Gicumbi: Barasabwa kwirinda amagambo asesereza Abarokotse mu bihe byo Kwibuka
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yahaye ubutumwa abatuye aka karere bajya bagira imyitwarire idahwitse ku bacitse ku icumu mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ko bakwitwararika kuko amagambo asesereza abarokotse n’ibindi bikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside bihanirwa n’amategeko.
Yabivugiye mu nama yagiranye n’abo mu murenge wa Rutare wakunze kugaragaramo ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe cyo kwibuka, nk’icyo u Rwanda ruri hafi kwinjiramo.
Imvugo zisesereza cyangwa zitera ubwoba abarokotse, ibikorwa bibi bishobora gukorerwa ku nzibutso cyangwa ku matungo y’abarokotse, udupapuro tudasinye turiho ubutumwa butera ubwoba cyangwa bw’amagambo asesereza abarokotse ibi byose ngo ni ibyaha bigendanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside buri muntu akwiye kwirinda no kwamagana.
Juvenal Mudaheranwa uyobora Akarere ka Gicumbi yasabye abatuye aka karere kurushaho kuba umwe muri ibi bihe, bagafata mu mugongo ababuze ababo muri Jenoside.
Mu minsi micye muri aka karere ngo haratangira ibiganiro bigendanye no Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi bibera ku nzego z’umudugudu, agasaba abaturage kubyitabira ari benshi.
Uyu muyobozi yibukije abaturage ko bakwiye kumenya amateka mabi y’igihugu ko ariyo yatumye kigera kuri Jenoside, kandi bakibuka cyane ubwicanyi bukomeye bwakorewe Abatutsi muri uyu murenge wa Rutare, bagaharanira ko bitazongera ukundi.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi