Digiqole ad

Urwunge rwimuriwe mu rwobo- Kanyamupira

Umuhanzi Aziz Kanyamupira Mwiseneza udahwema gutanga umusanzu abicishije mu mivugo ndetse no mu ma kinamico, aho  agaragaza ububi ndetse n’ubukana bwaranze  Jenoside yakorewe Abatutsi, akanatanga ubutumwa buhumuriza abacitse ku icumu ryayo, yashyize hanze umuvugo yise ’’  Urwunge rwimuriwe mu rwobo’’.

Umuhanzi Aziz Kanyamupira Mwiseneza
Aziz Kanyamupira Mwiseneza

Uyu muvugo ugaragaza ibyiza byaranze  agace ka Gahini  mbere ya Jenoside  ukagaragaza ubukana  bwaranze  iyicwa ry’Abatutsi muri ako gace, ugasoza utanga icyizere unabaha ihumure, wisomere:

Urwunge rwimuriwe mu rwobo

Mundeke mvuge iri rya none,
ryenze kunamuka ndareba,
ryunamuka ricuze inkumbi,
inkona inkongoro bica inkombe,
5. inkovu ubu none ziraca inkangu!

Ndabatakambiye mwe mutwaye,
mureke ntaramane n’intwari
ntabwo zansinze mu ntumva
ntaye intero natabara!
10. ndavuga intwari  jye twabanye,

kera cyane harya mu rwunge,
isoko yarwo ari nyogaruzi
muraharuzi ntimungore
ni irya gahini inteye intimba
15. ndavuga ibyiza jye nahabonye.

Ndavuga byose mve n’imuzingo
n’ibibi byaho murabiruzi
byanabundikiye ibyo byiza
uko turutuye tugasuhererwa
20. aho gususuruka dusa n’isimbi!

Simbi ryanjye wari utuje,
usobetse isura usa na musengo,
usabye isange ry’abagusanga,
wanga umususu museke weya,
25. ugisegasiwe na cyafubire

bamutwaye ari ibipande
bamupangiye gipagani;
ubu bapanda ubucya n’ubwira
nanjye iperu narapatanye
30. ngo abo bapare bazigwe ipasi!

Hajabakiga baramujora,
ijuru ririjima mbura ijambo,
ndebye ijabiro ndajujuba,
ijuru ribyara ijuri ndazunga,
35. ngo na muzungu yabuze ijambo!

Uburere bwiza wajyaga utanga,
bwanajyanye na wa munsi,
igihe ibikwerere n’amajigija
bihabwa ijambo byoga urugina,
40. ubujiji bwuzura ijuru i rwanda!!

Ubu agahanga gafite jambo,
jye ndatakamba ubucya n’ubwira,
ngo ibyo bitera bibure intambwe,
n’ubwo atariko kubona ikiramo,
45. maze rurangwa abone uburanga!!

Ndasiga olala uwo mushumba,
bamushoreye bashungera
ntanarenganurwe mu bandi,
kuko yashumbye avuye ishyanga,
50. akaba umukongo akava i Murenge!!!!

Yari intore izirusha ituze,
ubushishozi bukamuranga,
n’ibyo ashinze ukabimushima,
bamushoreye amanywa y’ihangu;
55. cyo nibashumbe barashimwe!??!!!

Nzakurambika mu gituza,
cyanjye cyose uhore uharetse,
nzahore mpinyura abo batsembyi,
bogatsindwa n’iyaguhanze,
60. jye icyo gitsindo ndacyizeye!

Kabagema rugemankiko;
impungenge umaze kugenda,
zaragemuwe bizira ikigero;
uba uragiye tukigukeneye
65. genda ntwari ntabajyana!

Reka mbe ncumbitse abo bashumba,
mvuge n’intama zatabaye,
zikantera kubura intambwe,
nkaba ntabaza nkitabara,
70. naho ibitero byo bitutumba!

Rwanga charles rutabikangwa,
wari intwari izira igihunga,
waradutozaga aho mu rwunge,
imizi ubu none ni imihonge,
75. iby’ako kayira mubaze impeshyi.

Gutekereza kwawe kwiza,
inama zawe zizira ndanze,
amafuti wangaga uru runuka,
niba mbeshya mubaze kizima,
80. we wakuzinze icyo cyizere.

Jye nzi ko utagiye bugwari,
nunagerayo uzagororerwa,
ba bagome bo bazagorwa
banagamburuje iyaguhanze
85. ngunda ya rubebya yaganje!

Ese nka Nubuhoro buriya,
ko yanacishaga make cyane,
n’inseko nziza izira guhemba,
mwamuhoye iki nka buriya???
90. harya ngo data mwaramwise?!

Ubuhoro shenge ni impanuro
wasize umpaye ngo ngire impamba
sindi impombo jye nta mpamvu
nibiba ngombwa nzumva impoho
95. ariko iyo mpano ibone impanuro!

Nk’iryo batiza mwaduteje,
rwerumubiri yaje atera,
rikanatura mukarituza,
maze umupanga ukabona intaho,
100. rirabatunze ubu muratuje???

Rwirahira uyu philbert,
kagimbura bakuru banjye,
bakankunda bantetesha,
nkashira impumpu nti dore impano,
105. irayimpunze iyanampanze!

