Digiqole ad

Episode 128: Umuzamu wo kwa Daddy agarukanye inkuru imuteye urujijo rw’amateka

 Episode 128: Umuzamu wo kwa Daddy agarukanye inkuru imuteye urujijo rw’amateka

Mama Brendah- “Mwana wa! Mvuge iki se ko burya kubyara bimenywa n’umuwagiye kugise? Iyaba habyaraga babiri simba narabyaye ngo bamfungishe!”

Brendah- “Oya Mama! None se ko byose byabaye, narabyakiriye, icyo nshaka kumenya ni kimwe? Ni impamvu yaje ikurikiye byose?”

Mama Brendah- “Bre! Urabizi kuva nkigutwika ubuzima nabayemo”

Brendah- “ Ndabizi Mama!”

Mama Brendah- “Ntabwo nkwifurije kuzabicamo kuko nzi umuti nanyweye ukuntu urura, ni yo mpamvu nemera gusiga byose nkaza ngusanga ngo nibuke bya bihe nagucigatiraga mu gituza, nkakuzembagiza ngo utarira!”

Brendah- “Mama! Warakoze cyane kandi igihembo cyawe uzagihabwa n’Imana yonyine, uko ndi uku ni wowe”

Mama Brendah- “Bre! Humura mwana wanjye, n’iyo So yakwanga abandi bakakuvuma nzaba ndi kumwe nawe, So agire atya ati n’ubundi uriya mukobwa ntiyari akwiye kuvuka!”

Twese- “Yeee?”

Brendah- “Oyaa! Mama kubera iki?”

Mama Brendah- “Mwana wa! Tuza nkubwire erega! Uyu munwa nkoresha wavuga byinshi ariko ikizima ni iki: Papa wakubyaye yicuza impamvu wavutse!”

Brendah- “Ndabizi Mama! None se na n’ubu yanze kuva ku izima? Ubu se koko kuki navutse?”

Nelson- “Ma Bella! Humura ni njye wavukiye! Umunsi uvuka umutima wanjye wasimbije ibyishimo kandi wabikomereje muri wowe! Ngaho tuza ureke kurira ndi kumwe nawe!”

Brendah- “Urakoze cyane ma Nelly, igihe cyose uzaba uri iruhande rwanjye ntacyo nzabura!”

Mama Brendah- “Ubwo nyine So wakubyaye aba akuguranye imari!”

Twese- “Yeeee?”

Mama Brendah- “Brendah mwana wanjye burya ngo wazize ko So yari inshuti ya Papa Bruce, nyine yashakaga kwihorera gusa icyo yibagiwe ni uko uri amaraso ye! Ari na yo mpamvu ubona nambaye ntya kandi kera nari mfite imyenda n’imyenda!”

Twese- “Yoooh!”

Brendah- “Mama! Ese ubundi ko mbona wambaye ibicabari? Kuko uri Mama ntabwo nigeze mbyitaho gusa nabibonye!”

Mama Brendah- “Bre! Erega uko wadusize ntabwo ariko tukiri! Ubu mu rugo iwacu rurakinga babiri!’

Brendah- “Oyaa! Mama kubera iki?”

Mama Brendah- “Nyine ngo buriya Papa Bruce yari afatanyije amafaranga na So, bakoranaga iby’ubucuruzi, nyuma y’uko biriya bibaye Papa wa Bruce yahise yipakurura So, arabafungisha ariko ntibyagarukira aho, imitungo yose twari dufatanyije arayiduhuguza!”

Brendah- “Mama! Koko?”

Mama Brendah- “Mwana wa! Ubu tuba ha handi twabaga gusa tuba mu kazu ko hanze, Papa wawe asigaye ari umuyedi w’abashinwa bubaka imihanda nako ntacyo nakubwira keretse uwafata so akamu…nako ntacyo!”

Dorlene- “Mama Bre! Ntukifuze kwitura umuhemu inabi, ahubwo uzamwiture ineza kuko ni cyo gisubizo cya byose!”

