Gicumbi: Zola Company yatanze umuriro w’imirasire y’Izuba mu kigo cy’ishuri ku buntu
Zola Companyi itanga umuriro uva ku mirasire y’izuba imaze guha abaturage 600 umuriro mu karere ka Gicumbi, ku wa gatanu w’icyumweru gishize yahaye Groupe Scolaire Mugomba amashanyarazi ava ku zuba ku buntu.
Kuri iyi nshuro iyi company yahaye umuriro ikigo cy’amashuri – Groupe Scolaire Bugomba giherereye mu murenge wa Mukarange, mu karere ka Gicumbi aho umuriro cyawuhawe ku buntu mu rwego rwo kubafasha guteza imbere imyigire.
Samuel umuyobozi wa Zola Company yavuze ko iki ari igikorwa kimaze umwaka mu Rwanda gitangijwe bakaba ubu bamaze gukorera bene nk’ibyo mu duce dutandukanye tw’igihugu kandi ngo bizakomeza.
Umuyobozi w’ikigo cya Groupe Scolaire Bugomba Nzabisigirande Jean Baptiste yavuze ko iyi ari inkunga ikomeye babonye kandi anashimira Zola Company ko yabatekerejeho.
Yavuze ko uyu muriro uzabafasha gukomeza kurushaho gutsindisha, ko byari ingorane kuri bo nk’abayobozi n’abana kuko wasangaga abanyeshuri batabona uburyo bakomeza kwiga mu masaha ya nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Byafataga abanyeshuri igihe bajya gushakisha aho babona umuriro ngo bahigire bamwe na bamwe ababyeyi babo bakabifata nk’uburara kuko hari na bamwe mu bana babeshya ko bajyiye kwiga kandi bijyiriye ahandi, yavuze ko izo ngorane zishize.
MUGUNGA Evode
UM– USEKE.RW