Ubu nazonzwe n’imiborogo,
y’aho iwanyu aho iyo muvuka,
yabuze gihoza ibura gihonga,
ubu ruhunda nta mahwemo
110. naho rukara yo ni agakambye!
wa mazimpaka baramutwara
nawe ubwe twamenye nka gisonga,
umutima ukampa munezero,
wajyaga ambwira twuje ineza,
115. ati dutere n’indi ntambwe;

iki kirere cy’uru rwunge
ko mbona cyijimye unabireba,
ubona gisonga atazasongwa
ko avuga ntazige nk’induru?
120. bitari n’ibyo ndorera indeshyo??!!

Naramubwiye nti gira utwaza,
nibiba ngombwa wanatanga
ntunazahakishwe ijambo!
aba arabyikirije gitore,
125. maze arabyemera aba aratashye!!!

N’iyo inzira iza kubimbwira,
nkamenya rwose ko azataha,
Rosine wanjye munezero,
mba nararyatuye rya jambo,
130. n’ubu iteka rikinzonga!!!!

Rizwi nanjye n’iyampanze!
deo bayingana ntarizi,
ariwe mperuka mbere gatoya
iya kabarondo karundura;
135. ngo ize imutsinde kuri “litali”!!

jye mpora ndyibuka rya jambo
turi parisi icyumba kane,
kagimbura ampanze amaso,
bampa icyezi kizira icyasha,
140. ngo dore umurage tamba ineza.

Higiro shenge uwo muderevu,
twari tuzi kuri gasongo,
nawe aragenda tubura ikirari,
yaratunezaga mu rugendo
145. igihe tuje tubyina intsinzi!
Yari rugwiro akaba rugambwa,
akaba rugamba rugaba inganji
rwema mugabe ugabira bose
wigaranzuraga ingarani,
150. iyo ruvakwaya yabaga iganje.
Ariko kandi jye mfite ingingo;
se burya twibuka zirya ntore
ko njya nyaruka nkamenya imvano
aho mwe mwibuka ibimenyetso
155. igihe iyo mbata ibaye imbarutso?

Haba ubwo ntera intambwe ndeba,
nkebutse hirya ndetse no hino,
mbona gitera asabye u Rwanda,
ikibimutera nkabura imvano,
160. umutimanama ukabura intaho.

Burya iyo ngenda ntera intambwe
inyinshi cyane zigana iyo mva
ngize ngo ndebe inzira tugenda
nkabona benshi bangamwabo
165. mbona bashumbye bizira ishimwe.

Nta nkomanga iyo mu gituza,
ngo aha wenda binabe intango
y’indi ntabwe igana aho ugiye
haza herekana aho uvuye
170. bityo muturane mu ituze!!

Ngaha ahashobeye ubuvivi,
ihurizo ryaho rikaba ihanga,
naho bihondwa akagaba ihundo;
ngo aha ihumure rimutahe,
175. atavaho ahondwa byo gusubirwa!!!??

Reka mbabwire jye ntababeshye,
ndabona zitana bamwana
utazindutse ni indembe
ruhigizangwa uwo nta shweshwe
180. y’iryo nyongwa rizira impamvu!

Abandi hafi mbasabye ituro,
umuyaga waje kutwakira,
ntubihakana warabibonye!
turabazirikana uko bikwiye
185. n’iyaduhanze iduhora hafi.

Kandi iteka ijya ivuga yemye
gahini izasubirane itoto,
maze hazongere “hanararwe”,
muhazi isume nibiba ngombwa
190. izanaterere kabeza;

maze na “bishopu” inkuru nziza,
azayikwize aho ku gicumbi,
“sebugwiza” agire agwe neza
ajye anacyibuka icyo kiringo
195. icuraburindi ryakiranze.

Bityo irya minsi imurike iteka,
maze tuyigireho kugenda,
“gusitara” ntibibe intero,
dutambuke kandi twemye,
200. Gahini ntihorane agahinda.

Uyu muvugo wa Kanyamupira Mwiseneza Abdel Aziz  ukaba waravuzwe ku nshuro ya mbere i Gahini, ku wa 14 Gicurasi 1998 .

Indi mivugo ya Kanyamupira wayisoma hano:

Intimba mu ntiti z’i Gasabo
Mpfuye kabiri mu rwa Gasabo

Rutema ikirere siyo gitera – Kanyamupira

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • Wa ntare wadukuye mu rwobo, wadukuye mu menyo ya ba rubamba rukaraba nkaba bari boyogoje u rwanda,natwe tuzahora tukurata!. ariko hirya y’igahini gato hitwa i Karubamba habaye kwihorera kurengeje urugero kandi ikibabaje ni uko ababyijanditsemo bagatsemba interahamwe nabatarizo bo bumva ari abere,mbese byari rights zabo,amaraso ni mabi arasama nabo azabagaruka.Leta yacu izace umuco wo kudahana, no gushyiramo sentiment, ihane uwo wese wakarabye amaraso yaba ay’inzirakarenga ne y’umututsi cg aya ruharwa w’umuhutu kabamba.nimpfumyi zo mu kwihorera zasigaye iheruheru zizitabweho byumwihariko na leta kuko icyaha ni gatozi!! Mana ungirire neza nkuko ugirira abandi.

Comments are closed.

en_USEnglish