Brendah- “Dorlene! Humura Mama byose bizarangira dutsinze!”

Twese twifashe ku munwa ibyo Mama Brown yari amaze kuvuga byari agahinda, uzi kubona umuntu watumbagiye akagerayo akabaho mu buzima yifuza ariko igihe kikagera agahanuka ntiyiramire? Ooohlala!”

Brendah yazenze amarira ariko arikomeza mbega aba ikinya burya uwarize menshi nubwo atamushiramo ariko agera aho akayabura, amaze kwitsa umutima aravuga,

Brendah- “Mama! Ihangane, ibi byose byishwe n’uko navutse ntwikirije urukundo rw’irari, icyo bisize ni iki nyine! Ubu se iyaba njye na Dorlene tutararwaniriye urukundo ubu tuba turi hehe? Ubu kuba turi hano ni uko mfite inkingi ya mwamba nishingikirijeho ubuzima bwanjye bwose, ari na yo mpamvu ntazabaho nk’uko mubayeho ahubwo nzabafasha kuva mu buzima mubayemo”

Mama Brendah yasutse amarira agahinda gataha imitima yacu, burya kubona umubyeyi wabyaye agakuza asuka amarira bibabaza ubugira kabiri! Amaze gutuza,

Papa Nelson- “Nelson! Ibyo twumvise birahagije! Reka dufate agakoni kacu dusindagire turebe ko twagera iyo! Ubwo uzaza utubwira umunsi w’ubukwe!”

Nelson- “Papa! None se ubu ko mutashye bugorobye? Mwihangane mutahe ejo rwose!”

Mama Nelson- “Mwana wa! Urabizi ko mu rugo nta muntu tuba twasizeyo, reka twandare tugereyo!”

Nelson- “Papa! Koko ubu uratwara imodoka urinde ugera ku Gisenyi?”

Papa Nelson- “Hhh! Ibyo ni ibintu bindi mu maraso, uzi igihe maze mvugurura imodoka sha? Ahubwo reka tugende!”

Brendah- “Mama! Nawe se uratashye?”

Mama Brendah- “Mwana wanjye se ahubwo ubu ndaruhingukamo? Ubu ndasanga yantangiriye ku muryango ambaza aho mvuye! Burya urugo rutarimo ifunguro umugabo amfa n’umugore ikoma riguye!”

Twese- “Yoooh!”

Brendah- “Mama! Ihangane ndiho ku bwawe kandi ejo cyangwa ejobundi nzaza tubane, nk’uko nabanye namwe mu buzima buzira kuganya nifuza kubana namwe no mu buzima bwo kuganya!”

Kiki- “Oya! Ibyo byo wapi! Ubwo Se Papa Bruce ntazahita abona uko yihorera?”

Nelson- “Ma Bella! Wakwihanganye tukabanza tukabana ukazajyayo ntuje?”

Brendah- “Ma Nelly! Humura ntacyo nzaba, niba Papa ntacyo atakoze ngo ubuzima bwanjye buzime iki ni cyo gihe ngo bumumurikire, reka nkore icyo navukiye nawe yirengagize icyatumye yifuza ko ntavuka!”

Dorlene- “Woooow! Byiza sha! Maze nabyo byari biri mu byanzanye? Humura sha, ibyabaye twabaye ibitambo byabyo!”

Nelson- “Nanjye nzaba ndi kumwe nawe Brendah! you are my only Bella! Nakwishima inkwano nzihaye Databukwe utarifuzaga ko uvuka kuko yahita abona neza ko wavukiye njyewe!”

Twese-“Yoooh!”

Papa Nelson- “Nelson! Reka tugende buriya bucye butandukana udutahaho!”

Nelson- “Yego Papa! Nzaza rwose!”

Twarahagurutse maze Kiki ajya imbere ndakurikira turasohoka, tugeze haze bose binjira mu modoka turabasezera barabakingurira bafata umuhanda mugari dusigara tubasabira urugendo rwiza!

