Digiqole ad

Abatwara ibimoto binini basuye abacitse ku icumu i Kiramuruzi

Kigali Free Bikers na Kivu Bikers ni amatsinda abiri y’abantu ku giti cyabo bafite ibimoto binini bihinda cyane, kuwa 12 Gicurasi baciye mu mujyi wa Kigali ari benshi abantu bibaza icyabaye. Bari berekeje i Kiramuruzi gusura abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.

Mu nzira bagana Kiramuruzi
Mu nzira ku bimoto byabo bagana Kiramuruzi

Baherekejwe n’ikimoto kinini cya Police yo mu muhanda, aba bagabo bambaye imyambaro y’abatwara bya moto berekeje mu mudugudu wa Kayita Umurenge wa Kiramuruzi aho bageneye abo basiye za matelas (double) 20 ndetse n’ibyo kwiyorosa.

Maseveriyo Irene Basile umuyoobozi wa Kigali Free Bikers yabwiye UM– USEKE.RW ko nk’abatwara ibimoto binini mu kwishimisha batekereje kugira icyo bamarira abarokotse batishoboye kugirango nabo bishime.

Kantama Clautilde wavuze mu izina ry’abasuwe yagize ati “ Twatunguwe, twabonye ibimoto binini bisakuza cyane bije iwacu, ababijeho ni abagabo badusuye batuha ibiryamirwa turatungurwa turishima cyane. Imana izabasubirize aho bavanye.”

Maseveriyo I Basile yatangaje ko nk’aba ‘Bikers’ bazakomeza kugerageza gukora ibikorwa nk’ibi no mu tundi turere turimo abacitse ku icumu batishoboye babasura ngo bababwire ko ubuzima bukomeza kandi babasaba gukora cyane ngo baharanire kwigira.

Bwana Munyaburanga Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiramuruzi wari waje kwakira abo batwara bya moto binini baturutse i Kigali yabashimiye igikorwa bakoze cy’ubupfura.

Ati “ mugize neza, ibyo mubahaye sibyo by’ingenzi ahubwo umutima w’urukundo muberetse n’inama mubagiriye zo gukora cyane ni ikintu gikomeye cyane mukoze.”

Bari bageze i Kiramuruzi rubanda rwashitse ruje kureba izo moto zihinda nk'indege
Bari bageze i Kiramuruzi rubanda rwashitse ruje kureba izo moto zihinda nk’indege
Eric Moteur umunyamuryango wa Kigali Free Bikers ashyikiriza matelas umwe mu bahawe imfashanyo
Eric Moteur umunyamuryango wa Kigali Free Bikers ashyikiriza matelas umwe mu bahawe imfashanyo
Maseveriyo Irene Basile Umuyobozi wa Kigali Free Bikers yasabye abasuwe gukora cyane baharanira kwigira
Maseveriyo Irene Basile (wambaye ikoti uri gutanga matelas)Umuyobozi wa Kigali Free Bikers yasabye abasuwe gukora cyane baharanira kwigira
Imifariso n'amashuka byashyikirijwe abo barkotse Jenocide batishoboye b'Ikiramuruzi
Imifariso n’amashuka byashyikirijwe abo barkotse Jenocide batishoboye b’Ikiramuruzi
Kantama Clautilde wavuze ijambo kuruhande rw'abahawe imfashanyo
Kantama Clautilde wavuze ijambo kuruhande rw’abahawe imfashanyo
Umuhango wo gushikirizwa iyo nkunga ugeze
Umuhango wo gushikirizwa iyo nkunga ugeze

Roger Mark RUTINDUKANAMUREGO
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Waouh vraiment mwatekereje neza kandi mukomerezaho! Basil courage!

  • IMANA IBAHE UMUGISHA ITAGABANYIJE ARIKO N’ANDI MA COMPANY AREBEREHO KUKO KWIGIRA NIKURIYA. DUFASHE ABAROKOTSE SIBO BABYITEYE!

  • Mwakoze Imana Ibahe umugisha kandi muge muhora mubibuka nimwe basigaranye mufite na moto nziza rwose !

  • Nuko ,nuko mwarakoze kuza gufata mu mugongo abacitse kw’icumu rya’ababisha.Muri imfura cyane,kandi murakagira amata iwacu mu ,Buganza,mu Mutara ,tuzahora tubasabira imigisha.

  • well done!

  • nta kundi,tuzajya dufashwa n’abagiraneza mu gihe abo bireba (i mean abari responsible) tubona ntacyo biba bibabwiye!!

  • Well done,@yuhi,abo bireba nabanyarwanda twese muri rusange nabo baje bari muri kominote nyarwanda

  • DJ Kevin ko ntamubona na cya kimoto cye i Musanze kandi nawe muziho kugira umutima wo gufasha?

  • bASILE iMANA IGUHE UMUGISHA KUKO URANTUNGUYE NA BAGENZI BAWE JYE NABATEKEREZAGA UKUNDI IMANA IMBABARIRE

  • uzi ko mwakoze cyane we!

  • ndihamwe nawe can i join u

  • ah bon iyi niyo bita bande de motards hors la loi?

  • Thks @Rurangirwa u can join ntakibazo and we need more Bikers @Jack uwo Dj kevin ntago aba muri Bikers Team @Leo yitwa Kigali Free Biker. Thks

  • gufasha abacitse kwicumu ni igikorwa gifite agaciro.duharanire kwigira

  • IMANA IBAHE UMUGISHA KUGIKORWA CYURUKUNDO MWAKOZE! GUSA BURIYA NA POLICE IYO ITERAMO HAMWE NA MP KUKO NABO BAFITE BIRIYA BIMOTO.

Comments are closed.

en_USEnglish