Episode 62: Nelson atukiwe mu muhanda n’umukobwa atazi
Nahise mpindukira mbwira Gasongo,
Njyewe-“Gaso! Uyu mugeni sinakubwiye ko muzi?”
Gasongo-“Uuuuuh? Ninde se ko mbona nyine ukomeza kumureba ntumbwire?”
Njyewe-“Uriya mukobwa yitwa Gorette yambwiye ko bakunze kumwita Gigi, twahuriye i Gikondo ubwo najyaga gufata contract yo kumugemurira icyayi, hanyuma ambwira amateka menshi y’ukuntu yatangiye business ye”
Gasongo-“Eeeeh! Noneho ubanza koko umuzi? Nonese buriya ibyo yavuze agiye gushyira hanze byo ni ibiki?”
Njyewe-“Yewe nanjye ntyo, ntabyo nzi pe!”
Tukibaza ibyo, Karekezi yongeye gukubita urufunguzo ku icupa ngo abantu baceceke, bamaze gutuza ahita avuga,
Karekezi-“Njye naje mu bukwe bwanyu ntabwo naje mu manza, en bon! Mwari muzi n’ikindi? Nditahiye ahubwo”
Abantu bongeye gusakuza cyane bibaza ibiri kubera aho hantu maze wa mugabo witwa Karekezi ashatse gusohoka ngo agende wa mugore wahoze asakuza cyane ahita amwitambika imbere,
We-“Nta soni rero ngo ubwo uragiye? Hagarara hamwe di, mbere wahereye uyarya wenyine reka nawe biguhagame wenyine njye sindimo, Umugeni! Rata vuga abashaka kukumva bakumve cyangwa bakureke”
Karekezi-“Ariko iri si ishyano ra? Wamvuye imbere nkigendera wa mugore we?”
Uwo mugore yakomeje kwitambika Karekezi washakaga kugenda maze abantu bari bahari nabo bakomeza kumuhata ngo areke kugenda abonye byanze aragaruka aricara maze umugeni ahita yongera aravuga,
We-“Rwose Databukwe n’ambabarire yicare atuze kuko ibyo ngiye kuvuga byarabaye kandi ndi umugabo wo kubihamya”
Karekezi-“Ibiki se iyi nzu se, nako mushobora kundeka ngataha?”
Akiri aho ako kanya hari undi mugabo winjiye, we noneho yari afite amahane akabije byabindi bamwe bavuga ngo yariye amavubi, akimara kwinjira aho yahise avuga,
We-“Ahaaa! Kareke, noneho ndakwiboneye, mbere nahereye ngushaka nari nzi ko ngusanga aha, niko harya ngo uranze urabitwaye udusize tumweramwera? Ubu turashaka guhangana nawe noneho”
Karekezi-“Ngo muhangana nanjye? Ariko ye kubera iki se? Erega utazi kurya aharira abafite umuhogo munini”
Wa mugabo na wa mugore baburanaga na Karekezi bahise basa nk’abakozwe mu bwonko maze bihuta bamusanga umuhungu we Murenzi bita Pasiteri wari warongoye uwo munsi ahita ahaguruka yitambika hagati yabo ahita avuga,
Pasiteri-“Eeeeh! Murekere aho, nta soni muje kurwanira muby’abandi, ubwo se muri mwese ninde ufite uburenganzira hano? Yaba Papa ndetse namwe mwahereye cyera murya ibyo mutavunikiye, si uko Gigi uyu yari impumyi ahubwo yahoze ashavuzwa nabyo”
Gigi-“Wivunika Cherie, iyo nibutse ukuntu wowe Databukwe wasohoye umwana wa Boss muri shop ye, yewe ngo ubwo umujyanye ku murera, mwumvaga ko bizarangirira aho se? Ubu se aho ari murahazi? Cyangwa muzi ko yasubiye kurohama?”
Twese abari bari aho twabuze icyo tuvuga, njye na Gasongo turarebana ibibyeri bya gahuzamiryango bari bamaze kuduha bitunanira no kubipfundura dutereka aho maze twitangira itama twitegereza ibyaberaga aho hantu.
