Digiqole ad

Gitwe: Bibutse abapasitoro basaga 70 bishwe muri Jenoside

Gitwe kuwa 20 Gicurasi 1994 nibwo abari abapasitoro b’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda basaga 70 bishwe bunyamaswa bazira uko bavutse, kur’uyu wa 19 Gicurasi 2013, nibwo Itorero ryakoze igikorwa cyo kubibuka cyabereye I Gitwe ku gicumbi cy’Itorero ry’Abadivantisiti.

i Gitwe ahashyinguwe abasaga 70 b'abapasitoro n'imiryango  yabo
i Gitwe ahashyinguwe abasaga 70 b’abapasitoro n’imiryango yabo

Abari abapasitoro b’I Gitwe ubwo bicwaga bajyanywe ahitwa mu Nkomero ho mu karere ka Nyanza, bagenda baririmba indirimbo yo guhimbaza Imana bagira bati:”Turajya I Siyoni” ariko nkuko byavuzwe na bamwe barokotse Jenoside batanze ubuhamya, abicanyi nta mpuhwe babagaragarije.

Umusaza wakuriye mu Itorero ry’abadivantisiti Pr. Ezra MPYISI, wavuze amwe ku mateka yaranze Gitwe n’u Rwanda muri rusange mu gahinda kenshi yagize ati:”Mw’abantu mwe, twebwe turababeshya namwe mukatubeshya ngo mwabaye abakirisitu, ese kuki ubu bwicanyi bwabaye?” Mpyisi yaboneyeho kubasaba guhinduka by’ukuri.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda Pasitoro Byiringiro Esron, mu ijambo rye yatangarije abari baje kwibuka ko afite ikimwaro kinshi ku byabaye mu bakirisitu b’Itorero ayoboye, yemeza ko umucyo Itorero ryigishije utakurikijwe mu mibereho y’abakirisitu mu 1994, ubwo u Rwanda rwari muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Itorero ryiyemeje gufsha abana babiri b’imfubyi za Jenoside kubarihira iamashuri mu byiciro byose mu rwego rwo kwigira, bagirira n’akamaro igihugu cyababyaye.

Munyentwali Alphonse Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yashimiye Itorero ryagize uruhare muri iki gikorwa cyo guha agaciro abari abaapasitoro baryo, asaba abantu ko aho u Rwanda rugeze ibisubizo byose biri imbere y’abanyarwanda, ko nta na kimwe kiri inyuma yabo, Munyantwali ati:”Iyo twibuka natwe tuba twaje kwirengera, twishakamo ibisubizo”.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yasabye urubyiruko rwo mbaraga y’igihugu guharanira kubaho, kandi rukitoza kuzaba abayobozi b’ejo beza, bityo u Rwanda rugatera imbere ruzira Jenoside nkiyabaye mu 1994.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka abapasitoro b’Itorero ry’Abadivantisiti b’I Gitwe hashimiwe mu ruhame abagize uruhare mu guhisha bamwe mu batutsi barokotse Jenoside barimo Ndamage Ezechiel na Gatware Eliphaz, barokoye benshi mu bahigwaga bukware.

'Turababeshya namwe mukatubeshya ko muri abakirisitu'- Pasitoro Mpyisi
‘Turababeshya namwe mukatubeshya ko muri abakirisitu’- Pasitoro Mpyisi
Umuyobozi w'Itorero Pr. Byiringiro Esron ati Itorero rifite ikimwaro cy'ibyabaye
Umuyobozi w’Itorero Pr. Byiringiro Esron ati Itorero rifite ikimwaro cy’ibyabaye
Pasitoro Kalima ashimira Gatware uburyo yamufashije muri Jenoside
Pasitoro Kalima ashimira Gatware uburyo yamufashije muri Jenoside
Ndamage Ezechiel(wicaye imbere ibumoso) yashimiwe kuba yarahishe abagera kuri 120 bakarokoka Jenoside
Ndamage Ezechiel(wicaye imbere ibumoso) yashimiwe kuba yarahishe abagera kuri 120 bakarokoka Jenoside
Abayobozi kakurikiye ubuhamya bwa Pasitoro Kalima
Abayobozi kakurikiye ubuhamya bwa Pasitoro Kalima
Abahagarariye ingabo na Police bari muri uyu muhango. Hagati ni Chief Superintendent Hubert Gashagaza wagize uruhare mu itegurwa ry'uyu muhango
Abahagarariye ingabo na Police bari muri uyu muhango. Hagati ni Chief Superintendent Hubert Gashagaza wagize uruhare mu itegurwa ry’uyu muhango
Guverineri Munyentwali Alphonse wasabye urubyiruko kwigira
Guverineri Munyentwali Alphonse wasabye urubyiruko kwigira

