Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Abatutsi 500 barenga biciwe ku rusengero rw’ADEPR i Nyabisindu, Pasiteri Sibomana Jean Umuvugizi w’iri torero ku rwego rw’igihugu, yasabye imbabazi abarokotse n’Abanyarwanda muri rusange kubera uruhare bamwe mu bayobozi b’iri torero bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu ijambo rye, Pasiteri Sibomana Jean yagarutse ku ruhare […]Irambuye
Tags : ADEPR
Mu itanganzo ryasohowe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo ryatangaje ko inzu Magnificat House, yari gutangira gukoreramo ibikorwa by’idini rya Eglise de Pentecote Emmanuel au Rwanda (EPEMR) kuva kuri uyu wa gatandatu, itemerewe gusengerwamo kuko itujuje ibisabwa. Ni nyuma y’uko ubuyobozi bukuru bwa EPEMR bwari bwarararikiye abaturage baturiye kariya gace kuzaza kwifatanya nabo kuri uyu wa […]Irambuye
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bw’Itorero ADEPR rifite abayoboke bagera muri Miliyoni ebyiri z’Abanyarwanda buratangaza ko ibibazo by’amacakubiri byakunze kuvugwa muri iri torero byaranduwe burundu. Mu Itorero ADEPR hakunze kuvugwa ibibazo by’ivanguramoko cyane cyane mu buyobozi bw’itorero, ndetse byaje ngo no kubyara amakimbirane akomeye mu gushyiraho […]Irambuye
Nyuma y’igihe kijya kungana n’umwaka w’urwango n’urunturuntu hagati ya Depite Bamporiki Eduard n’ubuyobozi bushya bw’Itorero rya ADEPR, kuri uyu wa gatanu tariki 04 Mata impande zombi zicaye zisabana imbabazi ndetse Bamporiki yemerera ubuyobozi kutazongera kugirana nabwo amakimbirane n’ubwo ngo bigeze kumugambanira. Ibibazo hagati ya Depite Bamporiki n’ubuyobozi buriho muri ADEPR byatangiye mbere y’uko aba umudepite. […]Irambuye
Mu mwiherero w’abayobozi kuva barimu, Abapasiteri, Abashumba, abayobozi b’amatorero y’Uturere n’abayobozi b’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali barenga 300 waberaga Kicukiro ku matariki ya 25 na 26, ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bwasabye abo bayobozi kureka kuyobya Abakirisitu babinjiza mu matiku n’amakimbirane ari mu bayobozi. Abari bateraniye muri uyu mwiherero babonye umwanya uhagije wo kuganira kuri Ndi Umunyarwanda […]Irambuye
Mu giterane gisoza umwiherero w’iminsi itatu abashumba bakuru bo mu itorero rya ADEPR bakoreye mu Karere ka Rwamagana, umuvugizi w’iri torero, Pasitori Sibomana Jean yavuze ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” baganiriyeho izatuma amacakubiri yakomeje kubarangwamo avugutirwa umuti. Muri uyu mwiherero wasojwe ku cyumweru tariki 23 Werurwe, abashumba bakuru muri ADEPR barimo abayobozi baryo mu Turere […]Irambuye
Ejo kuwa kabiri tariki 11 Werurwe, Itorero rya ADEPR ryashyikirije Akarere ka Nyagatare inzu 13 zubakiwe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda abatishoboye, zifite agaciro ka Miliyoni 45. Iri torero kandi ryaboneyeho no gutangaza ko ririmo kubaka inzu 355 hirya no hino mu gihugu zizahabwa Abarokotse Jenoside batishoboye. Iki gikorwa cyishimiwe na benshi cyabereye mu muhango […]Irambuye