Pasiteri-“Papa nawe oncle ndetse na Tante munyumve neza, ubu turi mu isi y’ikoranabuhanga, ryarindi risenya ndetse rikanubuka, mbabwiye aho namenyaniye na Gigi mwahita mubona neza amajoro twaraye tutaryamye twibaza uburyo uyu munsi uzagera ngo tubereke ko nubwo mwatubyaye igi ryahannye inyoni kandi gukura atari uruhara ahubwo ari ubumuntu no kwanga umugayo”
Gigi-“Nakunze uyu mwita Pasiteri kuko yahuje umutima nanjye, yanze gushyigikira amakosa y’umuryango we ndetse yemera gushyingiranwa nanjye ukuze utarashakaga no kuzashaka maze dufatanya umurunga w’ubuzima,”
Ibyo byose byabaye bivuye muri Group ya whatsapp njye nawe twarimo, maze uwo munsi Pasiteri aza nk’umutumirwa w’umunsi, amaze kuvuga imyirondoro ye yose batangira kumubaza byinshi, bagera kucyamubabaje cyane mu buzima nawe ati:
“Ikintu cyambabaje mu buzima ndabyibuka nkiri muto hari umukobwa wabaga mu rugo, yari yarazanwe na Papa ngo kuko iwabo bari bamaze gupfa, yarandutaga cyane ariko yarankundaga ku buryo nta kintu na kimwe najyaga mbura ahari, ariko nkababazwa no kubona tujya ku meza we bakamwarurira ibiryo bitahaza n’umwana w’imyaka itanu nkajya kuryama mu cyumba cyiza we akajya kurarana n’umukozi mu nzu yo hanze, n’ibindi byinshi bidakwiye ikiremwa muntu,
Yakundaga kunkoresha etude maze Papa yasanga anyigisha akamuhondagura inkonji mu mutwe akamubwira ngo: “Ninde wakubwiye ko hano havutse injiji?” Ibyo byose uwo mukobwa yarabyihanganiraga akajya acunga akanyigisha Papa atareba, maze igihembwe cyakurikiyeho kirangira mbaye uwa mbere mu ishuri ryacu,
Ibyo byatunguye Papa cyane, aranshimagiza ariko atazi impamvu yabyo, uwo mukobwa yagumye aho yihanganira byose iminsi iricuma utwenda yazanye dutangira kumucikiraho bidatinze Papa amuta hanze,
Nasigaranye agahinda, nirirwaga mbaza Papa impamvu y’ibyo byose ariko we akansubizanya umujinya ngo: “Ntabwo bikureba” Icyo gihe nta kindi narengejeho ahubwo nararuciye ndarumira,
Uwo mukobwa amaze kwirukanwa, mu rugo hirirwaga inama z’abo mu muryango, nkumva bagabana nk’abaganana amasuka ariko simenye ibyo bagabana ibyo ari byo,
Igihembwe cya kabiri cyarangiye umwe wenyine ariwe uje inyuma yanjye, icya gatatu cyo nafunze ishuri ntaha mfite ubwoba ngeze mu rugo inkoni irarisha, Papa ambajije impamvu mubwira ko burya wa mukobwa yanyigishaga atabizi, ibyo nabyo byabaye ikosa niba naraziraga iki ntumbaze,
Uyu Pasiteri yakomeje atubwira ngo:
“Ku ishuri nakomeje guhatiriza ngo nige ariko nkabona ntakajyamo, Papa abonye byanze ati rivemo ujye mu gukanika no gutwara imodoka, naremeye mvamo njya mubyo yifuzaga ari nako buri munsi mbona agafaranga kagenda kiyongera mu rugo nkibaza icyo Papa asigaye akora kikanyobera,
Ndangije kwiga ibyo gukanika no gutwara imodoka nagiye ku isoko nk’abandi bose bashaka akazi ariko sinigeze nkabona kuko navugaga ururimi rumwe nk’intama, ibyo byose nkicuza impavu navuye mu ishuri mbona neza na rya shyaka wa mukobwa ntazibagirwa yanyigishaga amfitiye,
Imyaka yaricumye indi irataha nkorera inda n’ay’agapantalo ntayo mbona, mbonye bikomeje kwanga ngaruka mu rugo mbwira Papa ko noneho byanze maze nawe aransubiza ngo: “Humura erega, aho uzaba harahari”
Uyu mwita Pasiteri njye ubu tuvugana akaba ari umugabo wanjye yakomeje atubwira ngo:
“Igihe cyarageze maze mbaza Papa aho yanteguriye kuzaba, maze anshyira imbere anzana hano hantu icyo gihe nari mpaje bwa mbere, nkihabona naratangaye cyane, nabonye inzu nziza mbona igipangu ndavuga nti mbonye ijuru, icyo nari nsigaje ni ugushaka uwo tuzabana,
Ubwo nakubise hirya nkubita hino ariko na nubu naramubuze kuko abenshi bagiye banyangira ko ndi inkandagirabitabo, ahubwo muri iyi Group niba harimo umukobwa uri hagati y’imyaka makumyabiri n’itatu kugeza kuri mirongo itatu n’itanu yambwira tugapanga ubukwe kuko mfite gahunda”
Karekezi-“Eheheee! Rekera aho wa mukobwa we ugira amagambo, ibyo se Pasiteri yigeze abivugira kuri ibyo bintu byanyu niba ari ibiki? Reka reka! Ahubwo reka nitahire nifitiye n’indi gahunda”
Akivuga gutyo bantu bose bahise batera hejuru babuza Karekezi kugenda, maze abuze icyo arenzaho ashaka gusohoka ku ngufu ariko bamubera ibamba,
Pasiteri-“Papa hagarara erega byose bikemuke”
Karekezi-“Niko sha! Uzi ko ndi so? Uzi ko nakubyaye?”
