Digiqole ad

P. Kagame i Berlin mu nama ya G20-Africa

 P. Kagame i Berlin  mu nama ya G20-Africa

Perezida Kagame ubwo aheruka kwakirwa n’umuyobozi w’Ubudage Mme Angela Merkel mu 2008

Chancellor w’u Budage Angela Merkel uyu munsi arakira Perezida wa Repubulika Paul Kagame hamwe n’abandi bayobozi b’ibihugu by’Africa yatumiye mu nama ihuza ibihugu bikize ku Isi byihurije mu kiswe G20 iri bubere i Berlin, mu Budage nk’uko bitangazwa na AFP.

Perezida Kagame ubwo aheruka kwakirwa n'umuyobozi w'Ubudage Mme Angela Merkel mu 2008
Perezida Kagame ubwo aheruka kwakirwa n’umuyobozi w’Ubudage Mme Angela Merkel mu 2008 i Berlin

Muri iyi nama iba uyu munsi harigirwamo aho umuhate wo gukumira abimukira bava muri Africa ugeze, ibyagezweho n’icyakorwa ngo bakumire igituma Abanyafrica benshi bashaka kujya i Burayi baciye mu nzira ziteje akaga.

Abayobozi b’ibihugu by’Africa batumiwe na Merkel ni Perezida wa Misiri Abdel Fattah al-Sisi, Nana Akuffo Addo wa Ghana, Alassane Ouattara wa Ivory Coast, Paul Kagame w’u Rwanda, Macky Sall  wa Senegal na Beji Caid Essebsi wa Tunisia.

Iyi nama kandi irareberwamo uko abashoramari bo muri Africa bafashwa kubora ubushobozi mu mari no mu bikorwa remezo kugira ngo bakore imishinga iteza imbere ibihugu byabo bityo abashomeri babone akazi hanyuma bitume batirukira mu Burayi gushaka yo akazi kandi bakabikora mu buryo butuma bamwe bahasiga ubuzima.

Ubudage buyobowe na Mme Merkel muri iki gihe nibwo buyoboye urunana rw’ibihugu 20 bikize cyane ku Isi biri muri G20.

Ibi bihugu kandi birateganya kuzahurira mu nama izana mu kwezi gutaha ikazabera mu Majyaruguru ya Hamburg.

Umwaka ushize Angela Merkel yasuye ibihugu by’Africa nka Mali, Niger na Ethiopia ibi bikaba ari ibihugu abimukira benshi bajya i Burayi bacamo mu buryo butemewe  n’amategeko.

Icyo gihe yasabye amahanga ko yatera Africa inkunga ya miliyoni 30$ kugira ngo hashyirweho uburyo bwafasha mu kugabanya bimwe mu bituma abashomeri bo muri Africa bashaka uko bajya mu Burayi ahubwo bagahabwa akazi iwabo.

Ibihugu bigize G20 byihaye gahunda y’uko bizakorana n’ibihugu by’Africa byatoranyijwe ngo bihagararire ibindi.

Ubudage bwiyemeje gufatanya na Ghana, Ivory Coast na Tunisia naho ibindi bihugu byiyemeza kuzakorana n’u Rwanda, Maroc, Ethiopia na Senegal.

Mu kiganiro Perezida Kagame yahaye Abanyarwanda baba mu Burayi bari baje muri Rwanda Day  i Brussels yavuze ko uwabivuga mu buryo bujya kuba gusetsa ngo “burya abimukira bajya mu Burayi baba bagiyeyo gushaka ibyahoze ari ibyabo.”

Yavuze ko kugira ngo u Burayi n’Africa byunguke mu buryo burambye ari uko byakorana kugira ingo Africa itere imbere bityo n’u Burayi bubyungukiremo mu bufatanye bwa bose.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • this is our president , inama nziza muyobozi mwiza tukuri inyuma

  • abanyarwanda dufite Imana pe , kugira President usobanutse nkuyu ntako bisa , abanyarwanda tuzahora dushima Imana kubwo kuduha umuyobozi wadukuye ahabi akaba atugejeje aheza isi yose iza kwigiraho

  • Inama nziza muyobozi mwiza natwe aho turi turakora cyane ngo ibyo tiwyemeje tubigereho nuko twabigusezeranije rwose , ibi ni iby’agaciro kukugira nk’umuyobozi wacu kuko bidutera imbaraga , ukwa munani kuradutindiye ngo tiwkomereze n’umunyenga

  • Umusaza ni umusaza! nagereyo naho abahe imirongo nyayo !

  • ibi binyura amatwi yanjye , umusaza , intore izirusha intambwe aho ageze hose bakoma amashyi kubw’icybahiro n’ubutwari bamubonamo, abanyarwanda twe tumubona nk’impano ikomeye y’Imana niyo mmpamvu tumukunda cyane , inama nziza mubyeyi

  • woooow mbega kuzindukira kunkuru nziza , G20 iteraniramo abakire b’isi yose U Rwanda si uko dukize cyane ahubwo niya REsilience yacu na President wacu , we just love him , ntaho tutazagera turi kumwe nawe muyobozi uboneye

  • Kuba Prezida Kagame ahabwa umwanya mu Nama mpuzamahanga ni uko aba afite byinshi byo kubaganiriza kandi bibafitiye akamaro, hari byinshiu Rwanda rwagezeho, ruvuye ku busa, Nyamara hari ibindi bihugu byananiwe gutera intambwe nyamara ntacyo bibuze! bakwiye kwigira ku rwanda kubyo rumaze kugeraho!

  • Kagame araje abahe amasomo, ababwire uko u Rwanda rwazamutse mu bukungu buvuye ku gihugu cyasenywe, ubu ni igihugu abanyarwanda bose bishimira kwitwa kuba abanyagihugu, akaba ari igihugu buri wese aterwa ishema no kumva agikomokamo nyamara mu myaka yashize buri wese yaraterwaga ipfunwe n’igihugu akomokamo!

  • this is my president, the visionary , the ambitious for his country , the smart one, the humble the cool , just appreciate whatever u do for us Rwandans , its really beyond our mind , cant wait 4th August to exercise my right and keep enjoying your excellent leadership

  • Muzehe wacu ni umuyobozi usobanutse, ufite amateka y’ibikorwa, ubwenge n’ikinyabupfura bituma abantu bamwubaha bakumva ibitekerezo bye. Ubu se watumira Nkurunziza ngo akubwire iki? Wasaba se Kabila kukugira iyihe nama? Burya abantu baratandukanye.

    • harya nkurunziza ntacya atumirwa

Comments are closed.

en_USEnglish