Kuri uyu wa gatandatu tariki ya mbere Kamena, mu ishuri rikuru rya IPB Byumba habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 19 ahari abanyeshuri, abakozi ndetse n’abayobozi ku nzego za Leta, ingabo n’abaturiye iri shuri rikuru. Uyu muhango watangiwe n’urugendo rwo kwibuka rwavuye ku ishuri rya IPB rukerekeza ku rwibutso ruherereye mu kagari ka Gisuna […]Irambuye
25 Gicurasi – Abakozi bagera kuri 80 bakora muri servisi yo gutanga ubufasha ku bakiriya ba MTN bahamagara babusaba, basuye urwibutso rwa Gisozi mu rwego rwo kwibuka Jenoside no guha icyubahiro abishwe. Babanje gukora urugendo rugana ku Gisozi, aha ku gisozi bakaba babanje kwerekwa amateka ya Jenoside n’uburyo yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa. Norman Munyampundu […]Irambuye
Mu ruzinduko uyu mugabo arimo mu Rwanda we na Jim Yong Kim Perezida wa Banki y’Isi, iri ni ijambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside i Kigali. Ni ubwa gatatu ndeba ibya Genocide yo mu Rwanda, ubwa kabiri ndi Umunyamabanga mukuru. Buri gihe amarira yambungaga mu maso. Mu kwezi gushize nitabiriye gahunda yo kwibuka Genocide yo […]Irambuye
Gitwe kuwa 20 Gicurasi 1994 nibwo abari abapasitoro b’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda basaga 70 bishwe bunyamaswa bazira uko bavutse, kur’uyu wa 19 Gicurasi 2013, nibwo Itorero ryakoze igikorwa cyo kubibuka cyabereye I Gitwe ku gicumbi cy’Itorero ry’Abadivantisiti. Abari abapasitoro b’I Gitwe ubwo bicwaga bajyanywe ahitwa mu Nkomero ho mu karere ka Nyanza, […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuwa 17 Gicurasi ku kicaro cy’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere. Ingufu, Amazi, Isuku n’isukura “EWSA” mu mujyi wa Kigali niho bahereye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi bagera ku 171 ba ELECTROGAZ, yaje kwitwa EWSA, bazize jenoside yakorewe abatutsi. Pasteri Rutayisire Antoinne yatanze ubuhamya avuga uburyo umugore we yigeze kwirukanwa mu bakozi […]Irambuye
Abacuruzi bo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba bishyize hamwe bakusanya inkunga maze bajya gusura abacitse ku icumu bo mu murenge wa Mutete. Umwe muri aba bacuruzi witwa Nsabiyaremye yabwiye umunyamakuru w’Umuseke.rw i Gucumbi ko bagomba gutanga urugero rwiza rutandukanye n’urw’abacuruzi b’igihe cya Jenoside. Nsabiyaremye ati “ Abacuruzi bagenzi bacu ba hano […]Irambuye
Abenshi mu barokotse Jenocide yakorewe Abatutsi, baracyafite intimba y’uko ababyeyi, abavandimwe n’inshuti zabo zishwe, batamenya aho bajya kubunamira kubera kutamenya aho bajugunywe. Hari nk’inzirakarengane zishwe muri 1959, imiryango yabo igasimbuka imirambo ihunga, ntihagire ugira amahirwe yo gushyingura abe. Muri 1963 naho byabaye uko, mu 1994 ho biba ibindi bindi. Niyo mpamvu umuryango w’urubyiruko rwarokotse Jenocide […]Irambuye
Umuhanzi Aziz Kanyamupira Mwiseneza udahwema gutanga umusanzu abicishije mu mivugo ndetse no mu ma kinamico, aho agaragaza ububi ndetse n’ubukana bwaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, akanatanga ubutumwa buhumuriza abacitse ku icumu ryayo, yashyize hanze umuvugo yise ’’ Urwunge rwimuriwe mu rwobo’’. Uyu muvugo ugaragaza ibyiza byaranze agace ka Gahini mbere ya Jenoside ukagaragaza ubukana bwaranze iyicwa […]Irambuye
Kigali Free Bikers na Kivu Bikers ni amatsinda abiri y’abantu ku giti cyabo bafite ibimoto binini bihinda cyane, kuwa 12 Gicurasi baciye mu mujyi wa Kigali ari benshi abantu bibaza icyabaye. Bari berekeje i Kiramuruzi gusura abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye. Baherekejwe n’ikimoto kinini cya Police yo mu muhanda, aba bagabo bambaye imyambaro y’abatwara […]Irambuye
Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuwa 10 Gicurasi abakozi b’Ikigo giteza imbere ubuhinzi mu Rwanda, zone y’Iburengerazuba bakoze iki gikorwa cyo kwibuka basura umudugudu w’imfubyi uherereye mu murenge wa Twumba aho bahaye abana bibana ihene zigera kuri 22. Aba bakozi batangiye iki gikorwa basura ahashyinguye imibiri y’Abatutsi 50 000 ku rwibutso rwa Bisesero […]Irambuye