Pasiteri-“Yego Rwose Papa! Ndabizi kandi nanjye nifuza ko uba uwo nifuza ko waba we kuri njye”
Karekezi-“Noneho urumva ushaka kumbyara nawe? Wowe uri n’ikigoryi ntabwo uzi ko umwana agenda nka se”
Pasiteri-“Ndabizi ariko burya iyo so acumbagira, umwana we amuha inkoni ndetse akamusindagiza agasaza asize nkuru nziza i musozi”
Karekezi-“Inkoni uzayihabwe n’uwo uzabyara kuko ni wowe ucumbagira naho njyewe narigenje kandi nageze iyo njya”
Gigi-“Rwose tuza dore nta mutima mubi tugufitiye, ubu turi hano nk’umuntu umwe kuko tuvuye nonaha gusezerana imbere y’Imana n’abantu, ntabwo rero twari tuyobewe gushinga urubanza mbere y’uko dusezerana ahubwo twabikoze ngo mubone ko dufatanyije ibiganza ngo tugere kuri byinshi,
Nari nkibabwira ko uwo mukunzi Pasiteri yifuzaga muri Group yacu ari njyewe uhagaze aha, icyo gihe abivuga koko naremeye ndamwandikira nyuze mu gikari ndamwihanganisha maze musaba ko twazahura tukaganira, umunsi uragera turahura maze anyemerera ko twakora ubukwe, ambwira ko yifuza no kuza kunyereka inzu tuzabamo, mu kuza kuyireba nsanga ni hano”
Karekezi-“Uyu mukobwa arabeshya, hano se urahazi? Uhazi iki? Uhazi nde?”
Gigi-“Muze! Hano mpazi kuva cyera cyane ndi umwana w’imyaka cumi n’ine ubwo nari mvanye iwacu na mubyara wanjye nje kumusura inaha, maze twagera muri Gare akambwira ngo mbe nsigaye ngo araje,
Nicaye ku muryango wa Gare ndeba imodoka zisohoka maze mbona imwe itaye agacupa k’amazi kari karimo ubusa, mpaguruka niruka njya kugafata indi yatambukaga imfungiraho amaferi induru ziravuga maze ngizengo niruke umusore wari uri inyuma yanjye ahita amfata angarura impande y’iyo modoka,
Tukihagera umugabo wari uyirimo yahise avamo ari kumwe n’umusore umwe banjyana ku ruhande maze uwo mugabo arambwira ngo: “Humura wigira ubwoba ntabwo nkugonga dore Imana ikinze ukuboko, ahubwo se wari ugiye hehe?”
Nahise musubiza vuba nti: “Nari ngiye gutoragura agapipiri imodoka yari itaye”
N’umutuzo mwinshi yahise ambwira ngo: “Nonese wazanye nande hano? Iwanyu ni inaha?”
