Digiqole ad

Episode 60: Umukobwa Gasongo yarwaniye atashye kwa Mama Kenny

 Episode 60: Umukobwa Gasongo yarwaniye atashye kwa Mama Kenny

Uwo mukobwa yari Jojo wacu, mushiki wa Brown wawundi twagendanye ingendo nyinshi ariko imvura yagwa agatoha vuba ndetse agatetema ntago yigeze amenya ko umunsi uzagera maze tugahurira ahantu nkaha.

Yari yambaye agapantaro gato keza kamufashe cyane amaherena sinaherukaga ayagira ariko icyo gihe yari yambaye nk’atatu kuri buri gutwi kwe, ama chenette yari yambaye yo sinakubwira umubare wayo, gusa yavaga mu ijosi akamanuka mpaka no ku birenge.

Ako kanya tugihuza amaso yahise areba hirya yifata mu mayunguyungu maze ahita avuga.

Jojo-“Eheeee! Nawe se urahari? Ndumiwe koko! Ngaho nagorwa! Kugeza nanubu munkurikirana ngo nze kurya ibijumba mu cyaro?”

Njyewe-“Jojo! Ni wowe?”

Jojo-“Hhhhhhhh! None urabona ari fotokopi yanjye? Cyangwa baranshyize muri Scanner basohora undi usa nanjye? Mbabarira niba wanibeshye wisubireho”

Njyewe-“Ibyo ntibihagije ubanza baranakudekaritse icyo mbona ni amakureri (couleurs) gusa, ngaho ku munwa, ku nzara, ku maso, gusa kuva cyera waraberwaga nta kindi nakubwira usibye ko ntunguwe kandi nishimiye kongera kukubona

Jojo-“Hhhhhh! Bwira mwene wanyu andekurire umugabo twigendere ariko!”

Jojo akivuga gutyo ako kanya nahise mpindukira nsanga Gasongo agifashe wa musore amashati nako bari bagifatanye, abashinzwe umutekano nabo bahise batangira kubaza uko byagenze.

Umwe muri bo yahise avuga.

We-“Niko wowe ufashe ishati n’isengeri byose, uyu musore ufashe uramuzi?”

Gasongo-“Ntawe nzi kabisa ariko nta mpamvu yo kumbuza kuvugana na mushiki wanjye maze igihe kinini narabuze

We-“Uuuuuuh? Ngo mushiki wawe? Uyu mukobwa se ni mushiki wawe?”

Gasongo-“Yego nyine!”

We-“Ko mudasa se?”

Njyewe-“Ntabwo uzi ko inda ibyara mweru na muhima se? Nanjye Ni mushiki wanjye kabisa ntawamurwanyije nareke tuvugane nawe gato”

Uwo musore yahise noneho yikaraga mbona agize umujinya mwinshi ariko kuko hari abashinzwe umutekano bahise babihosha maze undi wari ubakuriye wari ubarimo ahita abaza Jojo.

We-“Niko, aba basore basaza bawe urabazi ra?”

Jojo-“Uuuuuuuh! Aba se simbazi? Gasongo na Nelson babaga mu rugo ndahava, hari icyo nahavuye mbibye? Nabo nibababwire!”

Jojo akivuga gutyo wa musore bari bari kumwe yahise arekura Gasongo maze ahita avuga.

We-“Ese ubundi muramubaza iki? Cherie, tubahe angahe se twikomereze?”

Jojo-“Yiki se? Ahubwo njye nagiye niba usigara urwana ibyo birakureba

Njyewe-“Jojo wakwihanganye koko basi tukavugana gato ubundi tukaguha amahoro yawe niba ubishaka tukakureka ukigendera ugasugira ugasagamba.

Jojo-“Mumfa kutantinza kuko ubu mba mfite Gahunda nyinshi ntabwo ndi nkamwe mwirirwa mu bishanga mukarenga mukansanga naho nibereye.