Bamaze kugenda,

Njyewe- “Nelson! Mwakoze cyane kutwakira neza, reka nanjye ntahe nge kureba iby’iwacu!”

Nelson-“Daddy! Ahubwo ni wowe nagashimiye! Wakoze cyane kutugaragira, kandi uzagumane natwe kuko uzi byose byacu! Reka nanjye ntahane umwana wa Mabukwe kwa Mama Brown dore ngo igihe ntikiragera ngo angume iruhande!”

Njyewe-“Oya nibyo ariko biri vuba! Tegeraza wihanganye agatinze kazaza kari kugusatira!”

Nasezeye Brendah na Nelson maze mfata umuhanda nerekeza mu rugo ngezeyo mvuza ihoni mbona umugabo ukinguye ndikanga, nkimara kwinjira no guparika mvamo ngenda musanga maze mugezeho,

Njyewe- “Uuuh! Muze! Ni wowe?”

We- “Ni njyewe rwose nagarutse!”

Njyewe- “Yampaye inka! None se…nako…ubu noneho birancanze!”

Natunguwe no kubona Muzehe wa wundi warariraga mu rugo iwacu yagarutse, byongera kunshimisha cyane kuko yazize kumva ukuri kw’ibyanjye, ariko agakiza amagara ngo atazira kubayumva.

Njyewe- “Nishimiye kongera kukubona hano Muze! None se byagenze gute se kugira ngo ugaruke?”

Muzehe- “Yewe! Nagiye kuri gereza ngiye gusura mukuru wanjye witwa Maritini! Ngezeyo nsanga yatashye!”

Njyewe-“Ngo Maritini?”

Muzehe- “Yego!”

Njyewe- “Uwo mugabo ni inde se?”

Muzehe- “Oya! Ntabwo umuzi! Ni mukuru wanjye wabaga iyo za Gisenyi, aza gufungirwayo sinzi ngo ibyaha yakoze ngo niba yarateye inda umukobwa agakora iki? Ntabwo mbizi”

Njyewe- “Uuuuh! None se ubu uvuye ku Gisenyi?”

Muzehe- “Oya! Bari baramuzanye inaha I Kigali!”

Njyewe-“Uuuh! Ko uvuze ngo bari baramuzanye se wasanze baramwimuriye hehe?”

Muzehe-“Reka da! Nasanze baramufunguye da!”

Njyewe- “Uuuuh! Uwo Maritini ra? Ko nshobora kuba muzi? Harya ngo ni mukuru wawe?”

Muzehe- “Yego! Ni mukuru wanjye kuri Data na Mama! Yadutaye kera iwacu mu cyaro ajya kuba mu mugi aherayo, aho nziye inaha rero twahuye umunsi umwe aje koza imodoka mu kinamba nkoramo”

Njyewe-“Yoooh!”

Muzehe- “Vuga uti yamenye ate? Naramwogereje maze agiye kunyishyura arambwira ngo nta mafaranga yagendanye, ngo kereka niba namuha numero za telephone akaza kuyanyoherereza”

Njyewe- “Uuuh! Nuko se byaje kugenda gute?”

Muzehe- “Ubwo nyine namubwiye numero maze aragenda, niruka njya gushyira ku muriro aga telephone kanjye nicara aho hafi kuko ari yo mafaranga nari nakoreye wo munsi”

Njyewe- “Yaje kuyohereza se?”

Muzehe- “Ndacyakubwira! Ubwo nagiye kumva numva telephone irasonnye mbona ni nimero ntazi nitaba vuba maze arambwira ngo: “ni wowe witwa Mugiraneza Bernard?” Nanjye nti ni njyewe rwose! Ati: “Nibibishoboka”

Njyewe- “Uuuh! Ngo kubra iki se?”

Muzehe- “Yahise ambwira ngo: “Uzi ko uri murumuna wanjye? Ndi Maritini mukuru wawe!

Akibimbwira narumiwe, maze ambwira ko agiye kunyoherereza amafaranga nakoreye na ticket izajyana kumusura mu kujyayo umugore we ansanganiza inkuru y’uko bamufunze”

Njyewe-“Yoooooh! Ihangane kabisa bibaho!”

Muzehe- “Natangiye kujya musura muri duke nari mfite mwitaho dore ko n’umugore we ibintu byari byaramushizeho kubera ideni rya banki umugabo we yasize”

Njyewe- “Ooohlala!”

Muzehe- “Ubwo nagezeyo nyine mbajije barambwira ngo yatashye, ndi gusohoka mba mbonye binjiza Gatera muri gereza ndikanga ngira ngo ndarota! Niko kuza hano ngo mbaze niba uwo nabonye ari we, Mama wawe ampamiriza ko ari we ndetse ahita anansubiza mu kazi!”

Njyewe- “Ese ni uko byagenze? Ooohlala! Ni ukuri nanjye ndabyishimiye, akazi keza rwose!”

Muzehe- “Murakoze cyane!”

Njyewe- “Reka rero nge kuruhuka ikindi kibazo uzagira uzambwire!”

Muzehe- “Ugira uti se ibibazo byabura? Ubu ndi gushaka ukuntu nabona udufaranga nkajya kureba Maritini!”

Njyewe- “Eeeh! None se ubu ari kuba hehe?”

Muzehe- “Nahamagaye umugore we ambwira ko bari kuba I Gisenyi”

Njyewe- “Ok! Nta kibazo nupanga kujyayo uzambwire”

Muzehe- “Nuko nuko weee! Imana iguhe umugisha ni ukuri!”

Njyewe- “Tuwusangire Muze!”

Nasize muzehe aho ngitera intabwe ndongera ndahagarara, ntangira kwibuka Martin nabwiwe na Nelson, nibajije niba ari we cyangwa atari we gusa mfata umwanzuro ko ibye nzabimenya njyanye na muzehe aho ni naho napangiye kuzabwira Nelson tugasura kwa Brendah ndetse n’iwabo.

Narakomeje ndakomanga Mama arakingura, ntungurwa no gusanga ari wenyine kandi amasaha akuze,

Mama- “Daddy! Ni wowe nari ntegereje! Injira ubundi nkinge!”

Njyewe- “Uuuh! Ko mbona se warakaye bite?”

Mama- “Injira yewe nkinge inzu yanjye!”

Njyewe- “Ariko se ko utambwira ahubwo ugakomeza unkurura ngo ninjire gusa?”

Mama- “Injira yewe! Ubu se ko nagutegereje nzi ko wagiye kwa Nelson nzi we ari hehe?”

Njyewe- “Uuuh! Uravuga Danny se?”

Mama- “Yego nyine! Umuntu aragenda gusa atanabwiye umuntu aho agiye?”

Njyewe- “Mama! Niba ari Danny mwihorere utuze umumparire! Araza kumbwira impamvu!”

Mama– “Oya! Ntabwo njyewe nabivamo! Ahubwo byaruta akagenda akava aha, nubwo nareze umwe ariko ntabwo nakwishimira kurera inzererezi”

Njyewe- “Mama! Ihangane ureke kurakara, kuba yagiye atakubwiye wenda wasanga bifite impamvu, erega ibuka ko ari n’umusore! Kandi ntabwo yakwishimira kwicara imbere yawe gusa, buriya abasore duhora duhangayikishijwe nuko ejo tuzabaho kandi na none nawe urabizi akazi k’ubu kabonwa n’uzerereye”

Mama- “Ariko Daddy! Aho ntiwasanga…”

Njyewe- “Mama! Tuza erega! Araza kuza reka kumukekera bitagutera guhangayika!”

Mama- “Ahaaa! Reka wa mugani ndeke kumukekera gusa ababyeyi tureba kure kandi umwana wundi kuri njye ntabishya inkonda nkuko abandi bavuga azibishya!”

