Digiqole ad

Gicumbi: Ishuri rya IPB ryibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya mbere Kamena, mu ishuri rikuru rya IPB Byumba habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 19 ahari abanyeshuri, abakozi ndetse n’abayobozi ku nzego za Leta, ingabo n’abaturiye iri shuri rikuru.

Abayobozi bacanye urumuri rwo kwibuka n'igishyito cy'ikiriyo cyo kwibuka abazize Jenoside
Abayobozi bacanye urumuri rwo kwibuka n’igishyito cy’ikiriyo cyo kwibuka abazize Jenoside

Uyu muhango watangiwe n’urugendo rwo kwibuka rwavuye ku ishuri rya IPB rukerekeza ku rwibutso ruherereye mu kagari ka Gisuna umurenge wa Byumba.

Uyu munsi ukaba wari witabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé.

Umwe mu banyeshuri ba IPB barokotse Jenoside watanze ubuhamya yavuze uburyo Jenoside yamugize impfubyi nyuma akabaho mu buzima bukomeye cyane ari uyu munsi akaba abona hari icyizere cy’ubuzima imbere.

Dr Jean Pierre Dusingizemungu Umuyobozi wa Ibuka wari muri uyu muhango yavuze ko Kaminuza arizo zigomba gufata iya mbere mu kwerekana inzira y’ibisubizo abantu bakeneye nyuma ya Jenoside.

Ati “ hakwiye kubaho ubushakashatsi bugamije kubaka igihugu ndetse n’ubugamije kubika aya mateka y’igihugu cyacu.”

Prof Nyombayire Faustin Umuyobozi wa IPB Byumba mu ijambo rye nyuma y’urugendo rwo kwibuka nawe akaba yasabye urubyiruko aho ko aribo bagomba kubaka u Rwanda ruzira Jenoside, rurangwa no gukundana kandi ruzira amacakubiri yagejeje igihugu kuri Jenoside.

Uyu muhango wabayemo gucana umuriro ugaragaza ko kwibuka bigomba kuzahoraho iteka m Rwanda.

IMG_0026
Batangiye urugendo rwo kwibuka rugana i Gisuna
IMG_0013
Mu rugendo rwo kwibuka
IMG_0024
Ku rwibutsi rwa Jenoside
IMG_0041
Mu muhango wo kwibuka bumva amagambo y’abashyitsi bakuru
IMG_0061
Umwe mu banyeshuri watanze ubuhamya
P1030612
Aimé Bosenibamwe acanira abanyeshuri urumuri rw’ikizere

 

Evence  Ngirabatware
UM– USEKE.RW

en_USEnglish