Jojo akivuga gutyo Gasongo yahise aca bugufi maze ambwira wa musore bari bamaze kwesurana.

Gasongo-“Bro! Ihangane kuba ngusumiriye ariko n’ishyaka nari mfitiye uno mwana nzi, niba yemeye ko tuvugana gato ntacyo nongera kukubwira sinongera no kugukoraho.”

We-“Ntiwumva se ahubwo musaza! Ntabwo twagapfuye ibi kandi turi aba Djama! Fata push ahubwo muvugane ubundi twikomereze!

Gasongo yakubise mu kiganza cyuwo musore maze nanjye nshyira Jojo ku ruhande maze ndamubwira.

Njyewe-“JoJo! Andi makuru se?”

Jojo-“Ni meza! Urabona frecheur atari zose se? Ndaho ndakomeye kabisa! Ahubwo ndabona ari mwe mubabaje! Cyakora mutangiye kugarura akabiri nka cyagihe mwabaga mu rugo, ubwo se ahubwo amakuru ya Mama? Gaju se? Brown na Papa se baracyawurimo?”

Njyewe-“Jojo! Nibyo twifuzaga kukubwira, bameze neza, Gaju ari ku ishuri natwe tuba inaha”

Jojo-“Ngo? Muba inaha? Muba hehe se? Ubwo ninde wabazanye inaha ko nziko mwatujyanye hariya ngo nkunde nshupire? Mwambonye? Ndi agakobwa keza sha, kakanyamugi gacaho mwashaka kunkoraho ingumi zikavuga”

Gasongo-“Jojo! Ibi byose biba nuko hari amateka ufite kuri twe tutagira icyo dusimbuza ayandi, Mama aragukumbuye, Brown ahora atukubaza, turakwinginze basi bahumurize umutima ubabwire ko ukiriho ndetse ko ubazirikana”

Jojo-“Uuh! Ubwo se mushatse kumbwira ko nasubira muri ya misozi butinda kwira, bwanakwira bakadukubitira kuryama? Aho ho sinabakundira, ahubwo reka nanigendere!”

Njyewe-“Oya Jojo! Wigenda dore amahirwe aje asanganizwa inzira twerekeje dutuje ariko tutumvaga ko tubikwiye, ubu ntabwo tukiba mu cyaro Mama wawe yabonye akazi keza ndetse natwe tubona akazi, humura rero ibyo utakundaga byabaye ngombwa ko tuba tubitaye kuko twe tutari tubyizingiyeho ahubwo ari uko twari twizeye ko uwo munsi uzagera maze tukinjira muri bwa buzima wifuzaga kubamo”

Jojo-“Oooooh! Mama Aba inaha se? Yeweee! Mbega byiza muzamubwire ko mwambonye!”

Gasongo-“Humura ayo ni amakuru ahumuriza umutima washenguwe, ahubwo se namara kubyumva ko azatubaza aho uwo yibarutse ari? Jojo wakwihanganye amahirwe tugize ntituyihererane ukemera ukajyana natwe.”

Jojo-“Ngo? Uvuze ute?”

Gasongo-“Nari mvuze ngo twijyanire, humura ntacyo urabura ahubwo urabona byinshi utari witeze, sibyo Jojo?”

Jojo-“Oya! Rwose ibyo ntibyakunda, ahubwo disi nikumburiye Mama! Ubu se nzamubona gute?”

Njyewe-“Kumubona ubifite mu biganza Jojo, kuko natwe nibyo twifuza, ihangane wemere tujyane nubwo tutazi ubuzima ubayemo”

Jojo-“Hhhhh! Njye ndaryoshye wana ntimwanyishunga, ahubwo reka mbe ngiye naho ubutaha! Ariko ntimuzongere kuza mufata abantu turi kumwe nkaho babibye!”

