Digiqole ad

Imiryango itarashyinguwe igiye kwibukwa ku ncuro ya kabiri

Abenshi mu barokotse Jenocide yakorewe Abatutsi, baracyafite intimba y’uko ababyeyi, abavandimwe n’inshuti zabo zishwe, batamenya aho bajya kubunamira kubera kutamenya aho bajugunywe. Hari  nk’inzirakarengane zishwe muri 1959, imiryango yabo igasimbuka imirambo ihunga, ntihagire ugira amahirwe yo gushyingura abe. Muri 1963 naho byabaye  uko, mu 1994 ho biba ibindi bindi.

Kayumba Jean Paul  umuhuzabikorwa wa Icyizere Family
Kayumba Jean Paul umuhuzabikorwa wa Icyizere Family

Niyo mpamvu umuryango w’urubyiruko rwarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi rwize mu bigo byo mu  murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango  ruzwi nka Icyizere Family,  rwishyize hamwe , rugategura igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka  no kunamira izo nzirakarengane zishwe ariko zikaba zitarashyinguwe, kugira ngo batazima kandi hari ababakomokaho barokotse  jenocide.

Kayumba Jean Paul  umuhuzabikorwa wa Icyizere Family, yadutangaje ko imvo n’imvano y’icyo gikorwa bategura, yerekana n’akamaro kizagirira abatarabashije kubona imibiri y’ababo kuko kubibuka ari ubundi buryo bwo kubaha agaciro.

Yagize ati ’’Nyuma y’imyaka 19 Jenoside yakorewe  Abatutsi imaze ihagaritswe, hari imibiri y’abayizize itaraboneka, kandi n’ibonetse ntawupfa kumenya uwe kuko iba yarangiritse cyane, ugasanga abenshi mu babuze ababo batakaza icyizere cyo kubabona ngo babashyingure mu cyubahiro.

Ariko ku  nshuro ya mbere iki gikorwa  cyo kwibuka iyi miryango itarabashije gushyingurwa,  ubwo cyaberaga mu murenge wa kimironko kuva kuwa 17 kugeza kuwa 19 Gicurasi 2012, ababuze ababo batashye bafite imitima iruhutse kuko nibura babonye umwanya wo kwibuka no guha icyubahiro ababo batabashije gushyingura”

Kayumba akomeza avuga ko ubwo bigoye kwibuka umuntu utashyinguye ariko ngo iyo bikozwe biruhura imitima ya baenshi batazi irengero ry’imiryango yabo. Ati ’’N’ubwo bigoye kubyumva no kubyakira, tugomba kwemera ko abacu twabuze bariho muri twe , kuko twarokotse. Uku kwibuka kwadusubijemo icyizere kandi kuruhura imitima yari yarashegeshwe n’intimba.’’

Kayumba yakanguriye Abanyarwanda bose by’umwihariko imiryango itarabashije gushyingura abayo bazize Jenocide yakorewe  Abatutsi, kuzitabira uwo muhango wo kwibuka ku nshuro ya kabiri, abacu tutabashije gushyingurwa, kuko ari igikorwa cyomora ibikomere ku mitima  ya benshi.

Uwo muhango  uzaba kuwa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2013, ukazabera Kicukiro-Centre mu busitani bw’urusengero Glory to God Temple ruherereye munsi ya Banki y’abaturage guhera Saa 18h00 kugeza Saa 22h00.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Iki gitekerezo kirahebuje. Nanjye abana 6 twavukanye mama na papa abantu bari bagize umuryango mugari wacu ntazi umubare, abo nzi ni 74 ariko mpamya ko atari na 1/3 cy’abo nabuze nta n’umwe nashyinguye mvuga nti uyu niwe nshinguye.KAYUMBA NABO MUFATANYIJE, Imana ibampere umugisha cyane. Nzaba mpari n’ubwo ntahazi neza nzahayoboza.

    • humura turikumwe aho baruhukiye haranira ko bakubonamo umuntu wumugabo gusa plz contact 0727121278 tuzakurangire tunakuyobore

  • TURI KUMWE BAVANDI MUKOMEREZE AHO GUHESHA ICYUBAHIRO ABACU

    • MURI ABAGABO CYANE IMANA IBAKOMEZE MUZAKORE N IBINDI MU MWANYA WABACU BABONEKO BASIZE ABAGABO.

  • Mukomere nshuti mutubwire uburyo umuntu yatanga na contribution kugirango iki gikorwa kigende neza

  • turabibuka abavandimwe inshuti nababyeyi bacu tutashyinguye.muriho kuko twarokotse

  • “BARIHO MURI TWE KUKO TWAROKOTSE ” twabonye bitanga umusaruro kunshuro ya 1 hari benhsi baruhutse bibafasha kongera kubaho bushya. Baruhutse mumitima ukeneye uwo ubaza ibirambuye wahamagara 07285550777

  • Mukomere, bariho muritwe kuko twarokotse; gusa nshuti bavandimwe inkungayanyu y’ibitekerezo irakenewe kugirango igikorwa kizagende neza; ucyeneye ibisobanuro birambuye byuwo mugoroba uko bizagenda yahamagara kuri 0788558953 Imana ibahe umugisha

  • Buri munyarwanda wese uha agaciro Genocide yakorewe abatutsi mu Rwatubyaye iki gikorwa ni Ingenzi mu gusana imitima yababuze ababo batabashije kubonera imibiri yabo, turahabaye rwose kandi tuzahora tubibuka

Comments are closed.

en_USEnglish