mu biro.

      Dore ca aha ugane inzego z’umutekano uzigezeho icyo kibazo, wo kwirirwa uruka ku mbuga imyaka 3 yose ikaba ishize usebanya gusa. Uri imbwa kabisa.

    • Njye sinashyira umwirondoro wanjye ku mbuga nkoranyambaga. Gusa niba koko uri patriote nguhaye uburenganzira kandi mbuhaye n’ubuyobozi bw’ikinyamakuru umuseke.rw kugira ngo baguhe umwirondoro wanjye uzanyandikire. Nunyandikira mbere yo kukubaza ayo makuru nzabanza nkwibwire nguhe n’imyirondoro yanjye nkumenyeshe n’aho wansanga mu kazi.
      Ndabona hari aho ukoresha YVETTE, ku zindi nkuru ugakore JEAN hose nguhaye uburenganzira ikinyamakuru uzacyandikire ugisaba imyirondoro yanjye ubahe reference y’iyi nyandiko nguhaye.

      “LA VERITE TRIOMPHERA” N’oublies pas ça.
      N.B: Uzirikane ko utumva ibintu kimwe nawe Atari umuyoboke wa RNC cg FDLR ahubwo ni uko bibaza uburyo wabana ayo makuru imyaka itatu utarayatanga. Aramutse ari ukuri waba utari INTORE ikunda igihugu cye kuko waba warahishiriye amakuru yagira ingaruka ku mutekeno w’igihugu kandi ni icyaha gihanwa n’amategeko. Ikindi aramutse kandi Atari ukuri nabwo kwaba ari ugusebya umuntu mu ruhamwe kandi nabyo bihanwa n’amategeko. igihugu cyacu kigendera ku mategeko ntawe uri hejuru yayo. UZANYEGERE IBINDI UZABIMBAZE AYO MAKURU NIBA ARI UKURI NTAGIRE UMUMARO WAYO.

  • Jean njye ndumva ubeshya Leta ifite inzego z’iperereza kuburyo umuntu nkuwo yaba yarafashwe ahubwo iguye ntayitayigera ihembe, uriwe n’inzoka umuserebanya uramusonga,kdi ngo ugumiwe n’amenyo ahagamwa n’amazi,wibeshyera uyu mudamu ibindi mureke ubutabera bwikorere akazi kabwo gusa abayobozi ba ADEPER ntibitwaye neza muri ibi bihe ariko haracyariho ibyiringiro ko iyo igiti gitemwe cyongera kigashibuka,

  • Uriya wiyita Jean bigaragara ko ntacyo amaze ntanicyo yamarira sosiyete uretse kuyikwizamo ibinyoma no kuyitesha umwanya. Ibaze umunyarwanda waba ari muzima azi aho inzego z’umutekano ziri yarangiza ngo yabitse amakuru y’abakorana n’abanzi b’igihugu cye ngo ahubwo ayandika ku mbuga nyinshi. Hari kimwe ko yaba ari ubuswa cyangwa umunyabinyoma nka shitani cyangwa se atuzuye mumutwe.

  • UMUGABO MBWA ASEKA IMBOHE KDI IMINSI MIBI NTAWE UYICURAHO UNDI SINDI UMUPORO ARIKO IBYABAYE KURI BENE DATA BIRABABAJE GUSA JEAN WOWE NIBA UBESHYA NTUKABONE UMUNTU AGEZE MU KAGA NGO UMUTETEREHO KUKO NAWE UTAZI UKO EJO BUZIRA UMEZE KDI UJYE WIBUKA BUCYA BWITWA EJO SIMBASHYIGIKIYE ARIKO NAWE SINGUSHYIGIKIYE UTAZI AKARI MU MINSI AKUBITA IMBWA URUTARO.KDI UHURIYE N’ISHYANO MU ISHYAMBA ATABAZA INKIMA N’ INKENDE KDI UMUHANGA WO KWAMBARA YAMBIKA URURIMI RWE, N’ UMUHANGA WO KUVUGA AVUGA ICYO AZASUBIRAMO. BARIYA BAZIZE URW’ABAGABO ARIKO WOWE UTITONZE WAZIRA UMUNWA WAWE. NIBA UBESHYA RERO GABANYA UMUDOMO KUKO NAWEA ARI EJO ARI EJO BUNDI BAGUTEREKAMO KUKO HARIYA NI IWABO WA TWESE

  • Yemwe ni musenge, birababaje kubona abantu bitwa abakozi b’Imana, biba, abandi bakagambana,….
    Mwari mukwiye kwihana aho muri aho muri gereza.

  • TOM WEEE UMUKOBWA WAWE MAGNIFIQUE BITE?YABA YARAKIZE SIDA?KO iMANA ISHOBORA BYOSE..
    URABONA KO IBYO WIFURIZAGA ABANDI NAWE BIKUGEZEHO…WIBUKA USHAKA GUFUNDISHA Dr ?isi ntisakaye….GUSA WARI UGEJEJE ITORERO HABI?MWAMBWIRA YARI YARATORESHEJE MISS WA adpr? ko yabisabaga?

    • Ibyisi ni amabanga kbsa! ubu ni aha itorero ry’Imana rigeze cg mwaryihishemo!! ntunguwe no kubona nta n’uwatanze igitekerezo cye avuga ati Yesu ashimwe nkuko mwabigenzaga!! Umugore yabwiye undi ngo hena ndebe, arabikora, aramubwira ati subiranya twese turi bamwe, yewe mwese muri ba Gouvernor kbsa! Ntabwo ntekereza ko inzego z’ubutabera zikorana ubuswa kuburyo bakatirya ntacyo bakoze namba!! ni ukwitonda tugategereza ibizavamo nyuma y’ubushishozi bw’inzego.

  • Na Yesu baramuhondaguye. Wasanga nabo bazajya mu ijuru bazamuwe

  • Ariko Tom we bazamurekure ni igisambo Barabasi

  • MUTUYEMARIYA CHRISTINE atanga imisanzu mubigarasha nomuri FDLR, nibura Tom rwagasana we ni ubusambo gusa, ntabwo akorana n’abanzi b’igihugu, ariko uyu MUTUYEMARIYA CHRISTINE ni umwanzi w’urwanda kabuhariwe yijejwe kuzaba minisitiri kungoma ya RNC na FDLR zimaze gufata ubutegetsi !

Comments are closed.

en_USEnglish