Gasongo-“Ariko niyo twabafata dufite impamvu Jojo! Ahubwo nuko wowe udaha agaciro iyo mpamvu iba, turakwifuza ni ukuri, dukundire wemere tujyane ntawundi tuzatuma agufata

Jojo-“Hhhhhhh! Ntacyo nimwongera kumbona nzemera njyane namwe, ahubwo reka twigendere, bye!”

Njyewe-“Jojo! Koko se uragiye?”

Jojo-“Hhhhhh! Nonese manike munsi y’ikirenge mubone neza ko ngiye?”

Njyewe-“JoJo! Wakwihanganye koko ukatwemerera tukakugumana?”

Jojo-“Ubu ndahuze! Mwihangane kandi twagiye

Jojo yarahindukiye wa musore bari bari kumwe nawe ahita amufata ukuboko biha inzira sinzi icyatubwiye kubakurikira ntawe ubajije undi njye na Gasongo.

Bahise binjira mu modoka ijya i Remera natwe tugiye kwinjiramo iba iruzuye tuguma ku muryango ndetse irahaguruka ifata umuhanda iragenda.

Gasongo-“Ubu se dukoze iki koko Nelson?”

Njyewe-“Ubu koko twemere Jojo aduca mu myanya y’intoki?”

Gasongo-“Ubu se ingumi imwe yamfashe mu mbavu yaba yinjiriye ubusa? Reka tumukurikire wana”

Tukivuga ibyo hari umuntu wankozeho mpindukira vuba, ndebye mbona ni Mama Kenny.

Mama Kenny-“Nelson! Twakomeje gutegereza ko mugaruka ariko turaheba? Nonese mwasanze ari amahoro?”

Njyewe-“Wahora ni iki ko…”

Gasongo-“Urira moto Nelson! Ko imodoka nayifashe prake se ubwo wowe nidusiga urabona turabariza hehe?”

Njyewe-“Mama Kenny! Ihangane ahubwo zana ibyo bikapu ibindi ni kuri telephone”

Mama Kenny yaduhereje ibikapu ako kanya dufata inzira dukurikira imodoka Jojo yari agiyemo, njye nagendaga nkurikiye moto Gasongo yari ariho niba koko yari yayifashe puraki sinzi gusa numvaga uko biri kose nkurikiye JoJo.

Twakomeje kugenda gusa ntungurwa no kubona dutangiye kugera muri Cartier yo kwa Mama Kenny, Gasongo atangira kuntungira urutoki imodoka yari iri imbere yacu mpita menya ko ariyo Jojo arimo.

Iyo modoka imaze guparika twe twayirenzeho gato duhagarara aho maze tuva kuri moto twigira inyuma gato impande y’akazu abagenzi bicaramo bategereje imodoka, dukomeza kwitegereza abava muri ya modoka Jojo na wa musore bari barimo ndetse tubona barasohotse batambika bagana aho twari turi baducaho nta numwe urabutswe.

Gasongo-“Eeeeh! Nelson, ubwo baduciyeho reka dukomeze tubakurikire turebe aho bagana!”

Njyewe-“Bro! Ahubwo se ko mbona berekeza muri quartier yo kwa Mama Kenny?”

Gasongo-“Uuuuuuh! Ahubwo nanjye buriya biranshanze mbonye baje muri zino nzira, ibaze dusanze baba kwa Mama Kenny?”

Njyewe-“Eeeeeh! Gaso! Uziko bakomeje bagana hahandi twazamukiye tujya iwabo?”

Gasongo-“Inka yanjye! Sibyo navugaga, ko bashobora kuba bagiye kwa Mama Kenny se?”

Gasongo akivuga gutyo nahise numva ijwi ry’umwana rimpamagara cyane ngo Nelson! Mpindukiye mbona ni Kenny wari uri kumwe na Mama we.

Tukibabona njye na Gasongo twahise dusubira inyuma tugenda tubasanga maze tubagezeho Mama Kenny ahita avuga.

