Digiqole ad

Karongi: Abakozi ba RAB basuye impfubyi baziha ihene 22

Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuwa 10 Gicurasi abakozi b’Ikigo giteza imbere ubuhinzi mu Rwanda, zone y’Iburengerazuba bakoze iki gikorwa cyo kwibuka basura umudugudu w’imfubyi uherereye mu murenge wa Twumba aho bahaye abana bibana ihene zigera kuri 22.

Zimwe mu ihene aba bakozi bashyiriye abana b'impfubyi
Zimwe mu ihene aba bakozi bashyiriye abana b’impfubyi

Aba bakozi batangiye iki gikorwa basura ahashyinguye imibiri y’Abatutsi 50 000 ku rwibutso rwa Bisesero aho basobanuriwe amateka y’uko bishwe babanje kwirwanaho.

Kuri uru rwibutso, nyuma yo kunamira aba bishwe no gushyira indabo aho baruhukiye, aba bakozi bakaba barahatanze ibahasha y’amafaranga y’Urwanda ibihumbi ijana (100,000Frw) yo gufasha mu gusana uru rwibutso.

Aba bakozi ba Rwanda Agriculture Board (RAB ) mu gice cy’Iburengerazuba bavuye aho bajya gusura bariya bana b’impfubyi ngo babakomeze muri ibi bihe bibuka ababyeyi babo n’abavandimwe bishwe.

Jeannine Nuwumuremyi Umuyobozi wa RAB muri Zone y’Iburengerazuba niwe washyikirije aba bana ihene 22 zirimo isekurume ebyiri za kizungu zizafasha mu kororoka vuba.

Uyu muyobozi yabwiye aba bana ko bagomba gukora cyane kugirango bagere ku ntego yo kwigira nkuko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga. Yababwiye ko RAB y’Iburengerazuba izabafasha muri iyo nzira yo kubaka ejo hazaza ndetse inabafashe mu gukurikirana izo hene bahawe.

Umwana uhagarariye abandi yashimiye abakozi ba RAB kuba babatekereje bakaza kubaremera, avuga ko bumvise impanuro zabo kandi bazagerageza kuzikurikiza.

Intumwa y’Umuyobozi mukuru wa RAB, Domina Undoyeneza yashimiye urugero rwiza rwatanzwe na RAB Zone y’Iburengerazuba, avuga ko ubuyobozi bukuru bwa RAB bwashimishijwe n’iki gikorwa cy’abakozi bo mu burengerazuba.

DSC03116
Abakozi ba RAB Iburengerazuba baza gusura urwibutso rwa Bisesero
DSC03178 (1)
Nyuma berekeje ku mudugudu w’impfubyi mu murenge wa Twumba aho baremeye impfubyi ihene 22 bazafasha no kuzikurikirana mu bworozi

umuseke.rw

0 Comment

  • Mwakoze shenge Imana Ibahe umugisha .

  • Dushimire RAB western n’ubuyobozi bwayo kuri iki gikorwa kiza cya kimmuntu bakoze. Ntako bisa gufasha abantu (imfubyi) kwifasha. Aho mwakuye Imana ibakubire kabiri

Comments are closed.

en_USEnglish