Photos/JD NTIHINYUZWA

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango

0 Comment

  • Tugomba guhora tubibuka kuko bishwe urwagashinyaguro bazira uko baremwe kandi bicwa na bamwe mubo bigishaga ijambo ry’Imana kubera ko bari barabaye inyamaswa, ibyo ndabivuga nkumwe mubabanye na bamwe muri bariya ba Pastoro mugihe cya Genocide aho bari bateraniye muri Firidi naho narahageze ngiye kwinjiramo barambuza bavuga ngo ntamwana winjiramo ariko kuri jye numvaga ariho nagombaga gukirira nyuma yumunsi umwe nibwo babajyanye kubica bagenda baririmba indirimo nkuko byavuzwe haruguru ariko nanjye nagombaga kuba narajyanye nabo. Imana ihimbazwe kuko nkiriho. bagiye tubakunda kandi tuzahora tubibuka kandi twizereko tuzonjera tukababona kuko bagiye arabere

    • this is true ,uzukuntu twe twari twababaye ngo ukuntu byatunaniye kwinjira muri ccollege ndabibuka banyuzeho aho twari turi mugihuru baririmba iriya ndirimbo;gusa duhumure kuko Nyagasani yabakiriye

  • mpyisi avugishije abadivantisiti b’i gitwe bicaga abantu bakaruhuka ku isabato kandi nibo banywa byeri nyinshi mu rwanda bihishe urumvako rero bafite umutwe ufunze .bazi kuririmba ariko guhinduka byarabananiye babonye urwaho bakongera bonse amashereka ya MDR POWER

    • wowe wonse ayahe?

    • Abanyagitwe ntabwo ari beza na gato, n’abicanyi n’ibindi bibi byinshi bakora ndabizi, ariko se na none dushyize mu gaciro Uyu muperezida ngo ni Byiringiro hamwe na Dayimoni ye ya hafi Abeli, kuki bashaka gusenya amatekla ya Gitwe kandi ariho ubutumwa bwatangiriye mbere mu bihugu 3 nkuko umusaza MPYISI yabisobanuye!!, aka ni akaga aya mashitani Imana yahaye itorero yakuruye mu Rwanda, tureke politiki mbi ishyingiye ku irondakarere n’ibindi ahasigaye twiuheshe agaciro nkuko H.E abidutoza, Yewe erega twese turi abanyabyaha ariko mwebwe Abeli na Esron muri Red devils kabisa.

      • Kamali ntugatukane none se aba ba pastor babaye amashitani bate? Niba mufite ibyo mupfa, wabegereye mukabiganira mukabikemura
        ko haruburyo bibiliya iteganya ko abafitanye ibibazo babicyemura. Utabigenjye utyo, kandi koko babaye baraguhemukiye ntaho waba utaniye nabo!

      • Kamali, ubwo se wowe utukaniye hano kur’urubuga twa kwita iyihe shetani? nkeka ko uburyo bwo gukemura icyo kibazo mufitanye ar’ukubegera, mukaganira ibyo mupfa. yesu aravuga ngo: “ni mukunde ababanga, ndetse munasabire ababarengaya”. ibyo rero niba utabikora, nawe ukuyoboye aragaragara.

  • Imana ibakire mu bayo.Bayikoreye umurimo nayo ntizabibagirwa

  • Abanyagitwe ntabwo ari beza na gato, n’abicanyi n’ibindi bibi byinshi bakora ndabizi, ariko se na none dushyize mu gaciro Uyu muperezida ngo ni Byiringiro hamwe na Dayimoni ye ya hafi Abeli, kuki bashaka gusenya amatekla ya Gitwe kandi ariho ubutumwa bwatangiriye mbere mu bihugu 3 nkuko umusaza MPYISI yabisobanuye!!, aka ni akaga aya mashitani Imana yahaye itorero yakuruye mu Rwanda, tureke politiki mbi ishyingiye ku irondakarere n’ibindi ahasigaye twiuheshe agaciro nkuko H.E abidutoza, Yewe erega twese turi abanyabyaha ariko mwebwe Abeli na Esron muri Red devils kabisa.

  • Nshuti bavandimwe mureke gutukana kuko abo ba Pasitoro niba bafite amakosa,kubatuka ntacyo twaba tubarushije,gusa nabo bisuzume niba ibyo babavugaho aribyo bisubireho.

    Njye ndashimira bariya basaza bagize ubuywari bwo guhisha abantu,IMANA ibahe umugisha kandi bazambikwa amakamba y’ubutwari bwabo tugeze mu ijuru.