Njyewe-  “Ntiwumva! Urakoze Mama! Ahubwo se wagiye ku meza?”

Mama– “Oya! Ubu se nari kujyayo njyenyine nkabishobora? Reka twirire nyine ubwo turamusigira!”

Njye na Mama twagiye ku meza turarya dusoje dukomeza kuganira Mama atangiye guhunyiza ndamurekura ajya kuryama nguma muri salon ngifata telephone ngo mpamagare Danny mbona iratse ndebye umpamagaye nsanga ni Rosy nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe- “Hello!”

Rosy- “Oui Daddy! Umva nkubwire…”

Njyewe- “Uuuh! Rosy! Bite ko numva uvugana igihunga?

Rosy- “Oya oya wee! Ahwiiii Daddy!”

Njyewe- “Ariko se habaye iki? Ufite ikihe kibazo?”

Rosy- “Daddy! Wambabariye ukaza nonaha?”

Njyewe- “Eeh! Rosy! Ngo nze nonaha?”

Rosy-“…………………………………….

 

13 Comments

  • Thank u! rwose munkoze ahantu. izi episode zanyu zarema agatima umuntu wese ugamije kwiyunga, gutanga imbabazi,…Mukomereze aho.

  • Umuseke Ndabashimiye cyane Ku bwamasomo mudahwema kuduha kandi mpanya ko ahugura abatari bacye.mukomereze aho

  • Umuseke nkunda ko muzinduka. Martin arafunguwe gasongo akiruka kugasozi

  • Amateka abaye amateka maman brendah akomeje kubaka beshi disi nelson akomeje kurwana intambara ariko uzatsinda .daddy itondere rosy atakugusha mu mutego ayo masaha aragirango ujyehe gusa danny nawe ndabona ashaka kuzababera umusaraba murakoze umuseke icyumweru cyiza.

  • Noneho Ni karekare Ni byiza cyane umuseke,mukomereze ago!

  • Martin amaherezo aratashye

  • URAMENYE DADDY NTUHURURE NINJORO UDATERA MUKECURU WAWE AGAHINDA REKANA NA ROSY UMUKOBWA UGEZA AYA MASAHA ATARATAHA URABONA ARI SHYASHYA KOKO UZI ARIHE ? ARIKUMWE NANDE ? IKINDI KANDI WASEZERERA NA DANNY KUKO NAWE NDABONA AZAGUTEZA IBIBAZO RWOSE ! NELSON ITALIKI Y,UBUKWE TUYITEGEREJE TURI BENSHI NGO TUBUTAHE ! MURAKOZE

  • Uuuuh thanks museke

  • Daddy ntagire aho ajya kuko uriya mukobwa Rosy ni iteshamutwe gusa. Ikindi ibyo Maman Daddy avuga kuri Danny nibyo ntakujyenda utavuze kabone niyo waba umwana mu rugo utari mu icumbi. Aho amasaha ageze ubwo Danny arumva ataha kwande?

  • Jye sinajyayo ari jyewe.

  • Dorlene ni intwari akoze igikorwa cyo guhuza imiryango ibiri igiye gushyingirana kandi afashije Brendah gusubira iwabo bizatuma ise afatwa n’ikimwaro akazicuza kubyo yahemukiyemo umwana we na Dorlene. Nelson nawe azasaba anakwe atuje, akure umugeni iwabo mu mahoro no murukundo. Ndifuza kubona Dorlene nawe akora ubukwe na Brown nuko Bob akazarongora wamukobwa ubana na Aliane wigeze gukora impanuka yava mubitaro bagasahurira kwa Dovina ubwo Nelson bababwiraga ikiri kumutima we. Umuseke n’umwanditsi muri abo gushimwa kunyigisho nziza mugeza kubanyarwanda twese.

  • mwihoze Daddy

  • murakoze cyane (dorlene nelly)

Comments are closed.

en_USEnglish