Digiqole ad

Abacuruzi i Gicumbi ngo batandukanye n’abacyera bateye inkunga Jenoside

Abacuruzi bo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba bishyize hamwe bakusanya inkunga maze bajya gusura abacitse ku icumu bo mu murenge wa Mutete.

Abacuruzi b'i Gicumbi bunamira imibiri y'abashyinguye ku rwibutso i Mutete
Abacuruzi b’i Gicumbi bunamira imibiri y’abashyinguye ku rwibutso i Mutete

 

Umwe muri aba bacuruzi witwa Nsabiyaremye yabwiye umunyamakuru w’Umuseke.rw i Gucumbi ko bagomba gutanga urugero rwiza rutandukanye n’urw’abacuruzi b’igihe cya Jenoside.

Nsabiyaremye ati “ Abacuruzi bagenzi bacu ba hano bo mu 1994 na mbere yaho, barahemutse batanga amafaranga yo kugura imihoro yo gutema abantu, twe twumvise ko twakora ikintu cyo kugaragaza ko ntaho duhuriye nabo dutekereza gusura aba barokotse batishoboye ba hano i Mutete.”

Aba bacuruzi bajyanye imifuka 80 y’isima yo gufasha gusana amazu yubakiwe abacitse ku icumu batishoboye muri uwo murenge yari yugarijwe n’imvura.

Abacitse ku icumu basuwe bashimiye cyane aba bacuruzi, bababwira ko kubasura bibatera imbaraga nabo zo gukomeza gukora cyane ngo bibesheho.

Mbere yo gusura abo bacitse ku icumu baba mu mudugudu mu murenge wa Mutete, aba bacuruzi babanje kujya ku rwibutso rwa Mutete aho bunamiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ihashyinguye.

IMG_0822
Uwari ahagarariye IBUKA
IMG_0739
Basize batangije igikorwa cyo gushyira isima ku nzu zimwe z’abacitse ku icumu

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/ Gicumbi

0 Comment

  • abakera avuga se ni bande amazina yabo

    • Nanjye ntyo abantu niba ari
      Ukutiyizera cg gucyeshakabili
      Yatubwira abo avuga.

  • mwibeshye uriya mudamu ni uhagarariye IBUKA mu karere ka GICUMBI ntabwo ahagarariye abacuruzi

  • Ngo abakera na abubu! ariko mana cg ni bwa bujiji bw’abacuruzi .
    Njye nakeka ko abantu b;abacuruzi bajijutse batagitekereza nkuyu uhagarariye ab’ibyumba.
    Kera plaque y’ i Byumba yari IB: Bigasobanura ngo Ibicucu bikize!! Gitarama yari BB : babubatse(ubutegetsi) bareba he ,byavugaga ko abanya gitarama abakiga babatse ubutegetsi.
    Ahaaa! abantu ni bajijuke niyo Vision ya Leta yacu bave mu busutwa wa mugani wa Kanyombya.
    Asebeje abandi bacuruzi.

Comments are closed.

en_USEnglish