    Umva twese nka b’Akristu dufite ikimwaro kuko umukristu nyakuri ntiyangana kandi ntiyanakwica abo IMANA yaremye,reka noneho duhinduke by’ukuri tumurike umucyo kuko niyo nshingano yacu

  • ariko rero bibiliya iravuga iti ”bose bakozse ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana”arihe pastor Gatorano arihe pastor Rutwa arihe …….mwasuye igikari cyo kwa Mateteri harimo bande?twese twihane tugarukire Imana bityo tuzaronke ubugingo buhoraho naho kwitana ntacyo bimaze twese turi babi reba Ildephonse alias Bisongintere ubu ntarwaye trauma kubera iki?ni birebire?twihane

    • Pasitori Gatorano se shawu bamwibuka gute kandi aribo bamwishe!, Rutwa se? ese John we aho kwa Mateteri uvuze ni hehe? ni iwabo wa Elam umwe wasobanuraga ibyigisho bya Bibiliya kuri Saterite?, none se hari bande? nziko niba ushaka kumenya abahari hari umukecuru wa Elam, ugeze mu zabukuru. rwose nkuko warubivuze mureke dutahirize umugozi umwe kabisa bityo ejo cyangwa ejobundi tuzatera imbere twese nk’abanyarwanda, reka twumvikane iby’amazuru maremare, magufi biveho burundu nibwo u Rwanda rwacu ruzatera imbere tukarusha byinshi n’amahanga.
      Sawa mukomere.

    • please igihe nicyacyo,kuba bari kwibuka abasitoro biciye munkomero ntibivuga ko bariya bandi tutemerako bapfuye,barabishe rwose pe kdi bari abakozi b’Imana,nonese nkubwire abana babasore biciwe za mudende mbere ya genocide?

  • Babajyanye balirilimbo imwe mu ndilimbo 200 ivuga ngo ahezamwijuru tuzahulurayo bagenzi, ese kukibishwe ako kageni, gitwe yali nziza none banya gitwe; ndabasaba ngo mujye musesengura icyo iyo ndilimbo ivuga, iyo mibili niya bapasitoro nimiryanga yabo kandi nibo badutozaga gusenga ;plees, gitwe uragana he ko ntakikumenya?

  • @ Kamali, ababantu batangiye guhindurwa amashitani, binteye ubwoba cyane kuko nabicwaga bahinduriwe izina bitwa inyenzi, please wubahe abantu nubwo waba ufite icyo ubashinja.

  • Abahagarariye abadive mu rwanda murababarirwa nabisi ijuru ryo ririkure.

  • igihe cyose hatagaragara umuntu wahuruje rutiganda yanga amaraso imbereye gitwe ifite ibyago pe!!none se guhisha umuntu warangiza ukamuhururiza ! reka bakomeze bangare nka mukuru wabo G.ahini

  • Sha nimwivugire, amakuru mfite yanyuma ambwira ko maman yiciwe hafi aho ya bienvenu; ariko nashyinguye abandi nabonye mu Nkomero mu 2004 kugeza nubu sindabona nta n’ikizere mfite ko abo badive bazambwira aho maman bamushyize; gusa nyine Idini ryose kuri njye ni Babuloni, none mubona hari n’umutimama wo kubabazwa n’ibyabaye. ” ariko ni amadini yose, narokokeye i Kabgayi abantu bazindukiraga mu missa nkuko bihoraho iteka” naho abo ba pastor mumenye ko ari abakozi b’idini ryabo ,gukorera Imana ntaho babyiga uretse ko idakeneye n’imirimo y’abantu. Tukomeze twigire; mugihe cya Mpamo na Mutiganda ntawaruziko tuzamenya computer n’ibindi mbyinshi byiza.

  • mpamo kirya gihe yali asa nkumusazi, ngoho masango murama kigoma, aho abambali be babaga baliguhoga bukware, rutiganda se ga maman aha, twigire kandi koko hali nabandi beshi muli gitwe batungaga agatoke; gusa kubabalira si ukwibagirwa; gusa twigire.

  • sha ibya Gitwe ni hatari. Uwitwa Ildephonse wari mwarimu yabaye burugumesitiri ibye ni agahomamunwa, afite amaraso menshi kuri we. nge data niwe wamwishe

  • Erega amadini ntakibamo abakozi b’Imana nk’intumwa za kera, rwose ntimukabyitiranye. Mumenye ibiberamo mwakumirwa. Itiku, ivangura, ngira ngo kereka Nyagasani n’afata imitima y’abantu ku ngufu’; akabigarurira . Nah’ubundi ,isi ifite akaga kuko intungane ari mbarwa, kandi n’iziriho, n’abavukanye umutima w’ikinyabupfura no kwanga umugayo. Ntabwo ari abanyamadini.

  • Itorero ry’badivantiste b’umunsi wakarindwi narikuriyemo, ndasaba abantu gutandukanya inyumve Itorero n’Abayoboke baryo Biratandukanye cyane. Kabone niyo abo bakristu bakoze/bagikora ibyaha b’abanyarwanda bangan na miliyoni, ntibizatuma inshingano yaririya torero yo kuvuga ubutumwa iba atari ukuri.

Comments are closed.

en_USEnglish