Namusubije vuba nti: “Oya ntabwo ari inaha nari nzanye na mubyara wanjye none namubuze”
Nkimara kumubwira gutyo yahise ambwira vuba ngo: “Yooooh? Humura rero ngaho sigarana n’uyu musore wanjye mumutegereze mutaza kuva hano atababura, buriya agiye hafi twizere ko araza vuba”
Koko naremeye nsigarana aho n’uwo musore, we yatsa imodoka aragenda, dukomeza gutegereza, amasaha yaricumye uwo musore angurira aka bisuit nicara hasi aho ndetse abantu benshi bakanshaho bagatungurwa n’uwo mwana wicaye aho ngaho iryo joro,
Natangiye kwibaza icyo ndi bukore ariko ndakibura pe, mu gihe nkibyibaza wa musore amfata ukuboko maze arambwira ngo:
“Ndabona tumubuze reka twigire mu rugo, nonese umuntu wagiye saa cyenda akaba agejeje saa mbiri urumva akije?”
Natangiye kurira muhamagara ariko arampoza aranyinginga ngo tujyane birangira dufashe inzira twerekeza iwabo, aho iwabo rero ni hano.
Gigi akivuga gutyo abantu twese twari turi aho twarashidutse tugira ubwoba ndetse turatangara cyane,
Karekezi-“Uuuuuuh? Naho muhera mubeshya, ubwo se nawe ushatse kuvuga ko ufite imigabane ahangaha? Uribeshya ntayo uzabona”
Gigi-“Muze! Rwose humura ntabwo nkwaka iby’abandi ufite ahubwo inzu wahaye umwana wawe ngo ayibemo si iyawe, nawe kandi wabyiboneye ko na bene wanyu badusohoyemo hano, muhumure natwe ntituharara ahubwo ibi byabaye ngo tugaragaze ukuri”
Karekezi-“Nonese ubwo niba udashaka imigabane wiyita ko uri umwana wa hano ushaka iki?”
Gigi-“Muze! Nyumva neza! Nabaye hano barandera maze hashize igihe gito mbasaba ko baba bampaye akazi ko mu rugo, ibyo ntibigeze babinyangira ahubwo aho kumpa ako mu rugo bampaye ako muri shop bacururizagamo hariya i Gikondo aho nakoraga isuku mu gitondo ubundi nkanatwaza ababaga baje kugura,
Buhoro buhoro iminsi nayitwaje kigabo maze ndiyubaka mu mafaranga nakoreraga niyitaho nkomeza gukurana ikizere ari nabwo nabasezeye ntangira kujya nicumbikira ubuzima bwanjye buhinduka gutyo,
Muze! Ni njyewe twaguze iriya Shop, ndabizi ntabwo mwamenye ariko nabikoze ngo mparanire ishema ry’uwamfashe ikiganza nkiri muto, umwana wirukanye iwawe wamwigijeyo kugira ngo muzabone uko murya utwe, uyu mwana wawe mwita Pasiteri yabibwiwe na Mama we aho amaze gukurira, ubu twamenye byose, iyi nzu nayo ni iye, niba akiriho azaza ayisange”
Twese-“Yee?”
Pasiteri-“Ni byo rwose ibyo ababwira ni ukuri”
Wa mugore wari wahoze asakuza cyane we yahise asohokana na wa mugabo waje nyuma, Karekezi asigara aho n’ubwoba buvaze n’ikimwaro ahita afata telephone vuba vuba maze ashyira ku gutwi,
Karekezi-“Allo allo ni Gitifu?”
Niba bari bamuhamagaye sinigeze ndeba gusa yahise avuga cyane abwira abari bari aho bose,
Karekezi-“Reka nze nitabe Gitifu arampamagaye ngo aranshaka cyane”
Ibyo yabivuze arenga abantu bose batangira gusakuza banasohoka, abageni nabo bahita batambika ngo bajye gukuramo imyenda nsiga Gasongo aho ngenda ngana aho bari bari,
Njyewe-“Gigi! Felicitation! Nanjye sinari gusigara”
Gigi-“Woooooow! Nelson ku ruganda! Bite se?”
Njyewe-“Ni byiza cyane Gigi! Ndishimye kukubona wambaye agatimba utamba mu gipangu mbamo uri kumwe na Pasiteri wawe”
Gigi-“Eeeeeeh! Nelson, uba hano se?”