Mama Kenny-“Eeeeeeeh! Nonese mwahise muza hano mu rugo kandi munsize inyuma?”

Njyewe-“Mama Kenny! Ihangane natwe ntabwo twari tuzi ko twerekeje hano”

Mama Kenny-“Eeeeh! Natwe burya twahise twifatira moto kuko hari umukiriya wafashe inzu iwanjye ejo ashyiramo n’ibyangombwa byose ansigira urufunguzo, none dore yari aje arushaka dukomeze mu rugo se ndubahe munansureho gato?

Gasongo-“Nelson! None yaba ari Jojo?”

Njyewe-“Nanjye nicyo mpise nibaza, ubwo se yaba ariwe ra?”

Mama Kenny-“Uuuuuuh! Ubwo se JoJo si umukobwa ra?”

Njyewe-“Yego Mama Kenny!”

Mama Kenny-“Oya uwo mukiriya wanjye we ni umusore da! Uuuuuh! Ahubwo ndabona arimo kumpamagara ubanza yageze mu rugo”

Gasongo-“Eeeeh! Mama Kenny, nta kibazo turahanyura ariko reka dukomeze dukurikire mushiki wa Brown twari twarabuze, ni nawe buriya watumye nsohoka mu modoka niruka”

Mama Kenny-“Eeeeh! Ngo mushiki wa Brown? Niwe se Mama Brown yambwiraga ngo yabuze?”

Gasongo-“Nuwo rwose, ahubwo reka tugende tutayoberwa irengero rye!”

Mama Kenny-“Ubwo se muransiga mwo kabyara mwe? Reka tujyane, umva Kenny jya imbere ukurikire ba Nelson”

Ako kanya twahise tuzamuka twese twerekeza ya nzira Jojo na wa musore bari baciyemo, mu kugera aho twitegereza neza umuryango w’igipangu cy’iwabo Kenny wari uri imbere yacu ahita avuga,

Kenny-“Eeeeh! Dore Jojo!”

Akibivuga twe twari inyuma uwarebaga hasi yarashigutse utareba imbere neza acana maremare tubona Jojo na wa musore koko bahagaze ku muryango ugana kwa Mama Kenny, bakidukubita amaso……………

 

Ntuzacikwe na Episode ya 61…

 

14 Comments

  • Kari keza nuko ari kagufi. Mbega byiza mma Brown arongera yishime nibura.

  • Wow..at long last Jojo arabonetse bt I don’t really know if she’s gna go wth’em

  • Hahahaha ikirara kirabonetse

  • mbaye uwambere ibintu ni uburyohe Jojo arabonetse!!

  • MBEGA NGO MURATURYOHEREZA JOJO ARABONETSE ! AREMERA SE GUSURA NYINA AMUSUBIZE KUMURONGO BAHU ? CYANGWA YARENZE IHANIRO ! REKA TUBITEGE AMASO .

  • Yooooh, mbega Jojo nta kintu na kimwe yegeze ahindukaho habe no kugira amatsiko y’uko abavandimwe babayeho ahaaa, inda ibyara mweru na muhima koko.

  • sha ndabona yarakuye agahu kunnyo sinzi naha bamusanze niba yongera kuhaguma reka tubitege amaso

  • Jojo ameze nkase umubyara neza neza.

  • Ibyo ntibihagije ubanza baranakudekaritse kuko icyombona ni amacouleurs???????????????????? Jojo we akabaye icwende ntikoga koko mbabajwe n’inda yagutwise n’ibere ryakonkeje.

  • Je nkeney ko jojo vyibura atwara inda kugira amanyama ahere ca dovine co sinzi igihano gikwiriye

    • Hhahah uvuze ukuri

  • Ahhhhh.mbega jojo!nagahomamunwa!

  • ako manaaaaaa basi mujye mushyiraho tubiri

  • Umvako bahanada! uyuwe bazamushora da!!

Comments are closed.

en_USEnglish