Ubuzima bwabo bwarahindutse kuva Mabawa yabageraho
Nyaruguru – Mu mudugudu w’ikitegererezo wa Nyamyumba mu murenge wa Mata abahatuye bagaragaza ko ubuzima bwabo bwahindutse kuva Association Mabawa (amababa) yatangira kubafasha ndetse umuyobozi wayo Katrine Keller akaba abana nabo. Uyu avuga ko yafashije abatuye uyu mudugudu cyane cyane guhindura imyumvire kandi akabikora k’ubw’umutima w’urukundo n’impuhwe no gukunda u Rwanda.
Mabawa ni ishyirahamwe ridaharanira inyungu ry’uyu mugore wo mu Busuwisi ryatangiye gukorera muri uyu mudugudu imyaka 10 Jenoside irangiye, mu 2004.
Nyuma ya Jenoside abatishoboye barokotse ba hano bubakiwe uyu mudugudu ngo baturane begeranye, ariko nyuma izi nzu zatangiye gusaza ndetse nabo batangira kubona ko kuhaba bibagoye kandi imirima yabo iri kure. Bamwe batangira kuhava.
Damien Gatana wo muri uyu mudugudu avuga ko Mabawa yageze muri uyu mudugudu nawe ari hafi kuwuvamo ngo asubire ku isambu kuko n’inzu bari barubakiwe zari zimaze gusaza cyane.
Katrine Keller na Mabawa icyo bakoze mbere ni ukubaka, bubatse inzu 98 muri uyu mudugudu, bubaka ishuri ry’incuke, abanza n’ayisumbuye hano hafi.
Abana bo mu miryango ikennye hano hafi no mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka ya amashuri bayigiramo ubuntu bakanabaha ibikoresho by’ibanze umunyeshuri akenera.
Nyuma baha buri muturage utuye uyu mudugudu inka banabigisha guhiga ku materasi no guhindura imyumvire mu bikorwa binyuranye byo kubateza imbere.
Ubu ngo basigaje kubaka izindi nzu 12.
Frandrie Kabaganwa uyu aha ati “hano nta muntu wajyaga weza ibiro 50 kg by’ibishyimbo ariko ubu u abantu beza ibiroro kuko tubona ifumbire. Nk’ubu koperative yacu twasaruye toni 3,5 z’ibigori na toni zirindwi z’ibirayi urumva ni ikintu gikomeye cyane.”
Damien Gatana avuga ko avuga ko kubera guhindura imyumvire byatumye biteza imbere ubuhinzi bakabukora nk’umwuga.
Katrine Keller w’imyaka 79 hano benshi bamwita umubyeyi wabo yabwiye Umuseke ko urukundo n’impuhwe hamwe no kumva akunze u Rwanda aribyo byatumye atekereza kuza gufasha abari mu bukene hano.
Ati “ Ikindi nakunze u Rwanda nkirugeramo kandi nasanze gukorera ibikorwa nk’ibi mu Rwanda byoroshye kuko n’ubuyobozi buragufasha ,kuko muri Congo (DR) aho twabanje gukora nk’ibi biba biruhanyije.”
Ubu ibikorwa by’ibanze byo gufasha abaturage kwibeshaho byararangiye. Icyo bakomeje ni ubukanguramba ku kuboneza urubyaro no kwita ku bikorwa batangirijwe ngo bikomeze kandi bitange umusaruro bifashe n’abandi batarazamuka.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
8 Comments
dore ubumuntu dore ubumuntu!
Yeah, ibi ninbyo KIZITO MIHIGO yababwiye, ndumunyarwanda ige ibanzirizwa na ndumuntu, isomo abanyarwanda dukwiye gukuramo nuko urukundo rukwiye kuba murwanda kandi rukemerwa, icyi nicyo gisobanuro cyo kubaho
Uku ni ko gufasha ureke abirirwa bagenda mu madoka bandika na rapports. Bravo Katrine
Ni byiza bituma abaturage bagubwaneza
Rwose, nanjye nti Thx Katrine
Katrine afite urukundo muri we, abantu nka bariya nibo iyi isi yacu ikeneye. Imana ikomeze imufashe gufasha abandi.
congratulations Katrine and all other Mabawa members. currently, sustainable development of Nyamyumba region is the contribution from your hands and your heart. so, thank you so much for your good partnership with government of Rwanda and its citizens. be blessed!
thanks a lot ! I love your country a lot and feel sometime more rwandan than anything else…
Comments are closed.