Njyewe-“Cyane rwose! Dore mbana n’uriya musore wambaye agapira gatukura wicaye hariya inyuma”
Gasongo yabonye ndi kumutunga urutoki amanika icupa rya gahuzamiryanyo hejuru dusekera rimwe maze ako kanya Aliane ahita ahahinguka atujya hagati atangira kutureba umwe kuri umwe amwenyura,
Aliane-“Uuuuuh? Nelson! Gigi se umuzi hehe?”
Njyewe-“Eeeh! Ndamuzi cyane, ahubwo se ni wa wundi…”
Aliane-“Yiiiii! Niwe nakubwiraga!”
Gigi-“Eheee! Murabe mutari kumvuga”
Njyewe-“Oooooh! Gigi, humura njye na Aliane turakorana, niwe dusangira utubombo mu gitondo, ndishimye kuba nsanze muziranye kandi bicye nkuziho yambwiye byasanze ibindi byinshi nakubonyeho ndetse biba ibindi bindi uyu munsi”
Gigi-“Ooooh! Urakoze cyane Nelson, sha twe tubaye tugiye rero aho tuzajya tuba, nzabahamagara muzaze kunsura tuganire byinshi”
Njyewe-“Eeeeeh! Hanyuma se ibya hano bizagenda gute?”
Gigi-“Ugira ngo se njye n’umugabo wanjye turicaye? Tuzashyirwa tuyisubije mu maboko y’uriya mwana w’umukobwa nako disi sinzi niba nzamubona gusa tuzafatanya kuko uko biri kose hari impamvu nabamenye”
Aliane-“Oooh! Gigi, humura turahari rwose, kandi turabashyigikiye? Ese we wabonye Germain?”
Aliane akivuga gutyo Pasiteri yahise ahamagara Gigi barajyana nanjye na Aliane turasigara dusubira inyuma aho Gasongo yari ari nsanga yakonoje turasohoka tuba tugiye hanze dutegereza ko abageni nabo basohoka, bamaze gusohoka abaherekeje bafunga inzu turabaherekeza bafata inzira baragenda.
Twe na ba Aliane twagarutse mu rugo maze dukomeza kuganira batubwira iby’ibirori bya Gigi na Pasiteri, hashize akanya kuko twari tunaniwe turabasezera tujya kuryama.
Nkigera mu cyumba cyanjye nafashe aga telephone kanjye maze mfungura data njya Online, nkigeraho message zitangira kwisuka, iyo nari ntegereje yari iya Brendah basi ngo imbere umusego nsinzire no mu nzozi yiganzemo.
Koko disi burya imitima ikundana ikumbura ikururana, nasanze yantegereje maze mu gihe nandikaga mbona message ye itungutse mu zindi zazaga no kuri njye ngo dwi!!
Yavugaga ngo:
“Nelson! Sha waje koko! Dore nakomeje kwitegereza utu message wanyandikiye cyera nkongera nkareba ifoto yawe, uzi gihe maze ngutegereje?”
Oooohlala! Nkimara gusoma ako ka Message numvise ubwuzu buje maze nandika vuba nsiganwa n’imbamutima zashakaga kundenga kandi iyo zandengaga numvaga naturishwa no kumufata mu misaya byibuze akamwenyurira ka gaseko gataka amatama ye maze umutima wanjye ukabihamya uhimbawe! Ooooh my God!
Nahise nandika vuba vuba ngo:
“Yooooooh! Ma Bella, mbabarira kuba natinze kugusanganira si uko nari nakwibagiwe, si uko cya kiganza cyanjye kigutegera cyari cyahinnye ahubwo ni ka gacu kabuditse amahitamo yanjye kifuzaga guhezuruka muri uyu mwanya, ngo nongere nkubwire ko ngukunda ijambo rituma numva isi ari iya twembi”
Send.
Niba hari ibihe byiza nagiraga ni iyo navuganaga na Brendah, muri ako kanya nari meze nk’umukinnyi ugiye gutera Penariti ku mukino wa nyuma ndetse no kumunota wa nyuma, numvaga nshyugumbwa gusoma aka message karaza gakurikiye iyo Penarati nari nteye mu nguni y’ibumoso bw’umutima we.
Hashize akanya gato nahise numva ngo gooo! Nako nahise numva aka message ngo dwi! Nkiyifungura ndamwenyura birarenga ndishima bya nyabyo, koko igitego cyari kinjiye,
Iyo message yagiraga iti:
“Oooh! Wooooow! Ma Nelly yambiiiii! Mbega ibyishimo nari ntegereje, disi nubwo ibi bibera online amaso yanjye agasoma, ni ukuri njye numva na rya jwi ryawe rinyinjira mu matwi buhoro rimbwira ko ari wowe wa nyawe, ooooh! Ndagukunda Nelson!”
