Digiqole ad

Call Center ya MTN Rwanda yahaye icyubahiro abazize Jenoside

25 Gicurasi – Abakozi bagera kuri 80 bakora muri servisi yo gutanga ubufasha ku bakiriya ba MTN bahamagara babusaba, basuye urwibutso rwa Gisozi mu rwego rwo kwibuka Jenoside no guha icyubahiro abishwe.

Abakozi ba MTN Call Center ku Rwibutso
Abakozi ba MTN Call Center ku Rwibutso

Babanje gukora urugendo rugana ku Gisozi, aha ku gisozi bakaba babanje kwerekwa amateka ya Jenoside n’uburyo yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Norman Munyampundu uhagarariye serivisi ya Calll Center muri MTN Rwanda avuga ko abagize MTN Call Center, biganjemo urubyiruko baje kwigira ku mateka ngo bongere kwiyibutsa ibyabaye bagamije gukumira ko byazongera ukundi.

Munyampundu ati “ Turi urubyiruko kandi nitwe u Rwanda rutezeho amaboko mu kubaka u Rwanda niyo mpamvu tugomba kuza aha tukibuka tukareba ibyabaye tukahakura isomo.”

Umutoni Huguette ukora muri Call Center yabwiye Umuseke.rw ko iyo urubyiruko rutigishwa amacakubiri Jenoside itari gushoboka.

Ati “ Urukundo, ubwiyunge nibyo bikwiye gushyirwa imbere mu banyarwanda cyane cyane urubyiruko kugirango ibi bitazongera.”

Abagize MTN Call kuri uru rwibutso bahatanze  umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 850  yo gufasha uru rwibutso mu bikorwa byarwo bya buri munsi.

IMG_9929
Mu rugendo bagana ku rwibutso
IMG_9962
Binjira mu rwibutso rwa Kigali
IMG_9977
Barinjira ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside

 

IMG_0020
Bafashe umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside
IMG_0032
Mu rwibutso babwirwa amateka ya Jenoside
IMG_0039
Normand Munyampundu
IMG_0042
Huguette Umutoni avuga ko urukundo ari ngombwa mu bantu ngo bitazongera

 

Photos/DS Rubangura

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • MTN Rwanda keep it up,mutanga service nziza mufite nindanga gacaro zabantu,murabantu rwose

  • mtn isigaye yiba yataye agaciro hamagara iburundi birutwa niburayi

    loss to u

    • reka reka ntimukarebe ibibi gusa! jyewe nagiye kuri Center yabo kubibaza. ahubwo i burundi nibo bazamuye amafaranga MTN yishyura UCOM iyo umuclient wa MTN ahamagaye i burundi. igiciro cyarazamutse ariko si MTN yakizamuye. igiciro1:2+2=4 niba amafaranga yo guhamagara i burundi ku munota ari 4 MTN itwara 2 na UCOM ya Burundi igatwara 2. UCOM nizamura igiciro kuri 3 bizangana na 3+2=5. nubwo igiciro cyazamutse si MTN ahubwo ni UCOM yazamuye igiciro.

      Hano iwacu mu burasirazuba MTN niyo iduha service nziza. uzaze kabarondo,remera gasetsa,kibungo,kabare,rusumo,rwanteru,nyakarambi,gatore,rwinkwavu,mulindi wa nasho n’ahandi henshi mu biturage by’ino network ya MTN igera hose n’abatanzaniya begereye u Rwanda niyo bakoresha kuko VODACOM itahagera! aha hose MTN ihafite iminara myinshi cyane hano mu cyaro iwacu.

      icyo nabonye ni uko MTN ikoresha imbaraga nyinshi ikagera hose mu rwanda ariko abandi bigira mu mijyi na centres zikomeye gusa.

      MTN turabashimira ko muzirikana abafatabuguzi bo mu byiciro byose.

  • MTN yataye agaciro rwose. ntasoni ngo service nziza!!!ntakigenda rwose uretse kurya imitsi ya rubanda. Shame on you MTN. Gusa iki gikorwa cyo ni icya kigabo.

  • ndabonamo Verify

Comments are closed.

en_USEnglish