Kuri iki cyumweru mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanzenze habaye igikorwa cyo kwibuka abatutsi bapfuye mu mwaka wa 1994 mu gace kitwa Bigogwe ku rwibutso rushyinguwemo abantu barenze ibihumbi icumi. Nkuko umutangabuhamya warokokeye mu bigogwe yabivuze muri uyu muhango, Mbarute yagize ati: “njye ubwanjye navukanaga n’abana batanu, ariko bose babishe muri 1994 wongeyeho […]Irambuye
Miss ISAE Busogo 2012 Daniella Rusamaza yateguye igikorwa cyo kwibuka abari abanyeshuri, abarezi, abakozi, n’abandi batutsi b’i Rwamagana bari bahungiye mu kigo cy’amashuri cya Groupe Sclolaire Saint Aloys bakahicirwa muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igikorwa bikazaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Kamena 2013. Rusamaza avugana n’Umuseke.rw yatangaje ko yateguye iki gikorwa kugira […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kaduha byo mu Karere ka Nyamagabe, mu Ntara y’Amajyepfo buramenyesha abantu bose by’umwihariko abafite ababo babiguye ko hari igikorwa cyo kwibuka abakozi, abarwayi n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994. Icyo gikorwa giteganyijwe kuwa gatatu tariki 26 Kamena 2013, guhera saa yine za mu gitondo (10h00). Ubuyobozi bw’Ibitaro buboneyeho gusaba ababa […]Irambuye
Mu gikorwa cyateguwe na Hope Foundation, umuryango AVEGA Agahozo bafatanyije kandi n’abanyeshuri bo muri APE Rugunga muri week end ishize hibutswe ababyeyi n’abakobwa bicwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakicwa mu buryo buteye ubwoba cyane. Nyuma y’urugendo rwo kubibuka, hafashwe amagambo atandukanye yiganjemo ayo kwibaza aho abantu bari bavanye ubunyaswa bwo kwica abandi bantu babakoreye […]Irambuye
Abakozi b’uyu mushinga kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kamena bafashe urugendo rwerekeza ku rwibutso rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka abari abakozi b’uyu mushinga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aba bakozi babanje gushyira indabo ku rwibutso rw’abari abakozi ba Project San Franscisco ruri i Kigali maze bafata […]Irambuye
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda busanga imikino yo kwibuka abakarateka, abakunzi bayo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda azwi ku izina rya “Never Again” yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 9 Kamena 2013, yaragenze neza cyane kurusha iyabaye mu myaka yashize. Abayo Theogene, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu […]Irambuye
I Nyarubuye mu karere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba ni hamwe mu hakorewe ubwicanyi bw’indengakamere bwakorewe Abatutsi benshi mu gihe gito bari bahungiye mu kiriziya. Imwe mu miryango yarishwe irazima ntihasigara n’umwe. Bake barokotse, nyuma y’imyaka 19 ntabwo baribagirwa. Nubwo batatanyijwe n’ubuzima amateka aracyabahuza nkuko bitangazwa na bamwe muri bo. Niyo mpamvu mu ntangiriro z’iki […]Irambuye
Kuri uyu wa 06 Kamena 2013 abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) guhera saa saba za numugoroba bari mu rugendo rwo Kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aho basuye urwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi. Aba bakozi n’abayobozi babo bahagurutse ku Kacyiru ku isomer rikuru ry’igihugu bamanuka n’amaguru berekeza ku gisozi mu rugendo bitwaje igitambaro kinini […]Irambuye
Abakozi, abarwayi n’abarwaza bo mu bitaro bya Gitwe n’ikigo nderabuzima cya Gitwe biri mu karere ka Ruhango, umurenge wa Bweramana, akagari ka Murama bibutse abaganga, abarwayi n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uyu muhango wo kwibuka wabereye muri centre ya Bienvenue ku rwibutso rushyinguyemo imibiri isaga 70 y’abapasitoro n’imiryango yabo bazize Jenoside yakorewe abatutsi. […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka mu ntara y’Amajyepfo wabereye mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 02 Kamena 2013 i Muhanga, Guverineri w’iyi Ntara Alphonse Munyatwari yibukije ko kwibuka bitagomba guharirwa abarokotse Jenoside gusa. Muri uyu muhango abafashe amajambo bose bagarutse ku kamaro ko kwibuka n’inyungu bifitiye abanyarwanda bose, batangaje ko hari igihe usanga abitabiriye igikowa […]Irambuye