Namaze gusoma maze nanjye mpita nandika vuba ngo:
“Urakoze cyane mukundwa w’ibihe byose, nzi ko amagambo yawe atazigera asaza muri njye? Ma Bella! Kabone n’iyo ntakwitwa njye ariko umutima wanjye uzagumya utera wibuka ko wahanyuze ugasanga wisanga ndetse ukaba umushyitsi w’ibihe byose kuko ubikwiye, Bre! Humura nanjye ndagukunda cyane”
Send.
Nakomeje gutegereza akanya gato ari nako amatsiko yiyongera hashize akanya mbona message ya Brendah iraje mfungura vuba vuba ntangira gusomana ubwuzu, yavugaga ngo:
“Oooooh! Ma Nelly ndumva ndi mu bundi buzima, ndumva ndi kuzengurutswa nawe mu bicu aho ndeba utunyenyeri twikaraga mu njyana y’umutima wawe uganje mu gituza negamyemo, Nelson! Maze wandekura ubu nagwa!”
Byari ibindi byishimo kuri njyewe, umutima wanjye wankumbuje byinshi, nongera gushima Imana yampaye byose nifuzaga muri Brendah, uwo wari umunsi w’amateka kuri njye kuko nibutse kuva kuri “Urakire” namubwiye bwa mbere ndetse n’ibindi byose nta na kimwe nibagiwe.
Iryo Joro ryari ryiza twese ntawibutse ko ibitotsi bibaho ahubwo twaraganiye hafi kugera mu gitondo burya icyo umutima ushaka utegeka ubwenge, ariho hahandi umuntu ananirwa kwihangana rimwe na rimwe igitonyanga kigashoka ku matama kandi uri umuntu mukuru.
Mu gitondo nakangutse telephone indi mu gituza, nyoberwa uko byagenze naho burya bwose nasinziriye nkiri Online na Brendah, narabyutse nkora ku kimenyetso cy’umusara mfata ‘essuie main’ njya muri douche maze mvuyeyo nditunganya ndasohoka njya gukomangira Gasongo ariko nkumva anyitabira mu mashuka ndikanga.
Njyewe-“Gaso! Bite ko watinze kubyuka byagenze gute?”
Gasongo-“Olololo! Yebaba wee!”
Njyewe-“Uuuuuuh! Gaso! Nta kibazo ufite?”
Gasongo-“Umutwe weee!”
Njyewe-“Ngo iki? Umutwe se bimeze bite? Ko utambwira ariko?”
Gasongo-“Nananiwe kuwegura kubera bya gahuzamiryango yewe!”
Njyewe-“Inka yanjye! Oya gira ubyuke singusiga aha kandi umenye ko njye narangije kwitegura”
Nasubiye mu cyumba cyanjye gato ngo ndinde Gasongo ntaza kumusiga tujyana, amasaha akomeza kwicuma ngiye kubona mbona saa moya n’igice zirabura iminota icumi mpita nsohoka mu cyumba,
Njyewe-“Gaso! Uko umeze kose kabisa ibisigaye ubikore tugenda aho gukererwa akazi”
Gasongo-“Eeeh! Ntacyo reka dufatireho iyi sengeri n’ishati ndagenda mbyambara”
Twarasohotse turakinga tuba dukubitanye na Aliane ndetse na Mireille nabo basohotse duhita tujyana, mu gihe tukimanuka twerekeza ku muhanda twahise twumva umuntu udusifuye duhindukirira rimwe tubona ni Ganza, ahita aza yihuta ngo adusuhuze.
Yakomeje kuza agana aho twari turi akitugeraho hari umuntu waturutse inyuma yacu maze ahita ampindukiza vuba, ndebye nsanga ni umukobwa wari wambaye agakanzu kameze ukuntu n’udukweto duhagaze maze ahita ambwira,
We-“Erererere! Ariko ubwo wibonyemo iki?”
Njyewe-“Uuuuh! Si ngaho! Ibiki se kandi ko ntajya nirebamo?”
We-“Usigaye wirata wagira ngo usigaye ugendera hejuru y’abantu ntugikandagiza ibirenge hasi, nta guhamagara nta ku bipa ubu wabuze n’amafaranga mirongo itanu ngo ugure pack ujye online umvugishe? Ariko ye! Wagiraga ngo hari icyo wiratana, nta soni? Ko utansubiza se? ……………….
Ntuzacikwe na Episode ya 63 ejo mu gitondo
16 Comments
Thanks.
Mwaramutse banditsi, mwandika byinshi byiza mukadushimisha, ariko ndagirango mbagire inama burya inkuru iyo ivanze mo ibintu byinshi ntumenya aho iva n’aho igana! Dore nk’ubushize inkuru ya “My Dasy of Suprise” byagaragaraga ko igendereye Eddy, ibyabagamo byose byari biftanye isano na Eddy na Jane yaradushimishije cyane. Reka mbakosore ho gato
1) Icya mbere muri iyi nkuru irimo akavuyo kenshi reba nk’umutwe wa episode ya 62 ntaho uhuriye n’ibivugwa cyeretse paragraph ya nyuma gusa, biratangaje kubona igika kimwe aricyo mushingiraho mutanga umutwe w’inkuru
2) Harimo ibintu byisnhi mwakosora, irimo ibya NelsoN na Brendah= yaba inkuru yihariye
3) Inkuru y’amateka y’umuryango wa Mama Gaju nayo irihariye
4)Inkuru y’umuryango wa John yakwiharira hakazamo Nelson ariko Brenda si ngombwa cyane
5)Inkuru ya Brown, Dovine na Martin nayo yakorwa yihariye hatajemo amateka maremare yo kwa John, Brendah, Nelson, Gasongo,Umuryango wa Mama Gaju
Ba Nyakubahwa banditsi niba ari ubuswa bwanjye simbizi ariko mbona muvangavanga inkuru ari nayo mpamvu bibagora guha umutwe episode runaka ugasanga title ishingiye ku gika kimwe. Cyari igitekerezo cyanje si ukubakomeretsa niba ari cyiza mwakosora ibishoboka. Murakoze
Sory ni My Days not Dasy
Singaho Gorette abishyize kukarubanda?? Uyu mukobwa se we kdi ateye aturuka he??
MURAKOZE !.
Ndabona uko biri kose ari mama jojo ndetse kdi ibintu bigiye kujya muburyo
Uziko usome iyi nkuru guhera igihe bano basore bagiriye muri weekend wagirango bamazeyo ukwezi kwose! weekend prolongeeeeee. Thanks mwanditsi, ibindi ka tubitege amaso ukuri kuzajya ahabona. Ntihazabura umunsi mama Brown akajya kubasura akabona ahari iwabo. Gusa jye mbona na John yaramumenye akaryumaho kuko yabonye imyirondoro ajya kubaha akazi. uwo ashigaje kumenya ni Nelson umuhungu we kandi azamumenya kuko numvise ashaka ko bajyana gusura kwa Nelson.. ubwo azaza yamenyanye n’umuhungu we.
rwose buriya nanjye ndabikeka ariko john mbona asa nuwaketse Nelson kuko ukuntu amufata mbona asa nubizirikana kuko banamubwiyeko basa.
Aha ubunjye mbanumiwe ,Maman gaju agiye kubona iwabo shenge agiye gushyiramo umuryango we pe ntahandi bagomba kuba
Uwo nawe aje nkiyagatera.
yawe iyi link narimaze iminsi nyifungura yaranze.nukuri ntimukatwicishe irungu pe.kuko burigitondo nyuraho ngo nkureho ibitekerezo.naho JoJo we ndabona ibye byarancanze ariko ndabona hano ho aribuze kongera kuba umwana sinzi vraiment Abakobwa nka JoJo babaho njye ndabazi ariko iyo babateye inda mbona baba bazima pe nahubundi uriya si umuco WO gufatiraho urugero.
uzabwire musaza wawe ajye azibatera.
@ tuyisenge umuti si ukubatera inda ahubwo ni uguhana uhozaho nturambirwe kugeza bahindutse.
umuseke we cngratulation! mukomereze aho turabakunda cyane
Ntabwo nabashije gutangira ino game mwambwira uko nabona ibice byayo byabanje?
Murakoze
Ndumva nishimiye kumenya online game inyitirirwa kabisa!
Comments are closed.