Digiqole ad

“Twarananiwe mu Rwanda” – Ban Ki-moon ku rwibutso rwa Kigali

Mu ruzinduko uyu mugabo arimo mu Rwanda we na Jim Yong Kim Perezida wa Banki y’Isi, iri ni ijambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside i Kigali.

Ban Ki-moon yemera ko amahanga yanniwe gutabara mu Rwanda
Ban Ki-moon yemera ko amahanga yanniwe gutabara mu Rwanda

Ni ubwa gatatu ndeba ibya Genocide yo mu Rwanda, ubwa kabiri ndi Umunyamabanga mukuru.  Buri gihe amarira yambungaga mu maso.

Mu kwezi gushize nitabiriye gahunda yo kwibuka Genocide yo mu Rwanda wabereye muri New York, twahaye icyubahiro ibihumbi n’ibihumbi by’abishwe bazira uko bavutse.

Twashimiye cyane ubutwari bw’abagerageje guhisha abahigwaga n’abarwanyije ubwicanyi.

Uru rwibutso rushyinguyemo 1/4  cya miliyoni y’abantu bakorewe ubwicanyi burenze imyumvire.

Niyo mpamvu uru rwibutso ruvuze ikintu kinini.

Ntituzareka Isi yibagirwa aya mage yagumye mu mitima y’abantu.

Twabonye intabaza nyinshi muri iki gihe, ariko tugomba kuba maso ngo nk’ibi bitongera.

Uyu munsi ntewe ubwoba cyane n’ibiri kuba muri Syria.

Nasabye kenshi umuryango mpuzamahanga ngo ujye hamwe ukumire ubwicanyi bugenda bukomera hariya buri munsi.

Twarananiwe mu Rwanda.

Ariko muri kwandika no kugaragaza imbere hakomeye.

Dr Jim Kim Perezida wa Banki y’Isi na njye turi hano ngo tubashyigikire.

Turashaka kumva amahoro n’amajyambere mu karere k’ibiyaga bigari.

Nshimira cyane abanyarwanda ku butwari mwagaragaje mu gukira ibikomere.

Mu gihe kitageze ku myaka 20 mwariyunze, murabana, muriyubaka.

Muri urugero rwiza rw’ubushobozi bwa muntu bwo kwihanganirana no kubabarira.

Uru rwibutso rushushanyije impuruza ndetse n’ikimenyetso cy’icyizere.

Uyu munsi biramfasha kandi bikanyubaka, reka twese tubyumve kimwe.

Nimureke dushyire hamwe twubake Isi aho bose bashobora kuba mu mahoro n’ubwisanzure, badatewe ipfunwe n’abo aribo n’aho bari.

Murakoze.

 

Ban Ki-moon na Jim Yong Kim bunamira imibiri y'abashyinguye ku rwibutso rwa Gisozi i Kigali
Ban Ki-moon na Jim Yong Kim bunamira imibiri y’abashyinguye ku rwibutso rwa Gisozi i Kigali

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ariko Mana

  • Warize koko nkwemereye kuri discour yawe! Hari benshi yacanze bazayisobanukirwa ugeze iwawe mumyanzuro uzatanga kurwo rwibutso, uko rugomba kuba rwubatse ndetse n’abagomba kwibukwa. God bless You!

  • Aiko nkubu uyu CHICKO ntaba abeshya ra!!!!!!!!!

  • namba nawe uziko mwananiwe!hari abatemera kujyeza ubu gusa uko mudusuye tuzajya tubajyanayo bazajyeraho bemere wenda abacu bajyira agaciro bakwiye.gusa ijambo ryawe rinyeretse ko ufite ubumuntu.

  • Mbega Ban. Mbabazwa n’iyo avuga ngo ababazwa n’ubwicanyi bubera syrie kandi habaye jenocide yazajya kuvuga ko ntacyo bakoze. mujye mureka film mufate ingamba aho zifatika mukize abantu Mr Ban. Aranyumva se ? ariko amateka azabibabaza

  • Uhm!!reka dutegereze amabwiriza uzaha LONI ya3,buriya se indege n’ibindi bikoresho by’intambara bahaye monusco nibyo kurasa inkwavu??

  • Muradushushanyije gusa! ngo iteka iyo ugeze ku rwibutso uralira! ni ay’ ingona! ubwo se genocide iba ko ntacyo wakoze ngo muyihagarike ntimwabikulikiranaga ku ma radio na television! ntimukatubeshye ba rugigana ntimudukunda mwikundira inyungu zanyu gusa. singushinje ariko iteka ibintu biba mureba mukaza kutulilira byarangiye kandi arimwe mutegeka isi. Imana izabibabaze dore aho nibereye!

  • Aya marira ni ay’ingona ya mumpekure.None se niba barananiwe gutabara igihe abantu bapfaga, bananijwe n’iki gufata mu mugongo abacikacumu? Kuki atabavuganira Loni ikabaha impozamarira?Ntitukanyurwe manuma.

    • ibi ni poltics niba bemerako ntacyo bakoze igihe abantu bapfaga kuki ntacyo bakorango ababishe babibazwe aho bari mumashyamba

  • mujye mureka kutubeshya mutwerekako mubabaye.nahandihose ububarimo kwicwa nimujyayo muzaba mwiriza.iyo intambara ziba murahumiriza yarangira mukabumbura amaso wabona abishwe ukerekanako ubabaye.turabizi muri ba renzaho

  • aba niko babaye bagize amahirwe twakongera gusa natwe tuzarwiyubakira turugire nka paradizo,kandi ibi byo ntibizongera.

Comments are closed.

en_USEnglish