Digiqole ad

Beni: Imfungwa z’abasirikare 935 zatorotse hicwa abarinzi 11

 Beni: Imfungwa z’abasirikare 935 zatorotse hicwa abarinzi 11

Batorotse iyi gereza hasigaramo abafungwa 31 gusa

Abantu bataramenyekana bitwaje intwaro baraye bagabye igitero ku nzu y’imfungwa mu mujyi wa Beni mu burasirazuba bwa Congo bica abantu 11 barimo abashinzwe kuyirinda banatuma imfungwa 935 zitoroka. Radio Okapi ivuga ko igisirikare cyo cyemeza ko hapfuye abantu umunani gusa.

Batorotse iyi gereza hasigaramo abafungwa 31 gusa
Batorotse iyi gereza hasigaramo abafungwa 31 gusa

Gereza y’ahitwa Kangbayi mu mujyi wa Beni yarimo abafungwa 966 ubu hasigayemo 31 gusa kandi aba bose  ni abasirikare ba DRC.

Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu gace k’Amajyepfo Gen Fall Sikabwe yavuze ko abantu umunani baguye muri kiriya gitero bose ari abasirikare.

Yemeje ko ubu iperereza riri gukorwa k’ubufatanye bw’ingabo, Police n’abaturage ngo barebe uko bafata abatorotse.

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Julien Paluku yavuze ko muri Benin na Butembo hashyizweho ibihe bidasanzwe guhera ejo sa kumi n’ebyiri n’igice(18h30).

Abenshi mu batorotse inzu y’imfungwa bahoze ari abarwanyi mu mitwe y’inyeshyamba nka ADF na Maï-Maï n’indi mitwe yo mu burasirazuba bwa Congo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • bakomona ndenge bako se revange

Comments are closed.

en_USEnglish