EWSA yibutse 171 bahoze ari abakozi ba ELECTROGAZ
Mu ijoro ryo kuwa 17 Gicurasi ku kicaro cy’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere. Ingufu, Amazi, Isuku n’isukura “EWSA” mu mujyi wa Kigali niho bahereye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi bagera ku 171 ba ELECTROGAZ, yaje kwitwa EWSA, bazize jenoside yakorewe abatutsi.
Pasteri Rutayisire Antoinne yatanze ubuhamya avuga uburyo umugore we yigeze kwirukanwa mu bakozi ba ELECTROGAZ bavuga ngo atazaroga amazi kuko ari umututsikazi, ibyo kandi ngo bigakorwa n’abantu bafite amashuri bize cyane.
Pasteri Rutayisire akaba yavuze ko abanyarwanda bakwiye kurenga imyumvire y’amacakubiri bakubaka igihugu kimwe gituwe n’abanyarwanda bazira gucanamo ibice bishingiye ku kintu icyo aricyo cyose.
Ntare Karitanyi Umuyobozi wa EWSA yavuze ko bafite zo kwibuka abakozi bagenzi babo bakoraga ibishoboka ngo abanyarwanda babone amazi n’amashanyarazi ariko bakicwa kubera uko bavutse.
Ntare ati “ Ni muri urwo rwego EWSA izakomeza gufatanya no gufasha imiryango y’impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside itishoboye tubagezaho amazi n’amashanyarazi mu midugudu batuyemo.”
Uyu muyobozi yavuze ko mu bushobozi bw’iki kigo bazajya banafasha kandi imiryango iharanira kurwanya Jenoside. EWSA ikaba yarahaye IBUKA inkunga ya miliyoni ebyiri mu gushyigikira imishinga n’ubushakashatsi bigamije kurwanya Jenoside.
Uyu muyobozi mu ijambo rye akaba yashimiye ingabo za RPA (RDF ubu) zahagaritse Jenoside, ndetse avuga ko abamugariye kuri urwo rugamba aria bantu bakwiye kwitabwaho cyane, ndetse ko na EWSA izakomeza kubaba hafi.
Emma Francoise Isumbingabo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi wari witabiriye uyu muhango yavuze ko EWSA yagize neza kwibuka abakozi bagenzi babo bakoraga bimwe bazize Jenoside.
Ati “ Kwibuka amateka mabi yaranze iki gihugu nibyo bizatuma hatongera kubaho Jenoside. Abakozi ba EWSA nabo bakaba bagomba kugira uruhare mu kusa ikivi bagenzi babo basize mu kugeza ku banyarwanda ingufu zibaganisha ku iterambere.”
Uyu muhango ukaba witabiriwe n’abayobozi bari bahagarariye CNLG na IBUKA ndetse n’abantu bo mu miryango y’abibukwaga ndetse n’inshuti zabo.
Photos/DS Rubangura
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM