Digiqole ad

Kayonza: Rwinkwavu bashobora gusonza kubera Nkongwa

 Kayonza: Rwinkwavu bashobora gusonza kubera Nkongwa

Iyi Nkongwa idasanzwe ifata m’umutima w’ikigori

Abahinzi bo mumurenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza barasaba Leta kubafasha ikabaha umuti wica nkongwa idasanzwe irimo kwibasira imyaka mu mirima, bitabaye ibyo ngo bafite ubwoba ko bagira ikibazo cy’inzara nk’ubushize kubera kubura umusaruro.

Abahinzi ba Rwikwavu nta kizere bafite cyo gusarura kubera Nkongwa
Abahinzi ba Rwikwavu nta kizere bafite cyo gusarura kubera Nkongwa

Imyaka imerewe nabi ni ibigori n’amasaka, ibigori by’umwihariko nicyo gihingwa cyatoranyijwe muri aka gace.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) bwabwiye Umuseke ko iki kibazo kugeza ubu ari icyorezo ngo kuko iyi Nkongwa idasanzwe yamaze gukwira hose ariko bukizeza abaturage ko imiti yamaze kuboneka ndetse ngo udafite ubushobozi bwo kuwugura hagiye kurebwa uko yafashwa.

Ni agasimba kadasanzwe karimo kwibasira imyaka by’umwihariko ibigori n’amasaka. Abaturage bo bavuga ko ari Nkongwa gusa bakabona ubukana ifite butameze nk’ubwa Nkongwa basanzwe bazi ngo kuko itemagura ikigori mu minsi mike cyikaba kirumye kandi ngo nta muti upfa kuyihangara.

Twasuye umurenge wa Rwinkwavu muri Kayonza umurenge mu mwaka ushize wibasiwe n’amapfa yatewe n’izuba ryinshi, mugiye ubu bari barahinze bizeye ko batazongera gusonza ubu aka gasimba gashobora kubasubiza ku nzara mu gihe badahawe imiti nk’uko babivuga.

Pierre Hamuyarinde ati “Twagiye kubona tubona ibigori byafashwe wareba ukabona harimo udukoko tukakirya hashira iminsi mike ukabona kirumye”.

Belancile Mukasine ati “Ikibazo dufite ni izi nkongwa zidasanzwe zirya ikigori kigahita cyuma, natwe byaratuyobeye kuko Nkongwa dusanzwe tuyizi ariko iyo imvura yagwaga yahitaga igenda”.

Umuti barimo gukoresha cyane ni uwitwa Roket aho agacupa kamwe kagura amafaranga igihumbi.

Aba bahinzi bavuga ko ari menshi cyane ko bakenera mwinshi kuko batera inshuro nyinshi bakaba basaba ko Leta yabafasha ikawubaha kubuntu.

Antoine Ntahoturugeze ati “Dufite impungenge ko tuzongera tugasonza nacyane ko nuwarufite utwo dufaranga ubu ari kutuguramo imiti”.

Sendege Norbert uhagarariye ikigo k’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko iki ari icyorezo ngo kuko cyamaze gufata igihugu cyose na Africa yose muri rusange.

Sendege akomeza avuga ko ubu imiti yamaze kuboneka byumwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba gusa ngo udashoboye kuwigurira bitewe n’ubukene yakwegera ubuyobozi bw’ibanze bukamuhuza na RAB akawuhabwa kubuntu.

Ikibazo cy’aka gasimba kiri hose mu gihugu gusa umwihariko w’Intara y’uburasirazuba nuko n’ubundi umwaka ushize ahenshi batejeje bitewe n’izuba ryinshi ubu bakaba bafite impungenge kuko aka gasimba gashobora kubateza ibibazo.

 

Amasaka yari ageze mu gihe cyo gupfundura
Amasaka yari ageze mu gihe cyo gupfundura

Mu itangazo RAB yashyize ahagaragara rigira riti “Iyo nkongwa igaragazwa n’ibimenyetso bikurikira: umutwe wayo ufite ishusho ya“V”, ihera mu mutima w’ikigori yangiza kandi igasigamo imyanda myinshi cyane.

Iyo uyifashe iba inyerera ntihanda nka nkongwa isanzwe, kandi inyuma ku mugongo igira ibidomo bine bikora ishusho y’urukiramende.”

Ikindi ngo ni uko ahantu henshi hagaragara iyo nkongwa mu bigori, ibyononekara cyane biba bitabagaye. Ikibazo cyatangiye kugaragara muri iyi Ntara muntangiriro z’uyu mwaka wa 2017.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) buvuga kugeza ubu imiti yamaze kuboneka (Rocket, Lambda Cyhalothrin cyangwa Supermethrin Ndlr). Umuhinzi wakenera ubufasha mu guhangana n’iyo nkongwa idasanzwe yahamagara umukozi wa RAB ku murongo utishyurwa wa 4675.

Iyi Nkongwa idasanzwe ifata m'umutima w'ikigori
Iyi Nkongwa idasanzwe ifata m’umutima w’ikigori
Barateramo umuti gusa ngo urahenze barasaba leta kubagoboka
Barateramo umuti gusa ngo urahenze barasaba leta kubagoboka
Umuti batera agacupa ni igihumbi
Umuti batera agacupa ni igihumbi

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish